Rwanda : Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yiyemeje kuzagwa ishyanga aho gutegekwa na Paul Kagame !
Mu gihe benshi baba bibaza impamvu umwami Kigeri V Ndahindurwa agize imyaka 80 atararongora, Esra Mpyisi, inararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami mu Rwanda yagize icyo abivugaho ndetse anavuga igituma uyu mwami yanga gutahuka.
Mpyisi avuga ko icyo gihe Kigeri V yaza akaba Umwami uganje, Minisitiri w’Intebe akaba ariwe muyobozi w’umunyapolitiki, nk’uko biri mu Bwongereza n’u Buholandi, ariko ngo ibyo ni inzozi ko u Rwanda rwarangije kwinjira muri repubulika. Mpyisi asobanura ibyo yaganiriye na Kigeri V, amusaba gutaha mu Rwanda, yagize ati: “Namugiriye inama 2 ngo yihitiremo, nk’umunyarwanda uzi kandi wubaha iby’umuco mubwira ko yareka akazagwa mu mahanga, ikindi namubwiye ko yakwitahira mu Rwanda kuko nta cyaha kirimo ku Mana”. Kuba yaramubwiye kwemera akagwa mu mahanga ngo ni uko aho kugirango atahe ahemukire igihugu nk’umuntu uzi ko kizira gutaha nka rubanda yarahunze ari umwami, byarutwa no kugwa i Mahanga.
Pasiteri Mpyisi avuga ko Kigeli V Ndahindurwa yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda, kandi ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane. Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi, Mpyisi yakomeje ahamya ko ibyo avuga ari ibyo yaganiriye na Kigeri ahayinga 1970 ubwo bari bari muri Uganda, gusa ngo akaba yaramugiriye inama yo kuguma kuba ingaragu aho gushyira u Rwanda mu byago. Ngo mu gihe uyu mwami yaba atashye mu Rwanda, agataha nka rubanda atakitwa umwami ngo iryo ryaba ari ishyano ryaba rigwiriye u Rwanda, aha akaba anavuga ko aramutse atashye yitwa umwami, Perezida Kagame yaba Minisitiri w’Intebe nk’uko mu bindi bihugu bikiyobowe n’abami bigenda.
/http%3A%2F%2Fwww.ukwezi.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL630xH421%2Fmpyisijpg-3bcb2c-c9d8d.jpg%3F1469537759)
Kuwa Gatatu itariki 29 Kamena 2016, nibwo Umwami Kigeri V yizihije isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko, umuhango wabereye ahitwa Cavalry mu mujyi wa London mu Bwongereza ariko ikinyamakuru cyashyize hanze amafoto y’uwo munsi kikaba kitaratangaje icyateye Kigeri kujya kwizihiriza uwo munsi mukuru aho kandi asanzwe aba USA.
Source :bwiza.com