Ababanye na Ministre NTIRUHUNGWA J. de Dieu bakomeje kuvuga kubyurupfu rwe!

Publié le par veritas

FdjsWwj-1-.jpgUmuvandimwe Ntiruhungwa Johani arigendeye.Yabwiwe kenshi ko yisunze abicanyi, agera naho yicishije abana b' iganye bose ku Musanze, abamuteruraga igihe yabaga yafashwe n' igiculi, ariko ibihembo yabahembye ni ukubita interahamwe, abicanyi, abagambanyi, FPR ibakubita agafuni, none nawe abasanzeyo.

 

Azababwira iki?

 

Bamugiriye inama kenshi ngo yitandukanye n' inkoramaraso, yanga kumva.

Aba scout twakoranye nawe, turamusabira, kuko yatubereye chef de troupe, akanadufasha igihe twari muri " totem".Nizeye ko agiye asabye nyirarume Ngarukiyintwali  François yahemukiye, abana biganye i Butare muri " Sciences économique", abo biganye kwa Frère Nkurunziza Pascal.

 

Umuryango we wose turawusabira ku Mana, kuko umwana wabo yanze kwitandukanya n' Imana ebyili: La méfiance et la confiance , il a choisi la méfiance.

Ise yari akize birenze,tête à  gauche yose ari iye, Nyirarume afite ifaranga, ari na Minisitiri wa Habyara, ariko bose yanze kubumvira, ayoboka Sekibi, none imweretse aho ibera mbi, ko n' ibihembo byayo ari " géhenne".

 

Imana imwakire mu bana bayo, nubwo yaba agiye atiyunze nawe, ababanye nawe bazamusabira ngo aruhukire mu mahoro, kandi abana asize bazamenye gutandukanya icyatsi n' ururo.Umunyarwanda wese ugitekereza , agakora nka Ntiruhungwa, nafungure iyi fichier    , yirebere" symbole du pouvoir du FPR", maze umutima-nama ubabwire igikwiye.

 

Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo, kandi ngo Nyamwanga kumva ntiyanze kubona.

Tubabalirane, twubahane, duhe ikiremwamuntu ishusho ikwiye, abapfuye bose tububahe kimwe, kuko Umucamanza w' ukuli ari Yezu Kristu.

 

Imana imwakire mu bana bayo nubwo yari  yararatannye bwose, agasebya abamureze, abo bareranywe.

 

 

 

Bugarama City

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article