Rwanda : USENGIMANA Richard yafunzwe kubera kwishyuza Leta Miliyoni ijana na mirongo icyenda

Publié le par veritas

Bwana Karisa Guy,uyobora ikigo RTDA

Bwana Karisa Guy,uyobora ikigo RTDA

Ni  muri  ibi bihe  aho  Leta  ya  FPR-KAGAME  ikomeje  ihohotera  mu  bikorwa  byo  kwambura   abaturage  utwabo;  ikaba  yibasiye  abantu  bakekwaho  agafranga  gatubutse  basanzwe  batajya  imbizi nayo,nkuko  bigaragara  abenshi  akaba  ari  abari  bafite  za  companies  mbere  y’intambara  ya  1994, ikaba  ihora  ishakisha  uburyo  bwose yabasubiza  ku isuka, abenshi  bakaba  bafatwa  bagashyirwa  mu  bihome  abandi  bakaburirwa  irengerontihagire  urabukwa.
 
Indwara  yadutse  ubu  rero  akaba  ari  itangwa  ry’amasoko  ahabwa  bamwe  muri ba  rwiyemezamirimo  bifitiye  ama  companies  yabo cyangwa  bikorera  ku  giti  cyabo  kuva  kera,  mu  rwego  rwo  kubareshya  kugirango  FPR  ibacucure  utwabo  basigare  iheruheru  ukaba  wakeka ko  kuguha  isoko  ari impuhwe  baba  bakugiriye  naho  ntukamenye ko  ushakishwa  bityo  byatera  kabili  umaze  guhabwa  isoko  bakaguteza  abambari  b’amabandi    bo  muli  FPR  ngo  ubahe  akazi  kuli  chantier  yawe  naho  ntukamenye  ko  ari aboherejwe  kukurangiza, igihe  gito  bakaba  bagushoye  mu  manza  ngo  uri  rwiyemezamirimo  utishyura  abakozi, uri  igisambo  n’ibindi…..hagati  aho  nutwo  Leta  ya  FPR  ikurimo  itarakwishyura  ukaba  uraduhebye  igasaba  ko  ahubwo  utabwa  muli  yombi  kandi   bitewe  nayo  iba  itarubahirije  amasezerano  y’isoko  ry’ibikorwa  mwagiranye,noneho   rwiyemezamirimo   akaba ariwe  uhinduka  umwambuzi  w’igisambo  mu  mwanya  wa  Leta  ya  FPR-KAGAME.
 
Ingero  ni  nyinshi;  ni  muli  urwo rwego  umusaza  Richard  USENGIMANA   nyiri  Company   izwi  ku  izina  rya  ‘’ENTEPRISES  Usengimana  Richard’’  yari  isanzwe  ikora  imihanda  kuva  na mbere  y’intambara, aherutse  gufatwa  yongera  gufungwa  dore  ko yari  yarigeze  mu  gihome  nanone  bamuziza  kugira  uruhare muli  jenoside  aliko  aza  kurekurwa  babyita  ngo  ni  umwere  ari uko  babuze  uko  bamwikiza;  hagati  aho  akazi  ke  karahagaze  ibikoresho  bye  byaribwe  ibindi  biburirwa  irengero, aho  aviriyemo  yongera  kugerageza  akazi  ke  ku  buryo yarageze  ku ntera  ishimishije  hirengagijwe  ubugome  yagiriwe  na  Leta  ya  FPR  aliko ntibanyuzwe  kuko  yongeye  gusubizwa  mu  gihome  kubera  miliyoni  makumyabiri   Leta  ya  FPR  imushinja  ko  yaba  abereyemo  abakozi  yakoresheje  ku  isoko  yari  yarahawe  mu  kubaka  no  gusana  imihanda  itandukanye  ya  hano  mu Rwanda.
 
