Rwand : inyito ya « jenoside yakorewe abatutsi » ikomeje gutera urujijo mu rubyiruko !
Paul Kagame ubwe arashinjwa kuba nyirabayazana wa jenoside yabaye mu Rwanda bitewe n'igikorwa k'iterabwoba yakoze cyo kurasa indege yarimo perezida Juvénal Habyarimana na Perezida w'Uburundi Cyprien Ntaryamira. Igikorwa cyo kurasa iyo ndege nicyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda!
Kubera abafaransa baguye muri iyo ndege, imiryango yabuze abobo baguye muri iyo ndege b'abafaransa yatanze ikirego mu nkiko z'Ubufaransa! Kugeza ubu Paul Kagame akaba adashaka ko iperereza ryo kugaragaza abahanuye iyo ndege rikorwa! Uretse nibyo Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame nizo zafashe iya mbere zigaba igitero cya gisilikare ku Rwanda taliki ya 01 Ukwakira 1990, ubwo ziba zishoye u Rwanda mu rupfu n'umuvu w'amaraso ugitemba mu Rwanda kugeza muri iki gihe!

Kubera kwijandika muri ubwo bwicanyi bwose bwiswe jenoside, Paul Kagame yahagaritse isomo ry'amateka mu mashuri yo mu Rwanda kugirango abana batabwirwa ukuri ku nkomoko y’amahano yayogoje u Rwanda. Paul Kagame yahise ategeka ko jenoside yo mu Rwanda igerekwa ku gatwe k'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu nta gutoranya, sibyo gusa kuko Kagame yashatse gucamo ibice abanyarwanda kuburyo budasubirwaho ahita yemeza ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ari jenoside y'abatutsi kandi abahutu bakaba batagomba kwibuka ababo bishwe, ahubwo bagasaba imbabazi abatutsi muri gahunda yiswe «Ndi umunyarwanda »!
Kubera gufifika ukuri kuwateye amakuba igihugu, abana bavutse nyuma y'aho FPR Kagame ibohoreje u Rwanda, barabaza ibibazo kuri iyo jenoside, abantu bakarebana mu maso aho kubaha ibisubizo kuko baba batinya kubabwiza ukuri bakabarega icyaha cy'ingengabitekerezo! Ese ko Leta ya Kagame yabeshye ko igiye kwigisha jenoside mu mashuri, abarimu bazashobora gusubiza ibibazo abana babaza kuri jenoside? Ni mwiyumvire uko abana bo mu karere ka Gasabo babaza ibibazo kuri jenoside!
Ibibazo abana bo mu karere ka Gasabo bibaza kuri jenoside