Ese abishe Ndasingwa Lando wa PL bari bafite ukuri kuko yarwanyaga leta ya Habyarimana? (Louise Mushikiwabo arasubiza)

Publié le par veritas

http://www.africareview.com/image/view/-/1269120/highRes/308628/-/maxh/283/maxw/432/-/rm2bqj/-/Rwanda_UNpix.jpgAmakuru yihuse veritasinfo ikura mu gihugu cya Mozambike , ni uko leta y'icyo gihugu uyu munsi yashyikirije inzego zishinzwe iperereza ku rupfu rwa Colonel Patrick Karegeya, abanyarwanda bakekwaho kuba baragize uruhare mu kumuhotora! Amazina y'aboherejwe ni Capitaine wahawe ipeti rya colonel muri iyi minsi na FPR ariwe Fracis GAKWERERE na HITIMANA Vital,naho abandi bakekwa baracyakorwaho iperereza ryimbitse!

[…Iyo umuntu ahagurutse, akavuga ko agiye kurwanya akoresheje uburyo bushoboka bwose,cyane cyane harimo guteza imvururu mu gihugu, gukoresha amahane no kwica abantu, ibyo yarabyivugiye, iyo umuntu ahagurutse akavuga ko agiye kurwanya igihugu,igihugu nacyo kigomba kumurwanya niko bimeze…nibyo aba yiyemeje kuba umwanzi w’igihugu…ubundi se nka leta undwanyije kuki njye nka leta ntakurwanya ? ]  Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba radiyo « Contact FM » ikorera mu Rwanda ku cyumweru taliki ya 6/01/2014 mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru Aldo Havugimana uyobora «Rariyo Rwanda» na Albert Rudatsimburwa ,umuyobozi mukuru wa radio «Contact FM»

Kare kose se leta ya Paul Kagame yahishaga ibiki ? Yatangiye ivuga ko abahutu bose ari abajenosideri, abahutu bose bahunze ibacira imanza muri Gacaca ibahamya icyaha cya génocide ; abahutu bose bavuga amahano iyi leta ya Kagame irimo ikora, iyo leta igasubiza ko ari abahutu bashaka kuyiharabika ahubwo bakaba barimo bashaka uburyo  bagaruka mu Rwanda kurangiza génocide y’abatutsi batangiye ! Kuri uru rupfu rwa Karegeya Mushikiwabo arabirangije, yemeje kumugaragaro ko abanyarwanda bose batemera ubutegetsi bwa Paul Kagame ari abanzi b’igihugu ko kandi bose bagomba kwicwa urwa Colonel Patrick Karegeya ! Ikibazo rero si abahutu bashaka kwica abatutsi ahubwo ni abanyarwanda bose ,mu moko yose bashaka gukuraho cyangwa guhindura ubutegetsi bwa Paul Kagame !

Louise Mushikiwabo ni mushiki w’umugabo witwa NDASINGWA Lando, akaba yari umuyobozi w’ishyaka rya Pl,Lando akaba yarishwe ku ikubitiro rya génocide mu Rwanda nk’umunyapolitiki utari ushyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana, akaba yarashinjwaga kuba yarashinze ishyaka rishyigikiye FPR-Inkotanyi yateye igihugu ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Kuba rero Louise Mushikiwabo yihanukira akavuga ko abatemera ubutegetsi bwa Paul Kagame, ndetse biyemeje kuburwanya banyuze mu nzira zose zishoboka bagombwa kwicwa nk’uko ubwo butegetsi bwishe Patrick Karegeya, biragaragaza ko kuri Mushikiwabo, interahamwe zishe abanyepolitiki muri 1994 harimo na musaza we Lando zari zifite ukuri kuko abo banyepolitiki nabo barwanyaga leta ya Habyarimana Juvénal !

