Yahya Jammeh (Gambiya) watsinzwe amatora akanga kubyemera, na Paul Kagame (Rwanda) utekinika amatora akavuga ko yayatsinze, bapfana iki ?
Ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 09 Ukuboza 2016, isi yose yatunguwe n’ijambo Yahya Jammeh yavugiye kuri televiziyo y’igihugu cya Gambiya, aho yavuze ko atemera imibare y’amajwi yavuye mu itora ry’umukuru w’igihugu ryabaye ku italiki ya 1 Ukuboza 2016 ! Nyamara, ku ikubitiro,Yahya Jammeh akaba yaremeye ko yatwinzwe amatora ku mugaragaro ndetse atelefona uwo bari bahanganye amushimira ko yatsinze amatora ! Ariko kuwa gatanu taliki ya 09/12/2016, Yahya Jammey yatunguye abantu ! Yafashe ijambo kuri televiziyo y’igihugu ahakana ibyavuye mu matora, yagize ati : «Nkuko nemeye n’umutima mwiza ibyavuye mu matora, kuko nizeraga ko komisiyo y’amatora yigenga, ikaba ikoresha ukuri kandi ikaba igomba kwizerwa ; ni nako muri aka kanya nanze kwemera kumugaragaro imibare y’amajwi yavuye mu itora ry’umukuru w’igihugu !» Yahya Jammeh akaba asaba ko itora ry’umukuru w’igihugu risubirwamo.
Abakurikiranira hafi politiki y’ibihugu by’Afurika ntabwo batangajwe no kwisubiraho kwa Yahya Jammeh kuko Afurika ifite abayobozi bafite imyumvire n’imitegekere bimeze nk’ibyo mu gihe cya mbere y’ivuka rya Yezu! Kuba Yahya Jammeh yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora ahubwo akaba ari gusaba ko yasubirwamo, byatumye abaturage b’igihugu cya Gambiya bajya mu gihirahiro ; naho ibihugu by’amahanga bikaba bitangiye gutinya ko umuvu w’amaraso ushobora gutemba muri icyo gihugu. Ku mbuga nkoranyambaga, abanyafurika benshi bakaba bamaganye imvugo ya Yahya Jammeh, ariko abanyafurika bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane abanyarwanda, bakaba batatangajwe no kwisubiraho kwa Yahya Jammeh kuko imitegekere ye babona ihuje byinshi n’imitegekere ya Paul Kagame ! «Veritasinfo » isanga mu byukuri Yahya Jammeh ahuje byinshi na Kagame kandi n’amaherezo y’ubutegetsi bw’aba bagabo bombi akaba ajya gusa !
Ibyo Yahya Jammeh ahuje na Paul Kagame mu butegetsi bwabo
1).Uburyo bagiye ku butegetsi n’igihe babugiriyeho ni bumwe :
Yahya Jammeh yafashe ubutegetsi ku mbaraga za gisilikare (coup d’Etat) muri Gambiya ku italiki ya 22 Nyakanga 1994 ari umusilikare ufite ipeti rya liyetena; ahiritse ku butegetsi perezida wariho icyo gihe Bwana Dawda Jawara. Mu ntangiriro, Yahya Jammeh yabanje kubeshya ko ari umuyobozi w’agatsiko k’abasilikare bahiritse ubutegetsi gashaka impinduka nziza mu gihugu ariko ku italiki ya 28 nzeri 1996, Yahya Jammeh yasheshe komite y’ako gatsiko k’abasilikare maze yigira umukuru w’igihugu cya Gambiya ku ngufu bitanyuze mu matora!
