Ari Gen Kayizari n'Ababiligi, ni nde ukwiye kwitwa “umugabo mbwa”?

Publié le par veritas

 

Kayizari.pngMaze iminsi mfite agahinda nterwa n’amagambo agaragaza kunanirwa gukabije kw'abavadimwe ba njye bayoboye kiriya gihugu cy'u Rwanda, nkaba nkomeje no kwibaza aho ubwenge bari bafite bwagiye.

 

Bimwe mu bikorwa bisigaye byarasimbuye ubutwari bw'abayobozi bacu, ni ugutukana mu ruhame, ibyo bitutsi bikaba bigaragaza kunanirwa gukabije kwa bamwe.

Mu ntara y'uburasirazuba, mu cyahoze ari Umutara, ubwo yaganiraga n'abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda, umwe mu bagaba bakuru b’ingabo z'igihugu, Gen Ceasar Kayizari, yirase ubutwari, ubwo yerekaga abo ba diaspora umugezi inkotanyi ngo zataye mo amapeti ya Uganda zari zambaye ku rutugu, ubwo ziyemezaga kurwana inkundura yo kubohoza igihugu.

Nyamara benshi mu banyarwanda bari bamuteze amatwi, bibajije impamvu Kayizari atavuze ku wamugize intwari, warashe isasu rya mbere ahongaho ubwo yatangizaga urwo rugamba, ari we Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, Kayizari yiyitirira ubutwari. Ibi na njye byatumye nibuka umupfakazi w'iyi ntwari, Janet Rwigema, Leta iriho irimo kwicisha inzara kubera ko yamwambuye amasoko yose ya Leta yakuraga ho ikimutunga.

Ceaser Kayizari yirengagije na none kubwira abo bashyitsi be ko aho mu Mutara icyo gihe haguye intwari nyinshi, izahakomerekeye zikaba zitagira kivurira, intambara yasize ari ibimuga. Muri uko kuvuga ubusa kwa Kayizari, hari uwongoreye undi ati ahubwo iyaba Kayizari yari yatujyanye gusura aba Kajorite baba hano mu Mutara, byari kuruta gusura uno mugezi wajugunywe mo amapeti !

Uretse kujugunya mu mugezi amapeti y'ingabo za Uganda inkotanyi zari zambaye ku ntugu, Ceaser Kayizari yanabwiye abari bamuteze amatwi ko igihugu cy'u Bubiligi nta cyo cyasigiye u Rwanda ubwo cyarukolonizaga. Ngo abanyarwanda bahatswe "n'umugabo mbwa". Mu bashyitsi ba Generali bari aho, abenshi muri bo baturukaga mu gihugu cy'u Bubiligi. Aba bahise bakomera amashyi rimwe, batema ishami bicariye, kuko igihugu cy'u Bubiligi ni yo ndaro ya bo, ni cyo gihugu kibatunze imyaka irenga cumi n'itandatu, ni cyo cyabahaye akazi, ariko ayo mashyi ngo yari ngombwa kuko bagombaga gushimisha General na shebuja Kagame wari uherutse mu Bubiligi, abayobozi b'icyo gihugu, nubwo bari bamutumiye, bakanga kumwakira.

Hari ariko n'uwagize ati General Kayizari ni ko amera iyo amaze gusoma kuri Uganda waragi. Mbere yo gukoronga gutyo, ngo yari avuye kuyinywa mu kabari k'i Nyandungu. Kayizari asanzwe anywa akananirwa guhaguruka, ba bahungu baba bamurinze akaba ari bo bamuterura, bagasindagiza, atabasha gutambuka!

Nyamara na none abandi twavuganye, bemeje ko aya magambo ya Kayizari yo gutuka u Bubiligi ngo yari yayategetswe n’umuyobozi we w’ikirenga, Paul Kagame, dore ko uyu yari aherutse kuva mu Bubiligi, bamuhaye akato kubera ibikorwa yakoreye abaturage be muri uyu mwaka, byingaje mo ubwicanyi ndenga kamere.

Amagambo y'urukozasoni y'uyu musirikare mukuru yavugiye imbere y’abanyarwanda, batunzwe cyangwa bacumbikiwe n’icyo gihugu, na bo bakamukomera mu mashyi, byatumye nyibaza ho byinshi, nsubiza amaso inyuma kugira ngo ndebe neza hagati y’Ababiligi na Kagame, cyangwa se Kayizari, uwo umuntu yahita mo guhakwa ho n’uwabera undi umugabo.

