Rwanda: Umuntu yatunze ubutaka mbere y'uko leta ibaho, nta mpamvu yo kubukodesha na leta yabumusanganye! (Diane Rwigara)
"Aho imfura zisezeraniye niho zihurira"! Nk'uko Diane Shima Rwigara yabisezeranyije abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2017 mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru mu mujyi wa Kigali, maze abagezaho imigabo n'imigambi afite, itumye yiyemeje kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa kanama uyu mwaka.
Ari imbere y'abanyamakuru benshi, Diane Rwigara yabatangarije ko yiyumvamo imbaraga n'ubushobozi byo kuba umukuru w'igihugu cy'u Rwanda. Yabwiye abo banyamakuru ko azi neza ko abaturage bazamutorera uwo mwanya mu kwazi kwa kanama 2017 maze agashobora guhindura kuburyo bwiza imibereho y'abanyarwanda itameze neza muri iki gihe, mu byiciro bitandukanye barimo. Diane Rwigara, yatangaje ibintu byihutirwa azavugurura kugirango imibereho y'abanyarwanda irusheho kuba myiza! Nko mu rwego rwa politike, Diane Rwigara azaha buri munyarwanda wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye ntabizire. Buri wese akavuga nta bwoba afite cyangwa se adakebaguza ngo arebe ko batamubona! Diane Rwigara yagize ati :

Diane Rwigara yavuze no kubindi bibazo bihangayikishije abaturage kenshi bibatera inzara n'ubukene kandi ibyo bibazo bikaba biterwa na leta iriho ya FPR Inkotanyi. Bimwe muri ibyo bibazo bigaragazwa n'uko Ubukungu bw'igihugu bwiyongera ariko akaba ari nako umubare w'abakene wiyongera ku mpamvu y'uko amasoko yiharirwa na bamwe no guhabwa amahirwe atangana kubanyarwanda byose agaharirwa abifite! Kugira ngo umunyarwanda ashobore kubyaza umutungo we umusaruro bimusaba kubanza kujya kwigura cyangwa akishingikiriza umunyabubasha! Diane Rwigara yavuze ko umunyarwanda yatunze ubutaka bw'abasekuruza be mbere y'uko leta imusaba ubukode kuri ubwo butaka ijyaho, akaba asanga ahubwo leta yareka umuturage akabyaza umusaruro ubwo butaka, agasorera uwo musaruro abukuyemo!
Diane Rwigara afite imyaka 35 y'amavuko, akaba yujuje imyaka isabwa n'itegeko nshinga kugira ngo abe umukuru w'igihugu. Diane Rwigara asanga urupfu rw'umubyeyi we Rwigara rwaramuhaye imbaraga zo guhindura imibereho y'abanyarwanda ikaba myiza kurushaho; akaba yizeye adashidikanya ko abanyarwanda benshi bazamuhundagazaho amajwi ku italiki ya 4 Kanama uyu mwaka akaba umukuru w'igihugu! Gusa rero abanyarwanda benshi bakaba bakemanga aya matora kuko batangiye gushyirwaho iterabwoba n'abayobozi bo mu nzego zibanze bababwira ko nta muturage wemerewe gukoresha ubukwe cyangwa se ibindi birori mu kwezi kwa 7 n'ukwa 8 kubera amatora! Umuryango w'ibihugu by'iburayi UE wavuze ko nta ndorerezi uzohereza muri ayo matora kuko ubona azaba ari amatora y'umuhango gusa kuko Paul Kagame yemerewe gukomeza kuba umukuru w'igihugu n'amatora ataraba!
Twizere ko nta terabwoba rizashyirwa ku baturage bazasinyira Diane Rwigara kugirango ashobore gutanga kandidatire ye muri komisiyo y'amatora, cyangwa se hagakorwa igikorwa cyo kuzana mu nama za FPR abamusinyiye ngo bavuge ko bitandukanyije na Diane! Ni ukubikurikiranira hafi!
Veritasinfo