AMABANGA 77 YA POLITIKI: Harabura ibintu 3 gusa : Umulideri, Ikipe n'Ishyaka rya politiki rikora.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi0903e1720e4470b8%2F1313064122%2Fstd%2Fmusa-arangaje-imbere-umuryango-w-imana-awambutsa-inyanja-y-umutuku-n-abanyarwanda-bakeneye-umulideri-nka-musa.jpg)
Abanyarwanda muri rusange n' urubyiruko ku buryo bw'umwihariko, barifuza gusezerera ingoma mpotozi ya Paul Kagame n'Agatsiko ke k'indobanure zaturutse Uganda bakomeje kwikubira ibyiza byose by'igihugu ari nako bahonyora uburenganzira bw'abandi benegihugu. Twese turashaka kwikiza Agatsiko kandi twiteguye gutanga umuganda wose ushoboka : amafaranga, ibitekerezo, imbaraga z'umubiri ....Nyamara kugeza ubu, iyo dushatse guhaguruka ntibikunda , wagira ngo dufite imizi iduheza ku butaka! Harabura iki Barwanashyaka ?
Ibanga rya 70:
Kugira ngo Umuryango w'Imana ushobore gusohoka mu bucakara bwa Misiri byabaye ngombwa ko Imana ubwayo yifashisha umugaragu wayo Musa . Uyu niwe wiyemeje guhangana n'umwami Farawo w'umunyagitugu wicaga rubozo Umuryango w'Imana. Musa ni we wayoboye umuryango w'Imana mu nzira igana ubwigenge ari nayo yitwa Igihugu cy'Isezerano. Musa yabaye intwari, ajya imbere, umuryango wose uramukurikira, mu kwambuka inyanja itukura, mu butayu, no mu bigeragezo byose bikakaye bahuye nabyo. N'ubwo Musa yari yifitemo ingufu nyinshi, yari afite ikibazo cyo kuvuga neza kuko yadedemangaga (bégayer), Imana yamuhaye Aroni wamufashjije cyane kuko ari we wahagararaga imbere ya rubanda akabawira icyo Musa abakeneyeho kugira ngo bazashobore kugera mu gihugu cy'Isezerano!
FARAWO wacu ni Paul Kagame n'Agatsiko ke k'abahotozi. Turabafite. Misiri ni igihugu cy'Urwanda cyahindanyijwe n'amaraso y'abana bacyo Farawo wacu akomeje kumena kimwe n'abambari be bose baba Interahamwe cyangwa Inkotanyi : abo bose ni Farawo wabaremye! Umuryango w'Abanyarwanda nawo ukeneye Musa na Aroni kugira ngo batujye imbere , badutinyure, duhaguruke nk'umuntu umwe, duhangane n'ingoma y'Agatsiko kadusubije mu buja, tuzashyirwe ari uko tugasezereye burundu, tubone uko tugangahura igihugu cyacu , giterwe icyuhagiro, tukibemo ntacyo twishisha, tubane mu mahoro.
Musa ni Umulideri ubifitiye impano. None se koko ubu Abanyarwanda twese uko tungana (miliyoni 9) twibuzemo umulideri ufite ubwo butwari ? Abigaragaje bakicwa cyangwa bagafungwa twaba tububahirije dute hatabonetse undi utujya imbere ngo dukomeze ikivi bari baratangiye ?
Aho ibihe bigeze ni ngombwa ko uwo Mulideri yakwigaragaza mu maguru mashya. Twakomeje kwizera ko mu babaye abanyapolitiki hambere hazavamo umwe akatujya imbere ariko amaso yaheze mu kirere. Igihugu cyarihiye amashuri benshi ndetse bariga baraminuza, ariko nta n'umwe ugaragaza ko ashaka kwitangira rubanda rugufi rurengana! Niba Abanyapolitiki twagize ku ngoma ya Kayibanda bamaze gusaza, abo ku ngoma ya Habyarimana barigitiye he ? Igihugu cyari cyarabahaye byose, nyamara dore benshi bakijije amagara yabo n'ay'imiryango yabo gusa, bata Abaturage mu kangaratete, Agatsiko kabaribatira mu mashyamba no mu gihugu uko kishakiye! None se ubu tuzakomeza gutegereza kugera ryari ? Tuzaba dutegereje nde ?