Mu kiganiro Mushikiwabo yagiranye na bariya banyamakuru, yagaragaje neza ko u Rwanda rugomba kwishimira ko rwikijije umwanzi Patrick Karegeya ariko akababazwa ni uko hari abandi banzi benshi basigaye hanze batarapfa, ibyo akaba yabigaragaje aho yagize ati : «njyewe ndabyemeza nk’umuvugizi wa leta kandi nk’umuntu ukurikirana iby’abanzi b’igihugu bakorera hanze mu mahanga, kuba umuntu nk’umunyarwanda icyaba cyaramukuye mu gihugu cyose yiyemeza gukorana n’interahamwe, agafatanya nazo ,akaziha uburyo bwo gutuma zaza hano mu gihugu byarabaye incuro nyinshi cyane,FDLR igatera grenade hano mu gihugu ikica abana b’abanyarwanda,…ntabwo kurwanya leta bihita bikugira umutagatifu cyangwa se umuntu w’umwere… ».

Mushikiwabo aciyemo u Rwanda ibice bibiri kandi akaba yiyemeje kwigisha umuco w’ubwicanyi muri politiki y’u Rwanda no mu rubyiruko rw’u Rwanda, none se abana ba Karegeya kimwe n’abana b’abanyarwanda bose bafite ababyeyi batemera leta ya Paul Kagame barafata bate imvugo ya Mushikiwabo ? Niba leta yiyemeje gufata igice kimwe cy’abanyarwanda batemera ubutegetsi buriho, ndetse baharanira ko buhinduka ikaba yiyemeje kubica, ni ukuvuga ko itanze uburenganzira kuri icyo gice cy’abanyarwanda bahigwa n’ubwo butegetsi bwa Paul Kagame kwica undi munyarwanda ushyigikiye ubutegetsi bwa Kagame kuko niba bitagenze gutyo uwo ushyigikiye ubwo butegetsi bwa Kagame we agomba kwica undi munyarwanda utemera ubwo butegetsi bwa Kgame, iyi akaba ari ingengabitekerezo yo kurimburana hagati y'abanyarwanda!!

Nyuma y’imyaka 20 leta ya Kagame iyoboye u Rwanda yiyemeje gufata inzira no gutanga inyigisho mu bana b’abanyarwanda yo kwicana nk’uko leta y’inzibacyuho ya Sindikubwabo yigishaga ko kwica abatutsi n’abahutu bashinjwaga kuba ibyitso by’inkotanyi ariyo nzira nziza yo kurwanya inkotanyi, ni ukuvuga ko génocide n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda nta somo na rimwe byigeze bisigira leta ya Paul Kagame ! Abanyarwanda niba batarebye neza barimo basubira mu mahano yo muri 94 bayashyizwemo na leta ya Paul Kagame idashaka kurekura ubutegetsi ku neza ahubwo ikiyemeza kumarira ku icumu abanyarwanda batabwemera !

Buri wese ashobora kugira uko yisesengurira ikiganiro Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru ariko ikigaragara cyo ni uko ibintu bitifashe neza mu banyarwanda kubera ubutegetsi bubi bafite!

Kanda aha wumve icyo Mushikiwabo yavuze kurupfu rwa  Karegeya

Kanda aha wumve ikiganiro cyose

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Haguma ubivuze neza rwose!Usomye ukanasesengura umutwe w'iyi nyandiko,wakeka ko Ndasingwa yishwe n'interahamwe!Nyamara ubuhamya bumaze gutangwa buturutse ku baturanyi be babashije kurokoka
ubwicanyi bwabereye muri kari gace yari atuyemo mu majoro yo kuwa 6 na 7 Mata 1994 ndetse n'ubwatanzwe n'inkotanyi ubwazo,bwemeza ko Lando n'umuryango we bahitanywe n'intozo/inkotanyi za Kagame
kandi ku mabwiriza ye!

Ibi "Mushikiwazo" yarabyumvise cyangwa aranabizi!Niba atabizi ni uko ari igicucu kurusha ibindi!Ikibazo nsigaranye ni iki:Ni iki kimutera umurava adasanzwe mu gushinyagurira Nyakwigendera
Karegeya?Ni inda nini se?Ni ugushaka ibyubahiro se?Cyangwa ni ubwoba butuma arenzaho akemera kugwatirizwa n'uwamwambuye umuvandimwe ngo atavaho amumukurikiza?

Twihangane byose bizasobanuka,kuko nta cyahishwe muri iyi si ya Rurema kitazahishurwa!

Nkoronko.

