Rwanda : Taliki ya 1 Nyakanga 2016 itubere umunsi wo kwigenga twishakamo ibisubizo by’ibibazo dufite (F.Twagiramungu).

Publié le par veritas

Akarasisi k'abanyeshuri i Kigali ku italiki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rubona ubwigenge.

Akarasisi k'abanyeshuri i Kigali ku italiki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rubona ubwigenge.

Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2016 utwibutsa imyaka 54 tumaze tuvuye ku ngoyi y’ubuja na gikolonize, tukabaho twigenga mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Ariko kandi kuri bamwe mu banyagihugu uyu munsi w’ubwigenge bw’igihgu cyabo bawufata kimwe n’iminsi isanzwe, kuberako kuribo ibyabaye kuri iyo tariki bisa naho bitabareba; mbese muri make ntacyo uyu munsi ubabwiye. Muri abo harimo abayobozi b’igihugu cyacu bafite inkomoko yabo muri FPR/RPF, mbese kuri bo basa naho uwo munsi utabareba na gato ku mpamvu badasobanura; mbese umuntu akaba yatekerezako u  Rwanda rugizwe n’ibihugu bibiri!

Abandi uyu munsi utagize icyo ubwiye ni abanyarwanda batari bageza ku myaka 30, batojwe n’ingoma iriho kutiga no kutamenya amateka y’igihugu cyabo yabayeho  mbere y’umwaka w’1994; abo banyarwanda bakaba bakomeje kwibera mu bujiji batojwe n’abayobozi b’igihugu cyacu bariho muri iki gihe; abo bayobozi bakaba batifuza na gato ko urubyiruko rw’abanyarwanda rumenya amateka mabi y’u Rwanda yabayeho mbere y’umwaka w’1959 no kuva muri 1959 kugeza mu mwaka w’1990 FPR Inkotanyi igaba ibitero bya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda. Nyamara dushyize mu gaciro ni ngombwa cyane ko buri tariki ya 1 Nyakanga twagombye kuyigira twese umunsi w’isabukuru yubahirizwa n’Abanyarwanda bose.

Ni uko byagombye kugenda kubera ko iyi tariki ya 1 Nyakanga yibutsa igihe Abanyarwanda bavuye mu bucakara, bigatuma baboneraho no guharanira ubwigenge bw’igihugu cyabo kugira ngo gisubirane ubusugire bwacyo cyari gifite mbere yo kuba koloni y’Abadage no kuba indagizo z’abakoloni b’Ababirigi. Nk’Abanyarwanda, ikindi iyi tariki itwibutsa kuri uyu munsi ni ukutirengagiza cyangwa ngo twiyibagize nkana ko mu mateka y’igihugu cyacu cy’u Rwanda, ko twatinyutse kwiyemeza guca burundu ubufutanye bukomeye bwari hagati y’abakoloni b’Ababirigi bari bafitanye n’ingoma ya cyami yari ifite ubwiganze bw’abayobozi bitwaga Abatutsi ari bo batware, bari barifatiye rubanda rwagiseseka rwitwaga abahutu, bakaruhindura abaja mu gihugu cyabo. Abatware bakubitiraga abahutu gukora no kurangiza neza imirimo batahemberwaga, aribyo byitwa uburetwa.

Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga kandi tutitaye kubahunga amateka yaranze igihugu cyacu, ni ngombwa ko twibuka kandi tugaha icyubahiro intwali zarwaniye kugira ngo Abanyarwanda bave mu bucakara, kugirango bishyire bizane mu gihugu cyabo, no kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kireke gukomeza kuba koloni y’Ababirigi, bityo kigahabwa ubwigenge, kigasubirana ubusugire bwacyo, kigahabwa icyicaro mu ruhando rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kikava mu icuraburindi, kikaboneza inzira y’amajyambere.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuri iyi itariki itazibarana yo kuwa 1 Nyakaganga, mbifurije umunsi mwiza w’ibyishimo n’amahoro mu mitima yanyu no mu ngo zanyu ; nubwo muri uyu mwaka w’2016 twizihiza uyu munsi bucece nyuma y’imyaka 54 yose tumaze twigobotoye ubucakara na gikoloni. Twizihiza uyu munsi w’ubwigenge dutyo kuko abayobora igihugu cy’u Rwanda muri iki gihe ariko babishaka, kuberako biyemeje kuducengezamo ingengabitekerezo nshya ishingiye ku kinyoma cy’impindura-mateka n’icengeza-matwara by’ingoma y’igitugu cya gisirikare, yiyemeje gutsikamiza rubanda no gupfuka umunwa abahangana nayo mu gihugu rwagati. Gusa dufite icyizere ko ibihe tugezemo bitazakomeza kutwemerera gukomeza kuba ingaruzwamuheto.

Uyu munsi kandi twibuka n’impunzi zavuye mu gihugu kubera imvururu zo mu mwaka w’1959 ubu zikaba zarakigarutsemo. Ubu kandi turibuka nanone impunzi z’Abanyarwanda zahunze muri 1994 bitewe n’intambara yashojwe n’Inkotanyi muri 1990, ikarangira hatanzwe ibitambo bitagira umubare muri 1994 na nubu bigikomeza. Impunzi aho zaba ziri hose, zaba izo muri 1959 zitatashye, n’izo muri 1994, zose ni impunzi z’Abanyarwanda. Izo mpunzi zose zigomba kwishyira hamwe zigashakisha inzira yogusubira mu gihugu cyazo bidatinze; ni zifatanye urugamba rwogutaha mumahoro azira agasuzuguro, zihabwe umutekano mu gihugu, zishyire kandi zizane, zisubizwe ibyazo, kandi zikore politike ishingiye kuri demokarasi, kugira ngo ejo hazaza “sakindi itazabyara ikindi”.

