Rwanda : Imyiyerekano y’abanyarwanda i Kigali bishimira ko APR FC yatsinzwe n’ikipe yo muri Zambiya !
Kuwa gatandatu taliki ya 18 Gashyantare 2017, nibwo ikipe ya APR FC yasezerewe mu irushanwa ry’Afurika mu mupira w’amaguru, ku makipe yabaye aya mbere mu bihugu byabo «Total Champions League 2017». APR FC yasezerewe n’ikipe ya «Zanaco FC» yo mu gihugu cya Zambiya. Mu mukino ubanza wabereye muri Zambiya, amakipe yombi yari yanganyije 0-0 ; mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, Zanaco FC yatsinze igitego 1 ku munota wa 16, umupira urangira APR FC itabashije ku kishyura, iba isezerewe gutyo!
APR FC ni imwe mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ari mu Rwanda. APR FC akaba ari ikipe yashinzwe nyuma y’umwaka w’1994, akaba ari ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda nazo zifite izina ry’APR. Ikipe y’APR kimwe n’ingabo z’APR zitwa ko ari iz’igihugu, byose ni iby’umuryango wa politiki uyobora igihugu muri iki gihe wa « FPR –Inkotanyi », ariko bitewe n’uko uwo muryango nawo warushijwe imbaraga na Paul Kagame, ibintu byose bya FPR-Inkotanyi byabaye ibya Paul Kagame kuburyo n’izina ry’umuryango wa FPR ubu ryahindutse «FPR-Kagame»!
Uko abanyarwanda babona ubutegetsi bwa «FPR–Kagame» babigaragariza mu gushyigikira gahunda z’ubwo butegetsi kenshi babikoreshejwe ku gitugu gikomeye. Abanyarwanda bakaba badafite uburenganzira na bucye bwo kunenga ibintu bitagenda neza mu gihugu, kubera iterabwoba bashyirwaho na leta ya Paul Kagame. Abanyarwanda bategekwa kuvuga ibyiza gusa by’ubutegetsi n’ubwo baba bari kwicwa n’ubwo butegetsi (torture morale et psychologique), ariko aho ibintu biri kugana ni uko abanyarwanda batangiye kugobotora ururimi bakavuga ibitagenda! Bitewe n’ubwoba bwinshi bashyizwemo n’ubutegetsi, ntabwo abantu benshi baratinyuka ngo bavuge ikibari ku mutima ku mugaragaro, ariko iyo babonye akadirishya bavugiramo barirekura, niko byagenze ku itsindwa rya APR FC na Zanaco FC yo muri Zambiya.
Wa «Gikona »[APR] we waba usize nkuru ki imusozi !

Nubwo amakipe mu gihugu aba afite abafana b’abakeba bahangana n’abandi bafana b’andi makipe ari mu gihugu, ntabwo bisanzwe ko ikipe iri mu gihugu, iyo iri gukina n’indi kipe yo mu kindi gihugu, abantu baje kureba umupira b’abenegihugu bafana ikipe yaturutse hanze ; ariko ku mukino wabereye i Kigali kuwa 18 Gashyantare 2017, wahuje APR FC na Zanaco FC yo muri Zambiya byarabaye! Abanyarwanda benshi bari baje muri Stade «Amahoro » baje kureba uwo mukino, wasangaga bafana abakinnyi ba « Zanaco FC » ; aho umukino urangiriye, hagaragaye umwiyereko umeze nk’imyigaragambyo w’abanyarwanda benshi bari baje kureba uwo mukino, bishimiraga gutsindwa kwa APR FC !
Nyuma y’umukino wa APR FC na Zanaco FC, abari baje kureba uwo mukino kuri Stade Amahoro, basohotse baririmba kandi babyina indirimbo zigaragaza imikorere mibi ya APR FC n’ibyishimo batewe no gutsindwa kwayo ; abo banyarwanda bari bitwaje ibyapa byanditseho amatsinda bahagarariye ; mu ndirimbo y’umuhanzi « Byumvuhore », icyo kivunge cy’abantu cyaririmbaga kigira kiti : « [APR], amakipe warayibye, abasifuzi urabagura, ngo urashaka amadolari, none dore urayabuze, cyo genda amahoro ! wa [Gikona] we waba usize nkuru ki imusozi ? Aho ntiwaba ugiye wari Ruvumwa ! »
Ikipe y’APR FC yambara imyenda irimo ibara ry’umukara n’umweru, aribyo abari mu mwiyereko bitaga izina ry’Igikona (igisiga) kuko Igikona kigira amababa afite ibara ry’umweru n’umukara! Nubwo iyi myiyerekano yo kwishimira itsindwa rya APR FC itagaragaye mu binyamakuru byo mu Rwanda, ntibibujijeko abanyarwanda bagaragaje ko batangiye gutinyuka kuvuga akababaro n’akarengane bakorerwa n’abitwa abayobozi kandi ko ibikorwa byose FPR Kagame yita ko ari byiza, bo babona ko ari bibi kuko ntacyo bibamariye !

Abanyarwanda, basanga ibyiza FPR Kagame yirirwa ivuga ko yazanye mu Rwanda ari propagande yo kubeshya amahanga, ahubwo ayo mahanga akazatungurwa n’uko abanyarwanda bamagana Kagame ku mugaragaro kuko imiyoborere myiza yamunaniye. Aya manyanga akorwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda niyo akorwa no mu zindi nzego z’ubutegetsi, aho ruswa, ikimenyane n’iterabwoba byahawe intebe!
Veritasinfo