Rwanda: Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buri kudagadwa, ibyo bigatuma bwihimura kubayozi b’amashyaka atavuga rumwe nabwo!

Publié le par veritas

Rwanda: Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi  buri kudagadwa, ibyo bigatuma bwihimura kubayozi b’amashyaka atavuga rumwe nabwo!
Mu minsi ishize, ibikorwa byo gushimuta no kugirira nabi cyane cyane abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi byariyongereye. Iyo bashimuswe abazobereye mu byo kwica babatera ubwoba ari nako banabasaba kuva muli ayo mashyaka bitaba ibyo ngo bakazabarasa ku manywa y’ihangu!

Impamvu ni uko, nyuma y’ikinamico ryari rigamije kwereka amahanga ko Abanyarwanda bifuza ko Itegeko nshinga rwavugururwa kugirango Prezida Kagame ashobore kongera kwiyamamaza, ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, buri kudagadwa bukaba buri kwibaza uko bizagenda amatora ya Prezida nagera. Kandi koko, kubera kumerera nabi abaturarwanda b’ingeri zose, ntibuzi neza uko bishobora kuzagenda igihe cy’amatora ya Prezida, haramutse hagize undi utinyutse kwiyamamaza.

Irindi hulizo FPR - Inkotanyi itabonera umuti, ni uko abashyigikiye ingoma ya Kagame bashobora kumutega undi mutego, noneho bakamusaba gufungura amarembo ya politiki, hakiyamamaza abakandida benshi, bagahabwa urubuga nk’abayoboke ba Leta. Muri icyo gihe abanyarwanda bashobora gutinyuka bagatora uwo bashaka, maze FPR - Inkotanyi igatsindwa burundu. Ubu rero irimo irafata umuhisi n’umugenzi ikeka ko atayishyigikiye.

Ku italiki ya 18/09/2016, Bwana Jean - Marie Vianney KAYUMBA Visi -Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP - IMANZI mu Rwanda, bagenzi be Bwana Innocent Kwihangana na Aloys Harerimana batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Kuri uwo munsi kandi, Bwana Theophle Ntirutwa uhagaraliye FDU - Inkingi mu mujyi wa Kigali yarashimuswe, hanyuma Polisi iza kwemera ko ariyo yamufashe iramurekura. Abo bagabo bose bahaswe ibibazo byinshi, baterwa ubwoba ndetse Théophile Ntivunwa we akorerwa iyica rubozo kuko yari afite n’ibikomere bikomeye byagaragaraga amaze kurekurwa. Aba bose basabwaga kwitandukanya n’amashyaka bahagaraliye.

Kw’italiki ya 23/08/2016 abapolisi bataye muli yombi umuyoboke ya FDU - Inkingi Mademoiselle Leonille Gasengayire, bamurega ko yaba yaragiriye inama abaturage yo kwanga gucuzwa ibyabo nta ngurane ikwiriye babonye. Ikibabaje ni uko abo bantu bitwa ko bashinzwe umutekano ari bo babuza amahwemo abo bashinzwe kurinda, nyamara bahembwa amafaranga ava ku misoro y’abo balimo kwicishisha urubozo. Ikindi kibabaje akaba ari uko, abo bashinzwe kubahiriza amategeko balimo kuyica nkana, kandi koko abapolisi barahilira kutazivanga mu bintu bya Politiki.

Birabaje rero kandi biteye agahinda ko ubutegetsi butinyuka gushora abashinzwe gucunga umutekano w’abaturage mu bikorwa  byo kubatoteza no kubaniga. Igishimishije ariko ni uko izi mpirimbanyi zose zanze kuva kw’izima, kandi abantu benshi bakaba bamaze kubona ko biliya bikorwa RPF Inkotanyi ibakorera byatumye babona ko nta gisigaye uretse gukorera hamwe kugira ngo ubutegetsi bufite urugomo nka ruliya buveho.

Twongeye kwamagana twivuye inyuma ibikorwa biteye isoni bya FPR -Inkotanyi  byo gushimuta no kwica urubozo abatavuga rumwe nayo. Duhamagariye abaturage gushirika ubwoba bakigobotora iriya ngoma y’igitugu ikomeza kubabuza amahwemo, kubiba umwiryane mu baturarwanda no kubacuza utwabo.

Bikorewe i Buruseli, kuwa 29  Nzeli 2016.