Ndizerako hari umunsi umwe Abanyarwanda twese tuzarandura imizi y’imbuto mbi yabibwe mu mitima yacu, ikaba ishingiye cyane ku moko twemejwe kandi agashimangirwa n’ivanjili ya gikolonize, iyo mbuto mbi ikaba yarafumbiwe n’amateka mabi twanyuzemo n’ibinyoma twatojwe. Ibihe biha ibindi, tugomba kuva mu bihe by’inzangano n’incyuro zidafite ishingiro, tugashaka icyazana amahoro n’ituze mu mitima yacu; maze tukiha umugambi wo kubana kinyarwanda nkuko byahoze mu gihugu cyacu duhujemo umuco.

Jye ntayindi ntambara ndwana, uretse gushaka buri munsi icyatuma tureka inzika, izangano n’ikinyoma hamwe n’ibyishongoro, tugashaka ubumwe bwacu nk’abenegihugu, tukubaka igihugu cyacu, tukacyubakira ku musingi wa demokarasi. Demokarasi niyo yonyine shingiro ry’amahoro arambye n’ubukungu butajegajega kuri twese, bityo kandi tugomba gufatanya na bene wacu bo mu bihugu byiswe ibyo mu "Biyaga Bigali bya Afurika", tugateza akarere kose imbere kandi mu mahoro.

Harakabaho ukwishyira ukizana, harakabaho ukuri kw’amateka y’u Rwanda, harakabaho ubumwe mu Banyarwanda.

Faustin Twagiramungu,
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
UMVA NKUGIRE INAMA MUHUTU RISE!

SINGOBWA KWEMERA RUKOKOMA KUKO NANNYE SIMWEMERA KANDI NTANUWEMERWA NABOSE,ICYO NANZE NI ABAMWIBASIRA NKAHO ARIWE MWANZI UDUHANGAYIKISHIJE.ARI MUBUHUNGIRO NKATWE TWESE,YAPFUSHIJE ABE NKATWE TWESE NKEKAKO AKENEYE KUBONA URWANDA RUGANJE AMAHORO NKATWE TWESE.
URABONA ITIKU UKURUYE WIBASIRA RUKOKOMA UGATUMA ABAFANABE BAKWITA INTERAHAMWE (NABYO SIMBISHIMA ARIKO)ABANTU NKAMWE MWACITSE URURONDOGORERO MUTUKA RUKOKOMA WILSON RWAKA NABANDI BATUMVA IBINTU KIMWE NAMWE MUKORERA UMWANZI MUBISHAKA CYANGWA MUTABISHAKA.
MUVE MUNZANGANO TWIKUNDANIRE GUKUNDANA NIBITUNANIRA NTAKIBAZO ARIKO DUTAHIRIZE UMUGOZI UMWE DUHASHYE FPR NA CHEF WAYO KAGAME TWEKUGUMYA KUBIBA INZANGANO ZIDAFITE EPFO NA RUGURU.
Répondre
M
Ese kuri mwe utemera Rukokoma wese aba ari interahamwe?? he hehhhhhh, harahagazwe pe! Ubwo se mutaniye he na so wanyu FPR?? Niho hahandi hanyu tu ibyanyu byabaye umwaku n'iryo rizembe ryanyu ngo ni Rukokoma. Reka mbibwirire: Uko mutateze kuzapfa mubonye:
1.Cyiza Besigye aba president,
2.Etienne Tshisekedi aba president,
3.Morgan Tsvangiray aba President,
4.Raila Odinga aba president,
5. Ni nako mutazigera mubona na rimwe icyo gisahiranda cyanyu ngo ni Twagiramungu Faustin a.k.a Rukokoma ukina politiki zo mu birere z'ubugambanyi, kiba president w'u Rwanda n'isegonda n'imwe. Dore aho nibereye!
Reka niririmbire:

♫♪♫♪ FDLR yacu yaraje kandi ntizahinyuka, Twagiramungu urabeshya igomba kukwahagiza, ibyo ukora byose urabeshya IBYAWE BIZABA UBUSA, TWANZE AGASUZUGURO ♫♫♫♫♫ (X3)
Répondre
N
Yewe, interahamwe zirasetsa koko! Iyo Rukokoma aba igisahiranda kandi agakunda ubutegetsi yari kwemera akarya umwanda nka mwene Makuza agapfukamira inkotanyi akarya amakotanyi kakahava! None se Interahamwe zifite ubutegetsi n'amafaranga kurusha Kagame kuburyo Rukokoma ajya kubibambura ? Interahalwe nizireke gusetsa imikara ntabwo ishyamba riruta Kigali Rukokoma yanze kubamo mugasuzuguro!
Répondre
M
Bazirunge zange zibe isogo!! Nimushaka mukoronge mutuke FDLR kajana, ariko niho hahandi tu! Gutuka FDLR sibyo bituma abanyarwanda bibona muri icyo gisahiranda cyanyu ngo ni Rukokoma cyarenzwe n'inda n'umururumba w'ubutegetsi kizarinda gikenyuka kitabubonye na rimwe. Ubu se murahakana ko ibyacyo bitabaye ubusa nk'uko twabiririmbaga???
Reka niririmbire:

