AMABANGA 77 : Inzira 6 zo guhangana n'ikibazo cy'Agatsiko kigaruriye Urwanda. Zelote Mahoro.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Kandi wasanga na Paul Kagame ashaka inzira y'Amahoro! Niba ariko bimeze, ngaho nagire ubutwari ayobore abenegihugu muri iyo nzira, tumwemere!

 

Naricaye ndatekereza, nsanga hariho inzira 6 gusa zo guhangana n’ikibazo cya kariya Gatsiko kigaruriye Urwanda guhera mu 1994 kugeza uyu munsi (2011). Inzira 3 za mbere ni izo kwirindwa kuko zidakemura ikibazo ahubwo zikaba zicyongerera ubukana ; zirahenze zikagerekaho no gufata igihe kirekire cyane. Ari nkanjye urangaje imbere y’Abarwanashyaka , nabagira inama yo kuzibukira izi nzira eshatu za mbere, ahubwo tukagerageza ziriya eshatu zindi, kuko byanze bikunze, imwe muri zo izatugeza ku ntego.


IBANGA RYA 53

 

Inzira yo kwituramira [1]


Hari Abanyarwanda benshi twaganiriye , bo bakambwira ko kariya Gatsiko dukwiye kukareka kakazisenya ubwako, biturutse ku mahari kazibyaramo , imbere muri ko. Abo bavandimwe bashingira igitekerezo cyabo ku kuri gusanzwe kuzi ko « nta gahora gahanze….Ntawe utura nk’umusozi….Imana ihora ihoze ».


Impamvu bashyira imbere ni ubwoba , bagatinya ko kariya gatsiko kakwica abaturage kakabamarira ku icumu baramutse batinyutse guhaguruka bakakarwanya !


Iyi nzira yo kwituramira ni yo benshi mu Banyarwanda basa n’abahisemo, atari uko bakunze uko babayeho ahubwo ari bya bindi by’amaburakindi, ngo kubabara biruta gupfa. Abafite uko babayeho bo baratobora bakabyerura bati « aho gupfa none napfa ejo ». Bene abo gushaka kubumvisha ko no « hakurya y’imva hari ubugingo » ntacyo bibabwira cyane : barakanzwe, babonye urupfu mu maso, barusimbutse hamana, ntibifuza kongera kurwigemurira ! Umuntu yabumva, ariko ataretse no kwibuka ijambo ry’umusizi wagize ati « Nanze kubaho ntariho ». Ahari uwabibutsa umugani wa kinyarwanda nabyo byabafasha, koko  ngo « wanga guha igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa » !


Mu by’ukuri inzira yo kwituramira ni yo mbi cyane mu zindi zose kuko itiza umurindi umwanzi, ugasa n’umuha inkoni agukubitisha, ukamugabira inkota yo kukwahuranya. Kwituramira Agatsiko gaca ibintu, bigatera ingufu zo gukomeza kwikorera ibyo kishakiye byose birimo no kwica abaturage urubozo, kubafungira akamama, kubambura udusambu twabo, kubasenyera amazu, gukona abagabo ngo batabyara, guca abaturage amakoro y’ikirenga, imisoro ya hato na hato, gusahura umutungo w’igihugu uko babyumva, bakabaho mu murengwe mu gihe abarimu bahembwa urusenda kandi aribo bashinzwe gusigasira uburere bw’Urwanda rwejo, n’ibindi bibi byinshi. Kwituramira ni uguhitamo kuba umu collaborateur w’Agatsiko gategereje kuzabona umwanya ukwiye ngo nawe kakwambure ubuzima ! Agatsiko nta mpuhwe kagirira abantu, Bintu niyo Mana gasenga yonyine. Singiye guheka impyisi nyireba, njye nahisemo guhaguruka ngafatanya n’abandi kurwanya Agatsiko ntizigama ! Kandi tuzagatsinda, ni IHAME.


Ndabyumva kimwe n’Umusaza w’umuhindi witwa Mahatma Gandi , uzwi cyane mu byo guharanira amahoro , wigeze kuvuga ngo « Hagati y’Uwituramira n’Umurwanyi umena amaraso, nahitamo umurwanyi umena amaraso kuko we nibura aba yafashe icyemezo cyo kugira icyo akora ngo arwanye akarengane ».