Njye ubwanjye sinigeze nkora politiki mu Rwanda. Nyamara nyuma yo kubona ko Kagame n'Agatsiko ke nta gahunda nzima bafitiye Abanyarwanda uretse gusahura no KWIKUBIRA ibyiza byose by'igihugu, nazengurutse mu bahoze ari abanyapolitiki kera nshaka uw'umuti wakwemera ko twamushyigikira akatujya imbere , narahebye ! Ndetse ahubwo uw'inararibonye muri bo yambwiriye mu rwenya ariko atabuze no kugaragaza agahinda gakomeye ati "mwe mukiri bato mwita igihe, ngo murashyira imbere abasaza batagishobora gutera intambwe kuko nta kindi bazabakorera uretse kubakerereza, kubaca intege no kubatesha umurongo. Bagize igihe cyabo, cyararangiye! Muzabe se mufite impano yo kuzura abapfuye? Nimutureke, mwe mwisuganye, mujye mbere, nimubyiyemeza koko muzatsinda iyi ngoma y'igitugu. Nimukomeza kudutegereza ntacyo muzageraho! Twe tuzabagira inama gusa, nabwo ari uko hari icyo mwatinyutse gukora!"
Umwanzuro nagezeho ni uko mu banyarwanda barengeje imyaka 50, nta mukiza w'Abanyarwanda urimo! Mu bari hasi y'imyaka 30, biragoye kumubona kuko intambara yatangiye bakiri bato, bizabafata igihe gusobanukirwa n'ibibazo by'igihugu cyabo ! Aho dukwiye gushakira haragaragara!
Abanyarwanda bagejeje ku myaka 30 ubu, bari fatite imyaka 9 gusa mu 1990, ubwo Agatsiko kagabaga igitero cyo gusenya u Rwanda. Umwana ufite hasi y'imyaka 9, aba atari yamenya amateka n'ibibazo by'igihugu. Bene abo bana FPR aho ifatiye igihugu, yafashe igihe gihagije cyo kuboza mu bwonko igerekaho no kutabigisha amateka y'igihugu cyabo. Hari umwana w'umukobwa ufite imyaka 25,warangije amashuri yisumbuye ubu akaba yiga Kaminuza i Butare, duherutse kuganira, nuko aza gufata album yanjye areba amafoto, bigeze aho arambaza ngo "uyu mugabo ni nde ? " Nti ni Yuvenali Habyarimana.! Ati "Yuvenali Habyarimana akora iki ? " Narumiwe, mbura icyo musubiza ndamukanurira gusa, ayoberwa ikimfashe !! Nibwo numvise mu mutwe wanjye habaye nk'ahatse itara ry'umutuku (Danger), mperako numva ko umurimo w'Agatsiko warangije kwera imbuto izarimbura iki gihugu ! Twibuke kandi ko muri abo bana batararenza imyaka 30 y'amavuko , benshi mu bashoboye guhungana n'ababyeyi babo ubu bibereye nk'abanyamahanga, harimo n'abatakibuka Ikinyarwanda !Urwanda kuri bo ni nk'inzozi gusa ! Abo se abe ari bo dutegerezaho kuzarwanira kuzahura iki gihugu ? Iri ni ibanga rya politiki riteye inkeke! Icyakora ntawe umenya aho ibihembe by'inyana bikura byerekeza, wabona muri urwo rubyiruko rwacu hari uryamanye iyo mpano . Niba rero hari uyiyumvamo, nareke kuyipfukirana , natinyuke ajye imbere tumukurikire.
Abarengeje imyaka 50 ubu, ni abari bafite nibura imyaka 29, mu 1990. Benshi muri bo bari bafite imirimo ikomeye mu gihugu no mu gisirikari, bakagira n'imitungo itubutse. Muri bo, bamwe bacitse intege, ntibashaka gusubira muri politiki. Abandi ni abishoye mu bwicanyi bwa jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se bakaba baragize Uruhare mu kurimbura Abahutu hirya no hino mu gihugu cyangwa mu mashyamba ya Kongo! Hari n'abasahuye umutungo wa rubanda bari bashinzwe gucunga. Abo bose usanga bafite ipfunwe rikomeye . Akenshi bavugira politiki mu matamatama gusa cyangwa mu nyandiko zo kuri interneti ariko ntibashobora gutinyuka ngo bajye imbere y'abandi ! N'iyo hagize uwihandagaza muri bo ngo arashaka gukora politiki ku mugaragaro abaturage bamuzi bamuha urw'amenyo bakamwihorera. Ibyo byose ni byo bituma amwe mu mashyaka yitwa aya Opozisiyo atagira abayoboke bageze no ku icumi !