Répondre
W

Waruzi ko Leta mushikiwanyu avugira igizwe na: amazirantoki;ibigarasha bitabutse,abagenocideri,interahamwe,abicanyi;abega,abanyiginya;abatutsi n'abahutu ntitubimenye bakili mukigari cyimwe,maze
tukabamenya igihe bavuye muricyo kigali!?urugero:Faustin n'abamushyigikiye"imitima yuzuye umwanda"(amazirantoki).Rudasingwa na bagenzi be"ibigarasha bitabutse"Karegeya"yari
mubi,interahamwe,umwicanyi"Louise said; A.kimenyi we yita amabyi abahorakubutegetsi n'amata abategeka.Babuvuyeho!?????

Répondre
U

Waruzi ko n'ubwo Mushikiwabo avuga ngo abarwanya leta n'abari hanze, ahubwo hagiye kugwa ishyano maze leta ye ikirwanya ubwayo kandi igahilima yihilitse kumusozi ikagwa murwa bayanga
yicukuliye. Genda mwabaye ibivume. Mbiswa ma ababona kure nibabure kuyihunga n'ubwo bageze hanze bazitwa abanzi. njye ngiye gutangura kureba aho nca da. none se umuntu yadufashije gukuraho
leta ya habyara dore ko yarashinzwe ni perereza Mushikiwabo ngo yari akwiye gupfa kandi ari nawe wamugize impunzi.

Répondre
W

Gira iruhuko ridashira Lando warurwanye uri mugihugu.Nifurije iridashira Mushikiwabo wowe wapfuye uhagaze cg se ufite trauma yakwishe niba atari rya yozabwonko, nimugire iruhuko ridashira
namwe banyarwanda mwapfuye muzize paul ,louise n'agatsiko n'ubu mugipfa, nawe Patrick intwali y'urwanda mushikiwanyu atemera ukagira niwe azi ubutwari bw'abanyarwanda kandi we agaragaza ubugwari.
Mbona mwaragushije n' ishyano umunsi muyoborwa n'abicanyi bayobowe na Pilato.Ni mwihangane bucya bwitwa ejo!

Répondre
U

Urwishe yanka ruracyayirimo.Mushikiwabo ati"uyu mugabo yari mubi cyane" abo bishe musazawabo nabo bavuga ngo"uyu mugabo yari mubi cyane"ariko ati"yakoreye igihugu" Nawe rero yibwira ko
akorera igihugu ariko namenye ko ejo Paul namuhaga nawe azitwa umugore mubi cyane.Leta avugira imenye ko yahora hanze ubwo rero nireke gukurikirana izo ntera hamwe kuko bisa n'uko zishe abarwanya
urda. Ati" Nka leta undwanije nanjye nakurwanya" bivuze ko Patrick yishwe na leta yarwanyaga. Ruriye abandi rutamwibagiye.

Répondre
E

Kwica umubyeyi w'amahoro ni ikosa likomeye FPR yakoze kuko amahoro u Rwanda rwagize mu myaka 17 Habyarimana yarutehetse rutegamye ntabwo bizoroha kongera kubyinira hamwe twese peteroli twari
twifitiye. Aha aliko ndavugira abanyarwanda bali mu gihugu abo hanze bo bali badufitiye ishyali ko abatutsi , abahutu n'abatwa bali barulimo imbere twaryaga tukaryama tugasinzira nta no kwilirwa
dukinga inzu zacu cg tugashyira imyugaliro mu ma rembo z'ingo zacu. Ikigaragaza iryo shyali twagiriwe ni uko genocide alitwe twenyine yakorewe (gahutu, gatutsi na Gatwa bali batuye u Rwanda muli
1994), Abayiteje nibo balimo gusubiranamo kubera imbuto mbi y'amaraso aseseka babibye mu Rwanda. None se wabiba amaraso ugasarura amasaka? Ashwi daaa. Uwicishije inkota yicwa nayo kandi urucira
mu ka so rugatwara nyoko...Abicanyi rero nababwira iki nibakomeze babibe bazasarura ibyo babibye kandi bakomeje kubiba.

Birababaje kubona Karegeya yicwa ruliya rubozo kuko aho yali ageze yali yarasobanukiwe ko ingoma y'amaraso n'ikinyoma biitagomba kuguma mu Rwanda. Yali afite byinshi yali kuzashyira ahagaragara
abanyarwanda tukamenya ukuli. Abamwishe ntibifuliza abanyarwanda ubwiyunge kuko ukuli ali ko konyine kuzatuzanira ubwigenge (The truth will set us free from RPF bondage).