Paul Kagame nawe ni umusilikare ufite ipeti rya jenerali Major, yafashe ubutegetsi mu Rwanda ku mbaraga za gisilikare taliki ya 04 Nyakanga 1994 nyuma y’urugamba rukomeye yatangije ku itaki ya 06 Mata 1994 amaze kwica Perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira Cyprien w’Uburundi. Ku italiki ya 19 Nyakanga 1994 Paul Kagame yihaye umwanya wa Visi perezida w’igihugu, yungiriza Pasteur Bizimungu wari uhawe umwanya w’agakingirizo wo kuyobora igihugu mu rwego rwo kumenyereza Paul Kagame uburyo agomba kuyobora igihugu ! Ku italiki ya 17 Ukwakira 2000 nibwo Paul Kagame yafashe umwanya wa perezida mu mayeri menshi, amaze kuwubona afunga Bizimungu wari urangije akazi ko kumwigisha kuyobora igihugu kugira ngo aceceke burundu ! Kuri iyi ngingo bikaba biragara neza ko Yahya Jammeh na Paul Kagame basangiye amayeri yo kugera ku butegetsi bakoresheje imbaraga za gisilikare n’ikinyoma kandi bombi bakaba barafashe ubwo butegetsi mu kwezi kumwe n’umwaka umwe (Nyakanga 1994).
2)Imiyoborere y’igitugu n’ubwicanyi :
Yahya Jammeh amaze imyaka 22 ku butegetsi yihariye wenyine, imbaraga z’imiyoborereye zikaba zishingiye ku gitugu cya gisilikare ; abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yabamariye ku icumu abandi abata mu kagogozi, asigaza abanyepolitiki b’inkomamashyi. Kugirango ubutegetsi bwe bukomeze kubona inkunga z’amahanga, Yahya Jammeh yagiye ashyigikira abanyepolitiki b’udukingirizo akaba aribo ajyana nabo mu matora kandi akiha amajwi macye kugira ngo agaragaze ko itora ryabaye muri demokarasi isesuye. Nubwo yiyamamazanyaga hamwe n’abanyepolitiki budukingirizo, ntibyabuzaga Yahya Jammeh kubiba amajwi ! Ku italiki ya 18 Ukwakira 2001, Yahya Jammeh yibye amajwi ariko yemera ko yatowe n’amajwi 53%. Ku italiki ya 22 nzeri 2006 Yahya Jammeh yiyamamarije manda ya gatatu, nabwo yiba amajwi yiha 67.33% ; ku italiki 24 Ugushyingo 2011 Yahya Jammeh yiyamamarije manda ya 4, nabwo yiba amajwi yiha 71.5%.
Ku italiki ya 1 Ukuboza 2016 Yahya Jammeh yiyamamaje muri manda ya gatanu, yari yizeye ko abaturage bamwizeye, yibye amajwi ariko ntibyamuhira atsindwa amatora kuburyo butunguranye abona amajwi 36% naho Dawda Jawara bari bahanganye atsinda amatora ku majwi 45%. Nyuma y’iryo tora Yahya Jammeh yemeye ko yatsinzwe, ariko kubera ibirego bikomeye by’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, Yahya Jammeh ndetse n’abagize leta ye, babonye ko amaherezo bazashyikirizwa inkiko ku byaha bakoze kuko nta budahangarwa bazaba bagifite, nibwo Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwisubiraho, avuga ko atemeye amajwi yavuye mu matora, ko ibyaba byiza itora rigomba gusubirwamo ! Ese iki kifuzo cye cyo gusubirishamo amatora kizajya mu bikorwa cyangwa yisamye yasandaye ? Amateka azaduha igisubizo.
Kuri iyi ngingo ya demokarasi, ntabwo twavuga byinshi kuri Kagame kuko nawe amaze imyaka irenga 22 ku butegetsi, yagiye akoresha amatora afifitse kugira ngo abeshye amahanga ko nawe ayobora muri demokarasi, abanyepolitiki batavuga rumwe nawe yabamariye ku icumu abandi baramuhunga, akaba akikijwe n’inkomamashyi gusa. Paul Kagame afite akarusho kuri iyi ngingo y’ubwicanyi, kuko ubutegetsi bwe bufite impunzi nyinshi zibuhunga ariko akaba azikurikirana mu bihugu zamuhungiyemo akazica, Kagame kandi afite umwihariko wo kwica abaturage bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane Congo, Uganda n’Uburundi !
