USA :Donald Trump yatangiye akazi asenya ibyagezweho na Barack Obama nk’uko yabisezeranyije abakunzi be !

Publié le par veritas

Donald Trump amaze gushyira umukono ku mushinga w'icyemezo cyo guhagarika ubwisungane bwo kwivuza bwa Obama

Donald Trump amaze gushyira umukono ku mushinga w'icyemezo cyo guhagarika ubwisungane bwo kwivuza bwa Obama

Hatarashira amasaha 24 arahiriye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yahise afata icyemezo gikomeye cyo gukuraho itegeko ry’ubwisungane mukwivuza ryitiriwe perezida asimbuye Barack Obama. Akimara kurahira Trump yavuze ijambo rikomeye ryerekana imigabo n’imigambi agiye gushyira mu bikorwa. Yabwiye abanyamerika n’isi yose ko agiye gukora impinduka zikomeye cyane mu buyobozi bw’Amerika no mu miyoborere yayo, intego ye nyamukuru akaba agiye kwita kuri Amerika n’abanyamerika gusa ; ubutegetsi bwari bufitwe n’agatsiko k’abayobozi akaba agiye kubushyira mu maboko ya rubanda!

Amakuru menshi akomeje kuvugwa kuri Donald Trump warahiriye kuba perezida wa 45 w’igihugu k’igihangange ku isi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Mutarama 2017, ni uko Donald Trump yishimiye kwitwa perezida urangwa n’ibyemezo ndetse n’imyitwarire iranga inkundarubyino (populiste) ; iyo myitwarire akaba ari nayo yatumye atorwa kugirango atandukane n’abayobozi b’abanyepolitiki bayoboye Amerika mu bihe byashize!

Donald Trump yavuze ko azita kuri Amerika n’abanyamerika gusa, akaba asanga abaperezida bamubanjirije baragiye kurinda imipaka y’ibindi bihugu bakibagirwa abanyamerika ! Donald Trump abona umuryango w’abibumbye ONU kimwe n’umuryango w’ibihugu by’iburengerazuba wo gutabarana wa OTAN, ari urubuga ruhuje udutsiko tw’abayobozi banyunyuza imitsi ya rubanda, bagahurira muri iyo miryango kugirango biganirire ku bibazo byabo bibareba gusa ! Iyo mitekerereze ya Donald Trump ikaba iteye impungenge ibihugu by’iburayi bihuriye mu muryango wa OTAN, kuko bibona Amerika igiye kubitererana; abayobozi b’igihugu cy’Ubufaransa bakaba bahamagarira bagenzi babo bo mu bihugu by’iburayi gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho n’uburayi mu rwego rwo kwirinda badacungiye kuri OTAN cyangwa Amerika !

Donald Trump ariko akaba yarateye izindi mpagarara mu byerekeranye n’ubukungu, aho avuga ko Amerika igiye gufungira imipaka ibicuruzwa biva hanze yayo, ibigo by’ubukungu bikaba bigomba gukorera muri Amerika kandi bigaha akazi abanyamerika gusa, ikigo kizabirengaho kikazahanwa bikomeye ! Abanyaburayi kimwe n’ibihugu byo muri Aziya birimo Ubushinwa bikaba nabyo biri kwisuganya kugira ngo bihangane n’ibyo byemezo bya Donald Trump mu bukungu! Ababikurikiranira hafi politiki y’Amerika, bakaba basanga Donald Trump agiye guhagarika imfashanyo zose Amerika yahaga ibihugu bikennye cyane cyane biri ku mugabane w’Afurika kandi Amerika ikikura mu bibazo byose by’amakimbirane ari ku isi.

Kuri ibi byemezo byose bya Donald Trump, isi ndetse n’abanyamerika babyakiriye kuburyo bunyuranye ; Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Mutarama 2017 hakomeje imyigaragambyo yamagana Trump muri Amerika no mu bindi bihugu binyuranye biri hirya no hino ku isi, Amerika ikaba isa niyacitsemo ibice bibiri by’abashyigikiye Trump n’abamwamagana! Kubyerekeranye n’ibihugu by’amahanga, biragaragara ko igihugu cy’Uburusiya cyungukiye cyane mu mpinduka z’ubuyobozi bw’Amerika kuko kugeza ubu aricyo gihugu k’igihangange ku isi gihora gihanganye n’Amerika mu bibazo bibera hirya no hino ku isi ; ibindi bihugu bikomeye nabyo bibyungukiyemo kuko isi yose yagaragara ko iyobowe n’Amerika gusa none ubu nabyo bikaba bibonye umwanya wo kugira ijambo ku bindi bihugu bikeneye ubufasha bwabyo! Iyo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma impinduka z’ubuyobozi muri Amerika zizagera ku isi yose !

