Aho kwicisha abaturage inzara si jenoside ya bucece ? Ngo abatazitemera insina bazahemba abazaza kuzibatemera !

Publié le par veritas

Muhanga.pngMu ntambara ya kabiri y'isi yose (1940-1945) Adolf Hitler wayoboraga igihugu cy'Ubudage yiyemeje gutera igihugu cy'Uburusiya mu rwego rwo gufata icyo gihugu , ubutaka bwacyo bwiza akabuha abadage , ni ukuvuga ko yagombaga gufata Uburusiya ,akarimbura abaturage b'icyo gihugu kugirango abone uko ubutaka bwabo abuha abadage nta muntu numwe ushobora gutera agatoki hejuru. Abaturage b'abarusiya bakaba bari bazi neza uwo mugambi wa Hitler kandi bakaba barangaga ingabo z'Ubudage urunuka.

 

Mugihe ingabo z'ubudage zatangiraga urugamba rwo gutera uburusiya , uwayoboraga Uburusiya witwa Staline yasabye abaturage guhunga bose maze bagasiga batwitse ibintu byose bari batunze harimo n'imyaka yabo yari mu mirima no mu bigenga kugira ngo ingabo z' Ubudage zizabure ikintu cyose cyazifasha ku rugamba mu gihe zizaba zigeze kubutaka bw' Uburusiya; icyo gitekerezo abaturage bacyumvise vuba cyane kuko bangaga urunuka ingabo z'abadage maze bashyira mu bikorwa iyo politike yo gutwika ibyo bari bafite byose (politique de la terre brulée) maze barahunga; kandi koko iyo politike yafashije abarusiya gutsinda ingabo za Hitler kuko ingabo z'Ubudage zafashe igice kinini cy'icyo gihugu, bituma uburyo bwo kuzigemurira mu birindiro zari zirimo binyuranye bigorana , maze zicwa n'inzara bituma ingabo z'Uburusiya zibatsimbura mu birindiro byinshi.Si ubwa mbere abarusiya bari bakoresheje iyo politique yo gutwika ibyo batunze kuko n'igihe barwanaga n'ingabo z'abafaransa ku gihe cya Napoléon Bonaparte niko babigenje.


Politiki yo kwicisha umwanzi inzara niyo FPR irimo ikoresha !


Iyo witegereje gahunda ya leta ya FPR uri mu gihugu wibaza niba abaturage amaherezo batazarimbuka bose bikakuyobera , iyo umuntu yumwa ibikorwa by'abo bayobozi ari hanze y'igihugu ugirango n'igitekerezo cyangwa se urwenya! FPR yagize itya itegeka abaturage gufatanya ubutaka bwabo maze itangira kubategeka guhinga igihingwa kimwe cyangwa se guhinga indabyo. Iyi politique yagize ingaruka zikomeye cyane kuko abaturage bahise babura indyo yuzuye kuko umuntu adashobora gutungwa n'igihingwa kimwe, abaturage bagerageje kurwanya iyo politiki bashyizwe mu kagozi bashinjwa ibyaha binyuranye abasigaye baraceceka.


Hari aho abaturage binangiye rwose maze babategeka kwirandurira imyaka barinzwe n'imbunda abanze kubikora imyaka yabo yaranduwe n'ingirwabayobozi bakoresheje umuganda ! Iyo gahunda naniyo yakoreshejwe mu gusenya amazu, ugasanga umuntu arimo yisenyera ahagarikiwe n'intore zitwaje imbunda , ababyumva bari hanze y'igihugu bumva ari nka sinema nyamara ni ukuri kwambaye ubusa!


Abaturage batuye mu mujyi wa Gitarama (inkotanyi zise Muhanga) muri iyi minsi basabwe kwitemera insina zibatunze; umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w'ako karere (Muhanga) François UHAGAZE yihanangirije  abaturage ku italiki ya 25/01/2012 ababwira ko abantu bakomeje kwinangira mukwitemera insina bazacibwa amafaranga yo guhemba abantu bazaza kuzibatemera ! Uwo muyobozi avugako insina zitagitanga umusaruro , zikaba zitera umwanda kandi zikaba zihishira ibisambo n'abagizi ba nabi ( umenya abaherutse gutera isasu cya grenade i Muhanga bari bazihishemo!).


