Rwanda : Ese ibisubizo bitangwa n’abayobozi bakuru ku bibazo igihugu gifite bifite ireme?

Publié le par veritas

Kagame atangiza umwaka w'ubucamanza

Kagame atangiza umwaka w'ubucamanza

Ni ibibazo bifite uburemere. Nyamara, aho kubisuzumana ubushishozi, harashakishwa uburyo bwo kubizinzika cyangwa kubyihunza. Mwe mubibona mute? Bamwe mu bari mu butegetsi bararebera gusa uko perezida Kagame arwana n'ibibazo by'insobe; iyo ababwiye ko byoroshye barikiriza gusa, aho kumufasha kwirinda kubijyana irudubi.
 
Byinshi mu bibazo biriho muri iki gihe, perezida Kagame arabisobanurira abanyarwanda akongeraho ko ntawe ukwiye kugira impungenge, kuko we nka perezida azi neza uko agiye kubikemura. Bimwe mu bivuzwe cyane muri aya masaha 24 ashize, hari:
 
1)Imyanzuro y'abadepite b'i Burayi imusaba kuvanaho ibibangamiye byose uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda.
 
2)Iperereza ryasubukuye imirimo yaryo ku gikorwa cy'iterabwoba cy'ihanurwa ry'indege yahitanye abaperezida 2 n'abo bari kumwe muri Mata 1994.
 
3)Ubukungu bw'igihugu budahagaze neza ku isoko ry'ubuhahirane ndetse n'amikoro make ya rubanda imbere y'ibiciro bihanitse. Inzara yatumye bamwe basuhuka, bajya iyo bweze...
 
4)Ntawabura kutavuga ku rupfu rudasanzwe rwa hato na hato mu banyarwanda : Ingero za vuba, benshi bari kwibazaho, ni nk'urupfu rw'umucuruzi Vénuste Rwabukamba w'i Rwamagana, ejo umugore we yamusanze mu nzu yapfuye, iruhande rwe hari imbunda, n'abandi ... Ibura ry'abantu nka Illuminée Iragena, abafunzwe ku buryo budasobanutse nka Léonille Gasengayire, n'abandi.
 
5)Abadepite b'i Burayi basaba gusubirishamo urubanza rwa Victoire Ingabire, hagamijwe ko yahabwa ubutabera.
 
6)Ikibazo cy'amakimbirane hagati y'u Rwanda n'u Burundi ; n'ibindi bibazo.
 
Mu muhango utangiza umwaka w'ubucamanza, ejo ku wa mbere, abafashe ijambo, barimo perezida wa repubulika Paul Kagame, Sam Rugege perezida w'urukiko rw'ikirenga, berekana ko byinshi mu bibazo biva ku banyamahanga. Ese witegereje ukuntu bamwe mu bategetsi basobanura uko bagiye guhangana n'ibi bibazo, usanga bwaba ari uburyo bwiza?
 
Dufate nk'ikibazo cy'iperereza ku gikorwa cyo kurasa indege. Uburyo perezida Kagame avuga agiye guhangana na cyo (ndlr : guhagarika umubano ushingiye kuri z’ambasade) Cyangwa uburyo Sam Rugege, iyo akomoza kuri iriya myanzuro y'abadepite b'i Burayi, yemeza ko mu Rwanda ngo hakiri amategeko atabonwa na bose ngo yashyizweho n'abakoloni, ngo na n'ubu akigenderwaho. Ingingo zitangwa n'aba banyakubahwa zifite urufatiro?
 
