Rwanda: Nibyo se koko umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès arashaka guhunga?

Publié le par veritas

Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès afite izihe mbaraga zitera ubwoba Paul Kagame kugera ubwo amuteza abajura?

Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès afite izihe mbaraga zitera ubwoba Paul Kagame kugera ubwo amuteza abajura?

Abafaransa baca umugani ugira uti: "qui s'excuse, s'accuse"! Dugenekereje mu kinyarwanda tukaba twasobanura uyu mugani muri ubu buryo:"Iyo umunyacyaha akomeje guhuragura amagambo menshi agerageza kwigira umwere, niko agenda arushaho kwishinja icyaha"! Uyu mugani w'abafaransa ugaragaza neza uburyo ikinyamakuru "rushyashya.net" cyaguye mu mutego wo kwishinja icyaha cyo kumenya umugambi mubisha w'ubutegetsi bwa Kigali wo kugirira nabi umunyamakuru kandi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru "Umurabyo" Madame Nkusi Uwimana Agnès! Ikinyamakuru "rushyashya" kikaba cyaramennye iryo banga kibinyujije mu nkuru cyanditse ngo mu rwego rwo kuvuguruza inkuru y'ikinyoma yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga!

Urubuga rw'ikinyamakuru "rushyashya.net" rwandikirwa mu biro bya Paul Kagame, urwo rubuga rukaba rwarashinzwe n'umujyanama wa Paul Kagame witwa Tom Ndahiro, mu rwego rwo kurwanya ibinyamakuru byandikirwa kuri interneti bitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame, ibyinshi muri ibyo binyamakuru bikaba biri hanze y'igihugu! Kubera akazi cyahawe kimwe n'umwanya uwagishinze afite ndetse n'aho cyandikirwa, "rushyashya.net" nicyo kinyamakuru gisohora bwa mbere ibitekerezo n'imigambi Paul Kagame aba agiye gushyira mu bikorwa! Ikinyamakuru kiri ku rwego nk'uru ntabwo gishobora gufata umwanya wo kujya kubeshyuza inkuru y'ibihuha byandikirwa ku mbuga nkoranyambaga, niba rero "rushyashya.net" yiyemeje kubeshyuza inkuru nk'iyo ni uko ibivugwa n'izo mbuga nkoranyambaga ari ukuri kwambaye ubusa!

Mu mpera z'iki cyumweru kirangiye, ku rubuga rwa facebook hanyuzeho inkuru yavugaga ko urugo rw'umunyamakuru "Nkusi Uwimana Agnès" rwatewe n'abagizi ba nabi mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu taliki ya 25/08/2017 ariko kubw'amahirwe abo bagizi ba nabi bakaba barasubiye iyo baturutse bamusize amahoro! Ikinyamakuru "rushyashya.net" cyandikirwa mu biro bya Paul Kagame cyahise kihutira gutara amakuru kuri icyo gitero cya gabwe kuri uwo munyamakuru, maze cyandika inkuru ifite umutwe ugira uti: "Amakuru atangazwa k'umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma". Mu makuru nyayo "rushyashya.net" yashoboye kubona kuri icyo gitero ,ni ayo yahawe n'umwe mu bakozi bashinzwe kugenzura itangazamakuru mu Rwanda [RMC] Jean Paul IBAMBE wabwiye iyo nkuru "rushyashya muri aya magambo, yagize ati: "Arahari (Agnès)... ntakibazo afite, ngo yikanze abajura bagendagendaga hafi aho muri karitsiye..., ari iwe ntawigeze amuhungabanya, ntakibazo afite ntawigeze amutwara ngo ajye kumufunga, ntacyabaye, ntacyamuhungabanyije!"

"Rushyashya" yahishuye umugambi wo kugirira nabi umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès!