Umuyobozi w'ako karere ka Muhanga Madame MUTAKWASUKU Yvonne yashimangiye ibyo umuyobozi wungirije mubyubukungu muri ako karere yabwiye abaturage, yongera ho ko ngo abayobozi bakuru b'igihugu banegura Muhanga bavuga ko ngo nta kindi abanyamuhanga bapfundikiza inkono kitari amakoma kubera insina zinyanyagiye hirya no hino muri uwo mujyi.Abaturage ba Muhanga bavuga ko insina zabo zitanga umusaruro kandi zikaba zitababangamiye ndetse bamwe bakaba bararahiye kuzitema.

 

Ubusanzwe mu muco wa kinyarwanda insina igaragaza uburumbuke n'umutako. Iyo ahantu habaye ibirori batemaga insina zigakora umutako w'aho abantu banyura, Hotel yiyubashye yabaga ifite mu gikari cyayo insina imeze neza ndetse abantu bakayikingamo akazuba ! Urugo rwifashe neza rwabaga rufite insina zifashe neza zirukikije , abantu bagashimishwa no kubona ibitoki biriho ndetse kenshi nyir'urugo akazigamira umushyitsi umutunguye igitoki kimeze neza none ubu imyumvire yaracuramye mu Rwanda kubera inyungu zo kwicisha abaturage inzara.


Umwanzuro


Niba abaturage b'abarusiya baritwikiye imyaka yabo kugira ngo barwanye umwanzi wabateye aturutse hanze, abategetsi b'u Rwanda bategeka abaturage kwirandurira imyaka, kwisenyera amazu, kwitemera insina barwanya uwuhe mwanzi ? Aho si ukwicukurira imva ? Iyi politike yo kwicisha abaturage inzara yateguwe kuva inkotanyi zagera kubutegetsi, abasilikare b'inkotanyi bakoreshaga amanama bakabwira abaturage ngo bicishije abatutsi imipanga ngo ariko bo bazipfisha! Abantu ntibumvaga icyo bishatse kuvuga ariko ubu birimo byigaragaza aho abantu bakuru basigaye barwara bwaki mu gihugu cyose !


Nkuko Abarusiya batwitse ibyo bari batunze harimo n'imyaka yabo kugirango bicishe inzara umwanzi wabaga ubateye , na leta ya FPR iyobowe na Kagame niyo politike yafashe , yiyemeje kwicisha abaturage inzara kuko ibafata nk'umwanzi kugera n'aho ivuga ko insina zihisha abanzi, u rwanda nicyo gihugu cyonyine ku isi gifata abaturage bacyo nk'umwanzi wagiteye ! Nta wundi uzakiza abaturage aka kandare barimo uretse ubwabo , nibakomeza kwicecekera bazashirira ku icumu, ariko nibahaguruka bakarwanya aba bagome hazagira abapfa ariko abarokotse bazarama! Umuntu wishwe n'inzara ntaho ataniye n'uwishwe na SIDA :Indwara z'amoko yose ziramubonerana kandi ugasanga bavuga ko yishwe n'ubundi burwayi kandi ari inzara ! Niba abaturage bakomeje kwicecekera nkuko bimeze bazakomeza bapfe buhoro buhoro! Abaturage b'abarumeniya bicishijwe inzara hapfa abantu bangana na miliyoni imwe n'igice kuburyo ubu amahanga atangiye kujya yabona ko ari jenoside yabakorewe. Ubu buryo bushya bwo kwicisha abaturage inzara mu Rwanda nayo ni jenoside ya bucece.

Nta wundi uzatabara abaturage uretse bo ubwabo.


 

Kamanzi Michel

Muhanga 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article