Kagame ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gukoma imbarutso ya jenoside y’abatutsi mu mwaka w’1994, gukora jenoside y’abahutu muri Congo, gukora ibyaha by’intambara muri Congo, guhungabanya umutekano wose w’akarere k’ibiyaga bigari ashyigikira imitwe y’abagizi ba nabi (CNDP, M23), gusahura umutungo wa Congo… Mu mwaka w’2017 nibwo Paul Kagame azaba arangije manda 2 yemererwa n’itegeko nshinga, nubwo yahinduye iryo tegeko ku nyungu ze, itegeko nshinga yashyizeho umukono ku italiki ya 24/12/2015 naryo ntirimwemerera kurenza manda ebyiri ! Ese kuyobora nyuma y’italiki ya 22/08/2017 manda ze zirangiye bizamworohera cyangwa bizaba ibindi bindi ? Amateka azaduha igisubizo. Kuri iyi ngingo ya demokarasi, Kagame na Yahya Jammeh bakaba bahuje byinshi birimo ikinyoma cyo gukora amatora ya nyirarureshwa kugira ngo babeshye amahanga ko bubahiriza demokarasi !
3)Ubutegetsi bushingiye ku kinyoma :
Kugira ngo yigarurire imitima y’igice kinini cy’abaturage ba Gambiya ndetse abone n’imfashanyo z’ibihugu by’amahanga, Yahya Jammeh yashingiye ubutegetsi bwe ku idini ya isilamu. Mu kwezi kwa Werurwe 2014, Yahya Jammeh yategetse ko ururimi rw’icyongereza rwari rusanzwe rukoreshwa mu nzego za leta z’icyo gihugu rusimburwa n’ururimi rw’icyarabu, kugirango ashobore kubona inkunga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyarabu ! Ku italiki ya 12 Ukuboza 2015, Yahya Jammeh yategetse ko igihugu cye gihindura politiki, Gambiya ikaba yarahindutse leta igendera ku idini rya isilamu kugira ngo abayisilamu bose aho bari ku isi bazamurwaneho mu bihe bibi ! Ese ibyo bizakunda ? Amateka niyo azaduha igisubizo.
Kuri iyi ngingo y’ikinyoma, Paul Kagame na Yahya Jammeh ni mahwi ! Kugira ngo yigarurire imitima y’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, Paul Kagame yashingiye politiki y’ubutegetsi bwe kuri jenoside y’abatutsi (ivangura ry’amoko) kandi ariwe wakomye imbarutso y’iyo jenoside mu 1994! Paul Kagame yigize umucunguzi w’abatutsi kandi ibyo akabikora ku nyungu ze bwite kuko abatutsi banenze ubutegetsi bwe ahita abica ! Mu rwego rwo kubeshya igihugu cy’Ubwongereza na leta Zunze ubumwe n’Amerika byamushyize ku butegetsi kandi bikaba bikomeje kumukingira ikibaba, Paul Kagame yasimbuje ururimi rw’igifaransa ururimi rw’icyongereza maze ashyira u Rwanda mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza wa Commonwealth! Kuri iyi ngingo y’ikinyoma no guhindura indimi kugirango babone abashyigikira igitugu cyabo, Yahya Jammeh na Paul Kagame bayihuriyeho 100% !
Amaherezo y’ubutegetsi bwa Yahya Jammeh n’ubwa Paul Kagame ni ayahe ?