Dukurikije ibisobanuro Jean Paul IBAMBE yahaye "rushyashya.net" dusanga ntaho bitaniye n'amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga,kuko ayo makuru yombi yemeza ko abagizi banabi bateye umunyamakuru Agnès bamusize amahoro! Ikinyoma "rushyashya ivuga ko cyabeshyujwe ni ikihe? Byari kuba ari ikinyoma iyo IBAMBE avuga ko Agnès atatewe mu rugo! Niba umunyamakuru Uwimana Agnès yarashoboye kumva abagizi ba nabi bagendaga muri karitsiye n'ijoro kandi aryamye imbere mu nzu, ni uko abo bagizi ba nabi bari begereye inzu ye kugira ngo abumve! Kiretse niba "rushyashya ishaka kuvuga ko abo bagizi ba nabi bababeshyewe, ko batakoze ku rugi rw'inzu y'Agnès! Ahubwo imvugo ya IBAMBE irarushaho kugaragaza ko abo bajura bagendagendaga hafi aho muri karitsiye bari bafite ubutumwa kuko mu nteruro imwe avuga ko nta muntu wigeze afata Agnès ngo ajye ku mufunga! None se umujura ugendagenda muri karitsiye n'ijoro aba agiye gufata abantu ngo ajye kubafunga?

Ikinyamakuru "rushyashya.net" ngo cyabajije umwe mu nshuti za hafi z'Agnès, ibwira icyo kinyamakuru ko ikibazo Nkusi Agnès yagize ngo yivugiye ubwe ko yari amaze iminsi ari mu kiraka cya Thomas Nahimana ngo kandi ko yari amaze no kuvugana n'umunyapolitiki urwanya leta y'u Rwanda ariwe Twagiramungu Faustin...ikinyamakuru "rushyashya.net" kikaba cyarongereye kuri aya magambo interuro igira iti :" Umunyamakuru Nkunsi Agnes akunze kwivanga mu bibazo bya hato na hato by’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barimo Thomas Nahimana, Dianne Shima Rwigara ndetse na Twagiramungu Faustin". Rushyashya ikomeza igira iti: "Ese kuba Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ubwe ntacyo aratangaza ntiyaba ari amayeri yahisemo gukoresha kugirango yibonere ubuhungiro?"

Rushyashya yahishyuye ko abo bajura bari baje kubaza umunyamakuru Uwimana Agnès impamvu yivanga mu bibazo by'abanyepoliti! None se abajuru bagaba ibitero muri karitsiye bari bagamije kujya gushaka umuntu wivanga mu bibazo by'abanyepolitiki? Rushyashya ntiyasobanuye impamvu inshuti ya Uwimana Agnès yavuze ku biganiro Agnès agirana n'abanyepolitiki kandi haravugwaga ikibazo cy'abajura! Ese ikiraka Uwimana yakorera Thomas Nahimana mu Rwanda yaciwemo ni ikihe? Mu ikinamico ryo kwiyamamaza i Nyamasheke (Cyangungu), Kagame yabeshye abanyarwanda ko ahora ahamagarira umunyapolitiki Faustin Twagiramungu gutaha mu gihugu; none se ikinyamakuru "rushyashya.net " cyandikirwa mu biro bye ko kivuga ko Uwimana Agnès afite ubwoba bwo guhunga kuko avugana na Twagiramungu, abanyarwanda bemere iki, bareke iki mu mvugo ya Kagame? None se Twagiramungu ageze mu Rwanda Kagame yashobora kumurinda abajurura bagaba ibitero kubakekwa kuvugana nawe?

Kagame yananiwe abajura cyangwa se nibo akoresha?

Kagame abanyarwanda bahora bamuririmba ndetse nawe ubwe akiririmba ndetse akanibyinira avuga ko ari intore ibarusha intambwe, ko ari impanga ya "Yezu"..., ariko se, ni kuki Kagame yananiwe gukura abajura mu gihugu? Ubwo se arashoboye cyangwa yarananiwe? Niba Kagame afite ububasha bwose bwo kugarura umutekano mu gihugu, ariko abajura bakaba bidegembya, bakarara bahiga mu makaritsiye abanyamakuru bakekwaho kuvugana n'abanyepolitiki, abo bajura bakoreshwa na Kagame, niba ataribyo, Kagame yagombye kwegura vuba na bwangu kuko igihugu yagihaye abajura!

