Rwanda :Aho kunigwa n’agahinda, abanyarwanda bamwe biyemeje kunigwa n’ukabatera !
Umwami w’abami Kayizari (Jules César) yari yarashyize mu baturage b’ubwami bwa «Roma» iterabwoba rikomeye cyane. Ku ngoma ya Kayizari, abantu bicwaga nk’amatungo magufi, bakicwa nta numwe uteye amahane kubera ubwoba bari barashyizwemo n’ubwo butegetsi! Buri gitondo, hari umubare wagenwaga w’abantu bagombaga kwicwa bitewe ni uko baketsweho ibitekerezo bidashyigikiye ingoma ya Kayizari ; abo bajyaga kwicwa, babanyuzaga hafi y’ingoro ya Kayizari, maze bakunama bakavuga iyi nteruro bagira bati : «mwaramutse Nyakubahwa Kayizari, abagiye gupfa baragusuhuza » (Bonjour César, ceux qui vont mourir te saluent !) Mu Rwanda rwa Paul Kagame naho hari akarengane n’iterabwoba bimeze nk’ibyo ku ngoma ya Kayizari, abantu bapfa umusubizo, inzara ya « Nzaramba » yatewe n’ubutegetsi bwa FPR ikaba iri kurimbura imbaga, ubutegetsi ntibubatabare cyangwa ngo bubatabarize abo banyarwanda bari gupfa, ahubwo ubwo butegetsi bugasaba abo baturage bari gupfa kubusingiza no kuburamya!
Abanyarwanda ubwoba bwarabamaze ; ibyo bikaba bigaragazwa n’uko umunyarwanda uvuye mu Rwanda akagera ku mugabane w’Uburayi, umubwirwa n’uko iyo ari kuvuga akarengane FPR ikorera abanyarwanda, avuga ari kongorera kandi akebaguza areba hirya no hino, ibyo byerekana ko abanyarwanda babaye ibikange! Ese abaturage bazahora muri ubwo bwoba kugeza ryari? Nta ngoma nimwe ibaho itagira iherezo, ariko amaherezo y’ingoma y’igitugu n’abanyagitugu bayo aba ari mabi cyane, kenshi abo banyagitugu n’imiryango yabo baribagirana. Ingoma z’igitugu zivaho zihitanye abantu benshi b’inzirakarengane ! Kimwe mu biranga ingoma y’igitugu, ni uko itangira yica abantu benshi kugirango irusheho gutera ubwoba, nyuma ikagenda yica umwe umwe, iyo abaturage bamaze kubona ko amaherezo bose bazagerwaho, ubwoba burashira bakayitinyuka, icyo gihe irongera ikica abandi bantu benshi ari nako guhirima kwayo!

Perezida w’Uburusiya « Vladimir Putine » yagize ati : « ukanda rasoro cyane, wamara kuyigeza hasi cyane ikagusimbukana, ni muri ubwo buryo umunyantege nke agira imbagara nyinshi maze agahindukirana uwibwiraga ko amurusha imbaraga », iki gitekerezo cya Putine gihuye n’umugani wa kinyarwanda ugira uti : «wirukankana umugabo kenshi, wageraho ukamumara ubwaba» ! ibi bitekerezo by’aba banyepolitiki kimwe n’amateka y’imikorere y’ubwami bwa « Kayizari » birashushanya ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame n’amaherezo yabwo. Muri iki gihe, abanyarwanda batangiye guhebera urwaje bakavugira ku mugaragaro akarengane bari gukorerwa n’ubutegetsi n’ubwo abo babivuga bazi neza ko bashobora kuhasiga ubuzima bwabo, dore ingero zibigaragaza :
1.Mu Karere ka Nyagatare, Paul Kagame yatonganye n’abaturage !
Ku italiki ya 13 Gashyantare 2017, Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyagatare, yabonanye n’abaturage bo mu murge wa Matimba na Karangazi ! Iyo wumvise amazina y’iyo mirenge yombi, uhita wibuka uturere intambara ya FPR Inkotanyi yayogoje guhera mu mwaka w’1990. Mu murenge wa « Matimba » na « Karangazi » habereye imirwano ikomeye cyane yahuje inkotanyi n’ingabo za kera (Ex-FAR) kuburyo abaturage bari batuye muri iyo mirenge yombi bapfiriye gushira, abake barokotse bahungiye muri Uganda ! Abo barokotse kimwe n’abandi bavuye Uganda baje gutura iyo mirenge nibo muri iki gihe bamerewe nabi cyane kubera inzara ya « Nzaramba » n’akarengane gakabije bagirirwa n’ubutegetsi bwa FPR !