♫♪♫♪ FDLR yacu yaraje kandi ntizahinyuka, Twagiramungu urabeshya igomba kukwahagiza, ibyo ukora byose urabeshya IBYAWE BIZABA UBUSA, TWANZE AGASUZUGURO ♫♫♫♫♫ (X3)
Répondre
R
AHUBWO SE IZO NTERAHAMWE MURACYAZITAHO IGIHE?MUZIREKE ZARARINDAGIYE NTIZIZI IBYO TURIMO.ZIRAKIBEREYE MURI COGAMWA
Répondre
K
KWERI NIBYO ZIMBWIRIRE ZIBONA TUZIHORERA ZIKAGIRANGO NTITUZI KUVUGA CYANGWA TUYOBEWE AMABI YAZO.ESE UHERUKA KUMVA ZIVUGA KAGAME UBURYO AMAZE ABANYARWANDA NA FPR YE KO ZIBONEYE ABANZI BO KURWANYA (Rukokoma,Wilson,Rwaka na CNRD)BARIYA NJYE SINKUNZE KUBATAHO IGIHE TWAPFUSHIJE DUHAGAZE.NYARUKIRA KURI RUTWITSI YABO INTABAZA URABONA URUGAMBA BARWANA UZARUSOBANUKIRWA!
Ibigambo nkibi bya MUHUTU rise and shine nibyo biberamo ubutiko butagira epfo na ruguru.
VERTAS AVUGA IHITISHA IGITEKEREZO CYA BURI MUNTU.
JYA KUNTABAZA UTANGE IGITEKEREZO KIVUGA NEZA CNRD CYANGWA WILSON UREBE,IMINOTA IBIRI NI MYINSHI BAHITA BAGISIBA IYO UTARI MURUBWO BUSITWE BWABO.
Répondre
K
Ariko interahamwe zo muri FDLR zataye umutwe! Rukokoma zimuhoza mukanwa ayobora FDLR? Ni nde se uyobewe ko ziriya nterahamwe zamuhekuye? Ajya kuzigambanira se arazishinzwe!! Interahamwe za FDLR zibona kumena amaraso y'abahutu kuva mu 1994 hari icyo byazigejejeho uretse kujwigirira mu mashyamba? Nizishyire hasi Rukokoma agira uko agenda kandi Imana yamurengeye akaba akiriho izakomeza kumuha imbaraga zo gutsinda abicanyi bose! CNRD yo bayikurire ingofero kuko ifite ibyangombwa byose na politique nziza yo gucyura abanyarwanda mu gihugu cyabo imaze kwegeka ku ruhande udutsiko tw'abicanyi ba FDLR ya Byiringiro na FPR ya Kagame bamaze imyaka 26 barwanira hejuru y'abanyarwanda nkaho ari ibyatsi !!
Répondre
M
Ese ko noneho mbona veritas idaheruka gusabagiza za mboga mbi zayo ngo ni CNARD UBWIGUNGE???? Erega njye narabibabwiye ko izo mboga zanyu zitazarenza amezi atandatu zikivugwa murampakanya none dore zizimye zitamaze n'ukwezi kumwe kandi njye nari narazihaye kugeza mu kwa 12!☺☺☺
None Rukokoma abonye bimuyobeye none atangiye
kuza kumwara hano atogotana iby'ubwigenge bwa nyirarureshwa. Niko se Rukoko, ni gute wavuga ubwigenge wirirwa ugambanira abantu ukabicisha kubera inda yawe
yakurenze? Ntabwo ushobora kuba Liberator na Betrayor mu gihe kimwe.
Uzamese kamwe wibere umugambanyi kuko niwo mwuga wagutunze kuva kera. Iby'ubwigenge ubirekere ba nyirabyo kuko si ibyawe. Erega wabyanga wabyemera ibyawe bizaba ubusa.

Reka niririmbire:

♫♪♫♪ FDLR yacu yaraje kandi ntizahinyuka, Twagiramungu urabeshya igomba kukwahagiza, ibyo ukora byose urabeshya IBYAWE BIZABA UBUSA, TWANZE AGASUZUGURO ♫♫♫♫♫ (X3)
Répondre
E
BITEYE AGAHINDA KWITWA UMUKOZI WAKIREYE IMANA IMYAKA MYINSHI NKA EZIRA MPYISI akaba ASHAJE AVUGA IBINTU BIRUTWA NUNURWAYI WO MUMUTWE:

ARAGIRA ATI: DEMOKARASI NA INDEPENDENCE ntizazanwe na INKOTANYI ZABISANZEHO ARIKO BYAGIYEHO NABI KANDI BITANGWA NAB BYAKIRWA NABII. Aho yenda SIMUNYOMOZA kuko SINARIMPARI nubwo nawe waruhari YAHABEREYE UBUSA uko mbibona.

ARAKOMEZA ATI: ICYO (INKOTANYI) ZAZANYE NI UKUYISHYIRA MUBIKIRWA!!!! WOW! PASTEUR EZIRA MPYISI nahise numva UNTEYE AGAHINDA! MUBIKORWA!!!!!!!

- FPR INKOTANYI yamanutse UMURINDI IRIMBURA - YICA KINANI - IRINBUZA IMBAGA Y'ABATUTSI N'ABAHUTU - YICA ABIHAYIMANA- IRIMBURA INKAMBI - IJUGUNYA MUNYANJA - IRATWIKA - IROTSA - BIGAMBA KO BISHE BAKE (IBIHE BYIHUTA VUBA....) NGO FPR yaje IVUGURURA INASHIMANGIRA DEMOKARASI!!!! MBEGA AGAHINDA!

EJO BUNDI NIBWO YAVUGAGA KO ASENGERA NU IDINI YA SHITANI! NI AJUMIRO..... URDA RWARARANGIYE NTABASAZA RUSIGARANYE NABARI BAHARI NGO BABAJYANYE I WAWA. NA MPYISI MUZAMUJYANE.

http://www.therwandan.com/ki/ezra-mpyisi-ati-ubwigenge-ntabwo-ari-ubwinkotanyi/
Répondre

Oya Serge ni igishwi cy'umuhutu kitagira ubwenge. Serge ni injiji yamarishije amaguru zaire ihunga ubwicanyi bw'inyenzi Kayumba Nyamwasa igeze muri US iti nkakuyoboka nkajya nirirwa nkuvuganira kuri bene wacu b'abahutu!!!! Wowe rero uteze amakiriro kuri Serge w'ingaruzwamuheto urambabaje.
Répondre
R
Twagiramungu Innocent ni umunyakuri 100% +
Udashaka kumva ibyo yavuze ntacyo ateze kuzumva kuko amatwi arimo urupfu ntiyumva, naho wavuza ingoma ntiyumva kuko urupfu ruba rwayazibye. Jyewe nahaye abanyarwanda igihe gito gusa ngo barebe uko basibangana kwikarita yisi, ntibumvise icyo nashatse kuvuga. Na Innocent rero niba mutumva icyo yashatse kuvuga nimuceceke ubundi muhame mwumve kuko ikizabumvisha kirahari kandi cyateguwe kera. Utuntu turi kuboshya ni duto cyane, utundi ni udukingirizo mukingirijwe mu maso hanyu twose tugiye kuvaho maze ubundi kababeho kahave kuzageza no kunkomoko yanyu abanyarwanda mwese ntanuwo kuzabara inkuru, no munsi yibuye bazagusangayo, no munsi yigitanda bazagusangayo kugeza abanyarwanda bahindutse amateka. Gutatanya imbaraga zanyu, inda mbi ninda ndende, kwigira uko mutari, kwishyira hejuru, nibindi byose bizabereka ingaruka zabyo si kera ni mutegereze gato. Nyamwanga kumva ntiyanze kubona.
Répondre
U
Yampaye inka Data!!!!!