 

IBANGA RYA 54


Inzira ya Coup d’Etat [2]


Hari Abanyarwanda bakomeje kwifuza ko ikibazo cy’Agatsiko cyakemurwa na Coup d’Etat. Ngo mu ngabo z’igihugu hakabonekamo abasilikari b’intwari bahitamo kudakomeza gushyigikira Paul Kagame n’Agatsiko ke , bakagira uruhare mu kubafatisha hakoreshejwe ingufu za gisilikari, batakwicwa bagashyikirizwa ubutabera. Hari ibindi bihugu byanyuze iyi nzira, umusilikari agakuraho ubutegetsi buriho, akayobora igihe gito, hanyuma akabusubiza abasivili mu gihe cyagenwe.


Iyi nzira nta cyizere twayigirira kubera ko :

 

(1)  Ngo mu Rwanda kudeta ntishoboka muri iki gihe: Paul Kagame ni we ubwe wabyivugiye ku mugaragaro ko mu gihe cya Perezida Habyarimana ari bwo kudeta yashobokaga, ko we adasobora gukorerwa coup d’Etat! Kagame kandi yavuze n’impamvu kudeta idashoboka muri iki gihe: ngo abakayikoze (abakuru b’Ingabo ze!), ngo ni imbwa z’imisega zitagize icyo zishoboye! None Kagame yaba avuga ukuri ? Njye ndetse ndatinya ko avuga ukuri ! Iyo aba atavuga ukuri, izo “mburamukoro “ zakamweretse ko hari icyo zishoboye koko !

 

(2)  Kudeta ntacyo yakemura ku bibazo by’Urwanda iramutse ikozwe na bamwe mu bagize Agatsiko. Icyo gihe havaho Kagame, agasimburwa na Kagame mushya , yenda akaza arusha uwambere ubugome! Byaba bimaze iki ko Agatsiko gasimburwa n’akandi ?


(3)  Na none umuturage yaba akomeje kugirwa indorerezi nk’aho gushaka umuti w’ibibazo by’igihugu bitamureba. Icyo gihe abitangiye gushaka “ingirwagisubizo” bafata imyaka itari mike yo kwihemba, umuturage agakomeza akiyicira isazi mu jisho !

 

Uko mbyumva :

 

Kudeta si igisubizo. Yaha abasikari indi myaka itari mike yo gukomeza kwigaragura mu bibazo by’igihugu ari nako bahembera izindi ntambara cyangwa jenoside! Ibibi birarutana, aho kugirango abicanyi bakomeze basimburwe n’abandi bicanyi mu buyobozi bw’igihugu, habaho intambara, abaturage tukayirwana, upfuye agapfa, urokotse akazabaho.

 

IBANGA RYA 55


Inzira y’Intambara [3]


Benshi mu Banyarwanda bibwira ko intambara ariyo yakemura bidasubirwaho ikibazo cya Paul Kagame n’Agatsiko ke. Ngo akaboko kafashe ubutegetsi ntikaburekura batagatemye ! Paul Kagame nawe ntahwema kubivuga, ngo afite ubutegetsi kuko yarwanye , ngo ubushaka nawe azafate intwaro…Ngo ingufu zafashe igihugu mu 1994 ntaho zagiye…n’ibindi bigambo byinshi byo kwishongora !


Muri iyi myaka impuha zakunze kuba nyinshi ko haba hari abiyemeje gushinga imitwe ya gisilikari ngo bafatanye na FDLR kurwanya Leta y’Agatsiko. Ubu benshi muri twe bakaba bahanze amaso abahoze bafite imyanya ikomeye mu gisirikari cya Kagame, bizeye ko aribo bazayobora urugamba rwo kutubohoza ku ngoyi y’Agatsiko. Ibyo rero bikaba bisaba ko bashinga umutwe wa gisilikari, ugahagurikira muri kimwe mu bihugu duturanye nka Kongo, Uganda cyangwa Tanzaniya, ugatera Urwanda !


Jye uko mbibona , ibi bihuha bigamije kurangaza Abanyarwanda gusa. Intambara nk’iyatangiye taliki ya 1 ukwakira 1990, ntishoboka kandi ntikwiye muri iki gihe kubera impamvu zikurikira :


(1) Nta gihugu mu byo duturanye gishobora gushyigikira inyeshyamba nk’uko Uganda yabikoze (base arrière) , kugeza zifashe ubutegetsi.


(2) Ibihugu duturanye byitinyira Kagame, ntibiba bishaka kwiteranya nawe ngo atajya kubitezamo umutekano muke no gusogota abanyagihugu babyo.


(3) Intambara itwara amafaranga menshi cyane abashaka kurwana badafite.


(4) Intambara izasubiza Kagame n’Agatsiko ishema ryo kumva ko bafite umwanzi barwana na we, bibahe n’uburyo « bwemewe n’amategeko » bwo kongera kurimbura Abanyarwanda bazitwa ko « bakorana n’umwanzi ».