None se nawe reba uru rukulikirane rw'ibitambo by'amaraso PK akomeje kumena mu Rda. Muli 1994 yaduhaye cadeau y'uburozi Kuli Pasika amaze kumena amaraso y'uwamubanjilije J.H , none aduhaye
ubunani by'amaraso amaze guha abanyarwanda umutwe wa karegeya. Muli 1994 yaduhaye pantecositi y'imitwe y'abasenyeri 3 n'abihaye Imana batabalika , yaduhaye octobre rouge muli 1996 ubwo
yadusenyeyeho za shittings akoresheje bya rockets na grenades zahitanye uduhinja , udukecuru, utumuga...yewe PK ni serwakira, ni tsunami, ni amahindure ava mubuvumo agatwika ibyo asanze mu nzira
byose. Mu gihe rero ingoma y'amaraso ikomeje gushyigikirwa n'igice cy'abanyarwanda nta migisha ishobora kuba mu rwanda. Hagomba u-turn kugira ngo imivumo dufite yo kumena no kumenerwa amaraso
ivemo imigisha (Deteuronome 28: 1-6 et 15-68)

Répondre
K

Yooo! Lando ngo ntiyateye grenade cyangwa ngo avugire kuri radiyo!! Lando we ahubwo yakoze ibirenze Karegeya yashyigikiye FPR irimo irasa amabombe arenze grenade!! none se karegeya we ntashinjwa
ngo gushyigikira FDLR ngo yateye grenade gusa! Lando yashyigikiye ibyihebe by'inkotanyi, yavugiye kuri radiyo ndetse akoresha naza meeting yoshya abaturage kurwanya Habyarimana aramwihorera!!
Erega abanyarwanda bazi ibyabaye ntawe mwigisha !! Uyu murozi wanyu Mushikiwabo w'uruberiri ugiye gupfa adasize akana urabona ari inkunguzi !!

Répondre
A

Ararara! Ariko ba sha muri inzenya koko! Lando se yishwe yateye grenades zingahe? Lando se yigeze avugIra ku maradiyo ko agiye gukoresha uburyo bwose ngo arwaye leta ya habyara! Kuki ariko
mugereranya amata n'amabyi? Lando ni amata noho ibindi muvuga ni amabyi! Lando yishwe mu bwicanyi bwahemberewe igihe kirekire kuko yajyanye n'abanyarwanda benshi kubera ko bari abatutsi! Uyu
Karegeya we noneho yari muri activités zo gutera Urwanda ndetse na hariya yaguye yari azi ko abonye amakuru amufasha gukomeza gutegura ibyo yashakaka nuko yibona igihuru cyabyaye igihunyira!
Nundi wese uzabigerageza muzaba mureba! Ariko sha kuki mukina mwigira intama kandi muri za mpyisi za mahuma! Muturekere umu ministre uzi icyo akora ubundi go to hang yourselves!

Répondre
M

Abishe Lando Bari bafite ukuri.......

Ntabwo Landuard Ndasingwa yishwe n'interahamwe,urazibeshyera.Lando yishwe na FPR-Kagame kuko yari umuntu ukunda democratie.Uzakurikire neza ubuhamya butangwa muri iki gihe n'abahoze ari inkotanyi
bahitisha ku maradiyo nka radio itahuka,radio inyabutatu cyangwa mu binyamakuru byandikirwa kuri internet abenshi mubateje akaduruvayo muri Kigali kuva le 06 avril 1994 bemeza ko abantu benshi
bari batuye i Remera bishwe na FPR-Kagame.Ntimukongere kubeshyera interahamwe kandi muzi propagande ya FPR-Kagame uko itiye.Veritasinfo yarikiriye gukosora iryo kosa,niba ishaka ibimenyetso
ikambaza nkabishyira hamwe nkabiyoherereza.

Répondre
S

uyu mudamu ni umuti wamenyo niwe nuumvise avuze mubayobozi bose ko karegeya yari umuntu mubi cyane ka tugutege iminsi wamwifurije iruhuko ridashira ko bucya bwitwa ejo.abantu bakurikije theorie
yawe mandela ntaba yarabayeho.mbababariye abo muyobora

Répondre