Aho kwiriza ay'Ingona , igihugu cy'Ububiligi kiragira inama u Rwanda rw'uko rwakwikura mu bibazo by'umutekano muke muri Kongo .
Kuri uyu wa kane taliki ya 28/06/2012 nabonanye na mugenzi wanjye w’u Rwanda Madame Mushikiwabo Louise.
Ikiganiro twagiranye cyabaye nyuma y’iminsi ibiri amaze kugirana ikiganiro na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Kongo; byampaye akanya ko kumugaragariza uburyo mpangayikishijwe n’ibirimo bibera mu burasirazuba bwa Kongo no kumuhamagarira kugirana ibiganiro bihoraho kandi byubaka hagati y’ibihugu byombi .
Nateze amatwi ibisobanuro bitangwa n’u Rwanda, aho ruhakana ko ntaruhare rufite mu mu gufasha umutwe wivumbuye ku gisilikare cya Kongo ariko ikingenzi akaba ari ukugaragaza ko koko :”niba u Rwanda ntaho ruhuriye ni gufasha umutwe wivumbuye ku ngabo za Kongo, rugomba kugaragaza ubushake mugushaka igisubizo no gufatanya mu buryo bwihutirwa n’igihugu cya Kongo muguhagarika bidasubirwaho biriya bikorwa byo kwivumbura ku ngabo za Kongo”.
Mu gihe abo bivumbuye bazaba bamaze guhagarikwa hagomba kuzakurikiraho ibikorwa byo kureba mu buryo burambye ibisubizo byo kugarura umutuzo no kuzamura amajyambere ya kariya karere. Nkaba nagaragaje ko igihugu cy’ububirigi kiteguye gushyigikira uwo mugambi wo kugarura amahoro .
Ministre w’Ububanyi n’amahangan w’ Ububiligi.