Muri abo barengeje imyaka 50 hari ikindi cyiciro cy'ababa mu mahanga ariko bagahorana ubwoba ko imitungo y'amazu n'ibindi bafite mu Rwanda Kagame yabyahukamo akabibambura baramutse bamurwanyije ku mugaragaro! Nuko bagahitamo kwituramira!Iyo muganiriye ibya politiki ntibatangwa gushyushya urugamba ariko wababwira uti igihe kirageze nimugahuruke tugire icyo tugaragaza, bati haracyari kare, twitonde tubanze twitegure neza....., n'andi magambo yerekana ko abantu ari abacakara buzuye, mu mutwe no mu mutima!
Na none ariko ntawe uvuma iritararenga , ntawajya aho ngo ace iteka ko mu barengeje iyo myaka 50 hatabonekamo uyu Mulideri twifuza. Ikibazo ni uko imyaka ibaye 17 tumutegereje! Niba ariho nagaragare tumukurikire.
Gusa rero uko mbibona, Abanyarwanda bari hagati y'imyaka 30 na 50 , nibo bujuje ibyagombwa byatuma babonekamo uriya Mulideri. Nibakomeza gusinzira nk'UDUCURAMA u Rwanda Kagame n'Agatsiko ke k'abicanyi bagejeje kuri mteremko ruzagwa mu nyanja bitagira kabuza. Ndasaba rwose umuntu wese ufite hagati y'imyaka 30 na 50 ko yakwisuzuma, akikabakaba, akareba neza niba atari we Musa dutegereje, imyaka ikaba ibaye 17 ! Yaba umusilikari, umusivile, umupasitoro, umupadiri, Mameya, Shehe...niyigaragaze tumushyigikire maze urebe ngo turavana igihugu cyacu ku ngoyi y'ubucakara bw'Agatsiko. Natujye imbere maze imbaga y'inyabutatu imujye inyuma. Umulideri arirema, akabona gushyigikirwa. Aramutse abonetse haba hasigaye gukemura ibibazo bibiri gusa.
Ibanga rya 71
Hari ibintu bitari bike umuntu ashobora gukora wenyine adakeneye gufashwa n'abandi . Ingero : gukora ubushakashatsi muri Laboratwari, kwandika igitabo, gutwara imodoka,guhinga umurima wawe, gusiga irangi mu nzu yawe, n'ibindi. Gukora politiki byo si iby'umuntu umwe n'iyo yaba umunyabwenge byahebuje akagira n'impano y'akataraboneka ! Umulideri akenera gukorana n'Ikipe y'abantu nka batandatu (6) cyangwa wa munani (8) ujya inama ukaruta 100 rirasana! Ikipe ya politiki ikora umurimo ukomeye usa n'uwa Aroni , wa wundi wateraga Musa ingabo mu bitugu. Ikibazo gikunze gukomerera benshi ni iki : Ikipe ya politiki ikora ite ?
Ikora nk'uko ikipe y'umupira w'amaguru ikora. Gukora Ikipe y'umupira si ukurundanya abantu 11 mu kibuga gusa , ngo ngaho nibakine, batsinde ibitego ! Habanza umurimo ukomeye w'umutoza. Ni we ufasha abo bakinnyi "kwiga gukinira hamwe" (jeu d'ensemble);gukorera hamwe imyitozo myinshi, kumenya impano ya buri wese; kumenya umwanya buri wese yakinamo bigafasha ikipe yose gutsinda: umuzamu si we ujya gutsinda ibitego; ukina mu ba kabiri , hagati, ...buri wese mu mwanya we akora aharanira guhereza wa wundi ushinzwe gutsinda ibitego !Igitego cyose cyinjiye gihesha amanota meza ikipe yose! Buri mukinnyi aharaniye kuba ari we utsinda igitego kugira ngo amenyekane ku giti cye, ikipe yakora umukino w'isupu kandi igatsindwa byinshi! No muri politiki ni ko byifashe.