Jean – Damascène Munyampeta
Chair Platform
acteur.changement@gmail.com
+32488 96 37 65.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Ngo ubwo uravuze !
Kurasa Rwigema ,Gasakure ; Karegeya ; Assinapol......nabajeune bigaga universiti mukabarasira mu rugogwe ngo badatanga imyanya ziliya nkandagirabitabo ngo ni za Kagame ; nabyo byari kuri pla yurugamba .
Buno bugolyi iyo bwacumbye umuliro mu kabuno no mu nnyo nka shebuja Kagome ; wagirango buri kubwira bwa bushwiliri bahekesheje za karacinikofu bakabushora mu muliro utazima .
Niba mushaka ko babasubiliramo ukuri muzi : buliya bwicanyi mwakoze buzabasuka mu muliro witeka kandi rutuku wabashoreye ; ntazawubakulikiramo !
Répondre
D
Mubantu nemera nuriya musaza D. HIMBARA! Sha AKOROGOSHORA AGATSIKO AKAKUMVISHA. Iyo avuze ikintu KUGATSIKO BUCYA GAHINDA UMUSHYITSI.

Ejobundi yavuze kubirebana na UBWITEGANYIRIZÈ BWABAKOZI N'AMAHERA YABO YASHIRIYE MURI WAMUFUKA WAGATSIKO C. VENTURES none BUKEYE bapfundikanya ngo HAGIYE KUJYAHO IBIGO BYIGENGA BICUNGA AYO MAHERA!!!

MAMAGA! MURIRE MWIHANAGURE

http://mobile.igihe.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/bnr-igiye-kwemerera-ibindi-bigo-byigenga-gutanga-serivisi-z-ubwiteganyirize
Répondre
K
Yego wa mbwakazi we frida ; jyana ayo mabyi yawe i Mutobo ntawe uyakeneye we gihuka .
Répondre
K
Ngayo amateka y'urwanda mwa nkoramaraso mwe. Uzo reba nawe izo Calachnckovs zabamenesheje!!! Ubu noneho Bafite Izirasa naho mubundamye mu mashyamba.
Répondre
B
UZADUSUHULIZE JACQUE NZIZA-DAN MUNYUZA NA GASANA EUGENE
K
01 Ukwakira 1990: Byinshi utari uzi byaranze iminsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, mu Rwanda ni umunsi wahariwe gukunda igihugu, ukaba warahujwe n’umunsi wibukwaho itangizwa ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda ariko ukaba wizihirizwa rimwe n’umunsi w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare za buri mwaka, aho ingabo zahoze ari iza APR zinjiraga mu Rwanda zigatangira urugamba rwamaze imyaka itatu n’amezi icumi bityo hakaba hashize imyaka 25 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe Twifashishije ibiganiro byigeze gutangwa na General Ceasera Kayizari na Gen Happy Ruvusha. Hari mu 2011

Benshi mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, bari mu ngabo za Uganda (UPDF), ubwo bamwe bahitagamo kwifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi bakiyemeza kubohora u Rwanda, dore ko byafashe igihe kinini hagakoreshwa n’imbaraga n’ubushobozi by’Abanyarwanda bari no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzaniya, u Burundi n’ahandi.

Icyo gihe begeranyaga inkunga y’amafaranga ndetse n’abasore bahitagamo kwifatanya na bagenzi babo mu gutegura urugamba.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990,ni yo yabaye imbarutso.

Mu kwezi k’Ukuboza 2011, mu kiganiro n’itangazamakuru LT General Siza Kayizari ndetse na Gen Happy Ruvusha wari Eskoti wa Gen. Rwigema ubwo twari i Kagitumba aho rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye ndetse ari naho isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ryumvikaniye, bagize byinshi basobanura ku minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ceaser Kayizari abisobanura, ku itariki ya 01 ukwakira 1990, bambukiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Kagitumba aho bambutse mu gitondo kare bagera ku bantu magana abiri, bakinjira mu byiciro ku buryo ahagana mu masaa sita z’amanywa bari bamaze kugera ku basikirikare 800 bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Siza akomeza avuga ko intambara yo ku mupaka wa Kagitumba itamaze iminota irenze itatu, bityo bagakomeza bigira imbere nubwo avuga ko byageze aho bikaba ngombwa ko bahindura uburyo urugamba rwarwanwaga.

Gen Siza kandi akomeza asobanura ko ubwo binjiraga mu Rwanda bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Uganda, amapeti n’indagamuntu za gisirikare bya Uganda, ariko mbere y’uko bambuka umugezi w’Umuvumba byose babijugunye mu mazi.