Umuzimu wateye FDRL yanateye RNC?Ndababaye cyane! !!

Bayobozi bacu dukunda, ubu twitware gute????

Ubu se tuvuge ngo: "Divided we stand United we fall?"; "L'union ne fait plus la force?" Uyu mugani waba warahindutse?

ICYIFUZO :
MUREKE TWUBAKIRE KURI :"Forgive and Forget" Amahano yose yose yakozwe n'ari gukorwa tuyasibe.

Twibagirwe amahano Ubwami bwakoze!
Twibagirwe amahano Repubulika ya 2!
Twibagirwe amahano ya Theodore!
Twibagirwe amahano y'Inkotanyi!
Twibagirwe amahano y'Abazungu!

Mureke tubabarirane, 100 %.

Kagame arekure imfungwa zose, ifuni,imbunda, inkota,.... bisubizwe murwubati. Kandi yakire kumeza uwo yita umwanzi we No 1. Nabandi bose yita abanzi be cyangwa se abanzi b'urwanda.

Abantu bose bumva bahemukiwe na Kagame n'abafasha be, mutange imbabazi zivuye ku mutima . Mureke tumutore nk'umuyobozi w'urwanda. Nashake abe umwami uganje.

Abanyarwanda bose bose: Abasirikare n'abasivire, amashyaka yose yose, dutahe murwatubyaye.

Ba rutema ayeze, ba rusarurira munduru, ba rutuku, tubamenyeshe ko twamenye umwanzi wacu. Ko ubu duhangayitswe no gusana, kubaka imitima y'abanyarwanda n'urwanda! Niba bafite ubushake bwo gutera inkunga baze, ariko niba ari abo gusenya, gusahura no kubiba amacakubiri tubabwire tuti : Ibyo ni amateka.

MUREKE TUBABARIRANE BANYARWANDA!

NIBITABA IBYO UMWANZI W' AMACAKUBIRI, INZIKA, GUHORA, UBURYARYA, UBUJIJI,... ARAZA KUTUMARA URUHONGO HONGO
Répondre
I
Uyu Twagiramungu Innocent ubwenge bwe buracuramye nk' ubw'abakiga ! Ari gusaba ngo nihageho ishyaka rimwe rukumbi se ntazi MRND ibyayo uko byarangiye? None se impamvu zituma amashyaka menshi azamo ibibazo ntizatuma niryo shyaka rimwe yifuza ko rijyaho risenyuka kubera ibyo bibazo bisenya amashyaka menshi? Ariko se ubundi arifuza ko hajyaho ishyaka rimwe rukumbi ni nde watanze itegeko ko hajyaho amashyaka menshi? Uyu mugabo narinzi ko atekereza ariko ndabona areba hafi cyane! Izo ngabo zayoborwa na nde zidafite ishyaka?
Répondre
M
Twagiramungu innocent mufashe hasi simuzi nawe sinkuzi !! aliko mwubahire ko avuze ibyo atekereza gusa !!!

None wowe nawe ninde ufite ubwoko bucuramye ??? dore uramunenze kandi ntago wowe werekanye uko byagenda as if you don't exist !!!
S
Abanyarwanda baremye biandukanye nabandi bantu bose kwisi niyo mpamvu ibibazo byabo bihoraho kuzageza isi irangiye. Naho RNC nta nzoka yimpiri nta nzoka ya kobla kuko zose ninzoka, RNC yose ni FPR ya kabili ikorera inyuma yurwanda, kandi Serge Ndayizeye wa radio yabo yari yarihutuje none ubu yishubije ubitutsi bwe, bose nibamwe ninzoka gusa.
icuraburindi ryabanyarwanda rizahoraho kugeza isi irangiye nguwo na Twagiramungu Rukokoma yabyaye undi umusimbura kandi bagafatanya ariwe Wilson Irategeka mu kurimbagura abacika-mabombo nagafuni bya fpr inkotanyi hamwe na Rutuku mu mashyamba ya Congo. Yewe uwapfuye yarakoze azigumiriyo. Naho ibyo abo mukadomo-rwanda ntawabivuga ngo abirangize.
Répondre
A
Rwanda : Umutwe rukumbi wo kubohora abanyarwanda ingoyi ya FPR

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Umwami Paul Kagame na FPR bakomeje ingoyi iteye ubwoba ariko ikomeza guhitana imbaga.

Nyuma y'aho itegekonshinga rihinduriwe ngo ryimakaze Kagame nk'umwami w'u Rwanda kugeza atanze, biragara ko uruvugiro rwa politiki rwafunzwe burundu, bityo icyizere cy'impinduka mu mahoro kikaba cyarayoyotse  ku buryo inzira yo kurwanya Leta ku ngufu za gisirikare ariyo isigaye kugeragezwa kugeza igihe Leta yumviye ko ifite inyungu mu kuganira n'abandi banyarwanda batavuga rumwe n'ayo ku miyoborerere y 'igihugu cyangwa kugeza igihe Leta ihirimiye mu gihe yaba ikomeje kunangira kwicarana n'abandi ngo ibibazo bya politiki bihari bibonerwe umuti.

Muri urwo rwego, amashyaka yose ya " opozisiyo" (atavuga rumwe na Leta) akorera mu buhungiro   akwiye kuvaho akazagaruka dufite igihugu.

Ntabwo twatsinda intambara y'umuheto turwana n'iya demokarasi y'amashyaka menshi nta n'igihugu dufite. Biri no mu  mpavu zatumye Leta y'u Rwanda itsindwa intambara muri 1994.  Harimo gukorwa amakosa nk'ay'icyo gihe . Ipiganwa rya politiki mu mashyaka  ari mu buhungiro ritambamira bikomeye gahunda zo guhuza ingufu ngo impinduka ishoboke mu gihugu.

