Rwanda: Ese ubucamanza bw’igihugu cy’Ubufaransa buzashobora kwikura mu mutego bwatezwe na Paul Kagame ? (mediapart).
Hashize imyaka igera kuri 23 Paul Kagame akomeje kubyina intsinzi yo kuba yarabohoje u Rwanda, akaruyobora uko abyumva nta nkomyi! Nubwo bimeze gutyo ariko, ikirego kiri mu nkiko z’igihugu cy’Ubufaransa cyo gushakisha abahanuye indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, gituma Paul Kagame ahora muri muzunga! Kuwa mbere taliki ya 6 Gashyantare 2017, ikinyamakuru «mediapart» cyandikirwa mu Bufaransa, cyanditse inkuru igaragaza intambara n’imitego y’urudaca Paul Kagame ahora atega ubutabera kugira ngo ukuri kutagaragara ku bantu bakoze ishyano ryo guhanura iyo ndege yabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda kugira ngo babihanirwe!
Ikinyamakuru «mediapart» kiragaragaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2017, umubano w’igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cy’Ubufaransa wasubiye ibubisi, uwo mubano ukaba muri iki gihe turimo uri ku kigero kiri hasi cyane, uwo mubano ugeze ku kigero wariho mu mwaka w’2005. Ikinyamakuru Mediapart kikaba cyarifashishije inyandiko y’umwanditsi w’ikirangirire mu Bufaransa witwa «Pierre Péan» iri kugurishwa mu maguriro y’ibinyamakuru mu Bufaransa guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, kugirango gisobanure inkomoko y’uwo mubano w’ubutita uri hagati y’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru « mediapart » gisobanura ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa muri iki gihe wifashe nabi cyane biturutse ku myitwarire ya Paul Kagame ubwe. Abikoze mu buryo buhubutse cyane kandi afite umujinya w’umuranduranzuzi yatewe n’uko yari amaze ku menya ko umucamanza wasimbuye «Marc Trevidic» yiyemeje gukomeza iperereza ry’ihanurwa ry’ indege ya Perezida Juvénal Habyarimana kuwa 6 Mata 1994 kandi yari yizeye ko iryo perereza ryahagaze; Paul Kagame yagize ati : «bashatse kutubwira ko byose bigomba kongera gutangirira kuri zero» ! Muri iyi nteruro, Kagame akaba yarumvikanishije ko ubutabera bw’u Rwanda bukora kubera ubushake bwe kandi bukaba bufata ibyemezo yabwemereye gufata, muri macye Kagame akaba ariwe butabera !
Intambara ya Kagame yo kubangamira ubutabera yatangiye cyera !
Kagame yakoze ibishoboka byose yifashishije abanyamerika ashyira igitutu ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda TPIR ruri Arusha, urwo rukiko rukaba rwarafunze imiryango yarwo rudashoboye gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi ariyo mbarutso ya jenoside. Abashinjabyaba bakoze muri TPIR aribo Louise Arbour na Carla del Ponte, batanga ubuhamya burambuye bugaragaza ko Kagame ariwe waburijemo iperereza ry’urukiko mpuzamahanga TPIR ku ihanurwa ry’iriya ndege.
Ikibazo cyakomeje gukomerera Paul Kagame, ni ukubona uburyo bwo kuburizamo burundu ikirego cy’ihanurwa ry’iriya ndege kiri mu butabera bw’Ubufaransa, gusa nabwo Kagame akaba ataricaye ngo yifumbate kuko yakomeje gutega imitego myinshi ubucamanza bw’Ubufaransa ngo rebe ko iperereza kuri iyo ndege rihagarara ! Ntabwo ari abanyamahanga gusa Kagame yakumiriye mu gikorwa cyo kumenya ukuri kubahanuye ya Habyarimana ; Pierre Péan atanga urugero rurkurikira :
Paul Kagame yarwanyije ku buryo bukomeye ndetse akumira ibaruwa yanditswe na Ministre w’intebe Bwana Faustin Twagiramungu na ministre w’ubucamanza Alphonse Marie Nkubito yasabaga umuryango w’abibumbye gukora iperereza mpuzamahanga ryo ku menya abahanuye indege y’uwari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana kugira ngo abokoze icyo gikorwa k’iterabwoba bagezwe imbere y’ubutabera!
Kuva leta ya FPR yajyaho taliki ya 19 Nyakanga 1994, ministre w’intebe, Faustin Twagiramungu, ministre w’ubucamanza Alphonse Marie Nkubito, Ushinzwe iperereza imbere mu gihugu Sixbert Musangamfura na leta y’u Burundi ntibahwemye gusaba buri gihe ko iperereza ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira rikorwa ariko Paul Kagame akabirwanya !
Kagame yageze aho acengera ubutegetsi bwa Sarkozy kugirango abangamire ubutabera!
Ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy, leta ya Paul Kagame n’iy’Ubufaransa byakoresheje amayeri menshi, bemerera umucamanza Marc Trevidic kujya gukora iperereza i Kigali, bityo ubushakashatsi azageraho buzashobore gutesha agaciro iperereza ryakozwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière bitwaje ko atageze mu Rwanda. Mu iperereza ryakorewe i Kigali n’umucamanza Marc Trevidic, Paul Kagame yakoresheje ibyitso by’abongereza n’abafaransa bamushyigikiye, bashyira imitego myinshi n’ibinyoma byinshi muri iryo perereza, bituma raporo yavuyemo ishidikanywaho bityo ntiyabona uburemere bwo kuburizamo iperereza ryakozwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière.
Ababuranira Paul Kagame, bihutiye gusaba ko iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryahagarikwa, bagendeye ku myanzuro ififitse kandi ivuguruzanya yagaragajwe n’impuguke zari mu iperereza i Kigali. Umucamanza Marc Trevidic wari uyoboye iryo perereza yirinze gufata umwanzuro agendeye ku bimenyetso byakusanyirijwe i Kigali, ahubwo ikibazo akigenza buhoro ; ibyo byatumye Kagame n’inshuti ze bibwira ko ikibazo ku iperereza ry’abahanuye indege kivuye mu nzira, ariko ntibyabujije ko iperereza ry’umucamanza Bruguièrre rigumana agaciro karyo. Muri iki gihe, ubutegetsi bwa Sarkozy ntibugihari, Umucamanza Marc Trévidic nawe yasimbuwe n’undi mucamanza wiyemeje kongera kubyutsa iyo dosiye kugira ngo imitego yashyizwe ayihandure cyane ko iperereza ryakozwe na Bruguièrre kugeza ubu ari ntamakemwa kuko nta wundi muntu urashobora kurivuguruza !
Uko gusubukura ibikorwa by’iperereza kuri ihanurwa ry’iyo ndege nibyo byabaye inkomoko y’umujinya n’uburakari bya Paul Kagame, ibyo bikaba bifite ingaruka z’ukoo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wongera gusubira ibubisi. Ariko se kwivumbura, gutukana… bikorwa na Paul Kagame bizatera ubwoba ubucamanza bw’Ubufaransa maze burambike idosiye?
Ubwanditsi.