U Bubiligi kimwe n’ibindi bihugu, bushobora kuba bwaragize intege nke mu guhagarika intambara ya 1994, yaje no kubyara jenoside, ndetse na bwo bwaje kuhatakariza abasirikare ba bwo bagera ku icumi. Impamvu rero ibyo bihugu bitashoboye guhita bitabara u Rwanda, Gen Ceaser Kayizari arazizi neza kurusha abanyarwanda bari bahagararanye mu Mutara, kandi si ngombwa kuzitinda ho mu itangazamakuru. Icyo tuzi neza ni uko, nyuma yo gutakaza inzirakarengane zacu nyinshi, ibihugu bitandukanye byihutiye kudufasha kwisuganya kugira ngo igihugu cyari cyarabaye umuyonga cyongere gisanwe, mu gihe ahubwo abiyita intwari zacu bafataga izo mfashanyo zagombaga gufasha imfubyi hamwe n’abapfakazi ba jenoside, bakajya kuzigura mo amadege ahenze, agura ama miliyoni hafi ijana na mirongo itandatu y'amadolari (USD 160.000.000).

Nyuma ya jenoside, abaterankunga batandukanye bari mo n’u Bubiligi bafashije u Rwanda mu bikorwa by’iterambere bitandukanye. Aho kugira ngo abiyita intwari zacu bakoreshe amafaranga bari babonye, binyuze muri Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), kugira ngo nibura bayafashishe abakomerekejwe n'intambara cyangwa imiryango  ya bagenzi ba bo baguye ku rugamba, bahise mo gukoresha ayo mafaranga biyubakira imitamenwa, ayandi bayashora mu kwagura inzuri z'inka za bo, asagutse bayashora mo imari mu bucuruzi bwa bo nka Tristar, n'ahandi.

Kugeza ubu ntawakwishimira uburyo umupfakazi w'Intwari Fred Rwigyema ajya gusabiriza amafaranga yo kurihira abana amashuri na bwo bakayamuha ari uko bamutegetse kuvuguruza inyandiko za Gen Kayumba mu kinyamakuru cya bo "The New Times", mu gihe bamusubije ku isuka, bakamubuza epfo na ruguru n'abashatse kumufasha bakabatoteza, ibi byose bikaba bikorwa n'umugore wa Kagame (Janet Kagame), barangiza bakajya kwivuga ko ari abagabo ngo b'intwari.

Intwari cyangwa gutsinda urugamba, si ugufata imisozi yose mukayiharira cyangwa kwambikwa imidari mudakwiye, hamwe no kuvuga za discours z’ibitutsi gusa. Ubutwari n’ubupfura ni ukwanga umugayo.

Kugeza ubu, u Bubiligi kimwe n’ibindi bihugu, bagira ubwunvikane bucye muri politiki y'iwabo ariko ntawari wabona bajya kwica cyangwa ngo barase abitwa ko babarwanya (Kayumba, Rwisereka, Rugambage, Apollo Hakizimana, Emeritha Munyeshuli, Ntare Semadwinga Denis, Asiel Kabera, impunzi z'abahutu muri Kongo).

Niba muri intwari koko kimwe n'ibyo bihugu mushaka kwigereranya na byo, ko ntarabona nibura mugerageza gufata kimwe cya kumi cya demokrasi y’iwabo ngo nibura mwihanganire itangazamakuru hamwe n’abatavuga rumwe na mwe, mukagera n'aho mwiyandagaza, mukajya kurwana n’umugore utagira imbunda koko (Victoire Ingabire) kubera ko yabatesheje ibitabapfu!?

Ibikorwa by’intege nke musigaye mukora, byiganje mo ubwicanyi hamwe no gufunga abatavuga rumwe na mwe, bibagejeje aho ingoma y’abatabazi yari igeze. Uwabagereranya n'iya Habyarimana yaba amututse; naba na we yageze aho ashaka imishyikirano atanatukanye ku Karubanda nkuko musigaye mubikora.

Kugeza ubu 60% by’ubukungu bw'igihugu biri mu maboko y’agatsiko gato kanyu kari ku butegetsi, gafatanyije na Kagame gusahura igihugu, abacuruzi mwabateje Rwanda Revenue Authority, murabafunga bamwe bagakizwa n’amaguru, abiyemeje uburetwa bwanyu mukabaka amaturo. Ese cya gihe babahaga imisanzu ya bo yo gufata igihugu ibi ni byo mwababwiraga ko muzabagezaho? Ibi ni byo gukunda igihugu muhoza mu kanwa ka nyu? Ko ntarabona aba Babiligi munenga cyangwa abandi banyamahanga, basiganwa mu gusahura igihugu cya bo nkuko mwabigize indahiro ubungubu?

Icyo abanyarwanda babacyeneye ho ubu, ni amagambo abahumuriza, ni ukubaha ituze, ni ukubizeza ko mwashubije inkota mu rwubati, mukabizeza ko murecyeye aho gusahura ibya bo, mukareka umuntu akishyira akizana, mukabizeza ubumwe n’ubwiyunge budashingiye ku kinyoma, kubaha buri muntu wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Ntimwibwire ko twese tumeze nka Kayizari, uva mu kabari amaze gusinda Uganda waragi, akajya kuvuga ijambo ryuzuye mo ibitutsi bya gishumba mu banyabwenge, cyangwa afande we wumva ko abantu bose ari “bure, amazirantoki, amasazi, udushinge, ibigarasha, n’ibindi.

Kyomugisha

Kampala

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article