Rwanda: Ndasaba umushinjacyaha wa Kagame ku ndega mu gihe kitarenze amezi 3 ukuri kukajya ahagaragara! (Faustin Twagiramungu)
Semuhanuka yari umugabo uzi kubeshya cyane, ubuzima bwe bukaba bwararanzwe n'ibinyoma, kuburyo kubeshya yari yarabigize umwuga kugeza ubwo yiyemeza kuwigisha umuhungu we witwaga "Muhanuka". Kugirango Muhanuka yereke se umubyara ko isomo yamwigishije ryo kubeshya ryamucengeye, niwe yabanjirijeho kubeshya ! Umunsi umwe ubwo Semuhanuka yari mu nzu aganira n’abaturanyi bari bamusuye, umuhungu we Muhanuka yinyabije hanze, maze agaruka mu nzu ashyize ikiganza ku mutwe kandi ataka cyane ! Nibwo Semuhanuka yamwegeraga amubaza ikimubayeho, nibwo Muhanuka yabwiraga se ati : « Ngeze hanze ndinanura maze umutwe wanjye uhita ukora ku ijuru!» Icyo kinyoma cya Muhanuka cyatangaje Semuhanuka cyane, maze abwira umuhungu we Muhanuka ati : « mwana wanjye, ikinyoma nk’icyo kiranyagisha» ! Ese uwabwira FPR-Kagame ko ikinyoma cyo kuvuga ko igiye kurega Twagiramungu Faustin mu nkiko zo mu Bubiligi ngo kuko afite ingengabitekerezo ya jenoside, ko gishobora kuyinyagisha yaba yibeshye ?
Byose byatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 22/10/2018 ubwo umunyepolitiki w’inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu yashyiraga ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter mu rurimi rw’igifaransa, aho yagize ati : « Jenoside zo muri Afurika zabaye mu bihugu 3 byakolonijwe n’Ububiligi. Muri RD- Congo hapfuye miliyoni 10 z’abaturage ku itegeko ry’umwami w’Ububiligi Léopold II (1887-1907), hiyongereyeho miliyoni 6 z’abakongomani bishwe na Kagame uyoboye u Rwanda nyuma yo kwica abanyarwanda barenga miliyoni imwe mu Rwanda bikozwe n’ingabo ze za FPR-inkotanyi kumabwiriza ye zifatanyije n’interahamwe za MRND (1994) ; mu Burundi naho abahutu barenga ibihumbi 300 bishwe n’ingabo z’abatutsi mu mwaka w’1972 ». Ubwo butumwa Twagiramungu yanditse nibwo bwahagurukije intore za FPR arizo Tom Ndahiro, Nduhungirehe Olivier na Mutangana Jean Bosco maze babeshya abanyarwanda ko bagiye gutangira gahunda yo kurega Twagiramungu Faustin icyaha k'ingengabitekerezo ya jenoside, mbega ikinyoma!
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru « igihe » kuri uyu wa mbere taliki ya 22/10/2018, Tom Ndahiro wize amashuri y’ubugoronome ubu akaba yarigize umushakashatsi w’amateka yagize ati : «Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugomba gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha. Urwango afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo.» naho Olivier Nduhungirehe, yagize ati : «Birabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside» naho , Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko biteguye gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ayo magambo akaba ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside,aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bikaba bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.
Nyuma y’ibi binyoma by’izi ntore zikangisha kurega Twagiramungu Faustin, ntabwo nyirubwite yatinze kuzikabya, maze ku rubuga rwe rwa twitter Twagiramungu azisubiza agira ati : «Niba ibitinyutse, leta ya Paul Kagame irateganya kungeza mu nkiko ngasobanura ko nta jenoside y’abatutsi yabayeho yonyine mu Rwanda. Niteguye kugaragariza inkiko n’amahanga yose, ukuri kuri jenoside yo mu Rwanda n’uruhare FPR n’umuyobozi wayo bayigizemo». Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu Faustin yagiranye «n’Ikondera libre » kuri uyu wa kabiri taliki ya 23/10/2018 yagarutse ku buryo burambuye kuri iki kinyoma cya FPR cyo gukangata ko ishobora kumurega ingengabitekerezo ya jenoside !
Twagiramungu yagize ati : «Njye Twagiramungu Faustin ndabwira abanyarwanda ko hari ibintu byinshi nzi byo mu mateka y’u Rwanda kuva mu myaka y’1959 bo batazi kandi bajye babyemera gutyo », Twagiramungu yakomeje avuga ko ibyo byinshi azi mu mateka y’u Rwanda ari imibanire byiza y’abahutu n’abatutsi, akaba asaba Imana ko yazava kuri iyi si ayo moko yombi yongeye kubana neza nk’uko byahoze. Twagiramungu yagize ati «abavuga ko mpfobya jenoside ni abashinyaguzi, ababivuga ni inkomamashyi zigenda zisebanya, zivuga ibyo zitazi, zigakora politike yo gusabiriza kugirango zishobore kubaho. Nta muntu n’umwe kuva kuri Kagame kugera ku mwana wiga kuvuga ushobora kunyigisha kumenya jenoside ! Uko yiswe, uko yakozwe n’uburyo yateguwe ndabizi, ntabwo ngiye guhakwa ku bazungu kugirango banyigishe ko ubwo yiswe jenoside, ihise imera nk’iy’abayahudi, ko ntawundi ugomba kugira icyo abivugaho ko ari abatutsi bapfuye bonyine ».