Niyo mpamvu nsanga, amashyaka ya politiki ari mu buhungiro yari akwiye guhagarara hagashyirwaho umutwe rukumbi w'abiyemeje gushyira imbaraga hamwe ngo babohore abanyarwanda.  Amashyaka ya politiki yazongera gukora nyuma yo kubohoza igihugu.

Mbaye mbashimiye kwitabira iyi mpuruza.

Ibikerezo byanyu mwabingezaho kuri email: innocent@twagiramungu.com
Répondre
M
IBYA RNC MUBYIHORERE BILIMO GUSOBANUKA , NAKAYUNGURUZO !! NINKIBYAQBAYE MULI : FDU IGIHE HAVUKA INKUNDURA !!! KANDI ABASHINZE INKUNDURA BOSE UBUNDI BAGOMBAGA KUBA MULI RNC KUKO BAZIRANYE KUMULINDI WA BYUMBA , BOSE BAGAMBANIRA ABAHUTU !!! KUKO RPF YABATUTSI YARWANAGA NA MRND YABAHUTU
ABASWA BAKULIKIRA BUHUMYI !!! ABATUTSI NDABUMVA KUKO BARWANIRAGA KUVA NO KUVANA IMIRYANGO YABO NAKIVARA , NKABAHUTU SE BABASANZE BATARABANYE NAKIVARA !!! OH !! IT IS REDICULOUS !!! KUBA BARAHUNZE NYUMA BABERETSE KO IDEOLOGY YA KALINGA BATAYIHUJE !!!!

NB: RNC NAMASHYAKA 5 BAGIRANYE AMASEZERANO IRAKOMEZA !! RWOSE KUKO BASHAKA GUTAHA MURWANDA BOSE , KANDI BASHAKA DEMOKARASI !! UBWIYUNGE NUBUMWE NA JUSTICE !!!!

SERGE NUMUNTU WUMUGABO NAKOMEZE YIGISHE ABAHUTU NABATUTSI KUBANA NO GUSHAKIRAHAMWE , FREEDOM PEACE UNITY AND DEMOCRACY FOR ALL RWANDESE
HUTU , TUTSI AND TWA . WELL DONE SERGE I SALUT YOU

RUDASIGWA , GAHIMA BAFUNZE ABANYARWANDA BARENGA 500.000 BABAHUTU !!! NYUMA BAVUGA KO BARENGANAGA !!! SHAME ON THEM
RUDASINGWA ABESHYA KO YABOHOTSE YASHAKAGA AMAFARANGA , YAGIYE NO KWA KANZIGA ARAYAMWIMA !!!

MUSONERA , ARWAYE INDWARA BITA KAGAME !!! NTAKINDI KIBAZO AFITE !!! ALI MUBISHE BIHIMURA , ADASHOBORA NO KUBAMARA , ABONYE AMAHORO AJE ATINYA KUREBANA NABO YAHEMUKIYE.
JOSEPH NGARAMBE ARWAYE INDRWARA BITA HABYALIMANA , YAHUNZE UBUJURA !!
NEJO NEJOBUNDI YATAHA !!!

GEN KAYUMBA , YARUNGURUTSE MUMVA , ABA YARATANZE UBUHAMYA MKU,UNTU WUMUGABO , WEMERA AMAKOSA YAKOZWE MUNTAMBARA , YASHATSE KUVUGA UKULI KWE KUMUVUYE KUMUTIMA ., ABANGAMIRWA NA PADIRI THOMAS NA SIMEON !! BITUMA YIFATA !!!

ABASHAKA IMPINDUKA MWESE CG ABAKORA POLITIKI :

MUBANZE MUSHAKE IMANA , NIBWO MUZAMENYA UKULI
MUSHAKE UBUTABERA MBERE YIBINDI , MUKULIKIZEHO RECONCILIATION TATAL KUBAHUTU NABATUTSI. MUBANE AMAHORO

MUZACYURE HIS MAJESY KIGELI NDAHINDURWA UMWAMI UGANJE WURWANDA
ABE UMWAMI WABATUTSI
MUNACYURE NYAKUBAHWA PREMIER MINITRE DESIGNE (ARUSHA) AZABE UMWAMI WABAHUTU KUKO AKUNDA UBUTEGETSI BWO HEJURU MAZE NAWE AZASAZE ARUHUTSE KUMUTIMA
MAZE AZUMVIKANE NA KIGELI UKO BAHUZA ABANYARWANDA , MUZABAHE GRADE YO MUBUSHOLISHOLI BIWE ABAYOBOZI BIKIRENGA !!!

NIHABAHO UBUTABERA BUTAVUGIRWAMO !!! ABANYARWANDA BAZARUHUKA NIBWO BAZATANGIRA KUBONA IBIKEZIKEZI BYA DEMOKARASI.

IBI MBABWIYE , GENERAL MAJOR KAGAME CURRENT PRESIDENT OF RWANDA
ABIBATANZE KUBERA IGITUTU CYAMAHANGA NA F.M.I AKABIFASHWAMO NO GUKURA KUBERA KO AMAZE KUBONA KO IBYISI BYOSE ALI UBUSA ,, AZAHA ABANYARWANDA AMAHORO YUNAMURE ICUMU AHE UBWIGENGE ABAHUTU ABAKURE KUBUCAKARA !!!

NTA OPPOSITION IZONGERA KUMVIKANA HANZE , KUKO IMPUNZI ZOSE ZIZAJYA ZIJYA MURWANDA UKO ZISHAKA ,

IMPUNZI ZIZASIGARA NIZAHOZE MUBUYOBOZI BWA RPF !!! GAHIMA RUDASINGWA
NABANDI BICANYI BO MULI RNC BABASODA , BALIMO MAJOR GIHIRO !!!

HIGIRO WAYOBOYE IKIGO CYA GABIRO , AHO ABANTU BATWIKIRWAGA MULI ZA CONTINER
KO NTACYO ARABIVUGAHO ?? YES ALIVUGIRA ATI : ABAHUTU BARARANGIYE !!!! BARANGIJWE NANDE ???