(5) Ikibazo cy’Urwanda kizaba cyongeye gushyirwa mu maboko y’abasilikari kandi twabonye ukuntu abasilikari badakunze kumenya gutekereza ibisubizo bya politiki bihamye : kurasa gusa si wo muti !


(6) Abasilikari bivugwa ko bashaka kuyobora urugamba si indakemwa mu mico no mumyifatire : Bamwe muri bo bafite ibyaha bikomeye bakoreye Abanyarwanda, barashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Abandi barasa n’abashaka kurwanira ishema ryabo gusa badashyize imbere inyungu zo kubohoza rubanda: barasa n’abashaka intambara yo kwihimura kuri Kagame kubera ibyo bapfa hagati yabo gusa, ariko si akababaro ka rubanda rugufi rurengana kabateye ishyaka ryo gufata intwaro. Sinshidikanya ko ibyo bapfa na Kagame nibashobora kubiganiraho, bazongera bakumvikana, bagakorana mu bwizerane kuko n'ubundi bafite amabanga akomeye basangiye asa n'ay'imandwa. Kagame nagire bwangu abatumeho, bicare babiganireho, bigorore, bagabane iminyago badacurana, amahane arangire. Niyo mpamvu nsanga ko kwiruka inyuma yabo byasa no guta irembo ugaca mu cyanzu ! Aho gushora abaturage mu ntambara nk'iyi ntibyaba ari ukubahemukira?


   Gusa njye ndareba ngasanga ko n'iyo ntambara bavuga ntayo bashaka, yewe nta n'iyo bashoboye ! Ntayo bashaka kuko nta nyungu na busa bayigiramo ! Gusenya igisilikari cyabakamiye kandi bateganya gukomeza kubakiraho ubutegetsi bw'Agatsiko gashya byabamarira iki ? Intambara ntayo bashoboye kubera iyi mpamvu: abananiwe kwikiza Kagame (ubwo wumva ari we wenyine mubi!) bari mu gihugu, bayobora ingabo, bafite ibikoresho, bazabishobora bate bari mu buhungiro, ntacyo bafite? Njye rero nkaba mbona basa n'abari muri gahunda yo kurangaza Abanyarwanda gusa no gukina n'ibyifuzo bya rubanda rwatagangajwe n'ubugome bw'Agatsiko; bagashimishwa no kwirirwa bivugira utugambo twiza gusa rubanda ikeneye kumva, ariko nta yindi gahunda ifitiye igihugu akamaro iri inyuma!Nzemera ko hari izindi ngufu zigamije icyiza bafite ari uko mbonye ibirenze ibyo batweretse kugeza ubu !

 

  Abafite ishyushyu ryo kubona "Abacunguzi", mugenze make mutazicuza. Ikiruta byose mukomeze mwihangane kandi mumenye iki ngiki: Umucunguzi wanyu, ni mwebwe ubwanyu . Nimudahaguruka ngo mwebwe ubwanyu murebe uko mwakwirwanaho, kababayeho, muzahera ku ngoyi!

 

Uko mbyemera: Inzira y’intambara si yo yakemura ikibazo cy’Urwanda ku buryo busubiza Abenegihugu ishema n’icyubahiro. Iragoye cyane, irahenze, irasenya, irica, igatesha muntu agaciro. Aho abashaka kuyihitamo si uko batazi ko hari izindi nzira « plus efficaces et plus humains » ?

 

IBANGA RYA 56


Inzira y’Impinduramitegekere itavusha andi maraso [56]


 Iyi nzira iramutse yemewe na Paul Kagame yarusha izindi zose gutanga umusaruro w’amahoro n’ubworoherane. Yaha Kagame n’Agatsiko ke amahirwe yo gusoza inshingano zabo mu cyubahiro kandi ntihazagire n’ubatunga agatoki ! Yanezeza Abanyarwanda bose, bakiruhutsa, bakaryama, bagasinzira. Yashyira igihugu cyacu mu nzira y’iterambere rirarambye kandi risangiwe n’Abenegihugu bose.


 Dore uko tubona ibice by’ingenzi by’iyo nzira.

 

(1) Paul Kagame yakomeza Manda ye ya kabiri kugera muri 2017, nk’uko biteganyijwe. Nyuma y’iyi manda ye ya kabiri, ntiyakongera kwiyamamaza nk’uko Itegekonshinga ribigena.

 

(2) Muri 2011-2012 : Amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame yahurira hamwe akarema urwego ruteye nka « Rassemblement des Partis d’Opposition », rugahabwa ubuyobozi buvugira amashyaka ya oposisiyo, rukanayahagararira mu mishyikirano.

