Gabon: Amakuru ya Perezida Ali Bongo Ondimba ntameze neza!
Ubuzima bw'abakuru b'ibihugu by'Afurika buteye amakenga! Kuri uyu wa kane taliki ya 25/10/1018 Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yafashe indege ajya kwivuriza mu gihugu cy'Arabia Saoudite. Igiteye amakenga ni uko abayobozi bakuru bo mu gihugu cy'Arabia Saoudite iyo barwaye bajya kwivuriza mu gihugu cy'Ubufaransa kandi icyo gihugu kikaba kibanye neza na Bongo uretse ko abarwanya ubutegetsi bwe nabo bamuhungiye mu Bufaransa akaba ariyo mpamvu yatumye atajya kwivuriza muri icyo gihugu.
Igikomeje gutera inkenke ariko ni uko amakuru ari gutangwa n'ibinyamakuru byo muri Gabon yemeza ko imipaka y'icyo gihugu yafunzwe ndetse ku mbuga nkoranyambaga hakaba hari kunyuraho ubutumwa bwihanganisha abaturage ba Gabon buvuga ko Ali Bongo Ondimba yarangije kwitaba Imana!

Amakuru aturuka muri Arabia saoudite yemeza ko Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yageze muri icyo gihugu kuwa gatatu taliki ya 24 Ukwakira aje mu nama yari ihuje abashoramari ariko iyo nama akaba atarayikojejemo ikirenge. Igikomangoma cy'umwami w'Arabia Saoudite Mohamed Ben Salman cyagiye gusura Ali Bongo mu bitaro aho arwariye ariko nyuma y'iryo sura ntacyatangajwe ku buzima bwe!
Ng'uko uko ubuzima bw'abaperezida b'abanyagitugu kandi bigundiriza ku butegetsi muri Afurika burangira!
Veritasinfo