Rwanda : Umuryango wa Cpt J.C. Ntirugiribambe urasaba LONI ibisobanuro kw’ishimutwa ry’uyu musilikari

Uyu sgt Emile Gafirita bikaba byaravuzwe kenshi ko yaba yarashimuswe akanicwa na DMI ya Kagame aliko kugenza magingo aya nta kanunu kiyo dossier. Kimwe rero n’uyu Cpt Ntirugiribambe, uyu musilikare wahoze muli EX-FAR akaba yari azwiho ubuhanga dore ko yari yaragiriwe ikizere n’umuryango w’abibumbye (ONU) mu gihe abandi bakoranye nawe muli EX-FAR barimo bahigishwa uruhindu, uyu musirikare w’umupentecosti akaba yaranafite ubunararibonye mu byerekeye Military analyst intelligence n’impamyabushobozi mu bya gisirikare -United States Army Commander- yari yarakuye muli USA (Arkansas).
Byongeye uyu musirikare akaba yaranagaragaye cyane mu kwita ku mpunzi z’abanyarwanda bari barahungiye muli Congo aho yageragezaga kuzikiza mu gihe ingabo z’inkotanyi zazihigishaga uruhindu, bikaba byaratumye zimwe zirokoka amasasu ya APR-Kagame mu mashyamba ya Congo nubwo bwose zananiwe gutaha kubera umutekano wazo. Leta y’agatsiko ikaba yaragiye imutumaho kenshi ngo agaruke mu gihugu bakorane aliko ayibera ibamba arayihakanira. Ntibyarangiriye aho kuko umuryango mpuzamahanga ONU umaze kubona ukuntu yagerageje kwitangira impunzi wahise umugirira ikizere umwohereza kuwuhagaralira mu Rukiko mpanabyaha ku Rwanda rukorera i Arusha nk’umushakashatsi ku ruhande rw’abashinjwaga ibyaha bya Jenoside ku buryo yabaye mu manza zitandukanye atanga n’ubuhamya ku basirikare batari bake baburanijwe n’urwo Rukiko ari nako agira uruhare mu gutuma bamwe muri bo bakurikiranwagaho ibyaha bya Jenoside barekurwa abandi bagahabwa ibihano kubera ibyaha bashinjwaga.
Nyuma y’imyaka 2 rero uwo muryango we uri kumwe n’umwunganizi wawo mu mategeko ukaba usaba ibisobanuro TPIR n’umuryango mpuzamahanga ONU ku irigiswa ry’uyu muvandimwe wabo kuko aribo yari abereye umukozi. Hakurikijwe ubusabe bw’uyu muryango Icyumba cy’urukiko MICT cyasigiwe ububasha na TPIR yacyuye igihe gitangaza ko ikifuzo cy’umuryango wa Cpt Ntirugiribambe cyakiriwe kandi ko hari amategeko y’urukiko agenderwaho mu gukingira abantu nkaba. Cpt Ntirugiribambe yaburiwe irengero mu gihe nanone umuryango mpuzamahanga wa ONU wari umaze kumuhindulira imirimo ugiye kumwohereza kuwuhagaralira mu gihugu cy’u Burundi.

Twabibutsa nka Minister Seth Sendashonga wishwe kuya 16/05/1998 ! icyo gihe Kenya yacanye umubano n’u Rwanda; hari kandi Col. Patrick Karegeya wishwe kuya 12/01/2014 aho umwicanyi we ariwe Paul Kagame yabyigambye mu giterane cy’amasengesho asoza umwaka muli Serena Hôtel ya Kigali ahari hateraniye abayobozi bakuru b’igihugu , aho muri icyo giterane Prezida Kagame abajijwe impamvu ibitangazamakuru byo hanze bikomeje gushinja ubuyobozi bw’u Rwanda ubwo bwicanyi, yasubije ubwe ko nundi nkawe adakwiye kureberwa ! nguko ! ni ishyano pe !…….ngabo ba Col. Lizinde Théoneste, CEO Turatsinze wayoboraga BRD tutibagiwe na Général Kayumba Nyamwasa wageragejwe kwicwa inshuro 3 zose muli South Africa aliko Imana igakinga akaboko. Yewe ntawabarondora!
Banyarwanda banyarwandakazi rero , mbona ari ngombwa cyane kujya duhora twibukiranya amabi yose yakozwe kandi agikomeza gukorwa n’iyi ngoma-mpotozi ya FPR-KAGAME kugeza magingo aya nkuko nayo iba iticaye ubusa muguhora ishaka amayeri yose yo gusibanganya ibimenyetso. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 11/08/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Iyi ni inkuru yanditwe n'ikinyamakuru :http://www.amakuruki.com