Siza Kayizari wari mu binjiriye ku mupaka wa Kagitumba avuga ko n’ubwo urugamba rwari rworoshye kurukomereza Kagitumba, abayobozi ba RPF baje gutekereza ko nibakomereza urugamba mu gace karimo abaturage biza kubagiraho ingaruka, bityo bagahitamo kwinjiririra iy’amajyaruguru mu gace k’i Burunga aho batari borohewe no kubona ibyo kurya ndetse n’ubukonje.

Yagize ati “ hano (Kagitumba) hari abaturage, abayobozi baravuze bati ’intambara nituyitangirira mu baturage, abaturage barahashirira, afazali reka tugire ikibazo cy’ibyo kurya, turwane n’abarwana, kuko burya intambara igera muri Kapitali yarangiye, iyo ubonye bakugeranye muri Kapitari ujye umenya ngo intambara yarangiye..."

Ni cyo gituma intambara yatangiye Kagitumba, ntiyatangirira Byumba ntiyatangirira Ruhengeri

Lieutenant General Siza asobanura uburyo bajugunye ibirango by’igisirikare cya Uganda mbere yo kwinjira mu Rwanda aho agira ati “tugeze kuri uyu mugenzi (Umugenzi w’Umuvumba) twahageze twambaye uniforme za kiriya gihugu (Uganda), mu gitondo twari magana abiri, aya masaha twari tumaze kuba magana inani (11h47).
Intambara ya hano yamaze nk’imonota itatu yonyine, yari irangiye. Ariko icyaranze intambara ya hano…, ni uko twari dufite identity card za gisirikari z’i Bugande." Ibi bya hano byose (yerekanaga amapeti ari ku mwenda), byasigaye mu mugenzi w’Umuvumba..,guhera ku bya Fred Rwigema”.

Lieutenant General Siza Kayizari avuga ko iyi tariki ya mbere yabaye imbarutso y’iterambere ry’ibimaze kugerwaho bigikomeza n’uyu munsi...

Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwariho, bwumvaga ko Inkotanyi zinjiye mu gihugu, mu gitondo cyo kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira 1990, Radiyo y’igihugu yatangaje ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi ko ubu kinjiye mu bihe bidasanzwe ndetse ko igihugu kinjiye mu ntambara cyavugaga ko cyatewe n’Ubugande.

Guhera uwo munsi hahise hashyirwaho ibihe bidasanzwe (couvre-feu) aho nta bantu bari bemerewe gusohoka mu ngo cyangwa guhagarara mu dutsiko turenze abantu babiri, ko tutemewe.

By’umwihariko nta muntu wari wemerewe kugenda mu muhanda guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri wese yasabwa kuba ari we mu rugo kuva sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza isaa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Nkuko bisobanurwa na Gen Happy Ruvusha, wari mu barindaga Gen. Maj Fred Rwigema, avuga ko yarashwe mu masaha y’igitondo ahagana isaa kumi n’ebyiri n’igice. General Ruvusha ati “ icyo gihe nari body guard wa Rwigema.

Tuza ku itariki ya 02 mu gitondo, ex-far yamenye ko twahateye tariki ya 01 iraza ijya ahantu bita Nyabwishobonzi,… twatangiye kuzamuka umusozi, tugeze hejuru Late (Rwigema) aratubwira ati ntabwo ndibugume hano, reka njye hejuru ahantu hirengereye dushobore gu-kominiketinga (coummuniquer) kugira ngo mbashe kuyobora urugamba, ari abari iburyo bwanjye n’ibumoso bwanjye mbikurikirane neza. Tugitunguka ruguru hariya, twari abasirikare bake cyane twari nka batandatu turi kumwe nawe, abandi bose bari hano hasi, hatunguka imodoka y’ijipe ya ex-far, abari mu Rwanda murazizi imodoka z’amajipe exfar yagiraga zariho imbunda hejuru, imbunda igeze hano yarashe nk’amasasu nk’atandatu.., abari hano bahita bayirasa, muri ayo masasu ni ho havuye rimwe rifata Late Rwigema. Ryamufashe ku masoso ritunguka hano inyuma, tuguma hano hejuru mu by’ukuri tuhamara n’umwanya. icyo gihe yaravuze ngo ndarashwe ntarindi jambo yongeyeho, jye ubabwira nari kumwe nawe." .