2.Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ababwira ukuri nyako !
Ku mugoroba wo kuwa kane taliki ya 23 Gashyantare 2017, Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari mu Rwanda i Kigali. Diane Rwigara yagaragaje ukuri kwambaye ubusa kwerekana akababaro abanyarwanda babayemo, ariko ibinyamakuru byinshi yagejejeho ubwo buhamya bwe byanze kubutangaza kubera ubwoba, kuko ubwo buhamya butarata amajyambere ya baringa ya FPR Kagame! Ikinyamakuru «umurashi» cyonyine nicyo cyagerageje gushyira ahagaragara ubuhamya bwa Diane Rwigara. Twabibutsa ko Diane Rwigara ari umwe mu bana ba Nyakwigendera Rwigara Assinapol wishwe amanzaganya, maze inzu ye igasenywa ku manywa yihangu n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ; umuryango wa Rwigara ukaba warasigaye mukangaratete, nta kirengera!
Nubwo bimeze gutyo, Diane Rwigara, yanze kunigwa n’agahinda, ahubwo ahitamo kukavuga nubwo azi neza ko uwo muntu utera agahinda abanyarwanda ashobora kumuniga ! Kuri uwo munsi wo kuwa kane , imbere y’abanyamakuru, ari mu mujyi wa Kigali, Diane Rwigara yagize ati :

Ese ibyo Diane Rwigara avuga hari uwamuhinyuza ? Uwavuga se ko Diane Rwigara ari intawari hari uwatubeshyuza ! Biratangaje kubona umunyarwanda urengana agera i Burayi akavuga akarengane kari mu Rwanda akebaguza kandi yongorera, ariko Diane Rwigara akaba we yaratinyutse kukavugira imbere y’abanyamakuru ari mu Rwanda imbere! Abanyarwanda bagomba kurengera ubuzima bwa Diane Rwigara mbere yo gutekereza ibindi byose kuko ariwe utinyuka kubavugira, akemera kuvugisha ukuri nubwo azi ko ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga! Uwavuga ko Diane Rwigara ari « Ndabaga » ntabwo yaba yibeshye !
Ubutegetsi bwa FPR Kagame bwirirwa butera urusenda mu maso abanyamahanga ngo rwakoze ibitangaza, ngo kuko bwubatse amazu meza i Kigali kandi abanyarwanda bari kwicwa n'inzara! Ibya aribyo byose ntabwo Kagame ashobora kubaka Kigali ngo izagire isura nibura ingana na 1/10 cy’icyaro k’iburayi; birumvikana ko azakomeza kubeshya abatazi amajyambere nyaho aho ari, ariko kandi nubwo yakora ibitangaza ntacyo bizaba bimaze mu gihe abanyarwanda abwira ko yabazaniye amajyambere bazaba bari kwicwa n’inzara kuko « ikirima ni ikirimunda » kandi « nta je t’aime inzara igutema amara » wa mugani wa Mwitenawe !
Abanyarwanda bagomba gukanguka bakirwanaho kandi bakaba bagomba kumenya ko nta wundi muntu uzabarengera uretse bo ubwabo.
Veritasinfo.