Rwanda: Coronavirus iteye impungenge ku nama ya CHOGM, umwanzuro uzafatwa mu kwa kane!

Publié le par veritas

Clare Akamanzi yakoranye inama n'abacuruzi yo kubyaza inyungu inama ya Commonwealth Business Forum izaba mu gihe cya CHOGM

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda,RDB, avuga ko mu kwezi kwa kane ari bwo bazafata umwanzuro ku nama iteganyijwe ya CHOGM barebye uko indwara ya coronavirus izaba yifashe, ariko ko kwitegura iyo nama byo bikomeje.

Mu kwezi kwa gatandatu nibwo mu Rwanda hateganyijwe inama y'abakuru b'ibihugu 54 bigize Commonwealth, byitezwe ko abantu bagera ku 7,000 bazayitabira. Gusa ikwirakwira rya coronavirus ku isi rikomeje gutuma ibihugu byinshi bisubika inama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Imirimo yo kwitegura iyi nama iraboneka ku mihanda mikuru mu mujyi wa Kigali aho imwe iri kwagurwa, guterwaho indabo n'ibindi. Gusa hari ubwoba ko coronavirus yabangamira iyi nama cyane ko hari izindi nama n'amateraniro mpuzamahanga bikomeje gusubikwa kubera iki cyorezo.

Madame Clare Akamanzi uyobora ikigo RDB avuga ko leta yahisemo gukomeza kwitegura iyi nama ari nako ikurikirana ibya coronavirus. Ati: "…tuzareba mu kwezi kwa kane uko bizaba bimeze, nibiba byakemutse twakomeza na CHOGM nitubona ko ari [bikiri] ikibazo tuzafata icyemezo, ariko ubu ntabwo dufite amakuru ahagije kugira ngo dutinye gukomeza kwitegura".

Bwana Bapfakurera avuga ko bizeye impinduka kuri iki cyorezo mu mezi ari imbere

Robert Bapfakurera uhagarariye urugaga rw'abikorera mu Rwanda avuga ko coronavirus iteye impungenge, ko nubwo hari aho iri kugabanuka nko mu Bushinwa hari n'aho iri kuboneka hashya. Ati: "…ariko turatekereza ko tuzagera mu gihe cya Commonwealth hari icyahindutse kuko mu isi hose barakora ibishoboka ngo coronavirus igabanuke cyangwa inakire".

Mu kwirinda ikwirakwira ry'iyi virus, bimwe mu bihugu bigomba kwitabira iyi nama byamaze gutangaza ko bibaye bihagaritse kwitabira inama mpuzamahanga kugeza mu gihe kitazwi. Ku rundi ruhande ariko, leta y'u Rwanda nayo yatangaje ingamba nk'izi, ndetse yasabye ubunyamabanga bw'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba ko inama ya 21 y'abakuru b'ibihugu biwugize isubikwa.

Leta y'u Rwanda ivuga ko yateganyije miliyari 20 z'amafranga y'u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama ya CHOGM. RDB ivuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama, harimo n'imishinga y'ishoramari izahasinyirwa ibarirwa muri miliyoni 700 z'amadorari ya Amerika.

Inkuru ya Jean Claude Mwambutsa /BBC Gahuzamiryango-Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article