Col Ruvusha Happy yerekana aho isasu barashe Rwigema ryahingutse mu mutwe
Benshi bakunze kwibaza impamvu mu bari kumwe na General Majoro Fred Rwigema ari we wapfuye ku ikubitiro, ari na byo bituma bamwe babivuga ukwinshi, bamwe bakeka ko Jeneral Rwigema yaba yarishwe na bagenzi, hibazwa uburyo yaba yarapfuye ku munsi wa kabiri w’urugamba, kuri iki kibazo Gen Ruvusha Happy avuga ko ibyabaye kuri Rwigema ari iby’urugamba nkuko abihamya nk’uwarashwe bari kumwe.

Ati“..jye ubabwira ibi nari kumwe na we, yari yararwanye intambara nyinshi.., ni nkuko wambaza kuki wowe uri ho, kandi nazanye n’abantu ibihumbi byinshi ariko bose si ko bariho", Gen Ruvusha Happy warindaga Fred Rwigema.

Ruvusha avuga ko byakomeje kugirwa ibanga mu rwego rwo kwirinda guca intege na morali abasikikare, maze bamushyinguye hafi aho babanje kwereka umufasha we umurambo wa Rwigema.

Gen Ruvusha avuga ko mbere y’uko ashyingurwa I Kagitumba, habanje kwerekwanwa uburyo yarashwemo, ndetse n’umugore we icyo gihe akaba yari ahari mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’ibyo abantu bakekaga ko Jenerali Majoro Fred Rwigema yaba yarishwe biturutse ku gusubiranamo kw’abari ingabo za RPF, akaba yarashyinguwe Kagitumba itariki 25 Ukwakira 1990.

Nyamara ubwo mu burasirazuba bw’igihugu, urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanyije, mu gihugu hagati hari hatangiye ibikorwa byo gufata abitwaga ibyitso, cyane cyane abatutsi bari mu nzego z’imirimo itandukanye n’abari bajijutse, aho bagiye bafungirwa mu ma sitade na za burigade zariho icyo gihe.

Ku itariki ya 04 Ukwakira 1990, nibwo muri Kigali haraye humvikana urusaku rw’imbunda. Benshi mu banyarwanda batangiye guhohoterwa no gutotezwa bavuga ko bafitanye isano n’intambara yashojwe mu gihugu n’Inkotanyi.

Mu gihe mu burasirazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanjije hagati y’ingabo za FAR na APR, mu gihugu hagati ibintu ntago byari byoroshye kuri bamwe, aho za kasho za Komini, Gereza na Burigade ndetse n’amasitade, byari byuzuye abantu bafashwe bagafungwa bitwa ibyitso by’inyenzi zateye u Rwanda.

Muri iki gihe mu gihugu hose hashyizweho ibihe bidasanzwe by’umukwabu nk’igihugu kiri mu ntamabara.

Tariki ya 03 Ukwakira 1990, mu murwa mukuru Kigali ndetse no mu gihugu hose habaye ibikorwa byo gushyingura imitumba, nk’ikimenyetso cyo kwishma, aho Ubutegetsi bwa Habyarimana bwishimiraga urupfu rw’uwari Umukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Fred Rwigema.
Répondre
R
Reka mbabwire, aya ni amatiku yabokamye. Mu Rwanda hari imyigaragambyo y'abaturage mwigeze mwumva ihabera yamagana Prezida Kagame, nk'uko byagenze i Burundi abaturage bamagana Nkurunziza nawe akabashumuriza interahamwe n'imbonerakure zikabica? twe ibyo twabonye mu Rwanda ni abaturage benshi ahubwo basabye ko HE Paul Kagame ko yakongera kuziyamamariza indi mandat. Ibi kandi nta gitangaza kirimo kuko nta muperezida n'umwe wigeze ayobora neza abanyarwanda nka HE Paul Kagame. Uretse abagenocidaires n'ibijyanye nabo byose nibo bamurwanya birirwa bamusebya hano, kuko akora ibyiza bo bagakora amahano. Ubuse umuntu azigira ikigomeke yice amategeko Police imwihorere ngo ni uko ari mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda? ariko ye!! kuba mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ntabwo bivuze kuba uri hejuru y'amategeko! uretse n'uri mu ishyaka ritavuga rumwe n'u Rwanda nubwo waba uri muri FPR iyo wishe amategeko urahanwa. Mujye mureka amarangamutima atuma mwisuzuguza imbere y'abanyarwanda. HE Paul Kagame abanyarwanda benshi turamushyigikiye kandi tuzamutora. Niba mushaka kwandika aho ibintu byacitse mujye mwandika Nkurunziza wahinduye u Burundi agatobero, mwandike Congo, mwandike Gabon naho u Rwanda murufashe hasi. Ibyo murwifuriza ntabwo muzapfa mubibonye.
Répondre
D
UZABAZE ABO BITA DMI. NIBA MUTARAHUYE, UJYE USHIMIRA NYAGASANI.
R
Nimubona hari umututsi usigaye ku ikarita yisi Kagame nafata indi manda muzangaye. Bazashira pe!
Répondre
R
Nimubona hari umututsi usigaye ku ikarita yisi Kagame nafata indi manda muzangaye. Bazashira pe!
Répondre
B
Ndibuka ibishushanyo bya SA umusoda wa Apparteid arisha imbwa abaturage ; mbigereranya n'agafuni ka Dasso mu mutwe wumuzunguzayi ; butini mu hatuza kumuturage ugaramye mu muhanda ; umugeri mu gatuza kumubyeyi uzunguza ngo arebe ko umwana yakora ku munwa......Rweru ; ibyobo inyuma ya 130 ......
Kugeza lyari ?
Kandi byose bizashira hasigare urukundo Hilaliya we !
Répondre
G
Ibi FPR iririmba nibyo koko?