Ikinyamakuru "rushyashya.net" kivuga ko umunyamakuru Uwimana Agnès ari gushaka impamvu zo guhunga igihugu! Kuba icyo kinyamakuru kibyemeza gutyo kandi cyandikwa n'umujyanama wa Paul Kagame ni ikimenyetso simusiga ngo "Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès" afite umutekano mucye aterwa n'abajura batumwe n'ubutegetsi! Biratangaje kubona igihugu kivuga ko cyakataje mu iterambere muri Afurika kimara imyaka irenga 23 abaturage bahunga ubutegetsi bwacyo! Biratangaje kubona ubutegetsi bwa Kagame, n'ingufu bufite bugirira ubwoba umutegarugori Uwimana Agnès bukamuteza abajura, kubera kumukekaho gusa ko yavuganye n'abanyepolitiki b'abanyarwanda! Ese aho imbaraga dutekereza ko ubutegetsi bwa Kagame bufite ntizishobora kuba ari baringa? Ko ikinamico ry'amatora ryarangiye, Paul Kagame afite ubwoba bw'iki bwa Twagiramungu Faustin kandi bavuga ko ashaje?

veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
AMAKURU YIZEWE INTORE ZITONDE INTIMIRWA ZAJE ZIZATANGIRIRA URUGAMBA IKIGALI BATABARWE NIZIZATURUKA IBWOTAMAKARA
Répondre
U
P.Kadame ati: Mubintu nanga sinkunda umuntu wangira Umugaragu we.... aho yavugaga ngo Ko KADAFI yashatse kumutegeka..... ARIKO WE RWOSE IYO AGEZE MUGUSHAKA ABAGARAGU RWOSE ABA ASHISHIKAYE.

MUKANYA YONGEYE KUGIRA UN HUTU (NGIRE NTE?) UMUTERUZI W'IBIBINDI! Njyewe mbabaze: Nta mututsi waba UMUTERUZI WIBIBINDI? 1. RUKOKOMA 2. MAKUZA 3. RWIGEMA 4. NSHIMIYUMURENYI 5. MUREKEZI 6. NGIRENTE (Kgame ati NGIRE NTE bagabo)?

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/30/ministre-wintebe-mushya-ni-edouard-ngirente/

UMUHUTU mumuhe UTU nukooooo Ni akumiro. NATEKEREZAGA UMWE UCUKURA AHO BITUMA (Bampora iki?) Cg RUCAGU.... Uyu muhutu we se bamutoraguyeheee
Répondre
U
P.Kadame ati: Mubintu nanga sinkunda umuntu wangira Umygaragu we.... aho yavugaga ngo Ko KADAFI yashatse kumutegeka..... ARIKO WE RWOSE IYO AGEZE MUGUSHAKA ABAGARAGU RWOSE ABA ASHISHIKAYE.

MUKANYA YONGEYE KUGIRA UN HUTU (NGIRENTE) UMUTERUZI WIBIBINDI!

Njyewe mbabaze: Nta mututsi waba UMUTERUZI WIBIBINDI?

1. RUKOKOMA
2. MAKUZA
3. RWIGEMA
4. NSHIMIYUMURENYI
5. MUREKEZI
6. NGIRENTE (Kgame ati NGIRE NTE bagabo)?

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/30/ministre-wintebe-mushya-ni-edouard-ngirente/

UMUHUTU mumuhe UTU nukooooo

Ni akumiro. NATEKEREZAGA UMWE UCUKURA AHO BITUMA (Bampora iki?) Cg RUCAGU.... Uyu muhutu we se bamutoraguyeheeee?
Répondre
P
Pilato Paul is a serial killer. He kills flies using a hammer. However he will never be happy. He has got private jets, money, businesses, the tallest building in rwanda is his. Look at the picture he looks sad . A picture is worth a thousand words. Stop killing, jailing, torturing innocent people. How do you want to go down in history mr president?
Répondre
C
Hanyuma se abo "bajura" kuki batagiye gutera kwa Kagame ko wumva nawe avugana na Rukokoma ngo amusaba gutaha? Ariko ye. Mwa ntore mwe mwakwitonze mukareka abanyarwanda bakabana mu mahoro. Ko mwateje igihugu agahiri n'agahinda, nzaramba, n'ibindi byinshi bigiye kumara abanyarwanda bibungura iki kwica abantu n'ubundi bazapfa? Harya mwe muzatura nk'imisozi? Think twice.
Mwitonde kuko aha dutuye hahoze hatuye abandi.
Répondre
D
Amakuru amaze gutangazwa n’umwe mu banyamakuru ba Radiyo Itahuka Jean Paul akaba avuga ko bakiyakoraho itohoza nuko umuryango wa Rwigara washimuswe kuva saa sita zo kumanywa. Ntayandi makuru arambuye Jean Paul yatanze ariko natwe ubu turimo turashakisha amakuru y’impamo ubwo nitugira icyo tumenya turababwira.

