Abatavugarumwe n'Ubutegetsi bw'Agatsiko ka Kagame barahigwa bukware ! (leprophete)

Publié le par veritas

Dore uko wa mu CID aba akeyakeya ashaka umuturage Agatsiko kamutumye kurigisa !Ariko se ubundi ko nta cyiza ashinzwe gukorera Abanyarwanda, bo bamwubikiriye bakamucakira, bakamujigura, baba bakoze icyaha ?

I Kigali hamaze iminsi havugwa amakuru y’iterabwoba n’ishimutwa ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa general Paul Kagame aho taliki 7 Werurwe 2012 mu ma saa mbili n’igice za nimugoroba umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri Jean Baptiste Icyitonderwa yashimutiwe hafi y’aho atuye ahitwa kwa Mutwe mu mudugudu wa Nyiranuma akagali ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Uyu murwanashyaka watwawe n’abasirikari bambaye imyenda ya gisiviri ariko bafite imbunda bamushimuse bamaze kumuhambiriza amapingo ndetse bamupfutse n’igitambaro mu maso bamujyanye ahantu atazi bamufungira mu nzu wenyine ahoyamaze iminsi itanu atotezwa abwirwa ko natava muri PS Imberakuri atari busohoke muri iyo nzu. Ku bw’amahirwe ariko akaza kurekurwa kubera ko inkuru yari imaze kuba kimomo ko yashimuswe n’inzego za gisirikari.

Iri shimutwa rikorwa n’abasirikari bambara imyenda ya gisivile rikorwa n’abantu cyane cyane bakunze kugera ahabera imanza z’abatavugarumwe n’ubutegetsi kugirango bamenye neza abaza muri izo manza ngo babamenye neza ndetse banamenye n’uruhare buri muntu uza mu rubanza afite mu ishyaka kuko bakunze gushimuta abagaragaza ko bayobora abandi barwanashyaka cyangwa abagaragaza ko bafite imbaraga zo gukangurira abandi kwinjira mu ishyaka.

Ni no muri ubu buryo ejobundi taliki 14 Werurwe 2012 mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umwe mu ba CID yagiye gucunga aho umuyobozi wa FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali Ntavuka Martin atuye ndetse bagahura asohotse agiye hanze y’urugo rwe hanyuma wa mu CID kugeza ubu izina rye ritaramenyekana kuko yatangiye kugaragara mu rubanza rwa Ingabire kuva taliki 13 Werurwe 2012 yahise akatisha imodoka y’ivatiri RAB 565 W agasubira aho aturutse bikaba bigaragaza ko yacungaga aho ataha kugirango bazamukorere nk’ibyo bakoreye uriya murwanashyaka wa PS Imberakuri dore ko uyu mu CID amaze iminsi yirirwa ku rukiko aho umuyobozi mukuru wa FDU Inkingi aburanira, bikaba bigaragara ko yari mu kazi ke ko guhiga abatavugarumwe n’ubutegetsi. Bikaba byumvikana rero ko uyu Ntavuka Martin na we ashobora kuba ari mu mazi abira.

Ngiyi imodoka uyu mu CID akunda gukoresha. Muyimenye !

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kagame i Kigali bakaba bamaze kunegekaza ubu butegetsi ku buryo ibikorwa byo kubagirira nabi nabyo birimo kuzamura intera aho umuyobozi wa PS Imberakuri mu karere ka Gasabo Shyirambere Dominique na we aherutse gukorererwa ibikorwa nk’ibi ariko kubera ko yababonye mbere agasimbuka akabacika kandi abaturage b’akagali ka Kamukina umurenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo batabaye, byatumye ibikorwa byari bigamije kumushimuta biburizwamo.

Inzego zishinzwe umutekano zikora ibi bikorwa zikaba zikwiye kugawa kandi zagombye kumenya ko zishinzwe umutekano w’abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga batuye cyangwa bagenda mu Rwanda. Ibi ariko abenshi baremeza ko leta ya Kagame ibikora kubera ubwoba bw’igitutu yotswa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaze kugaragaza imbaraga mu Rwanda.

Ibintu bigeze mu mahina. Kugira ngo izo ngufu zirusheho gutigisa no guhirika iyi ngoma y'Agatsiko gakomeje kwica urubozo Abanyarwanda , Abatavuga rumwe nayo bakwiye gushaka bwangu uko bakorana ku mugaragaro  n'amashyaka mazima ya Opozisiyo ikorera hanze (atari yayandi y'ihururu n ay'umurato gusa !), kuko hakenewe Abalideri ba nyabo, bafite ubutwari bwinshi, ubwenge mu bya politiki, no gukunda abaturage.

Majyambere Juvénal.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Amakuru aturuka ahantu hizewe aremeza ko maneko za FPR zasabwe gukurikirana bya
hafi abarwanashyaka ba FDU INKINGI bakuriye abandi,by'umwihariko abakunze kwitabira urubanza rwa Madame Ingabire.

Andi mabwiriza bahawe nayo gukurikirana bya hafi ibice bibiri bigize FDU INKINGI
bigizwe ni aba bakurikira:

-MUHIRWA ALICE
-HAGABIMANA ANASTASE
-TWAGIRIMANA BONIFACE
-SEBAHINZI EPHREM
-BAZATOHA OLIVE
-NTAVUKA MARTIN
-SIBOMANA SLYVAIN
-MANIRAFASHA NORBERT
-NSABIYAREMYE GRATIEN
-MBARUSHIMANA ALAIN

Amakuru akomeje kutugeraho aremezeza ko abo bayobozi ba FDU INKINGI amafoto yabo
yakwirakwijwe hirya no hino mu Gihugu,aho yatunganyirijwe kuri station ya Police Kicukiro.

Répondre