Mu rukiko, Twagiramungu azahamagaza na ONU ize kwisobanura ku bwicanyi bwabereye i Kibeho bukozwe na Kagame
Twagiramungu yakomeje avuga ko ashaka kubwira Kagame n’abagaragu be ko ntawe ugomba kumwigisha jenoside, Twagiramungu yagize ati «ushaka kurisha jenoside azayiruka, kuko abanyarwanda batazabyemera. Ubu bose bafite ubwoba kuko ubwicanyi bugikomeza ariko bazi ibyabaye mu Rwanda». Twagiramungu avuga ko mu Rwanda hapfuye abahutu, hapfa n’abatutsi akaba ariyo mpamvu igihe yari ministre w’intebe ariwe watanze izina ry’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ry' «itsembabwoko n’itsembatsemba», ukuntu iyo nyito yahindutse ikitwa jenoside yakorewe abatutsi gusa ntabwo ayemera. Twagiramungu avuga ko hapfuye abahutu hagapfa n’abatutsi. Twagiramungu yagize ati «uwaririmba ko umunsi Kagame azavaho impundu zizavuga yarara apfuye. Habyarimana yari afite ubushobozi bwo kuturundarunda i Nyamirambo akavuga ati nimutangire murase ariko ntiyabikoze mu gihe Kagame akirira ko abauhutu bahunze atabamaze… byageze n'aho inkotanyi ziva mu myobo ku Murindi zikaza kwica abantu bikitirirwa Habyarimana… »
Twagiramungu avuga ko mu Rwanda hapfuye abahutu bitwaga ingambanyi, hapfa n’abatutsi bitwaga ibyitso by’inkotanyi, kuvuga rero ko hapfuye abatutsi gusa ntabwo we abyemera. Twagiramungu yagize ati « abantu bapfuye inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi ntabwo abantu bakunda kubabara, muri 94 inkotanyi zivanze n’interahamwe mukwica abantu, ibyo tuzabibarega! Icyampa Imana ngo uwo mushinjacyaha azahagurutse icyo kibazo kuko ibimenyetso birahari, ibintu byaranditswe mu ndimi zose, kandi najye mfite ibimenyetso mpora ngendana... ; Inkotanyi zikaba zarishe abahutu zikica n’abatutsi ». Twagiramungu yibukije n’uburyo Callixte Sankara yabivuze kandi ari umututsi utavangiye! Twagiramungu akaba abaza abandi bagabo bashakwa ari abiki ! Twagiramungu avuga ko uwamurega jenoside yatsindwa ataraburana !
Twagiramungu yagize ati «niba dushaka ko ijambo rya jenoside rigira imbaraga mu Rwanda, tugomba kuvuga ko ari jenoside nyarwanda ». Nta jenoside yakorewe abatutsi gusa yabayeho mu Rwanda, avuga ko jenoside yakorewe abatutsi ikanakorerwa n’abahutu kandi ayo moko yombi akaba agizwe n’abanyarwanda. Twagiramungu avuga ko avugira ubumwe bw’abanyarwanda, kuvuga ko hapfuye abatutsi gusa ntabwo bizashoboka. Twagiramungu ati «muri 94 twizeye ko bazaza mu Rwanda tukabana mu mahoro, bituma amasezerano y’Arusha tuyashyiraho umukono, bageze mu nteko ishingamategeko batangira gucura umugambi wo kwica abantu… » Twagiramungu yavuze ko nta muntu ugomba kumutera ubwoba ngo maze atinye kuvaga ko n’abavandimwe be bishwe n’ubwo batari abatutsi. Twagiramungu avuga ko adashobora guceceka abantu biciwe i Kibeho kandi abasilikare ba Loni bahari kandi ubwo bwicanyi nabwo ni jenoside. I Sabronica muri Bosiniya haguye abantu ibihumbi 6 babyita jenoside ariko i Kibeho haguye umubare urenze uwo, ariko Kagame wabishe arakidegembya !

Twagiramungu avuga ko yifashishije imibare yagaragaye mu mabarura anyuranye yabaye mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994, umubare w’abatutsi utari urenze ibihumbi 670, akaba yibaza umubare w’abatutsi bagera kuri miliyoni FPR ivuga ko bishwe aho baturutse! Twagiramungu arifuza kuregwa kugira ngo ukuri kumenyekane! Twagiramungu avuga ko mu rubanza aburanamo na Kagame na Loni igomba kuzarwita ikisobanura.