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Padri yaravuze ngo hari amayobera matagatifu? nimurebe hano kuri video mumbwire niba ari amayobera matagatifu. ibyis ni amabanga pe!

https://www.youtube.com/watch?v=dDc9Ochrifw
Répondre
T
"Fini la dynastie Hilalia et son mari !"
Bari burware ubworo bwo kuligata za miliyoni 13 z'abanyafrika baguranwe zahabu ya RDC !
Kagome ati : "nzabivuga",Nibatandekera ubwami!
Trump ati: "nzabashyira ku karubanda"! :Intabaza journal. Uwapfuye yarihuse atirebeye ukuntu ibyisi ari gatebe gatoki ; aho Ingoma zikinyoma n' amaraso zihilima imwe imwe kugeza zilindimutse ku isi yose !
Répondre
U
Aho umuhutu yanitse ntiriva koko!!!
Mwa nkoramaraso mwe se bigenze bite ko ejo arimwe mwirirwaga muririmba Trump urwanga rwarabarenze!!!
Erega nababwiye ko muzabwejagura mpaka umwuka ubashizemo kandi muzagwa aho mugeze nk'izindi nyamaswa!!!

Kwangara+ kwicuza×twarashutswe= ibyo nakoze.

Iyu niwo mubare ubahagiza kandi uzabazonga kugeza ku babakomokaho ingoma ibihumbi n'ibihumbi!!
Répondre
N
Niko Caritas we, wigeze wumva aho Jammeh yavugaga ko azoyobora Gambiaimyaka 1000. FPR nayo iti tuzayobora kugeza Yesu Agarutse, gusa hano nayobewe Yesu bavuga uzagaruka kandi yesu wanyu yicaye mu Rugwiro. Nebukadenezari ATI "Ngiyi Babylon Umurwa ukomeye niyubakiye na amaboko yanjye ndi igihangange cyi ibihe byose.yesu wo mu Rugwiro ati uzankorera ku inzu (convetion centre nzamwicya kandi nzayirinda kugeza isi irangiye. Harya ubwo Kagame afite ku isi imyaka ingahe? Si nkuveba kuko indaya ariko mu tekerza kandi bizakugora kubyumva ni bitaguhitana umusi Film yizinze nkuko bigendekera buriwe ku isi . Va mumwanya utari uwawe. Isi izarangira Abahutu na Abatutsi twese turiho tubyanga cg se tubyemera it's Divine secret"
M
@ Psychopath,

Nkurikije igitekerezo utanze ndasanga uri umuzimu uhagaze ahubwo abakwegereye bakubise kuko amaraso yabandi wifuza kubona ameneka ashobora kubanzirizwa n'ayawe nkuko abanyarwanda babivuze ukuri ko " Urucira mukaso rugatwara nyoko".
Umuntu wese uva amaraso ntiyagombye kwifuriza abandi gupfa, ariko isi nuko nyine.

Bon courage kandi nkifurije kuzasarura ibyo uri kubiba.
Répondre
K
icyo yavuze kibi nikihe? nange ndamushyigikiye Psychopath. komera rata Psychopath ba Rutuku baragashira. uko batwiciye abacu nabo bizabagereho baroherwe.
P
Jye kuberuburwayi bwanjye nkunda aho numva Intambara bikaryoha iyo mbonye abazungu barwana.
Sha hano íburayi ntuye nshimishwa no kubona abazungu bakomeretse ukuntu amaraso yabo kuruhu ahita agarara cyane nkamenetse kumpapuro zera.
Tubamagane? Ahubwo tubafane bati uwisenyera umutizumuho, sibo bahora batiza umuho abashaka gusenya Afrika? Urugero Lybia, Burundi, Rwanda, Uganda, DRC, S.Soudan, S.Africa.....
Répondre
K
Psychopath,

komera cyane ndagushyigikiye. ba Rutuku barashira uko batwiciye abacu nabo bizabagereho baryoherwe. ba Rukuru barakarimbuka bashire.
W
Ahaaa!!! imyigaragambyo yari yaduteye ubwoba none iri gucogora, nukwiruhutsa. muri Downtown Washington, DC byari byageze igihe batwika amamodoka, banatera za Grenade mumihanda arinako bamenagura inzugi namarishya byamazu ibirahuri byose bamegura dutangira guhamagara iyo mwijuru tubonye abapolisi rugiye kwambikana kandi nabasilikare bari aho hafi cyane biteguye. ingamba zari zafashwe zari ziteye ubwoba. uyu munsi ni abagore bigaragambya bitwa "Womens March on Washington". ubu ni amahoro ariko urunturuntu ntirubuze rwitwa "Make Racists in America Again". nibyo biboneka ko bigiye gushyirwa mubikorwa.
Répondre
N
Biragaragara ko Amerika iri mugihirahiro cyo kuyoborwa na Trump, imyigaragambyo igiye kuzajya iba buri munsi kandi Amerika izatakaza umwanya yari ifite ku isi! Gusa ikosa ryakozwe n'abademocrate bazana famille Clinton mu matora, bagombaga gushaka undi!
Répondre
K
Ibibi birarutana , aho gutegekwa na Hilary Clinton nategekwa na Trump. Igitangaje ni ko umuherwe avuga ko ubutegetsi agiye kubuha rubanda! yabaye socialiste?
Répondre