Burundi : Ubwicanyi bukomeje kwibasira abayobozi, Depite Hafsa Mossi yishwe arashwe!
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2F4e.jpg)
Abamurashe bari mu modoka izwi ku izina rya "T I", bamusanze ku muhanda witiriwe "Nyankoni" muri zone Gihosha, komine Ntahangwa. Igipolisi cy’Uburundi cyamaze kwemeza amakuru y’urupfu rwe.
Ku mbuga ze za facebook na twitter, umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi, Pierre Nkurikiye, avuga ko Hafsa Mossi yarashwe isaa 10:30 za mu gitondo. Perezida Pierre Nkurunziza, ku rubuga rwe rwa twiiter, yamaganye abamurashe avuga ko u Burundi bugize igihombo gikomeye.
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fpng%2Fnkuru-2.png)
Uwo mutegarugori Hafsa Mossi yahoze akorera radio BBC mu rurimi rw’igiswahili, mbere y’uko atahuka agasubira mu Burundi nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2005. Uyu kandi yabaye umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, azaba kuba umudepite ushinzwe akarere k’Afrika y’iburasirazuba (EAC), akaba yitabye Imana ari umudepite wo muri uwo muryango.
Source : imirasire