Rwanda : Ese Paul Kagame agiye kwa Papa i Roma gusaba imbabazi?
[Habayeho umwana muto w’umuhungu witwaga Cyusa, akaba yari umwana witonda kandi ugira ikinyabupfura. Cyusa yakundaga kuragira intama za Nyirakuru, yagera mu rwuri akirirwa arasa inyoni akoresheje itopito, ariko akababazwa nuko nta na rimwe yigeze ahamya inyoni ngo ayice. Umunsi umwe, ubwo Cyusa yari acyuye intama, yageze hafi y’urugo, abona «Dendo» ya «Nyirakuru» ayirasisha itopito yikinira arayihamya iba irapfuye ; agira ubwoba ayijugunya mu gihuru ngo bitamenyekana! Mu gihe yayirasaga, mushiki we witwa Mutoni yaramurebaga, Cyusa aramuhendahenda ngo ntamurege kuri Nyirakuru ; undi nawe arabyemera ariko abyemera atabyemeye!
Kuva ubwo, Nyirakuru yabwira Mutoni koza ibyansi n’ibyombo, Mutoni nawe akongorera Cyusa ati : «byoze cyangwa mbwire Nyogokuru ko ari wowe wishe Dendo ye! » Cyusa n’ubwira bwinshi akabyoza ! Nyirakuru yabwira Mutoni kujya kuvoma, Mutoni akongorera Cyusa ati : « iruka ubanguke vuba uvome ayo mazi cyangwa umbwire mbivuge ko ari wowe wishe Dendo ». Ubwo Cyusa n’umunaniro mwinshi akiruka akajya kuvoma ngo batamurega. Byarakomeje bigera kure, icyo Mutoni abwiwe gukora cyose akagitegeka Cyusa kugeza aho Cyusa ananirwa, mbese yumva amaze kuba umucakara wa mushiki we !
Kera kabaye Cyusa yarakugendeye apfukama imbere ya Nyirakuru arirega, ati : «rwose ninjye wishe Dendo, ariko MBABARIRA ! » Nyirakuru aramuhobera cyane, ati : «Cyusa mwana wanjye, byose wabikoze nkureba ndi mu idirishya kandi narakubabariye kuko ngukunda, ariko nategereje ko wowe ubwawe, uzumva ko wakosheje ukaza ukansaba imbabazi, ukareka kuba umucakara wa mushiki wawe w’umuhemu ». Burya ibibi dukora byose twibwira ko turi mu bwihisho, Imana iba itureba !]
Ubwanditsi bwa « veritasinfo » bubagejejeho iki gitekerezo kugira ngo mushobore kumva neza ubuzima Paul Kagame perezida w’u Rwanda abayemo muri iki gihe ! Ntabwo twaba twibeshye tuvuze ko Paul Kagame afite ubuzima nk’ubw’uriya mwana Cyusa wari umaze kwica Dendo ya Nyirakuru, naho mushiki we, akaba ari ibihugu bikomeye (USA n’Ubwongereza) bizi neza ubwicanyi Kagame yakoreye abanyarwanda ariko bigakomeza kumukingira ikibaba kugira ngo bikomeze kumukoresha mu busahuzi bw’umutungo kamere w’igihugu cya Congo, ari nako ibyo bihugu bimuhoza ku kidodo cyo kuba yarakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda (guhanura indege ya Habyarimana), akwica impunzi z’abahutu muri Congo (rapport mapping) no guhungabanya umutekano wa Congo (M23).
Paul Kagame arananiwe
Imyaka 23 yose Paul Kagame amaze ku butegetsi, yaranzwe n’ikinyoma gikabije ! Iyo ibabazo by’abaturage bimubanye byinshi cyangwa se iyo raporo z’imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamutu zigaragaje ibirego byinshi kuri Kagame, biba ngombwa ko Paul Kagame yimura ikiryamo akajya kuba muri Amerika kugira ngo ibyo birego byose biburizwemo, gusa rero aho zihinduriye imirishyo muri Amerika, ubwoba akaba ari bwinshi kwa Kagame ko ubwo bufasha bushobora kuvaho! Abakurikirana imiyoborere muri iki gihe y’igihugu cy’u Rwanda, bakaba bemeza ko Paul Kagame ari perezida w’abazungu bamushyize ku butegetsi, aho kuba perezida w’abanyarwanda!
