USA :Donald Trump yatangiye akazi asenya ibyagezweho na Barack Obama nk’uko yabisezeranyije abakunzi be !
Donald Trump amaze gushyira umukono ku mushinga w'icyemezo cyo guhagarika ubwisungane bwo kwivuza bwa Obama
Hatarashira amasaha 24 arahiriye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yahise afata icyemezo gikomeye cyo gukuraho itegeko ry’ubwisungane mukwivuza ryitiriwe perezida asimbuye Barack Obama. Akimara kurahira Trump yavuze ijambo rikomeye ryerekana imigabo n’imigambi agiye gushyira mu bikorwa. Yabwiye abanyamerika n’isi yose ko agiye gukora impinduka zikomeye cyane mu buyobozi bw’Amerika no mu miyoborere yayo, intego ye nyamukuru akaba agiye kwita kuri Amerika n’abanyamerika gusa ; ubutegetsi bwari bufitwe n’agatsiko k’abayobozi akaba agiye kubushyira mu maboko ya rubanda!
Amakuru menshi akomeje kuvugwa kuri Donald Trump warahiriye kuba perezida wa 45 w’igihugu k’igihangange ku isi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Mutarama 2017, ni uko Donald Trump yishimiye kwitwa perezida urangwa n’ibyemezo ndetse n’imyitwarire iranga inkundarubyino (populiste) ; iyo myitwarire akaba ari nayo yatumye atorwa kugirango atandukane n’abayobozi b’abanyepolitiki bayoboye Amerika mu bihe byashize!
Donald Trump yavuze ko azita kuri Amerika n’abanyamerika gusa, akaba asanga abaperezida bamubanjirije baragiye kurinda imipaka y’ibindi bihugu bakibagirwa abanyamerika ! Donald Trump abona umuryango w’abibumbye ONU kimwe n’umuryango w’ibihugu by’iburengerazuba wo gutabarana wa OTAN, ari urubuga ruhuje udutsiko tw’abayobozi banyunyuza imitsi ya rubanda, bagahurira muri iyo miryango kugirango biganirire ku bibazo byabo bibareba gusa ! Iyo mitekerereze ya Donald Trump ikaba iteye impungenge ibihugu by’iburayi bihuriye mu muryango wa OTAN, kuko bibona Amerika igiye kubitererana; abayobozi b’igihugu cy’Ubufaransa bakaba bahamagarira bagenzi babo bo mu bihugu by’iburayi gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho n’uburayi mu rwego rwo kwirinda badacungiye kuri OTAN cyangwa Amerika !
Donald Trump ariko akaba yarateye izindi mpagarara mu byerekeranye n’ubukungu, aho avuga ko Amerika igiye gufungira imipaka ibicuruzwa biva hanze yayo, ibigo by’ubukungu bikaba bigomba gukorera muri Amerika kandi bigaha akazi abanyamerika gusa, ikigo kizabirengaho kikazahanwa bikomeye ! Abanyaburayi kimwe n’ibihugu byo muri Aziya birimo Ubushinwa bikaba nabyo biri kwisuganya kugira ngo bihangane n’ibyo byemezo bya Donald Trump mu bukungu! Ababikurikiranira hafi politiki y’Amerika, bakaba basanga Donald Trump agiye guhagarika imfashanyo zose Amerika yahaga ibihugu bikennye cyane cyane biri ku mugabane w’Afurika kandi Amerika ikikura mu bibazo byose by’amakimbirane ari ku isi.
Kuri ibi byemezo byose bya Donald Trump, isi ndetse n’abanyamerika babyakiriye kuburyo bunyuranye ; Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Mutarama 2017 hakomeje imyigaragambyo yamagana Trump muri Amerika no mu bindi bihugu binyuranye biri hirya no hino ku isi, Amerika ikaba isa niyacitsemo ibice bibiri by’abashyigikiye Trump n’abamwamagana! Kubyerekeranye n’ibihugu by’amahanga, biragaragara ko igihugu cy’Uburusiya cyungukiye cyane mu mpinduka z’ubuyobozi bw’Amerika kuko kugeza ubu aricyo gihugu k’igihangange ku isi gihora gihanganye n’Amerika mu bibazo bibera hirya no hino ku isi ; ibindi bihugu bikomeye nabyo bibyungukiyemo kuko isi yose yagaragara ko iyobowe n’Amerika gusa none ubu nabyo bikaba bibonye umwanya wo kugira ijambo ku bindi bihugu bikeneye ubufasha bwabyo! Iyo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma impinduka z’ubuyobozi muri Amerika zizagera ku isi yose !
Ubwanditsi