ABAGIRAMENYO ! Bucyana aregwa ibyaha byo gusahura no gucura umugambi wo gusahura abatutsi bari baturanye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994!

Publié le par veritas

042-Bucyana.png[Nrd: Iyo abantu basomye cyangwa bakumva uru rubanza rwa Bucyana Martin muri Gacaca, uhita ubona ko Ubutabera bw'u Rwanda bugeze kuri muteremuko ? Ngo Bucyana yateguye jenoside kandi aranasahura mu 1994 !!!! ni agashya!].

Urubanza rwa Bucyana Martin wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa CDR rwagombaga gukomeza kuri uyu wa 14 Nyakanga 2011 rwarasubitswe, nyuma y’aho inteko ya Cyahafi A isanze uregwa ari mu rwego rwa mbere.

Bucyana aregwa ibyaha byo gusahura no gucura umugambi wo gusahura abatutsi bari baturanye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amakuru dukesha Orinfor avuga ko urubanza rwe rwari rwarangijwe muri Gicurasi 2010 n’inteko ya Biryogo, aho Bucyana yatsinzwe ndetse n’amarangizarubanza arasohoka, ariko nyuma y’umwaka urenga urwego rukuru rushinzwe inkiko Gacaca rwasabye ko rwasubirishwamo kubera inyungu z’ubutabera, rusaba ko iyo nteko ya Cyahafi ariyo yarusubiramo.

Aha ariko abarega bo basanga isubirishamo ry’uru rubanza ritaratewe no kurengera inyungu z’ubutabera ahubwo hari izindi nyungu z’umuntu zibyihishe inyuma. Aha bavuga ko nta nyungu z’ubutabera zirengerwa mu gihe ari uruhande rw’uregwa cyangwa urw’abarega nta n’umwe wasabye ko urwo rubanza rwasubirishwamo. Abaregwa kandi bavuga ko batumva impamvu iriya nteko ya Cyahafi, yaje iburanisha imanza z’ubwicanyi zishyira Bucyana mu rwego rwa mbere kandi baramureze gusahura bimushyira mu rwego rwa gatatu.

Bavuga ko n’ubwo Bucyana ari mu rwego rwa mbere kubera ko yateguye jenoside, ariko nanone yanashyirwa no mu rwego rwa gatatu kubera gusahura. Aha ariko mu gihe cy’iburanisha uyoboye iriya nteko ya Cyahafi yavuze ko atumva uko bashinja Bucyana Martin icyaha cyo gusahura kandi jenoside yarabaye amaze amezi abiri apfuye. Ibi kandi byanavuzwe n’umuyobozi w’uwego rw’inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mezi ashize, ubwo bamubazaga ibibazo bijyanye na ruswa yo ku rwego rwo hejuru inatuma abaregwa jenoside bahora bishongora ku bahohotewe muri jenoside, bivugwa muri Gacaca ya Gikondo Sejemu.

Kuri iki kibazo abarega bo bavuga ko kuvuga ko Bucyana adakwiriye kuregwa icyaha cyo gusahura imitungo y’abatutsi byaba ari ukwigiza nkana. Aha umwe mu baregwa yagize ati “kuvuga ko Bucyana atasahuye ni ukwirengagiza amateka, kuko kuva CDR yashingwa nta mututsi wari utuye hafi y’iwe wigeze ugira amahoro”.

Abashinja Bucyana bose bemeza ko yagiye ayobora ibitero byo kubasahura mu bihe bitandukanye , bavuga ibitero bikomeye byo kubasenyera amazu no kubasahura ,byabaye igihe ibendera rya CDR ryazamurwaga bwa mbere, kimwe n’igihe uwari perezida w’u Burundi Ndadaye yicwaga. Ibyo bikorwa kandi byabaye ubwo amasezerano ya Arusha yasinywaga mu 1993, n’igihe Inkotanyi zinjiraga muri Kigali. Bavuga ko batumva impamvu ibyo Bucyana Martin yabasahuye batabyishyurwa kandi Gacaca iburanisha ibyaha byakozwe uhereye muri 1990 ukageza mu w’1994.

Aha kandi bibukije ko banarega umuhungu we Bucyana Roger wakomeje kugera ikirenge mu cya se akomeza gusahura no gusenyera abatutsi nyuma y’uko se apfuye , kandi akaba yarasahuraga ajyana kwa se aho yabaga n’ubwo yari yujuje imyaka y’ubukure.

