USA: Perezida Donald Trump yirukanye ministre w'ubutabera!

Publié le par veritas

Madame Sally Yates ( wambaye ikoti ry'umukara)

Madame Sally Yates ( wambaye ikoti ry'umukara)

Madame Sally Yates yari ministre w'umusimbura muri ministeri y'Ubutabera ya leta Zunze ubumwe z'Amerika, akaba yarahawe uwo mwanya na perezida wacyuye igihe Barack Obama. Madame Sally yagombaga kuguma kuri uwo mwanya kugeza ubwo Jeff Sessions wagenwe na Donald Trump yemezwa n'urwego rwa Sena y'Amerika kugirango ayobore iyo ministeri! Madame Sally ntabwo yashoboye gukomeza imirimo ye kuko perezida Donald Trump yahise amwirukana kuri uwo mwanya bitewe ni uko Madame Sally yagaragaje ku mugaragaro ko arwanya itegeko ryashyizweho umukono na Donald Trump rikumira abaturage b'ibihugu 7 byiganjemo idini ya islamu ko batagomba gukoza ikirenge muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika!

Isi yose yahagurukiye kwamagana iryo tegeko Perezida Trump yashyizeho umukono kugeza ubwo uwari perezida w'Amerika Barack Obama nawe yahamagariye abanyamerika gukomeza imyigaragambyo yo kurengera uburenganzira bwabo! Kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Mutarama 2017, Perezida Donald Trump yagerageje gusobanura impamvu yatumye afata icyemezo cyo gufungira imipaka abaturage b'ibihugu 7 birangwamo intagondwa z'idini ya islamu. Donald Trump akaba yiyandikiye ubwe ibyo atekereza ku cyemezo yafashe akoresheje urubuga rwe rwa twitter.

Byabaye ngombwa ko Perezida Trump ahangana na ministre w'ubutabera Sally Yates wahamagariye abashinjabyaha kwirinda kujya kurengera imbere y'inkiko iryo tegeko ryashyizweho umukono na Trump. Kubera iryo tegeko, abaturage benshi ba leta zunze ubumwe z'Amerika bakaba bagejeje ibirego byinshi mu nkiko byo kurwanya iryo tegeko rya Trump. Kugira ngo ashobore guca intege abandi bayobozi b'Amerika bashobora gukomeza kurwanya iryo tegeko rye Donald Trump yahise afata icyemezo cyo kwirukana Madame Sally Yates ku mwanya wo kuyobora ministeri y'ubutabera!

Itangazo ryirukana ministre w'ubutabera rigira riti:"Ministre w'umusimbura, Sally Yates, yagambaniye ministeri y'ubutabera bitewe n'uko yanze gushyira mu bikorwa itegeko rigamije kurinda abaturage ba leta zunze ubumwe z'Amerika. Perezida Trump akaba yirukanye Madame Sally Yates ku mirimo yarashinzwe, akaba amusimbuje Dona Boente mu gihe hagitegerejwe ko sena yemeza Jeff Sessions kuri uwo mwanya".Ntabwo ari Madame Sally wirukanywe wenyine kuko Perezida Trump yahise yirukana umuyobozi w'agateganye w'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika. Umuvugizi wa Perezida Donald Tramp Bwana Sean Spicer yamenyesheje b'ambasaderi bose ba leta zunze ubumwe z'Amerika ko bagomba gushyira mu bikorwa itegeko rya perezida Trump, kandi abiha gukomeza kurinenga bakaba bagomba guhita bafata icyemezo cyo kuva ku mirimo yabo!

Perezida Donald Trump, asobanura ko akajagari gakomeje kugaragara ku bibuga by'indege muri Amerika kubera itegeko yashyizeho umukono atariko bimeze, kuri we asobanura ko ako kaduruvayo gaturuka ku mikorere mibi yagaragaye kuri mudasobwa z'ikigo gishinzwe gutwara abantu mu ndege kitwa "Delta" kimwe n'imyigaragambyo y'abamurwanya ndetse n'amagambo ateye isoni avugwa na bamwe mu bayobozi batowe na rubanda muri Amerika!