Nyuma y’imyaka 23 y’ubutegetsi bwa Kagame, abanyarwanda bari gutaka, ariko Kagame bakagombye gutakira ntakiba mu gihugu, yirirwa azerera mu bihugu byo ku isi yose! Bamwe mubanyarwanda bashyigikiye Kagame bavuga ko ajya mu mahanga kenshi ngo guhahira abanyarwanda, ariko izo ngendo zose Kagame akora nta haho narimwe agaragaza aba yakuyemo cyangwa ngo zisubize kimwe mu bibazo abanyarwanda bafite bikeneye ibisubizo ; ahubwo ni Kagame izo ngendo zifitiye akamaro kuko aba agiye gusaba abo bazungu kumukingira ikibaba ngo adakurikiranwa n’inkiko ku byaha aregwa ! Dore ibibazo bikomeye abanyarwanda bageza kuri « veritasinfo » baterwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, abanyarwanda batwandikira bagira bati :
«bavandimwe, ibyo ubutegetsi bwa Paul Kagame budukorera birenze ukwemera : Ubwo butegetsi buratwica, buratunyereza, budufungira ubusa, butubuza uburenganzira bwo kuvuga, butwiba amajwi mu matora, butwima akazi, budutegekesha ikinyoma, budutegekesha igitugu, buradukenesha, butuma duhunga igihugu, buradukubita, butwambura amasambu, budusenyera amazu,budutegeka guhinga igihingwa kimwe ari nabyo bituviramo kugira inzara idashira, buduca imisoro n’imisanzu bitagira ingano, buha abana bacu uburezi butagira ireme, bwa munzwe na ruswa, igihugu cyataye umuco… » Ese mu ngendo Paul Kagame akorera mu mahanga, hari igisubizo na kimwe zitanga muri ibi bibazo bibangamiye abanyarwanda ?
Paul Kagame ari gukomanga ku muryango w’ijuru i Roma !
Mbere yo kujya mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Paul Kagame yanyuze i Londres mu Bwongereza, aho aviriye gusura amashuri yo muri Amerika yanyarukiye mu Bushinwa, kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Werurwe 2017 Paul Kagame ari i Roma kwa Papa, biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere Paul Kagame azanyarukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama y’umushyikirano izahuza abayahudi batuye igihugu cya Israyeli n’abayahudi baba muri Amerika! Izi ngendo zikorwa na Paul Kagame zitwara akayabo k’amafaranga atagira ingano igihugu kandi ari nako abanyarwanda bari kwica n’inzara, abandi babishoboye bakaba bari guhungira muri Uganda kubera « Nzaramba »! Ese kujya mu nama y’abayuhudi muri Amerika kwa Kagame, bikemura iki muri aka kaga abanyarwanda babayemo?
Uru rugendo Kagame akoreye i Roma rwo ni agahebuzo ! Mu mwaka w’1994, Paul Kagame yaciye umutwe kiliziya gatolika y’u Rwanda ubwo yategekaga ingabo ze z’inkotanyi kwica abihayimana bari bahungiye i Gakurazo! Kagame yarushijeho kubikomeza kuko yanze ko abo bihayimana bashyingurwa mu cyubahiro ahubwo ashinja kiliziya ngo kugira uruhare muri jenoside ! Hakoreshejwe iterabwoba n’amayeri menshi kugira ngo kiliziya gatolika y’u Rwanda ivuge ko yagize uruhare muri jenoside, ariko abasenyeri ba kiliziya mu Rwanda barabihakana. Mu nama y’umushyikirano yo mu kwezi k’Ukuboza 2016, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Kiliziya itagize uruhare muri jenoside ariko yagombye gutanga indishyi kubantu bayo bayishoyemo nk’uko ibikora ku bana basambanyijwe ku ngufu!
Iki kibazo cyakuruye impaka z’urudaca, byemezwa ko Papa wenyine ariwe wagifatira umwanzuro ; None se Kagame agiye gusaba Papa kwemera gutanga indishyi z’abakristu n’abihayimana bishoye muri jenoside mu Rwanda ? Biramutse ari uko bimeze, Papa ashobora kubaza Kagame igihe nawe azatangira indishyi z’akababaro ku gikorwa yakoze cyo gukoma imbarutso y’iyo jenoside ahanura indege ya Perezida Juvénal Habyarimana cyangwa se igihe azatangira indishyi kubihayimana b’i Gakurazo n’ahandi mu gihugu yishe!
Abazi neza ibibazo Kagame afite muri iyi minsi, basanga amaze kunanirwa nk’uriya mwana Cyusa wishe Dendo ya Nyirakuru maze akaba umucakara wa mushiki we, kuburyo Kagame yiyemeje kujya imbere ya Papa agapfukama, akatura, akavuga ibyaha byose afite biremereye umutima we kugira ngo ashobore gutora agatotsi, dore ko ntacyo ashobora kubeshya Papa kuko abizi byose ! Paul Kagame atinyutse agasaba imbabazi ku bwicanyi yakoreye Kiliziya gatolika, Papa yamuha izo mbabazi, ariko Kagame nafunga umutwe agakomeza kubeshya ko ari umwere, ashobora kuzarwara umutima !
veritasinfo