Benshi mu bitwa Abanyapolitiki b'Abanyarwanda dufite ubu, ni abanyapolitiki badashobora gutera umutaru kuko buri wese akurura yishyira; agashyira imbere inyungu ze gusa, inyungu rusange akayitera umugongo; agakenera ko abakamufashije bahinduka nk'abagaragu cyangwa ibikoresho bye gusa; akarwanira kuba ari we uzaba Perezida, kabone n'iyo yaba atazi gusoma no kwandika ! Reka rero iyo uwo munyapolitiki wacu yiyiziho kugira udufaranga mu mufuka, amera mababa nka kagoma ! Aho kugira ngo ayo mafaranga ye ayafashishe abafite gahunda nziza y'ibikorwa bya politiki bishobora gutsinda Agatsiko kakava mu nzira, , agashaka kuba ari we utanga amategeko abwira abamurusha ubwenge icyo bagomba gukora: Agashaka ko bamufata nk' Umulideri w'icyatwa kandi na we ubwe atazi gutandukanya icyatsi n'ururo ! Ibi byose nibyo bikomeje kudindiza Abanyarwanda, bakabura uburyo buhagije bwo kwishyira hamwe ngo bikize kariya Gatsiko kenda kubamarira ku icumu !
Muri make nta Mulideri ushobora kugeza rubanda ku ntsinzi adafashijwe n'ikipe kabuhariwe! Noneho rero nk'iyo ikipe igomba guhangana n'Agatsiko k'abambuzi nka kariya kagaragiye Kagame muri iki gihe, igomba kuba ari ikipe itajegajega, izi neza icyo yiyemeje!Igomba kuba ari ikipe y'Abaprofesiyoneli (Professionnels) atari ikipe ya ba Amateri (Amateurs) gusa, nagereranya n'ikipe twitaga iya segiteri! By'umwihariko abo Baprofesiyoneli bagomba kuba bajijutse mu by'amategeko, politiki, ubukungu bw'igihugu (économie), amateka, imibereho myiza y'abaturage....Tugeze mu kinyejana cya 21, Urwanda ntirushobora kuzongera kuyoborwa na bene ba bayobozi batarangije n'"amashuri abanza"! Kereka niba hari abasanga ko ibyo Kagame n'ikipe ye y'Inkandagirabitabo badukorera ari byiza cyane: Kuyoborwa n'Umujenerari utazi gutandukanya inyuguti n'umubare mu gihe hari abasore barangije kaminuza baheze ku ipeti ryo hasi nta handi biba ku isi ! Ubwo se uwo narasira kubamara abaturage yari ashinzwe kurinda hari igitangaza kirimo ? Niba tudashoboye gushaka ikipe nzima ngo isezerere kariya Gatsiko, nidutege ibitugu ba jenerali IBINGIRA bakomeze batubage!
Aha hantu niho hakunze kuba ingorabahizi muri politiki y'Urwanda, by'umwihariko mu bari mu mashyaka ya Opozisiyo! Abanyamashyaka dufite bagiye bapfa "kwirundanya" ari abantu bataziranye, batanazi icyo buri wese ashoboye, batabanje gufata igihe cyo kumvikana kuri gahunda n'ingamba zabafasha kugera kucyo bifuza ! Guhuzwa gusa no kwirirwa bavuza induru ngo Kagame ni umwicanyi ntibihagije ngo abantu babe ikipe ishobora gukorana neza ! Aha niho bakunze gufatirwa, bagaha umwanzi (Agatsiko) icyuho akinjiza abantu be mu ikipe ya opozisiyo amaherezo agashyirwa ayishenye burundu! Ni cyo gisobanuro duha iyi myaka 17 yose ishize abantu bari mu cyeragati, nta kipe ya politiki iravuka ngo imare kabiri idasubiranyemo !!Nuko Kagame na we akabyungukiramo, akihutira gusumira umulideri wari utangiye kugaragara akamuta ku munigo, ibyari bimaze gukorwa na Opozisiyo byose bigakubwa na ZERO ! Ibi tuzabihoramo kugera ryari ? Hakenewe ikipe ya politiki ifatika, kandi nimara kuboneka hazaba hasigaye ikintu kimwe gusa : Ishyaka rya politiki rikora ubundi urugamba rwo guharanira ubwigenge rukabona rukarema !
