Rwanda :Umusanzu wo kwamburwa ½ cy’umushahara buri mukozi mu gihe cy’amezi 12, kubera ikinamico ry’amatora!
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : «ingeso mbi ntirara bushyitsi» ! Uyu mugani bawucira umuntu ugerageza guhisha ingeso mbi afite, ariko amaherezo bikamunanira kwihishira ya ngeso afite igakomeza kwigaragaza! Abanyarwanda bazi neza Paul Kagame kuva mu bwana bwe, bemeza ko afite ingeso yo « kugirira nabi abantu akabambura utwabo » ; ibyo iyo ngeso akaba yarayitangiye akiri muto none akaba ayisazanye ! Aho Kagame abohoreje igihugu cy’u Rwanda akaba perezida, abantu bibwiye ko atandukanye n’iyo ngeso mbi, ariko « ingeso mbi ntirara bushyitsi », uko Paul Kagame arushaho gutinda ku butegetsi niko ari kurushaho kugira ubugome ndetse n’ubwambuzi bukabije!

Aho ibintu bigeze muri iki gihe, ni uko Paul Kagame ari mu gikorwa cyo kwambura abanyarwanda bose uduke batunze. Iturufu iri gukoreshwa mu kwambura abantu ibyabo ni umuhango w’itora uteganyijwe ku italiki 4 Kanama 2017. Muri iki gihe mu Rwanda, ibigo byose bya leta n’abikorera ku giti cyabo, byoherejwemo impapuro zisaba abakozi gusinya ko bemeye gukatwa kimwe cya kabiri cy’umushahara bahembwa kikoherezwa muri iryo kinamico ry’amatora ! Muri iyo nyandiko kandi umukozi agomba kwemera ko aramutse anirukanywe ku kazi akora, ayo mafaranga agomba kuyatanga ! None se ko bizwi ko Paul Kagame azakomeza kuyobora nk’uko yabyemereye intore ku italiki ya 1 Mutarama 2016, ayo mafaranga aratangirwa iki ko ntamatora azaba mu Rwanda uretse ikinamico ryo kujijisha ?
Ubusanzwe Kagame yamburaga amafaranga abazungu batangaga muri iryo kinamico ry’amatora, none ubu abazungu barifashe muri uyu mwaka kuko baziko nta matora ahari, Kagame akaba yiyemeje kwambura abanyarwanda serumu bacungiragaho ngo bakunde bajye mu muhango w’amatora! Urupapuro bari gusinyisha abakozi bose mu bigo binyuranye rwageze kuri « veritasinfo », ruvuga ko buri mukozi azakatwa kimwe cya kabiri cy’umushahara we mu gihe kingana n’amezi 12 ! Niba Kagame ari kwambura abantu amafaranga (byitwa umusanzu) kuko adashobora gushyigikirwa kandi yaremeye ko azaguma ku buyobozi, abandi bakandida bazagenerwa iki niba koko atari ubwambuzi bwitwaje ikinamico ry’amatora? Umenya iyi ngoma ya Paul Kagame abanyarwanda bazayigira indahiro !
Amasezerano yo kwamburwa umushahara :