NONE SE BAMUHAYE MISSION YO KWICA GEN KAYUMBA BATAMWIZEYEHO KUBA UMWICANYI RUHARWA ??????????????????????????????????????
Répondre

Ibyo uvuga byose nibyo 100%. ARIKO HARI KIMWE NTAJYA NUMVA ABANTU BAZANA HANO:
- HABAYEHO ------ BIGENZE GUTYA ----- Nibindi nkibyo...... IKIBAZO NIBANDE BAZABIKORA? POLO KAGANE we afite ABAKOZI babikora NUBU URWARUKA ruri mumagurwa yuko BYAKORWA; AGIYE KUBOHEREZA BAGENDE BAROGE UBWENGE HANZE AHO......Gucagagurana kwa RNC cg andi mashyaka SI IKIBAZO kuko na FPR Ishyamba siryeru ARIKO IKOMEZA UMUGANBI MUBISHA WO KURIMBURA ABANYARWANDA ntacyo YITAYEHO!!

UBU ABASAZA BOSE B'ABAHUTU BAGOMBA KUJYANWA I WAWA BAGASANGAYO ABAZUKURU BABO!!! DUSINGIZE-mungu we ati: IBYO BISAZA MUREKE BIZAPFIRE MURI GEREZA Ntabwo SOCIETE IKIBIKENEYE!!!

U RDA RUJENEYE ABAGABO BASHYIRA AKABOKO HEJURU BATI: TUGIYE GUHINDURA IBINTU.

RNC: MUSHAKE UKO MWAKEMURA IKIBAZO KUKO MURI MURI BAMWE TWARIDUFITUYE IKIZERE.

POLO YABUZE UHAGURUKA NGO BAHANGANE ATAZUYAJE.
N
mbega ibibazo, mbega ibibazo byabanyarwanda? ntiturarangiza ikibazo cya FDLR none nikibazo cya RNC ngo ba ! mbega umugabo kagome polo uzi gucisha amarozi kwa shebuja Lusoferi? Oppostions yose yamurwanyaga arayigaritse izuba riva? mbega akumiro? nikose mwa bahungu mwe, RNC yashinzwe na Dr. Theogene Rudasingwa none ngo yahawe akato? kandi nawe yakomereje kuri RNC shya? ntibyoroshye pe ! mbese turagana hehe ko imbere ari mu mwijima mwa bantu mwe?

yewe umuntu wese wambutse umupaka w'urwanda ahita afatwa nabazimu beshi cyane kandi batandukanye ushaka kubura agatwe bakamuhonda intorezo mugahanga.
impunzi zose zari ziteguye gutaha mu Rwanda zicyuwe na FDLR cg RNC none bose baraneshejwe kumugaragaro? kagome yaroga, yaroga, shitani kagome azi kuroga yarabyigiye.
ubu rero opposition mwese aho gutahiriza umugozi umwe mugiye mwisubiranamo, mugiye kwiha rubanda, akumiro numusuzi w'umuzungu.

Reka dutegereze twihanganye wasanga mugiye kwikubita agashyi mwese mugakosora amakosa yanyu mwese kuko RNC icyicaro cyanyu kiri Washington, DC USA

naho FDLR icyicaro cyayo kiri muri afrika yo hagati.
FDLR mwese mwibuke ko inshuti ya kure irutwa numwanzi wa hafi. abatuye za burayi na amerika ntabwo aribo bazatabara abanyarwanda baboshye kandi bananiwe cyane ahubwo bazabohozwa ninshuti baturanye cg babana bya hafi.

mukomere mwese
Répondre
M
Umudaso wakubiswe izakabwana ahohotera abaturage . Uriya mudasso wishe umuzunguzayi bulya yagombye kuba yarajyanye nawe !
Umunsi mwiza wubwigenge kuri twese . Twese hamwe bizoza !
Répondre
A
Yeeeh.najye ndunga muryawe nshimangira bidasubirwaho ko,ubwigenge,kwishyira tukizana murwatubyaye,nokubaho kinyarwanda (umuco nyarwanda)nitwe twenyine (bene kanyarwanda.)tugomba kubiharanira.nubwo usanga benshi tubundabunda kubera ubwicanyi bwa leta iriho ubu,ibyo ntibigomba kuduca intege cg ngo bidukome munkokora kumugambi wogutaha mumahoro nicyunahiro murwatubyaye.naho rero buriwese ukunda urwanda kandi wifuriza bene kanyarwanda ejo heza,yaba(umuhutu ,umutwacg umututsi.)muze duhagurukire rimwe turwnye ikibi twimike ikiza .murakoze .TWIGENGE TUNABIHARANIRA.
Répondre
I
Kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2016, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abanyamahanga muri rusange, cyane cyane abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda (RNC) babyukiye ku nkuru irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerecyeye itangazo ryashyizweho umukono na Dr Theogene Rudasingwa yahaye inyito: “Itangazo ry’Umunsi w’Ubwigenge Rikozwe n’Ihuriro Rishya”.

Ingingo nyamukuru ikaba ko abashinze iri shyaka rishya ari abagabo batatu ari bo Dr Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera biyomoye kuri RNC.
Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bukuru bwa RNC butangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange, ariko by’umwihariko abayoboke ba RNC, ibi bikurikira:

1.Ubuyobozi bukuru bwa RNC bwamaganye bwivuye inyuma gahunda za Dr Rudasingwa Theogene n’abagenzi be zigamije gusenya RNC zica abayoboke mo ibice.

2.Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bushimangiye ko RNC ari imwe kandi ifatanye cyane (One and indivisible).

3.Ubuyobozi bukuru bwa RNC bushimangiye ko buzakomeza kwimakaza demokarasi n’izindi ndangagaciro yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda. Buhagaze cyane k’umuco wo gukoresha amatora mu gushyiraho abayobozi nk’uko amategeko yayo abiteganya.

