M23/RDF iri kurasa abana bari kuyitoroka, ubuyobozi bwa Monusco bukomeje kurega u Rwanda kohereza abana ku ngufu muri M23/RDF!

Publié le par veritas

http://upload.maieutapedia.org/picture/enfant_solm-cf79b-1313263705.jpgKu mugoroba wo mu ijoro ryo  kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/10/2013, abarwanyi ba M23/RDF beguye intwaro maze barasa kubarwanyi bawo bagizwe n'abasore ndetse n'abana bato batorokaga uwo mutwe bahungira mu bigo by'ingabo za ONU (Monusco) biri mu nkengero z'akarere M23/RDF igenzura muri Kivu y'amajyaruguru. Muri iyi minsi abarwanyi benshi ba M23/RDF bagizwe n'abana bari gutoroka cyane umutwe wa M23/RDF bakajyana amakuru agizwe n'amabanga mu ngabo za ONU agaragaza uburyo uwo mutwe urimo witegura intambara ikaze uzagaba ku ngabo za ONU ndetse n'ingabo za Congo!

 

Igikomeje gutangaza cyane ni uko abo barwanyi bari gutoroka umutwe wa M23/RDF bagahungira mu bigo by'ingabo za ONU bagizwe n'abana bava mu Rwanda. Umutwe wa M23/RDF watangiye kwitegura ibikorwa byo kurwana intambara izamara igihe kirekire, inyeshyamba ziwugize zikaba zaratangiye gusahura ibiribwa by'abaturage no gusahura imiti yose iri mu mavuriro ari mu karere ugenzura kuko bafite impungenge z'uko u Rwanda rushobora kuzagira ubushobozi bucye bwo kubagezaho ibyo abarwanyi bawo bakenera byose kubera ibihano by'ibihugu by'amahanga bitarworoheye !

 

Abayobozi b'ingabo za ONU nabo ntibicaye ubusa ,barimo bakurikiranira hafi ibikorwa byose umutwe wa M23/RDF urimo ukora witegura intambara. Umuyobozi mukuru wa Monusco ,Umudage Martin Köbler yatangaje ko umutwe w'ingabo za ONU ziri i Goma ufite ibimenyetso byinshi kandi bifatika byerekana ko umutwe wa M23/RDF ukomeje kwitegura bikomeye intambara ukomeza ibirindiro byawo no kwinjiza abana benshi ku ngufu mu barwanyi bawo ibakuye mu gihugu cy'u Rwanda.

 

Mu kiganiro bakoranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/10/2013 i Goma, Bwana Martin Cöbler na Generali Dos Santos Cruz bamaganye bivuye inyuma imyitwarire mibi y'umutwe wa M23/RDF utari kubahiriza ibyemezo byafashwe n'abakuru b'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari mu nama yabo iherutse kubera i Kampala; aho abo bakuru b'ibihugu basabye umutwe wa M23/RDF guhagarika ibikorwa byose bya gisilikare. Bwana Köbler yabivuze muri aya magambo:"Kuruhande rumwe hari imishyikirano iri kubera i Kampala ihuje umutwe wa M23/RDF na leta ya Congo, k'urundi ruhande tukaba turi kubona raporo zitwereka ko umutwe wa M23/RDF ukomeje kwinjiza ku ngufu abana bato mu barwanyi bawo babakuye mu Rwanda"; ubu izo raporo tukaba turimo tuzisuzuma neza.

 

Umuyobozi wa Monusco atangaje aya makuru mu gihe hashize iminsi 6 gusa igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika gitangaje ko cyafatiye u Rwanda ibihano byo guhagarika umubano wa gisilikare icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda kubera igikorwa cyo kwinjiza abana mu barwanyi ba M23/RDF. Bwana Köbler akaba yavuze ko yandikiye itsinda ry'ingabo zishinzwe kurinda umupaka gusuzuma neza amakuru avuga ko umutwe wa M23/RDF ukomeje guhabwa intwaro no kongera umubare w'abarwanyi bawugize.

 

http://umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/10/IMG_0560.jpgUmuyobozi mukuru w'ingabo za Monusco Generale  Dos Santos Cruz yasabye imiryango idaharanira inyungu iri mu gice kigenzurwa n'inyeshyamba za M23/RDF kuba maso ikavuga ibikorwa byose uwo mutwe urimo ukora byo kwitegura intambara; yakomeje avuga ko amakuru ingabo za ONU zifite azereka neza ko umutwe wa M23/RDF urimo witegura bikomeye intambara ukaba warasuzuguye ibyemezo byafashwe mu nama y'abakuru b'ibihugu by'akarere k'ibiyaga bigari.

 

Mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari yabereye i Kampala, hafashwe icyemezo cy'uko umutwe wa M23/RDF uhagarika ibikorwa byose bya gisilikare ukitabira ibiganiro ariko uwo mutwe ukaba wararenze kuri ayo mategeko ukaba urimo wikorera ibyo bawubujije. Generali Dos Santos akaba yemeza ko mugihe bari biteze ko ikibazo cya M23/RDF kizarangizwa n'imishyikirano ya politiki ,ubu barabona amaherezo ari intambara izarangiza icyo kibazo!

 

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Q
<br /> umva kadubili icyo uricyo cyose no wowe na so na nyoko mvuga , ibyo AMERICA IKORA BIRAYIREBA , IZAREKE KUDUTOZA IZAREBE KO MUZAGARUKA MUKARUFATA , NA GATO / ABO MWISHE MWARABISHE NAHO IBINDI<br /> MUKOMEZE MUSOME IBYO MUSHKA NI UBURENGANZIRA BWANYU BWO GUFANA ABAFATIRA AMAFARANGA YABO NONE UGUHA KO ASHATSE AKWINA .NGABHO NI MUBYINE .<br />
Répondre