Abarega banerekanye impungenge zigaragaza ko hari icyihishe inyuma ya ruriya rubanza rurangizwa rugasubirishwamo, bavuga ko batangajwe no kubona baburanisha Bucyana n’abafatanyacyaha be kandi bo barareze umuntu ku giti cye kandi abo barega ibyaha byo gusahura buri wese yarabikoze ku giti cye kandi mu gihe cye. Ikindi ngo ni uko bacyeka ko hari uwaba yaraguze imitungo ya Bucyana Martin ubyihishe inyuma. Bucyana Martin aregwa kuba yaragize uruhare runini mu gutegura jenoside no kuyishyira mu bikorwa, ariko yapfuye amezi abiri mbere y’uko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itangira.

Source : ORINFOR/ igihe.com (http://amakuru.igihe.com/spip.php?article14455)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E

Ibisobanuro Amiel Nkuliza aduhaye ntacyo nongeraho. Gusa byashoboka ko  amategeko y'ishyamba ari nayo
akurikizwa mu Rwanda yemera ko umuzimu akatirwa iyo hari akazu yasize bashaka kurya. Inzu za Bucyana se afite hariya munsi ya Nyenyeri i Gikondo ubundi bazitwaye batagombye kwiha urw'amenyo! Gusa
nkiri i Butare nzi undi Muganga Gacaca yakatiye amaze umwaka aguye muri Gereza ya Karubanda.
Sinzi ku mugani wa Amiel Igihugu cyagabijwe amashitani y'amoko yose nzaba mbarirwa.

Répondre
A

"...Haramutse hari amategeko arengera abaregwa muri iki gihe mu Rwanda, ntawabura kwemeza ko icyaha
Maritini Bucyana aregwa ubu, nta shingiro gifite. Urubanza rwe ni urucabana, yemwe nta n'ubwo rukeneye umwunganira mu mategeko. Abamurega niberure batobore, bavuge ko bashaka kwigarurira ibyo
yasize hariya yari atuye i Gikondo. Kubyigarurira ntibikomeye ugereranije n'ibyo tumenyereye mu Rwanda. Bashobora no kubitwara gusa bitwaje ko Bucyana yari perezida wa CDR, n'ubwo iyi CDR
itagiraga amategeko ayigenga!

Répondre
K

Arikose MAHORO, urumva kugirango hamenyekane abantu bishe abantu mu Rwanda bisaba kubeshya koko? abantu bishwe , n'ababishe bose barazwi kandi bazwi n'abanyarwanda, byose byakozwe ku manywa
y'ihangu, n'abishe barabyigambaga , ariko igitangaje ni uko abo bantu bishe , abake bashoboye gufatwa kuko abenshi bigiriye Congo , ubu bararekuwe kuko bishe nyine , bakanabyemera, none ubu
abafunze ni abataragize uwo bica ahubwo bakazira ko bize, bafite ibintu ...noneho bagasabwa gushakisha uwo bishe ngo bishinje icyaha , ejo bitazavugwa ko hari uwo FPR yarenganyije!! Mbege! , ibyo
se hari umunyarwanda utabizi?

None agashya ni ukurengera bakarega umuntu genocide yanakozwe we yaranishwe mbere yaho? abishe Bucyana se ninde uyobewe ko ari Inkotanyi zari zigize abakombozi ? muzabeshye abahinde!!! None
Veritasinfo yashyira ahagaragara amanyanga nkayo , ngo yagize abantu bose abere! Koko wowe ushyize mu bwenge bwawe ku gihe wavuga nibura umuntu umwe Bucyana yishe muri Mata 1994, wenda mbere yaho
mwabona uko mubibeshya nkuko mubigenza kubandi ariko se muri mata 94 ko Bucyana yari yarishwe na FPR yasahuye gute? Ibya FPR ndabona bizaba amateka ababaje kuburyo bazajya babibwira abana
bakumirwa!!

Répondre
A

ikijya kintangaza kuri viritasinfo, n'uko buri wese bivuzwe ko akurikiranwaho ibyaha bya Jenoside bamugira umwere. nonese niba buriwese mumugira umwere, ubwo abishwe bishwe nande? ubwo mur'umva
amakuru ari veritas mutugezaho, ar'ayahe?

mwisubireho!

Répondre
P

Kagame ni Shitani yigize umuntu.Mu bugome bwe nka Shitani, Umuhutu wese avukana icyaha cy'inkomoko n'ubwo yaba arengana bwose. Ku bw'ibyo akwiriye kurwanywa n'abanyarwanda bose bivuye inyuma.

Nimugire amahoro!

Répondre