4.Ubuyobozi bukuru bwa RNC buributsa ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ishyaka ashaka, rifite indangagaciro yiyumvamo. Niyo mpamvu bubeshyuza ibyanditswe mw’itangazo rya Dr Rudasingwa ko umuyoboke wa RNC ahita aba umuyoboke w’ishyaka rishya rye na bagenzi be.

5.Ubuyobozi bukuru bwa RNC busabye abayoboke n’abayobozi bo mu nzego zose gukomeza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, kuko nta gikuba cyacitse.

6.Nkuko Dr Rudasingwa yabitangaje, ntabwo agihagarariye inyungu z’Ihuriro; bityo rero, nta muyoboke cyangwa umuyobozi ukwiriye kumugana mu izina rya RNC.

7.Gahunda zose z’Ihuriro zigomba gukomeza mu nzego zose uko ziteganyijwe haba mu rwego rwa Komite Nkuru Nshingabikorwa, Biro Politiki, Intara n’Uturere. Aho bihindutse gato ni mu Karere ka Buruseli: Aho kugirango inama ngarukakwezi yajyaga iyoborwa na Dr Rudasingwa, mu rwego rw’inshingano z’agateganyo yahawe na Komite Nkuru Nshingwabikorwa,ihurire i Buruseri, abayoboke b’Akarere ka Buruseri bose basabwe kuzahurira mu nama izabera Charleroi kuwa gatandatu tariki ya 02/07/2016.

8.Gahunda zose z’ Ihuriro Nyarwanda muri Plateforme ya 5, RNC ihuriyemo na FDU-Inkingi, Amahoro, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri zizakomeza uko ziteganyijwe.

9.Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda busabye abagize Biro Politiki y’Ihuriro babishoboye kuza kwitabira ikiganiro kuri Radio Itahuka kugirango bagaragarize abanyarwanda n’abayoboke ko n’ubwo Rudasingwa n’agatsiko ke biyomoye, Ihuriro Nyarwanda rikiri imbumbe (intact).

10.Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda bwifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge.

Bikorewe I Washington DC kuwa Mbere Nyakanga 2016

Umuhuzabikorwa Mukuru a.i. w’Ihuriro Nyarwanda
Jerome Nayigiziki
Répondre
E
Mwe mufite la nostalgie of PARMEHUTU, ni mubanze mwibaze impamvu abarundi bafite Nostalgi yubutegetsi bwa Micombero, Buyoya cg Bagaza bananiwe Umuhutu nkurunziza, Impamvu nimwe, bari bubakiye kumusenyi burya, namwe rero iyo misenyi ababiligi babatsindariye munsi ya fondasiyo nyuma namwe ngo murubaka, forget nta narimwe muteze kuzatsinda ndabarahiye, muzi ko abarundi babahutu barusha abanyarwanda babahutu muli byinshi koko? Mwibuke Nkurunziza yambutsa Mushaidi, abambari ba FDLR mu Rwanda burya yashakaga kwumenya Kagame, none mwe ngo ngwiki? Muzabanze muvane umusenyi uri munsi yinkingi zanyu, murabaswa kuko imiswa yashegeshe inkingi zanyu, Ntimuri Kongo, hafi ya Gisenyi? uwo musenyi mufite mumaso nubavamo Gisenyi izabasengerera kuko hali Brasserie.
Répondre
G
Ubwigenge abanyarwanda barabufite kuva mu myaka 22 ishize, kuko mbere yayo n'ubwo nari umwana nabonaga abenshi ari abacakara mu gihugu cyabo même les hutu abatutsi bo ntiwavuga ntari Gaga, nawajyaga mu ngabo, ntawahabwaga umwanya w'ubutegetsi, babimaga na permis de conduire cg ceinture noir muri karaté kandi batsinze examin, n' andi moko yivangura abaparimehutu bahanze. None uwo musaza Twagiramungu ari kutuvangira azana ibya sebukwe le père et fondateur de l'idéologie antitutsie ? Urwo rubyiruko yitwaza iyo aba yari azi ko aribo banyarwanda buzima ugereranyije n'abasaza bangana nawe kuko urubyiruko ruri munsi ya 30 ans nta ruhare rufite mu bibi byaranze igihugu nka parimehutu, rukokoma n'ibindi. urubyiruko naruveho kuko ruzi aha ruva n'aho rujya icyo tuzi ni uko nyuma yo kubona umutekano usesuye duhora turajwe ishinga na kwiteza imbere, twiyubakira igihugu kandi dusigasira ibyo twagezeho. Ubwo nibwo bwigenge tuzi kandi twizihiza.
Répondre
K
Abantu baransetsa cyane! Ngo abantu bari iburayi birirwa barya ibyo abazungu bakoze none ngo barashaka guhirika Kagame! Abantu batekereza gutya bareba hafi hareshya n'uburebure bw'amazuru yabo; none se ko nyine abo bantu baba iburayi mu bazungu barumva ari bangahe bahigeza? Kagame ko yabaga mu nkambi muri Uganda agatungwa n'impungure zuzuye agakombe gato rimwe ku munsi amaze gukora umurongo washoboraga kubwira Habyarimana n'abamushyigikiye ko azamuhanura mu ndege agafata igihugu bakabyemera? Intore nizibanze ziyumvishe iyo mibereho ya Kagame nyuma zibone kugaya abarwanya kagame! Erega kuri isi ntakidashoboka!!
Répondre
U
Dore ibyo ingirwamututsi yanditse, umwe muri babandi abazungu bogeje ubwonko bababeshya ko bakomoka kwa NOAH, kandi barabasanze bannya ku muhanda, ntacyo bamabye uretse bakinga ku busa bwabo, biruka inyuma y'inka bitwaje amacumu n'inkoni. DORE IBYO YANDITSE HEPFO AHA ku bwigenge yita ubwa abahutu:

"Nta gitera isesemi nko kubona abahutu bari za burayi nazamerika ngo bari mu mashyaka meshi, igisubizo kurizo ngirwa politic nibi bikurikira: ingurube igirwa numuhini kandi ingurube igirwa namazi yamarike. Mutegereze gato muzareba ko mudasibangana kwikarita yisi. Ibivume gusa".
Nkuyu mwavugana iki? Ese akomokahe? Umuhutu ko ari "umubantu", we avahe? Mwene Khami ka NOAH, babeshwa byinshi.
Répondre
T
Inyenzi inkotanyi zikomeje ubugome bwazo bahungu mwe!
Répondre
E
Buriya abanyarwanda babaga Nakivare Uganda, Mushiha muburundi, Bibwe, Hura, Kalonge, Kalehe, muli Zaïre nahandi mumahanga ya kure!!! Ubwo bwigenge babwiyumvagamo kandi baburaga nibyo kurya? bagahura nabicanyi bingeri zose, mwibuke ko muli za 1960 iyo Kongo hateye intambara ya Kanyarwanda, sukwica abavuga ikinyarwanda karahava, ninako iyo mubugande cg muburundi discrimination yari yose,
NONE UBWO BWIGENGE MUBONA BWAKWEMERWA NABANTU BAMWE GUSA?
NJYE MBONA BABWIGISHA MUBITABO GUSA ALIKO BYEGUCIRA ABANTU ISHATI.
NIKO GA MWA NIGUTE UVUGA KO WABOHOTSE KANDI UKIBOSHYE?
MUHORA MURYA SOCIAL YABAZUNGU KANDI BO BAKORA, BURIYA NTI MUBOSHYE?
Njye mba muli Holland, ikimbabaza cyane nukubona umuntu yirirwa akora akishyura imisoro nyuma ukabona utugabo twirirwa murugo turya Uitkering( Social) imfashanyo zabashomeri, nyuma ukumva ngo tuba mumanama yo guhirika Kabila cg Kagame, KURUNZIZA, None basha mubona koko
mutaboshye??? IYO UBA UFITE UBWIGENGE NTIWAKWEMERA KURYA UDAKORA KANDI UTARWAYE. NIYO WABURA AKAZI WASHAKISHA IKIGUTUNGA APANA GUSABIRIZA, NGAKO AGASUZUGURO ABAZUNGU BAHORA BADUSHYIRAHO, NONE NIBA WARIBOHOYE KUMUZUNGU NGO WIGENGE KUKI USUBIRAYO KUGIRA NGO NONEHO AKUNNYEHO?
IBAZE ABANTU BIZE BAFITE AMA TITRE ACCADEMIQUE, BADAKURIKIRANWA NUBUTABERA AFRIKA, CG INTERPOL, UKABONA BAFASHWA NKIBIMUGA VRAIMENT, KUKI BADATAHA IWABO AFRIKA IWABO ( EREGA SINGOMBWA KO WABA AHUKOMOKA) UBUNDI BAKIBOHORA INGOYI BURUNDU????
Répondre
B
nta bwigenge butazi guhererekanya ubutegetsi
Répondre
A
Ntabwo ndi umupfumu, ntabwo njya kubandwa…ariko hari ibintu umuntu muzima yagombye kubona atagiye mu byo gutera inzuzi !

RPF yafashe ubutegetsi mu MARASO, ni nako izavaho mu MARASO. Kuvaho ko izavaho, ntitukibeshye.

Hari amakosa menshi yakoze bitari na ngombwa, ariko iriteye agahinda ni iri : Kwica cyangwa guhonyora abantu mwafatanyije urugamba, rwaba urwa politiki cyangwa urwa gisilikare.

Ibyo muri TEKINIKLAND biteye agahinda.
Répondre
B
@murphy
ikibazo si ukubivuga ikibazo ni ubwonko bwawe bu
shobora gutekereza ibindi?
-Mvuze ugutwi nta kibazo bitera
-Mvuze amaguru nta kibazo bitera
_hagati y amaguru naho nta kibazo byangombye gutera
-Ikibazo ni ubwonko bw'abantu buhita butekereza ibindi.
Abanyarwanda twuzuyemo hypocrite ntawe wari uziko abanyarwanda bagambanira abandi izuba riva imyaka irenga makumyabiri.
Répondre
F
Yesu yirukanye amadayimoni mu muntu ahungira mu ngurube nuko ingurube zikwira imishwaro none n'umwami w'amashitani mu rwanda polo kagome yirukana nyabingi muri fpr-inkotanyi zigakwira imishwaro muri RNC na FDLR. Yewe abanyarwanda nibapfukame basenge Imana cyane kuko ntibyoroshye kandi ntibizoroha na gato.
ubwigenge bwirukanye ubwami mu rwanda gihake na gikoronize biragenda bijyana na ryangombe none ubu byaragarukanye byose ryangombe na nyabingi byose bikoranira mu kadomo-rwanda. Ubwami bwahozeho ubu bwikubye kabili. Mbere bacaga amabya bakayambika karinga naho ubu uyu munsi baca byose ntacyo basiga basigaye baca nibituba bakabyambika karinga nshya ya kagome-fpr inkotanyi.
ntumbaze ibizakurikiraho.
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
U
Ubwigenge hutu bwabaye le 1/7/1962:abahutu bibuka uko birukanye ubwami n'inyenzi zacaga amabya zikayashyira kuli karinga

Ubwigenge tutsi bwabaye le 4 /7/1994: inyenzi zifashijwe na USA,UK zimaze kwica abahutu zageze I Kigali.Ubwo ngo nibwo bwigenge
naho ubwigenge twa? naho ubwigenge hutsi? YEWE IBYO MU RWANDA BITEYE IKIBAZO
Répondre
N
Ubaza niba Polo Kagame atemera ubwigenge siko bimeze. ARABWEMERA gusa AVUGAKO igihugu cyabonye UBWIGENGE kuri 04-07 NYUMA ho iminsi 2 PAREMEHUTU NAYO IBONYE UBUNDI! Uramutse ubajije UMUTURAGE uri MUKADOMO ( RDA) yakubwira ko kuwa mbere BAZAZINDUKIRA MUBWUGENGE. Hagire ugerageza yumve...

FPR Iri GUHANAGURA UBWIGENGE BWA PAREMEHUTU mumitwe IKABATERAMO UBWA FPR!
Répondre
R
ngaho da! nabwo se muravuga ko umusaza Twagiramungu ari we ushenye RNC ?
Hahahaha! !!
Répondre