Abantu benshi ku isi bakaba bakomeje kwibaza aho ubuyozi bwa Donald Trump buganisha igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika niba bukomeje gufata ibyemezo bihabanye n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
@ Frida. Hhhmm! ba Mucyo, ba Rwabukamba, ba Rwigara, ba Makuza,ba ....nabo ni interahamwe?
Répondre
R
https://www.youtube.com/watch?v=WAqA20VLcJ4
Répondre
T
Gukumira umwanzi ukekwaho gukora amahano ni byiza . Gushyiraho urukuta rubuza urujya n'uruza mu majyepfo ni umutekano uhamye w'igihugu.
Mbisubiyemo FPR n' abayishyigikiye mu kwica abanyarwanda bahereye Uganda ; aribyo bise gukiza abanyaru. mu mvugo yabo cynique. ; uyu muvumo uzabahama ; uzabakurikirana mpaka ! Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru .
Mbese (les 3 kaka) bishe abakongomani babaziza iki ? Abarundi ?.....
Ubwoko buragwira !
Répondre
A
Donald Trump yitwa Bagosora nguwo ari kugosora no kuzunguza abanyamerika kurutaro. yewe isi irazenguruka koko. ngo nako hari niibihugu biri kwangira kwinjira kwa presida wa Amerika utegeka isi yose mu manama yo gukoroniza afrika? NeoColonize ibyo bihugu bimwe ngo ni UK kandi ari abavandimwe? mutega amatwi BBC Gahuza , wasanga ntumvise neza da!. ahaaa!!!! wa si we wari amabuye pe!
Répondre
M
@ Kanakuze Frida,
Abo biciwe ruhengeri na gisenyi se ko bacumbikiraga abacengezi cg bakakira abava mu makambi, abaguye za byumba na butare bo kagame yabahoyiki noneho?
Abo twumva ngo bajugunywa muri rweru se niba aribyo koko ubivugaho iki?

Nzabandora ni mwene Bihibindi
Répondre
N
Marcous rwose uransetsa! Urafata igihe cyawe ukagita ku Indaya yasinze amaraso yi inzirakarengane. Urumva imvugo ye ituzeyemo abadayimoni bamusaritse urwango yanga Abahutu nkaho yabaremye. Yibagiwe ineza yakuye kunshoreke za Abahutu, igihe yirirwaga arwanira Vasiline yo kwisinga nazambura mukoro ngo ni basaza be. Ubu uyu kandi yirirwa nawe ahatana ngo niza Miss, cg ateka imitwe ngo niza bahanzi. Puu
M
Ariko mbabaze: MINISTER MUREKEZI agira iyihe Post? Kombona rimwe aba ari MUMIRIMA - MUMASOKO - MUNKA (Gira inka) yaba ari we wasimbuye AGROMOME wakeraaa?

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-twakomeza-kwihanganira-umuco-wo-gutanga-serivisi-mbi-minisitiri-w-intebe

Post ziragwira! PM wo mu RWANDA ni UMUBOYI cgbUMUTERUZI w'IBIBINDI ikindi nuko ngo agonba kuba UMUHUTU byanze bikunze ngo berekane ko hari ISARANGANYA! LOL

MUREKEZI - HABUMUREMYI - RUKOKOMA - RWIGEMA - NI akumiro.

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-twakomeza-kwihanganira-umuco-wo-gutanga-serivisi-mbi-minisitiri-w-intebe
Répondre
K
@ Trump perezida,