Ibanga rya 72:
Guhirika Agatsiko kigaruriye Urwanda ntibizakorwa n'amasengesho menshi, n'ubwo gusenga Imana ari byiza ! Ntibizakorwa n'abaganga bibereye ku murimo wabo wo kuvura! Ntibizakorwa n'abagoronome biyiririrwa mu mirima bapima indwara za kahwa! Ntibizakorwa n'abatagisimani birirwa batwara abagenzi. Ibi simbivugiye guhinyura iriya mirimo myiza kandi ifitiye benshi akamaro. Icyo nshaka kuvuga ni uko "Gufata ubutegetsi no kuyobora igihugu" ari umurimo w'abanyapolitiki gusa. Umurimo wa politiki usaba ubwitange bukomeye, utwara igihe cyinshi kandi ugatwara n'amafaranga atagira ingano. Niyo mpamvu nta munyapolitiki mwiza ushobora kubikiriramo ngo ahinduke umuherwe ! Uwiyemeje gukora politiki ya nyayo ni yo ashyira imbere, ntabwo ari akazi umuntu akora nimugoroba yiviriye ku yindi mirimo ifite akamaro !Abifite bakagerekaho no gukunda igihugu, ndabasaba nkomeje ko bagomba kumva ko bafite inshingano yo gutera inkunga abiyemeje guhara byose(harimo n'amagara yabo !) bagakora politiki yo kugarura amahoro mu Rwanda.
Muri iki gihe , abiyemeje kwambura Agatsiko ubutegetsi kafashe ku ngufu nta yindi nzira babinyuzamo uretse gushinga Ishyaka rya poltiki ryakira Abanyarwanda bose, rikabatoza amahame ya demokarasi, rikabatoza guharanira ubwigenge n'ubumwe bw'Abanyarwanda bivuye inyuma.
Ishyaka rya politiki rikora, rifite Umulideri n'Ikipe itekereza, ni wo muhanda wonyine ugana ubutegetsi. Nta kundi byagenda. Benshi barabyumvise ndetse bihutira gushinga amashyaka ya Opozisiyo atari make. Simvuga aya ya baringa yiryamiye i Kigali , agonera mu kwaha kw'Agatsiko. Ahanini ndavuga amashyaka yashingiwe hanze y'igihugu kuko ariyo afite amahirwe yo gukorera mu bwisanzure! Nyamara ayo mashyaka wagira ngo yose uko angana arwaye indwara imwe : Indwara y'ibitotsi iyo atapfuye akivuka (mort-né)!
Mu by'ukuri iyo uyasuzumye usanga atabuze ibitekerezo byiza na porogaramu zitagira uko zisa ! Uburwayi si aho buri ! Ubuzima bw'ishyaka bugaragazwa ahanini no kugira Umulideri muzima n'Ikipe ifatika. Iyo ibyo byombi bitariho, kurayo amaso; hari ikindi kimenyetso cyo guta umutwe cyaruta kujya gushakira amata ku kimasa ? Menshi mu mashyaka ariho ni nk'icyo kimasa ! Abakunzi b'amata simbabujije, nimukomeze mwigeragereze !
Ibanga rya 73
Inama 2 naha abagize amashyaka ya Opozisiyo ikorera hanze y'U Rwanda.
Icya mbere gikwiye gukorwa ubu si ugusenya amashyaka yanyu anyuranye. Icyihutirwa ni ugukora ibishoboka byose mukarema urwego mpuzamashyaka (Front commun des partis d'Opposition) mwajya muhuriramo mukumvikana ku ngingo z'ingenzi zabafasha gushyira mu bikorwa gahunda y'ibanze muhuriyeho yo gusezerera kariya gatsiko gakomeje kwambura abenegihugu uburenganzira bwabo bwose. Urwo rwego mwarutorera abayobozi mwumvikanyeho akaba aribo bahagararira opozisiyo mu ruhando rw'amahanga no mu mishyikirano ireba igihugu cyacu.
