Uganda: imvururu zo gushinga leta yigenga zatumye umwami wa Ruwenzori atabwa muri yombi

Publié le par veritas

Imodoka y'ingabo za Uganda zihanganye n'imvururu zo muri Ruwenzori

Imodoka y'ingabo za Uganda zihanganye n'imvururu zo muri Ruwenzori

Kuri iki cyumweru taliki ya 27/11/2016 muri Uganda havutse imvururu mu gace ka Ruwenzori zatumye umwami w'ako gace witwa Charles Mumbere atabwa muri yombi akaba agiye koherezwa mu murwa mukuru wa Kampala. Umuvugizi w'igipolisi cya Uganda yabwiye itangazamakuru ko uwo mwami ashinjwa ibyaha byo "gushyigikira izo mvururu".

Itabwa muri yombi ry'uyu mwami ritewe n'imvururu zimaze icyumweru zivutse mu karere ka Ruwenzori ko muri Uganda gahana umupaka n'igihugu cya Congo (RDC). Izo mvururu zafashe intera yo hejuru kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/11/2016 aho abantu bagera kuri 55 baguye muri izo mvururu. Ubushyamirane bwatangiye muri ako karere biturutse ku matora rusange yabaye muri Uganda mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Umubare w'abamaze guhitanwa n'izo mvururu uri kugenda wiyongera, hamaze gupfa abapolisi 14 n'abantu 41 bamaze kwicwa bari mubagaba ibyo bitero, polisi ya Uganda ikaba ivuga ko abo bagaba ibyo bitero bamaze gutsindwa. Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Felix Kaweesi avuga ko mu gihe igipolisi cy'icyo gihugu gifatanyije n'ingabo za Uganda barimo bakora irondo hafi y'ingoro y'umwami wa Ruwenzori mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/11/2016, nibwo ingabo zirinda umwami wa Ruwenzori zabagabyeho igitero, hakaba harabaye ukurasana gukomeye hagati y'imitwe yombi.

Uwo muvugizi wa polisi avuga ko hari ibindi bitero-shuma  bagabweho mu duce tunyuranye muri ako karere, ndetse n'imodoka y'igipolisi iratwikwa. Igipolisi cya Uganda kikaba cyemeza ko ibyo bitero byayigabweho byari biteguye neza, abagaba ibyo bitero bakaba bari bitwaje intwaro zo mu bwoko bwa masotela na grenades.

Polisi ya Uganda ikaba icyeka ko abagaba ibyo bitero bashobora kuba ari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF Nalu barwanya ubutegetsi bwa Uganda bafite ibirindiro ku butaka bwa Congo cyangwa se akaba ari undi mutwe mushya w'abarwanyi uhabwa intware n'izo nyeshyamba za ADF. Polisi ya Uganda isanga izi mvururu nshya zivutse muri Uganda zifite isura ya politiki y'abantu bashaka gushinga leta nshya yigenga muri Uganda, iyo leta ikazaba ifite izina rya "Repubulika ya Yiira".

Source: RFI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Padiri mubinyamakuru bya AEST AFRICA:
https://www.theeastafrican.co.ke/news/Kenya-forced-to-keep-prelate-as-Rwanda-denies-him-entry/2558-3467430-item-0-y9e499/index.html
Répondre

Inzana zanyu zilyoherwe nayo mabyi y'abazungu ; kuko nizo zifite ubushobozi bwo kubona itike mwibye mu misoro yabaturage na visa !
Ngiyo intsinzi muhorana nyuma yintambara zurudaca mwakuruye muri Afrika wa gahunyira we. Puu...
Répondre
T
Abanyarwanda mwese mushobora gutanga ibitekerezo byanyu kuri iyi blogs
jukace1.blogspot.com
Répondre
Q
Nimuhehe amabyi yabazungu, muhehe imirasrani yabazungu, abandi mukubure amabarabara yabazungu murrke kwigira imvuzi-vuzi zitagira itangiriro niherezo mushakisha amaramuko mubanyarwanda. Byarabayobeye muziyahure.
T
Umugore wa Clinton, inyenzi Hillary Clinton we yatinye igifungo cyaburundu kubera Clinton foundation nibyo yakoze muri Libya none yatanze ibyo atunze byose ngo basubire kubarura amajwi ngo barayamwibye mwumve namwe. Iyi nyenzi yumugore ipfanye inzozi zo gutegeka amerika, none ari guta ibitabapfu.
Répondre
B
Mumaze gutera umwaku Juppe none muriho murata ibitabapfu?
Répondre
M
Murakarya ibijumba. Murabona igihe mwahereye muvuga ibisigo, ibyivugo, amagambo, mwandika hano kuri uru rubuga ntabikorwa mukora.
Répondre
K
Ubu bwami muli repubulika bwamaze abantu benshi, muhereye mu Rwanda Musinga,Rudahigwa na ( Kigegeli),
Burya hali benshibazize kuzanubwami mu Rwanda ,Rwigema, Bunyenyezi, Bayingana, Kayitare, bariya barwanyi bishwe rugikubita mu nkotanyi kandi ali ba komanda ibyo ntacyo byababwira? Icyali gihari gutsinda Habyara bitwaje kwimika umwami ntabgo byari gucyurimpunzi, icyakurikiye nukurimburana imizi abafitibitekerezo byo kwimikumwami ubundi bagahindura isura yurugamba. Buriya iriya RNC yabariya ba soda na kayumba wabo yose yizeragumwami ninayo mpamvu batumvikana na Kagame, namwe muzi neza amateka yabanyiginya nabega.