 

(3) Muri 2012 : Paul Kagame yafungura Abanyapolitiki bose bafunze, abakatiwe bagahabwa imbabazi za Perezida wa repubulika. Abaturage bose bafunze badafite amadosiye n’abo bigaragara ko bafunze barengana na bo bafungurwa.

 

(4) Muri 2013 : Amashyaka menshi yafungurirwa agakorera mu bwisanzure, amategeko yayabangamiraga akavugururwa cyangwa agaseswa ; Amashyaka akorera mu buhungiro yajya gukorera mu gihugu, agahungura abaturage mu bya demokarasi, akabategurira kuzagira uruhare amatora yo mu mucyo usesuye.

 

(5)  Muri 2014 : Habaho ibiganiro birambuye hagati y’abayobozi b’amashyaka, bigasozwa no gusinya Amasezerano y'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda ashobora no kugira ingingo zimwe na zimwe avoma muri yayandi yasinyiwe ARUSHA mu 1993 ; hagashyirwaho Guverinoma-nzibacyuho ihuriweho na FPR (+amashyaka ayishyigikiye) n’amashyaka atavuga rumwe na yo .

 

(6)  Muri 2015 : Habaho gahunda yo kuvugurura ingabo z’Igihugu; zigakurwa mu giturage zigatuzwa mu bigo byagisirikari; imyanya y’ubuyobozi bw’ingabo igasaranganywa hakurikijwe amoko (Hutu 50% ; Tutsi 50%) n’ubunyangamugayo.

 

(7) Muri 2016 : *Gutora Itegeko nshinga rishya zizagenga Repubulika ya 4.

 

                    *Gahunda yo gucyura impunzi zose zibishaka; abatahutse bakoroherezwa mu gusubira mu buzima bwo mu gihugu.

 

(8)  Muri 2017:


Ukwezi kwa Kanama: Itora rya Perezida wa Repubulika, mu bwisanzure buzira igitotsi.

 

Ukwezi kwa Nzeri: Itora ry’Abagize Inteko Ishinga amategeko

 

Ukwezi k’Ukwakira: Referendum ku Itegeko ridasanzwe rigena imbabazi zitanzwe n’Abanyarwanda bose, zigahabwa abenegihugu bose bakoze ibyaha bijyanye n’intambara na jenoside.

                                                                                  

Guhera mu kwezi kwa mutarama 2018, Leta nshya yatangira politiki ikakaye y’ububanyi n’amahanga igamije gusaba ibihugu by’amahanga guha agaciro ibyemezo byafashwe n’abenegihugu b’Urwanda (ibyemezo bya politiki n’iby’ inzego z’ubutabera) bijyanye n’imbabazi zahawe abari barakoze ibyaha bikomeye bijyanye n’intambara na jenoside mu Rwanda.Ahasigaye ikihatira gushyira mu bikorwa bya byemezo 12 byo kuzahura igihugu no gusubiza Abanyarwanda icyizere cyo kubana mu mahoro.


 Uko mbyiyumvamo :


Iyi nzira y’impinduramatwara itavusha andi maraso yemewe , ni umugisha w’Imana waba usesekaye ku Banyarwanda bose. Nta munyarwanda n’umwe utaba ayifitemo inyungu, na Paul Kagame n’Agatsiko ke baba babonye inzira yo kuva muri politiki amahoro, bakiberaho ntawe ubavuzaho induru.

 

Intege nke z’iyi nzira ni uko igombera ubushake bwiza bwa Paul Kagame kugira ngo ishoboke. Njye nizera ko Paul Kagame azi gushishoza cyane, akaba atayobewe ikimufitiye akamaro. Niyemera iyi nzira azaba akuye Urwanda ahaga. Abanyarwanda ntibazabura kubimushimira n’ Imana ntizibagirwa kubimuhembera. Nabyanga, hari izindi nzira ebyiri zisigaye, imwe muri zo izatugeza ku gisubizo, n’iyo byaba ngombwa gutamba ibitambo bitagira ingano!

 

Abanyarwanda barambiwe kuyoborwa nk’amatungo no guhora baragijwe imbunda nk’ibikoko. Barashaka kubaho mu mahoro, nta hagarikamutima rya buri gihe. Bakeneye kwishyira bakizana mu Rwababyaye ! Niba ari uko bimeze ushaka inka yabura ate kuryama nka zo?

 

Barwanashyaka, dore Isaha ngiyi iregereje, ngaho nidukenyere dukomeze.

 

Biracyaza…

 

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article