Gusa umuntu ntiyabura kwibaza impamvu ibi biramutse ari ukuri uyu muryango wa Rwigara waba washimuswe. Kandi njye nta nubwo natinya kuvuga ko ari DMI ya Kagame yaba yabikoze kuko nta wundi ufite ubu bubasha muri Kigali ndetse no mu Rwanda hose. Iki n’ikimenyetso gikomeye biramutse ari ukuri Kagame yiteguye kumena amaraso menshi mu minsi iri Imbere.

Niba koko aribyo umuryango wa Rwigara ukaba washimuswe, uraba usanga umuryango wa Goretti Kabuto n’umugabo ufite ipeti rya Colonel niba nibuka neza , uyu Kabuto Goretti akaba ari murumuna w’umugore wa Col Patrick. Leah Karegeya bashimuswe mu minsi yashize na nubu abana babo bakaba batazi niba ari bazima cyangwa barapfuye. BIRABE IBYUYA RERO NTIBIBE AMARASO.
Répondre
I
P. KAGAME Yabanje YIKIZA ABAHUTU none ABATUTSI nabo ASUGAJE MBARWA! Ariko mubazi IMIBARE nwazatubwiye ABATUTSI P. K AMAZE KWICA ntimwasanga baruta kure abo avuga BISHWE ni INTORE-HAMWE? Umututsi wese uzitambika munzira y'INGOMA CYOMORO KAJONGERA sha azahasiga agatwe!

Ako GAKOBWA NAKO BAGAKUBITE IMBUGITA NKA SE UKABYARA maze Film yizinge!

ABANYAKIBUYE P.K arabamaze!

MWARI MWABONA IKI SE KO AKO ARI AGASOGONGERO. MWIKOREYE IBISEKE ARIKO MURAZA KWIKORERA NUMUZIGO WABYO!

REKA AZE ASHOKE MURI ZA MPEHE ZE NGO NI INGABO AHORA AFUNGA NKUFUNGA INZUGI! Ese mwambwira KARUGARAMA na TITO RUTARE-MARE BAGIHUMEKA? HAAAAA INGOMA ZIRAGWIRA. IMYAKA 7 NISHIRA HASIGAYE NUWAKIRAZIRA.

DORE AMACURI YABO: MBWIRA UKUNTU UGURA INDEGE ZUTAGIRA INGANO - UKUBAKA KOMVESHENI (Babyandika bate harya) UGASIGA AMARAGI KIGALI Maze abaturage bavoma NYABARONGO na AKANYARU?

NGIYO SINGAPORE YA SEMUHANUKA....

RWIGARA FAMILY: IYO UHETSE IMPYISIIIII
I
Mbese ubundi ingabo za Kayumba Nyamwasa zizatera ryali ngo bamene biriya bitwe byanze kumva byaba DMI na Pilato Shitani kagome ngo bireke kwica abaturarwanda.
ziriya nyenzi zose bazazimesa. Singaha aho nibereye.
N
Ubwo izi ngengera z'inkotanyi zatangiye kuvuga ko umunyamakuru Agnès Uwimana ashaka guhunga buriya zigiye kumwica!! Igihugu cyacu cyaragenderewe kabisa! Igihugu abantu bose bahunga cyangwa bakaguca umutwe! Ngo n'umushoferi wagonze Rwigara ngo bamuhungishirije mu mahanga!
Répondre