RDC : Ingabo za Loni zafashwe bugwate n’inyeshyamba zo muri Sudani y’epfo zibafungira mu nkambi y’impunzi !

Publié le par veritas

Inkambi y'impunzi muri RDC

Inkambi y'impunzi muri RDC

Muri iki gihe, umuryango w’abibumbye uri mu biganiro n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwo muri Sudani y’epfo, kugirango ushobore kubuhoza abakozi bawo (ONU) bagera ku 10 bashimuswe n’izo  nyeshyamba zikajya kubafungira mu nkambi y’impunzi iri mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Izo nyeshyamba zashimuse abo bakozi ba ONU zari zisanzwe zirwanira uwahoze ari visi-Perezida wa Sudani y’Epfo « Riek Machar » ubu wahungiye mu gihugu cya Sudani ya Ruguru. Izo nyeshyamaba nazo zikaba zarahungiye muri Congo. Umuryango w’abibumbye ONU ; uremeza ko abo bakozi bawo bashimuswe n’abo barwanyi bakajya kubafungira mu nkambi y’impunzi iri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakozi bo hejuru ba ONU utivuze amazina. Abo bakozi ba ONU bashimuswe ni abasilikare 10 bo mu ngabo za Onu (monusco), izo ngabo zikaba  zishinzwe kugarura amahoro  muri Congo.

Uwo mukozi wa ONU watangaje ayo makuru yagize ati : « Turemeza ko bamwe mu ngabo za monusco bafashwe bugwate, bakaba bafungiye mu nkambi yakiriye abahoze ari abarwanyi iri i Munigi mu Burasirazuba bwa Congo. Umuryango w’abibumbye ukaba uri gukora ibishoboka byose kugirango abo bakozi bawo babohorwe. Abarwanyi bagera kuri 530 barwaniraga mu mujyi wa Juba wo muri Sudani y’epfo, bahunze igihungu cyabo bacumbikirwa muri iyo nkambi ya Munigi ».

Abo barwanyi bo muri Sudani y’epfo bambuwe intwaro kuva bagikandagiza ikirenge ku butaka bwa Congo, ariko abo barwanyi bakaba bamaze igihe basaba ONU ko yabakura muri Congo ikabashakira ikindi gihugu kibakira ; ariko kugeza ubu ONU yabuze ikindi gihugu kibaha ubuhunzi ; ibyo bikaba aribyo byarakaje abo barwanyi bituma bafata bugwate abasilikare 10 ba Monusco. Umuryango w’abibumbye wirinze gutangaza amazina n’ubwenegihugu bw’abo basilikare bawo bafashwe bugwate n’izo nyeshyamba.

Nyuma y’igihe gito Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge mu mwaka w’2011, yahise yinjira mu makimbirane ya poitiki yabyaye intambara ikomeye guhera mu kwezi k’Ukuboza 2013, iyo ntambara ikaba imaze guhitana abantu benshi kimwe na miliyoni 3 n’igice z’abantu bavuye mubyabo none n’abarwanyi bavuye muri icyo gihugu bakaba bafashe bugwate ingabo za ONU ziri muri Congo mu gihe gito gusa bamaze muri icyo igihugu.

Veritasinfo avec AFP
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Umuturage wo mu Kagali ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, yatemye umukozi wa DASSO witwa Venuste Ndahagaze ubwo yari mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Gervais Ntivuguruzwa, yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017.

Yagize ati “Mu ma saa tatu bari mu kazi hamwe n’abakozi b’Umurenge bari gusenya inzu zubatswe mu kajagari bitwikiriye icyumweru cy’icyunamo, bubaka inzu z’ibiti, uwo muturage turamwihanangiriza kenshi, akomeje gutsimbarara rero uyu munsi dufata umwanzuro wo kuyisenya. Nta mwanya munini bari bamaze , umuhungu yari yifungiranye mu nzu aza gusohoka afite umuhoro ahitira ku mu DASSO wari inyuma amutema mu gahanga. ”

Akomeza agira ati “Ariko ntabwo yahise amutema, DASSO yabanje kumuhunga, undi amwirukaho kugera nko muri metero 10 aramutema, ariko abantu bamufashe agishaka gukomeza kumutema.”

Ndahagaze Venuste watemwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe.

Uwatemye DASSO yahise atabwa muri yombi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Répondre
T
izo ngabo za MONUSCO zafashwe nabanye Sudani nibazihe amabeli yaba nyina nabo bumve uko bimera. nimuvunire umuheto MONUSCO ive muri DRC byanze bikunze. kwihorera kuri ON ningombwa. abanyafrika twese tugomba guhashya UN ikava muri Afrika, UN igomba kuva kubutaka bwa Congo vuba byihutirwa cyane. tubakarange mungunguru yuzuye amasa.
Répondre

Umutego 1 wo guhisha amabombe
n'inyeshyamba uhise ushibukana
ba nyirawo . mwehusi yagorwa ;
gutega imbeba uruhungure runaroze.
Ibyabaye i Rwando.Kongo na ONU
bikomeje kumulikira umurundi !
Umutego wa 2 uraba iki ?
Répondre
G
Abarundi ni abagabo !
Bya bihungure bilimo ogm na cancer
byo mu Rwanda babyanze ! Ngo sibo
bamazwe na Nzaramba .
Nibabyange bazabare amateka yuko
twahemukiwe nirali lya zahabu !
Répondre