USA-Afurika: Umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika UA yasuzuguriwe muri Amerika nk’uko byabaye kuri Paul Kagame !
Rex Tillerson umunyamabanga wa leta Zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, yagombaga kugirana umubonano n’umunyamabanga w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA Bwana Moussa Faki; ariko uwo mubonano ukaba waraburijwemo ku munota wa nyuma nta bisobanuro bitanzwe ! Umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika akaba yarafashe icyo gikorwa cyo gusubika uwo mubonano nk’ «agasuzuguro». Ibyo kandi bikaba byarabaye incuro nyinshi no kuri Perezida Paul Kagame Perezida w’u Rwanda wasabye kubonana na ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika (USA) Rex Tillerson ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, kuko kugeza ubu Paul Kagame ntarashobora kwakirwa n’abayobozi b’Amerika nk’uko ikinyamakuru «le monde» dukesha iyi nkuru kibisobanura!

Ibiro bya ministre « Rex Tillerson » byararuciye birarumira ntibyagira icyo bitangariza umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika ku itegurwa rya gahunda y’uwo mubonano ! Kera kabaye, nibwo ibiro bya ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika byasabye Moussa Faki, umunyamabanga w’Ubumwe bw’Afurika kujya i Washington akabonana n’abakozi bo mu rwego rwo hasi bo muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika kuko adashobora kubonana na ministre Rex Tillerson! Icyo gisubizo cyo kubonana n’abakozi bo hasi ba ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika cyakuruye umwuka mubi mu bubanyi n’amahanga hagati y’ubunyamabanga bw’Umuryangwa w’Ubumwe bw’Afurika n’ubutegetsi bwa Donald Trump! Nkuko byemezwa n’abantu bari hafi y’Umunyamabanga w’Ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki yahise agira uburakari akimara kubwirwa iyo nkuru, ahita asubika urugendo yagombaga gukorera i Washington !
Kagame nawe byamubayeho !
Nubwo Paul Kagame akunda gukorera ingendo nyinshi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kubonana n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu kuri ubu butegetsi bwa Perezida Donald Trump byamubereye ihurizo rikomeye ! Imwe mu mpuguke za « Foreign Policy » yemeza ko Paul Kagame yifuje kuva kera kwakirwa mu buyobozi bukuru bwa perezida w’Amerika Trump (Maison Blanche) no mu bunyamabanga bw’ububanyi n’amahanga bw’Amerika (Secrétariat d’Etat) ariko bakaba baramuteye utwatsi ! Kagame yageze ubwo yiyambaza ibyitso bikomeye by’abayahudi bo muri Amerika kugira ngo bashobore ku kumugeza ibukuru, ariko kugeza ubu bikaba bitarakunda !

Nubwo ibihugu by’Afurika bishobora kujya gushaka umubano mu Bushinwa, bizahura n’ingorane zo kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yabiteraga mu mafaranga na Politiki kuko Ubushinwa ntibutanga amafaranga cyangwa ngo bujye gushyigikira ubuyobozi bw’ibindi bihugu mu bibazo bya politiki buba bufite mu bihugu byabo nk’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika z’ibikora !
Veritasinfo