 
 
 
Jean Claude Murindahabi (Facebook)

Commenter cet article

RIDER 12/10/2016 11:14

Interahamwe mugeze habi! musigaye murota byacitse gusa. Mu Rwanda hari amahoro n'amajyambere naho ibyo muvuga ni ukwitiranya ibyifuzo byanyu n'ukuri. U Rwanda rufite amahoro n'amajyambere niba ugirango ndabeshya uzajyeyo wirebere va kuri aya mazimwe ya veritasinfo. Uzagerageza no kubuza amahoro abanyarwanda tuzamurasa Ku manywa y'ihangu ibyo ntibikiri ibanga. Naho ibyo veritasinfo ivuga byo ni ya matiku yayo kuva kera. Murabizi ko hashize imyaka myinshi ivuga ngo hasigaye gato ibintu bikaba nabi mu Rwanda mbese yo nta kiza yifuriza abanyarwanda. Bizaba nabi se byanyuze mu yihe nzira? iya Demokarasi se? iy'intambara se? barabashuka. Ngabire afunzwe kubera ibigambo by'amacakubiri yahuraguye ageze mu Rwanda kandi mu Rwanda amacakubiri yaraciwe. Ntabwo rero ubutabera bw'u Rwanda bugendera Ku marangamutima y'abazungu. Umubano mubi w'u Rwanda n'u Burundi bazawubaze Nkurunziza wategetse imbonerakure n'interahamwe kwirirwa Ku mupaka w'u Rwanda batuka perezida w'u Rwanda. Wigeze ubona hari umunyarwanda wirirwa Ku mupaka w'u Burundi atukana? si uko byabananira ahubwo ni uko abanyarwanda benshi atari imburamukoro nk'imbonerakure. Nta gitutsi watuka President w'u Rwanda ngo kigire icyo kimutwara ikibabaje ni uko imbonerakure zacyererewe kumutuka hari abazibanjirije nk'interahamwe n'ishyaka ryazo CDR kandi ntacyo byamutwaye. Naho Abafaransa bahora mu maperereza atagira iherezo ni ubwoba bafite bwo kuzabazwa amarorerwa bakoreye abanyafrika muri rusange n'abanyarwanda by'umwihariko. Indege ya Habyalimana bahoza mu kanwa barabizi ko yarashwe n'umucanshuro w'umufaransa Paul Barill Ku itegeko rya Bagosora. Boite Noire y'iyo ndege barayifite ibyo byose barabizi niyo mpamvu bahora biraza i Nyanza ngo bari mu maperereza adashira. Banyarwanda nimuhumuke muve Ku matiku veritasinfo yandika kugirango yibonere utwo kurya.

Rider, ramba! 12/10/2016 15:28

Rider wowe ugikoresha ijambo "amajyambere" mu kimbo cya "iterambere", uri IGIPINGA ; bya bisumizi bya DMI byagombye kukubaza buryo ki ugitsimbaraye ku matwara ya MRND : "Umugambi ni umwe Banyarwanda : amahoro, ubumwe n' amajyambere ; MRND yacu nziza, sugira maze usagambe mu Rwanda".
DMI yakagombye kugusobanuza ukuntu abandi batutsi bapfuye wowe ugasigara! Nkhuuu!!! Haranuka urunturuntu, mbe mwa!
KOKO NGO NTAWUYOBERWA UMWIBYE, ... (ariko reka mbyandike byose kuko hari urwaruka rutazi iyi migani, bityo rubonereho kuyiga no kuyimenya!) AYOBERWA AHO AMUHISHE!
RIDE, AHO WARI WARAHISHE MUKOTANYI, HARAMENYEKANYE ; NONE? ... UKURIKIYE MUCYO NA WA MUCURUZI W' I RWINKWAVU YA RWAMAGANA RWA CYASEMAKAMBA CYA GISAKA-MIGONGO? CYANGWA?
BAYI! BAYI! MY FRIENDS ; SINAKWANGAGA!

Mbonyingabo 12/10/2016 09:49

Bareke bakomeze bahishe umutwe mumucanga, kandi igihimbo namaguru bigaragara.