Kuva aho Yahya Jammeh atsindiwe amatora, akemera ko yatsinzwe ku mugaragaro, nyuma akaza kwisubiraho akavuga ko amatora agomba gusubirwamo, yahise akora igikorwa cyo kongeza amapetiti abasilikare bakuru atekerezako bashobora kumurwanirira. Yahya Jammeh yahise yiyama ibihugu by’amahanga bishaka kwivanga mu kibazo cya Gambiya. Perezida watowe Dawda Jawara yibukije Yahya Jammeh ko amategeko atamwemerera gukoresha andi matora kandi ko komisiyo y’amatora yonyine ariyo igomba gusesa ibyavuye mu matora ! Yahya Jammeh yahise atanga ikirego mu rukiko abantu benshi bemeza ko rumubogamiyeho ariko nabyo ntacyo bizatanga kuko urubanza rushobora kuzacibwa (niba ikirego cyakiriwe) perezida watowe yaratangiye imirimo ye ! Biragaragara ko ikinyoma Jammeh yakomeje gukoresha abeshya abantu ko yemera demokarasi nicyo cyamuviriyemo kwibeshya ubwe !
Ubu twandika iyi nkuru, ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO byohereje intumwa muri Gambiya gusaba Yahya Jammeh kuva ku butegetsi mu mahoro, bitaba ibyo umuryango w’ibihugu bigize CEDEAO bikaba byiteguye kohereza ingabo muri Gambiya kwirukana Yahya Jammeh ; igihugu cya Sénégal ari nacyo gihana imbibi na Gambiya cyabwiye Yahya Jammeh kuva kubutegetsi mu mahoro kandi ko icyo gihugu kiteguye gutabara kugira ngo kirengere ubuzima bw’abaturage ba Sénégal benshi baba muri Gambiya mu gihe Yahya Jammeh yaba ashatse guteza akavuyo. Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yabwiye Yahya Jammeh ko agomba kuva k’ubutegetsi ku neza, ko najijinganya agashaka kubugundira azahita yicwa nka Mohamar Kadafi ! Ngirango iri jambo ya Trump niwo mwanzuro w’irangira ry’ubutegetsi bw’abanyagitugu nka Yahya Jammeh bashaka kugundira ubutegetsi ku ngufu kuko ikinyoma kiba kimaze kubashirana !
Na Bwana Paul Kagame nawe ageze mu bihe byo kugundira ubutegetsi ku ngufu nta rundi rwitwazo kuko ibinyoma yabeshyaga amahanga byose bimaze kumushirana ! Kagame yageze n’aho abwira abanyamakuru ngo nibamurebe mu maso ntabwo asa n’umuntu ushaka manda ya gatatu ! Ubu se imbere y’abanyamakuru yababwira iki kindi kandi yariyemeje kuzabugwaho ? Ibihugu bituranye na Gambiya nibyo byafashe iya mbere mu kubwira Yahya Jammeh kuva kubutegetsi ku neza cyangwa bikamwirukana ku ngufu za gisilikare ; iyo dukurikije imibanire ya leta ya Paul Kagame n’ibihugu bikikije u Rwanda muri iki gihe, amaherezo ibyo bihugu nabyo bishobora kuzafata icyemezo cyo kuzirukana Paul Kagame ku butegetsi bikoresheje imbaraga za gisilikare kuko bikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye biterwa na Paul Kagame ! Guhera mu mwaka w’2017, ibinyoma byose Kagame yajyaga abwira amahanga ko ashaka demokarasi bizaba birangiye, maze afate ubutegetsi ku ngufu, amaherezo ye akazamera nk’aya Kadafi nk’uko Trump ari kubibwira Yahya Jammeh ! Burya rero mu buzima niko bigenda, umunyagitugu atega abandi imitego myinshi, amaherezo agera ubwo nawe yitega !
Genda Afurika warakubititse Ni murebe muri video iri hasi aha uko Kagame yivuguruza kurusha Yahya Jammeh!
Ubwanditsi bwa « veritasinfo »
Kagame na Yahya Jammeh ni nde muribo wivuguruje cyane kandi kenshi? Ni nde se urusha undi kubeshya?