Icya kabiri mbona ni uko gukinira hanze y'ikibuga bitakijyane n'igihe. Ni nabyo bituma Agatsiko gakomeje guhama ku ntebe n'ubwo kadasiba guhungabana. Ntabwo dushobora kuzagahirika turi hanze y'igihugu. Icyo nshimira Madame Victoire Ingabire ni uko yemeye kwitanga akajya mu kibuga. Ubu arafunze ariko yaragakoze: yerekanye ko dushobora kurwanya Agatsiko turi mu gihugu imbere. Abifuza gukora politiki ya nyayo nibatinyuke baze hano mu gihu bidatinze, abaturage twiteguye kubajya inyuma, dufatnye mu bikorwa byo kwanga agasuzuguro n'ubucakara, maze mwirebere ngo aka Gatsiko kararwara muzunga, kagata ibitabapfu , kagahwera.
Agatsiko karasahura, karenganya abaturage, karica, gateranya Abanyarwanda......Agatsiko ni ko Mwanzi w'Abanyarwanda, ni icyago gikeneye ingufu za twese kugira ngo gitsindwe ruhenu.
Kwicamo ibice mu gihe hakenewe ingufu ni ugutiza umwanzi umurindi, ukamuha inkota ngo agusogote . Kurema udushyaka 25 ngo duhangane n'Agatsiko gafite imbunda n'amafaranga ni ugutega wa mutego wa kabutindi ushibukana ubusa nyirawo akihahagaze ! Kunangira tukanga kwishyira hamwe birenze kuba INKORABUSA nk'uko Kagame adahwema kubidutuka. Ni ukubeshya Abanyarwanda batagangajwe n'Agatsiko, ni ukubatesha igihe, ni ukubakina ku mu byimba....Ahasigaye ni ah'intwari.
Niba intwari ibonekera mu irasaniro : Igihugu cy'Urwanda kiri mu kaga,gikeneye amaboko y'abantu b'abagabo batari babandi b'udusambo , bikunda kurusha abazima n'abapfuye, bakaryama ku dufaranga twabo, bagakorera utunyungu twabo gusa, bakifuza ko igihugu kibaha byose nyamara bo ntibagire icyo bigomwa! Hakenewe abagabo n'abagore bitanga . Tanga icyo ufite : ubwenge, amaboko, amafaranga.....Tubyemeye tukabyiyemeza twatsinda AGATSIKO k'abagome....nko mu buryo bw'ubufindo.
Ibanga rya 74 :
Byose bikorwa n'UKWEMERA . Twese tuzi ukuntu Yezu yakijije abantu benshi, akabavura indwara zari zarananiye abanga. Ariko njye ikurushaho kuntangaza ni ukuntu nta muntu n'umwe yigeze akiza atabanje kumubaza ngo Uremera ? Mu yandi magambo : wemera ko nshobora kugukiza ? Uwasubizaga ko yemera yarakize, utemera agataha amara masa!
Mbona ikibazo gikomeye cyane kuruta ibindi, ari nacyo gihejeje Abanyarwanda ku ngoyi, ari uko BENSHI BARANGIJE GUTA UKWEMERA : ntibacyemera ko bafite ingufu zihagije zo kwibohoza ku ngoyi y'Agatsiko ! Kagame ntahwema kubumvisha ko afite ingufu zirenze urugero ko n'Imana itamuhangara, ibyo akabikora agamije kudemolariza(démolariser) abaturage, kubahuma amaso y'umubiri n'ay'umutima. Kandi rero mu by'ukuri Kagame yabigezeho ! Nyamara igikomeza kumuhangayikisha ni iri banga rya ridasanzwe rya politiki na we atayobowe : uwataye ukwemera ashobora kongera kwishakamo akagufu agasubirana imbaraga za roho zari zaramucitse ! Bibaye, Kagame imbwa zaba zimuriye !
None rero Banyarwanda Banyarwandakazi : Mwemera ko Abanyarwanda twishyize hamwe twavudukana Kagame n'Agatsiko ke k'abicanyi, bakatubisa, tukiyubakira igihugu buri wese yishimira kubamo, akarya utwe nta we umuhagaze hejuru ? Njye ndabyemera 100%! Wowe se ubyumva ute ?
Biracyaza....
Zelote Mahoro.