Rwanda: Ni ryari Paul Kagame azasaba imbabazi abatutsi?
Kuri uyu munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 13 Mata 2019, nibwo mu gihugu cyose cy'u Rwanda habaye imihango yo gusoza icyumweru cy'icyunamo cya jenoside y'abanyarwanda Paul Kagame yita "jenoside yakorewe abatutsi" yabaye mu 1994! Imihango yo kurangiza icyumweru cyo kwibuka yasojwe Paul Kagame wayitangije atari mu gihugu ahubwo yagiye kuzerera mu gihugu cya "Leta Zunze Ubumwe z'Amerika " (USA) ari kumwe n'umuryango we! Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakaba banenze y'iyo myitwarire ya Kagame kuko itoneka imitima y'abatutsi biciwe ababo dore ko abahutu bo batavugwa! Ariko se turetse niyo myitwarire ye, Paul Kagame yigeze ababazwa n'urupfu rw'abatutsi?

Abacikacumu b'abatutsi nibo basubiza neza iki kibazo cyo kumenya uruhare Kagame yagize mu bwicanyi bwabo, ariko imyitwarire ya Kagame yagaragaje kuva cyera ko urupfu rw'abatutsi rwamubereye intwaro yo gufata ubutegetsi no kuzabugwaho mu Rwanda! Muri iki cyumweru cy'icyunamo, Paul Kagame n'umuryango we bagiye muri Amerika (USA), mu gikorwa cyo gusangira ibyishimo n'abayobozi bakuru bayobora irushanwa rikomeye rya Basket ball ryitwa "NBA Playoffs 2019", iryo rushanwa rikaba riratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Mata 2019 muri Amerika.
Kwitabira iri rushanwa rya NBA bigaragaza ko kwibuka abatutsi Kagame yishe abandi akabicisha ntacyo bimubwiye! Ahubwo yafashe amafaranga y'igihugu akodesha indege ze maze yuzuzamo umuryango we bajya kuryohera muri Amerika! Biratangaje kubona Kagame akora ibyo kwishimisha birenze urugero mu gihe mu Rwanda bamaze gufunga abantu barenga 200 mu minsi 2 gusa ngo bitewe n'uko bacyetsweho gushaka kureba irushanwa ry'umipara w'amaguru kuri televiziyo ribera ku mugabane w'uburayi muri iki cyumweru cyo kwibuka! Kagame we azafungwa ryari ko yarenze kuri ayo mabwiriza kandi yitwa ko ari umukuru w'igihugu?
Iyi myitwarire ya Paul Kagame iributsa abantu benshi uburyo yabujije umuryango w'abibumbye kohereza ingabo mu Rwanda zo gutabara abatutsi bicwaga muri Mata 1994! Hakunze kuvugwa ibaruwa inkotanyi zandikiye Loni aho zayisabaga kudatabara abatutsi, ariko amagambo Kagame yivugiye ubwe ko azarasa ingabo za Loni niziza gutabara abatutsi bicwaga mu gihe cya jenoside yo mu 1994, yo ntajya avugwa! Mu gihe ubwicanyi n'intambara byari birimbanyije muri Mata 1994, intumwa za loni zari ziyobowe na Gen. Romeo Dallaire zagiye ku Mulindi kubonana na Kagame taliki ya 12/05/1994 zigiye gusaba Kagame kwemera ko Loni yohereza abasilikare bo guhagarika ubwicanyi bwarimo bukorwa mu gihugu!
Muri iyo nama yo ku Mulindi, Paul Kagame yavuze ko nta ngabo za Loni ashaka ngo kuko zizaba zije kumubuza kubohoza igihugu ngo kuko abatutsi zagombaga gutabara ngo barangije kwicwa bose! Nyamara ingabo z'abafaransa (Turquoise) zaje mu kwezi kwa gatandatu 1994 zashoboye gutabara abatutsi barenga ibihumbi 10, ubwo se, iyo Loni itabara mu kwezi kwa gatanu 1994 hari gutabarwa abatutsi bangana iki? Kuri Kagame we icyari kimuhangayikishije kwari ugufata igihugu, urupfu rw'abatutsi ntacyo rwari rumubwiye!
Igitangaje ni uko Kagame agenda abeshya ahantu hose aba yagiye kuzerera ko ariwe wakijije abatutsi kandi abo batutsi nabo bakaba babyemera gutyo kubera ubwoba bw'uko bavugishije ukuri Kagame yabohereza mu kiyaga cya Rweru! Ariko se umunsi abatutsi bashize ubwoba bakavuga ko Kagame ariwe wabishe bizagenda gute? Aho amateka ntazasubirwamo!
Kanda hasi hasi aha urebe inama yo ku Mulindi yo kuwa 12/05/1994 Kagame yabwiriyemo ONU ko abatutsi bashize!