https://www.youtube.com/watch?v=Nc4OdDon8xk
Répondre
I
Bwana Chair,

Ugiye nk'i KGL ukajya imbere y'abo baturage uhamagarira kwigomeka ku butegetsi, ndumva byarushaho gutanga umusaruro kurusha za communiqués stériles zo kuri internet.
Sibyo?
Répondre
I
Na "guillotine " yarashyize irahagarara.
Na "apparteid" yarashyize irararangira .
Na "exclavage negre" muri Ameruka yarashize .
Na " colonisation y'Afrika " yarahagaze nubwo nta byera ngo de.
N'"agasitwe k'ubwicanyi " bwa Kagame n'agatsiko ke n'udukingilizo tw'isi tumuherekeza kazashira .
Murakoze.
Répondre
H
Uko byagenda kose Kagame yakwiyamamaza cg se nundi wo muli FPR Kagame ashyigikiye bakamubangikanya na bandi bacandida nkuko Opposition ibyifuza ntibyatuma umuntu wa FPR adatorwa 95% .Kuko FPR nibo bazategura amatora bayahagalikire kandi banabarure,ibyo mulimo byose murata igihe .
Répondre
K
@ Ingaruka muzazifasha 2!

Ariko interahamwe murirushya gusa. Igihe mwohoha se niko mwabikekaga mwa nkoramaraso mwe??
Komeza mwangare iby'urwanda n'ahazaza mubirekere benerwo.

Mwaragaragaye gusa!!
Répondre
I
Frida wowe ugomba kuba ukiri ikinondo cyavukiye Nakivale kitazi amateka y' URwanda! None inkoramaraso za mbere ZITARI IZADUKANYE UMUCO WO GUCA IMBORO RWAMO N' AMABYA Y' ABAHINZA, NINDE WA NDINDAGIRE UTAGIRE UBWONKO N' UBWENGE?
Niba ushaka "oeil pour oeil, dent pour dent", Ivanjili tuzayifasha hasi, tukugemurire ; nta wasi!
I
Harya ngo Kagame yaciye umurongo utukura! Akambere kararyoha ariko akanyuma kakarusha! ndabona inkotanyi zikomeje kwikirigita nyamara ikibazo cya manda ya kagame mu mwaka w'2017 ni agapfunyika ka kabutindi!
Répondre
K
Hari imurongo ntarengwa mwa bahutu mwe Muzehe yarababwiye.
Izi nyangabirama ahubwo zigira imana ko zifunze.
Ubona iyo zirya nzirakarengane mwajijije uko zavutse iyo muzifunga ko ubu ziba zigemurirwa.

Abahutu ubundi mbona no kubafunga ari ukubarengeshwa sinzi impamvu ababishinzwe badakuraho umwanda mukajyana nubwo bwose bwiha kubavugira kubera inda yaburenze.

Vive Kagame
Vive le Rwanda
Répondre
G
Ngo "...bakureho umwanda"?
Menya ko bariya wira "inzirakarengane bajijijwe ubusa" nabo wari "UMWANDA" imbere y' ababanyujijeho ipanga na ntampongano!
IKI, NIBA UTACYUMVA, UMENYE KO IZI NTWARO NTAHO ZAGIYE, WA MUGANI WA Vladmir PUTIN IYO ABWIRA N.A.T.O KO INTWARO ABASOVIETS BASIZE NTAHO ZAGIYE!