Oya! Innyo iri hejuru ahubwo! 12/10/2016 15:16

...kandi innyo iri hejuru!

kweli 12/10/2016 08:18

U Rwanda ni kagame kandi kagame niwe Rwanda akumiro nitushi kandi ngo burya utazi ubwenge ashima ubwe...aba biruka inyuma ya kagame ntibabona ko ijuru rigiye kubagwira? abazungu nikuriya batanga igihugu ...burya Ingabire muramufungura yiyamamaze atorwe abategeke..nimwanga mufatirwe ibihano kandi sinzi niba abarusiya bazemera kubagoboka kuko mwihinduye abanyamerica kuruta banyirayo...wait and see....!

Murphy to Veritas/Kagame 11/10/2016 23:57

Ziriya fausse communes zari ebyili
Bariya bahambaga abafaransa barabishyuraga.
Hapfuye nka 50000 in two weeks.
Bose bari muri biriya byobo 2
Biriya birago n, imice nibyo abantu bahunganye.
Bariya bashyize imbunda z, ibiti hasi amaboko mu kirere nibo abafaransa bambuye intwaro mu gihugu imbere.
Harimo nabo abafaransa bishe kubera gusahura no kwica abantu.
So Kagame najye Arusha asange yo Kabirigi maze na we acirwe imanza.
Ndasaba Theogene Rudasingwa kuvuguruza ukwezi.com kuko kuri muri propaganda
Mbisubiyemo ko kiriya cyobo cyari ku kibuga cy, ingege Goma kandi ko abashyinguwemo bapfiriye mu nkambi kubera Cholera.

Murphy to Veritas/Kagame 11/10/2016 23:50

Kagame areke kubeshya kuko abafaransa nta genocide bakoze
Murebe ibyo ukwezi.com byanditse n, amafoto yabantu bapfiriye Mu nkambi ya Mugunga bashyingurwa I goma ku kibuga cy, ingege.
Ukwezi.com kuri kubwira abanyarwanda bo mu rwanda ko ari victims ba genocide! !!!!!!!
Kiriya kiyaga ni Lack vert! !!
Mudushyirire ho iriya nkuru nkuko yanditse ku ukwezi.com kuko muri twe hari abari bari hariya.

Président Kagame icyo avuga k' umubano w' abafaransa 11/10/2016 22:47

-Président Kagame icyo avuga k' umubano w' abafaransa https://www.youtube.com/watch?v=HaN5VX0CMaY

Umutoni Alice 11/10/2016 22:21

Uravuga Umwanzi wuhe se? Umubeshyi se? I mean the liar!!!Gusenga nibyiza kubemera Imana. Ariko se ko Imana yavanywe muri constitution ubwo bamwe bazasenga iyihe nkigihugu mutayemera? Bamwe mwayivanye no kumazina yanyu e.g nkabitwaga ba Muhawenimana rikaba Muhawe ba Hakizimana hagasigara Hakiza! None ubwo ntimuramera nka wamugani ngo iyo isari yasumbye iseseme umugabo asubira kucyo yangaga! Muracurikiranya pe! Ngo umusazi yasomeje amata amaganga ati ibidahuye ni ibi! Muracanga mugacurikiranya ibintu mugakabya muzajya mwibagirwa nibyo mwigeze kwivugira!!!!!

Byukusenge 11/10/2016 21:09

Banyarwanda, hari intwaro dukwiriye gukoresha cyane kurushaho. GUSENGA Uwiteka akatugarurira amahoro n'ubumwe. Umwanzi agatsindwa burundu....

Byukusenge 11/10/2016 21:09

Banyarwanda, hari intwaro dukwiriye gukoresha cyane kurushaho. GUSENGA Uwiteka akatugarurira amahoro n'ubumwe. Umwanzi agatsindwa burundu....

Byukusenge 11/10/2016 21:09

Banyarwanda, hari intwaro dukwiriye gukoresha cyane kurushaho. GUSENGA Uwiteka akatugarurira amahoro n'ubumwe. Umwanzi agatsindwa burundu....