Rwanda : Ni iki Paul Kagame na Ibuka bashobora gufasha umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry?
Nk’uko byatangajwe na radiyo«TFR», kuwa kabiri taliki ya 11 Nyakanga 2017, urukiko rusesa imanza rwo mu gihugu cy’Ubufaransa, mu cyumba cyarwo gishinzwe gukurikirana ibyaha by’ubugome, rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ubujurire bwa : Patrick de Saint-Exupéry, Laure Beccaria n’inzu y’ibitabo ya Arènes (Editions des Arènes).
Ku italiki ya 27 Gicurasi 2015 nibwo urukiko rwemeje ko Patrick de Saint-Exupéry, Laure Beccaria n’inzu y’ibitabo ya Arènes batsinzwe burundu urubanza barezwemo ku kirego cyo «kwandagaza mu ruhame Général De Stabenrath ». Abo uko ari batatu bakaba barajuririye ibihano bahawe n’urukiko rw’ibanze ariko urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rukaba rwaremeje ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite, bityo icyaha cyo « kwandagaza mu ruhamwe » umukozi wa leta urengera ubusugire bw’igihugu, kikaba kibahama burundu kandi n’ibihano bahawe n’urukiko bikaba bigomba kubahirizwa!

Mu kwandika icyo gitabo, uwo munyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yashyizemo amakuru asebya abasilikare b’Ubufaransa bari bayoboye « ubutumwa bwa Turquoise » mu Rwanda mu mwaka w’1994. Nyuma y’aho Paul Kagame uyobora u Rwanda muri iki gihe, akomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ku italiki ya 6 Mata 1994 ubwo yahanuraga indege yarimo Perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Cypriani Ntaryamira w’Uburundi n’abo bari kumwe, igihugu cy’Ubufaransa nicyo cyonyine ku isi cyashoboye kohereza abasilikare bacyo mu Rwanda kugirango batabare abanyarwanda bicwaga n’impande zombi (Inkotanyi n’interahamwe).
Paul Kagame akaba atarashimishijwe na gato n’icyo gikorwa cy’ingabo z’abafaransa cyo gutabara abanyarwanda bicwaga cyane ko yari yiyemeje kujugunya miliyoni zirenze 5 mu kiyaga cya Kivu iyo abafaransa badatabara! Igihugu cy’Ubufaransa cyarushijeho gutera Kagame umujinya n’uburakari agifite kugeza uyu munsi kuko uretse n’ubutumwa bwa «Turquoise», ubucamanza bw’igihugu cy’Ubufaransa bwiyemeje gukora iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Perezida Habyarimana kugirango babiryozwe! Kagame na Ibuka nabo ntibicaye ubusa kuko bahagurukije ibyitso bibashyigikiye by’abazungu b’abafaransa kugirango basebye igihugu cy’Ubufaransa n’ingabo zacyo mu buryo bukomeye cyane!
Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry akaba avugwa muri ibyo byitso by’abazungu b’abafaransa bakoreshwa na Paul Kagame mukumukingira ikibaba, kubeshya no gusebya ingabo z’Ubufaransa n’igihugu cyabo. Umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry akaba yaranditse igitabo cyuzuyemo ibinyoma yabwiwe n’inkotanyi na Ibuka kuri jenoside yabaye mu Rwanda. Abasilikare b’abafaransa Patrick de Saint-Exupéry yaharabitse muri icyo gitabo batangiye kwitabaza inkiko kugirango barenganurwe, babiri muribo : Général Guesnot na Général De Stabenrath bamaze gutsinda kuburyo budasubirwaho umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry!

Umenya abanyarwanda ataribo bonyine bazahura n’ingaruka z’ibinyoma bya Paul Kagame gusa n’abazungu bamukurikiye buhumyi bazawunywa !
«Veritasinfo»