Ntukavuge trump ngo umugereranye na Président Kagame.
Ahubwo se abo kagame yishe batabikwiye nibande? Kwica abahutu bari biyemeje gutsemba umunyango nyarwanda se n'icyaha cg ahubwo ni ubutwari? ??
Ubuse abahutu Kagame yishe wowe wabonaga bifuriza igihugu ibyiza ukurikije amahano bariho bakora i Rwanda! !
Ubu koko twari kwemera imodoka zikaba zigitwikwa ku muhanda Kigali-Ruhengeli-Gisenyi abantu bakaba bagitwikirwa mu mamodoka abandi bicirwa mu mashyamba na za nkoramaraso zari zariyise abacengezi, abahutu b'intagondwa nabo bagabura bakazihishira sinakubwira! ! Abo se iyo Kagame atabica ahubwo ntitwari kuzabimurega!!
Aho abakaniye urwari rubakwiye se ubu Ruhengeri na Gisenyi ntizigendwa amanywa n', ijoro abantu ntibarya bakaryama nta ntugunda!!

Ubwo wowe ubaye uri Kagame wari kureka ba bicanyi bitorezaga za mugunga katale n'ahandi muri congo bagasohoza umugambi mubisha bari batangiye wo koreka Urwanda! !!
Ahubwo niba wangira Kagame ko yishe abantu babi nkabariya uri umwanzi w'urwanda no kugusubiza nuguta igihe.
Répondre
T
Kugeza ubu nta munyamerika arica !
Kagome yishe miliyoni 13 ! Kandi hari abakimwita perezida ra !
Trump ni perezida ; turamushyigikiye.
Répondre
N
Mbese ubundi abimukira muri amerika bari bayeho gute? Bafatwa gute nabanyamerika? Nigiki gituma Donald Trump yerekana ubugome bukabije kubimukira muri amerika kandi nubundi bicwaga urubozo ahantu hose muri amerika? Nonese bibazako badatuye kwisi? Donald Trump ashaka guhagarika ubuzima bwabantu kwisi? Ubuzima bwumuntu ni ubudahangarwa ntawe ubusaba undi, buri wese nubuzima bwe. Amerika nabanyamerika bazumirwa. Nibakomeze bazabona.
Répondre
K
Muri amerika abanyafrika bagiye guhiramo bakongoke bashire nkabahiriye munzu yibyatsi. Kwinjira no gusohoka ntibishoboka, ntibikibayeho, kwitwa ikiremwa muntu nukwibagirwa, yewe Donald Trump yabyukije aba byukaga. Mbega akaga muri amerika! abanyafrika nukwiyahura gusa, naho abirabura babanyamerika bakavukire bazi kurasa no kwirwanaho mubishoboka byose ntibakagwa na karabaye.
abaguze bya bipapuro bya amerika byitwa ngo ubwenegihugu nukubitwika kuko ntakamaro ntanicyo bivuze cg ngo bihindure ahubwo nibiguhamba murwobo utazavamo.
imbwa yarirutse ibyara ibihumye niko abanyarwanda bavuze.
Répondre
A
Ariko abirirwa basakuza ngo Trump yanze ko abantu bava muri 7 pays binjira, abanyafurika bose basabye visa ziza iburayi abazihabwa nibangahe ? Nibareke gusakuza bagume mubigu byabo
Répondre
T
Abantu beshi muri umuti wamenyo nonese mubona amerika yagurisha gute intwaro zayo zakirimbuzi batagiye bashinga imitwe yintagondwa kwisi? Leta ya abislamuizwiko yitwa ISS ikoreshwa na amerika, ihembwa na amerika, ikoresha intwaro zakozwe nabanyamerika. Amerika ifite amyeli aruta ayinkotanyi inshuro 1000 kandi ibeshya kuruta inkotanyi inshuro 1000. Ikiboneka cyo muriki gihe nuko Amerika igiye guhirima vuba cyane, DonaldnTrump ari kunishyira mubikorwa.
Répondre
I
None se ko amerika yohereza abasilikare kurwanya intagondwa z'abayislamu mu bihugu baashinzemo ibilindiro,kandi bikaba bizwi ko 2001 amerika yagushije ishyano kubera ubwo butagondwa,ni kuki Trump afata icyemezo nk'iki bakamurwanya, aho amerika ntiyaba ili inyuma y'ubu butagondwa ndetse ibufitemo n'inyungu nyinshi???!!!
Répondre