Niba Kagame afite uko agenza abatutsi bene wabo, mwumve ukoabahutu bamwishongoraho batanagera nomuli command ya RDF bamwishongoraho. Reka mwebwe mwumva ko Nahimana Thomas yatsinze Kagame, ni muhere kwa Nkurunziza Peter, mu gisoda afite amoko yose imigambwe yose, abamurwanya nabatamurwanya aliko ntanumwe wamukuye kubutegetsi, none mubona koko ibyo murega Kagame haraho bigereye kubya nkurunziza? None ko ntauramutsinda. Inama, ni mwicare mutuze ubundi Kagame abarusha amayeri.
Biriya Thomas yariyamaze kwiha kuza gutera chaos mu Rwanda kugira ngo abe Rambo yabonye ko bamubeshye. Na twa tu nama baba CNDD bamugiriye gukora kugira Rwanda na Burundi bibe match nul, biramupfubanye, THOMAS NAHIMANA AJYABAZA ABANDI INAMA nka Doyen Faustin Twagiramungu, naho abandi baramuyobya. Can you immagine umupadiri wigaragambya akarara transit nka homeless? Haruburyo bwinshi yari gukemurikibazo kandi kikumvikana neza atarinze arara Transit, exemple yari kujya Hotel agasaba kujya kuli TV na radio, ibyo nti byakozwe, ubwo nibwo bwenge buke bwa potential president. Aliko sinamugaya agendera kumpano zabanyarwanda, iyo ajya muli hotel atagiye mu Rwanda bali kumwita umujura urya utwabapfakazi, aliko ntibisebeje kuko abapadiribamye barya AMATURO!!!!!!
Répondre
K
Kimenyi Alexandre ati,

Ukwezi k'Ukwakira kumaze kwaka

Ari ko kwakira Nzeri nziza ni ho

wafashe inzira

Wanze ko Intabaza ihogora

urahaguruka

Urigaba Ingabo uzibera umugaba

Ufata ibarabara uberewe

Muganga Bayingana akunganiye

Bunyenyez,yakirana nk'inyenyeri.

Mutambutse icyambu amarembo

y'u Rwanda arabarembuza

Imyambi murayambika

murambuka

Isambiri abambari b'imbirikanyi

bari bambariye isamburuma

Izuba rimaze kurasa urarasana

Urusaku rw'amasasu rusamira

buri saha

Amasata yarasa isatura zikagira

umususu zigasusumira

Uyu nsingiza ni Gisa umusore

utagira uko asa.

Kuba waratanguranywe kwitanga

ntibitangaje

Ukaba igitambo ng'udukize biriya

bisimba by'ibisambo

Ukigomwa ngo ingoma uyikize

abagome

Usize imena imonyo tuzazimenesha

Ubwo wakoze mu ntagara

ukarekura intanage

Abatindi ntibazatind a gutondora

Isiha zisanzwe zisahura zirasuherewe

ibyo birumbo bitarambirwa

kutwambura

Bihora bidukindura bidutimbura

bigamije kuturimbura

Izo menabanga zatekeye amabinga

Amaguru ndabona ziyabangiye

ingata zigira bwangu

Abo bajura batujujubya

Ba majimbiri b'injiji zijunditse

umujinya

Inyangarwanda zirwandarika

rukandavura

Ba mabondo yamize imikondo

bokabura ibibondo

Ibyo birumbo by'umururumba

biduhombereza ibihumbi

Byumvise imbunda birabunda

Byatomotswe bimokorwa bimoka

Bizungerezwa bizunguruka mu

bazungu

Ngo babihe inzaratsi Inziza ze kubizungura.

Umuhinza akiyenza akaruteresha

imiyenzi

Abacuruzi baracuzwa ibyabo

bacunaguzwa n'ibicucu

Ubu twese twambariye intambara

Izo ngetura z'ingurusu zirunda mu

nda nka Ngunda cyangwa ingurube

Izo ngeruza zangiriza Abungeri

b'ingirakamaro

Wagennye ko ingenzi zizitera

imigeri zikisura mu ntege

zikagenda

Maze ingeri zikagira ubwigenge

zigakizwa ingegera

Prof Alexandre Kimenyi
Répondre
U
Iyi mirwano muri Uganda itewe na Museveni wakomeje kwigundiriza kubutegetsi, akaba ateganya kuzasimburwa n'umuhungu we Muhozi! Iyo mitegekere ikaba iteye umujinya abaturage bo muri Ruwenzori bakaba bashaka kwigenga!! Iyi ni intangiriro y'imisoso naho ubundi inkwi n'amazi biri inyuma!!
Répondre
K
Ruwenzori hari murwanda, ubutaka bw'urwanda Uganda yibye izahadusubize ibyo bisambo byibijura byibye imisozi y'urwanda n'ubutaka by'urwanda. Bazagarure imisozi yacu y'urwanda bibye ibyo bisambo ngo ni Uganda.
Répondre