Muby’ukuri  rero nkuko  bigaragarira  buri  wese  iryo  soko  akaba  yari  yararihawe  na  Leta  ya  FPR  bya  nyirarureshywa  igirango  izabone  uko  yigarulira  imitungo  ye  dore  ko  uyu  musaza  yari  mu bahohotewe  na  FPR  mu  gihe  k’intambara  aliko  akaba  yaramaze  kuzanzamuka, birababaje  rwose! Kimwe   n’abandi  ntarondora  hano, Leta  ya  FPR  ibereyemo  uyu  musaza  Usengimana  Richard  na  Company  ye  umwenda   wa  Miliyoni  ijana  na  mirongo  icyenda  zose  yanze  kumwishyura  hakurikijwe  amasezerano  y’isoko  yagiranye  nawe  mu  kubaka  no  gusana  imihanda  nkuko  nabivuze  haruguru! Ukaba  wakwibaza  ukuntu  Leta  ya  FPR  imufungira  muliyoni  20 z’amafranga  y’u  Rwanda  kandi  izi  neza  ko  itigeze  nayo  imwishyura  ngo  akemure  ikibazo  hakurikijwe  amasezerano  y’isoko  bagiranye!
 
Mbere  yuko  asubizwa  muli  Gereza,  nashoboye  guhura  nawe  antangariza ko  ibiri  kumukorerwa  ari  akarengane  gakabije! ati: "nasabye  Leta  ya  FPR  nk’umufatanyabikorwa   nari  nizeye ko  yamfasha  inyishyura   umwenda  imbereyemo  nanjye  nkabona  uko  mpemba  abakozi,  iranangira  ntiyagira  nicyo  insubiza  ahubwo  yihutira  kunshora  mu manza  bwangu" (nibyo  byamuviriyemo  guhita  afungwa).Ubu  nandika  iyi  nkuru  hari  umutungo  we  ugizwe  n’ibipangu  bine  biri  ahantu  hanyuranye  hano  mu  murwa  mukuru  wa  Kigali  Leta  ya  FPR  imaze  gushyira  ku  isoko  mu kubiteza  cyamunara  mu  gihe  kitarenze  ukwezi. Nguko  uko  umusaza   Usengimana  Richard  yahuye  n’uruvagusenya  ngo  ariho arakorera  igihugu  cyamubyaye.
 
Banyarwanda  banyarwandakazi, ubu  butegetsi  burarambiranye, ubutegetsi  busigaye  bukoresha  amayeri  nkayo  mu  kwambura  umuturage  ku  mugaragaro! ubutegetsi  bukubita  abaturage  kurinda  bashizemo  umwuka  ngo  ni  uko  bagituye  muli  nyakatsi! ubutegetsi  budatuma  umuturage  yinyagambura  mu  gihugu  cye! muriyumvira! Igisubizo  nta  kindi  uretse  kubusambura… Murakoze.
 
Byanditswe  kuwa  14/06/2016 na :

A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Source: amakuruki

Commenter cet article

Nisabira 24/06/2016 02:29

Mwikwibaza byinshi ahubwo nimwibaze ngo hagati ya leta itazi inshingano zayo niliya hotel niki gikwiye gusenyuka? Leta ntiyakoze akazi kayo none ihotel yaruzuye ndetse na leta ubwayo yahakoreye amanama.umva rero ukuntu iyi leta alishyano niba iyo hotel yarakoze atagenzurwa libaye tiyali yalishe abantu bayikoreyemo.niba ntacyo babaye tiyali irakomeye ntagenzura dukeneye yaligenzuye.None se iyaba yarahiyanye abantu tuba tubaza ubugenzuzi bwamazu cg leta?Yewe ntasoni igira!!! Birabonetse uyo uvuga rumwe niyo leta uba wujuje ubuziranenge niyo wa kwiba, wa roga, wa kwica,wagira ihotel igahitana umubare mu nini wa abantu, wateza amakuba,watwara abagore babandi kungufu n'ibindi. Wayiva inyuma ukiruka nayo cg wava mugatsiko uwo munsi nyine ukitwa umunyacyaha, umujura cg ikigarasha. Hewe nibahisenye mubatize numuhoro haraho bazasenya nayagorofa ndende muli kigali ibitsemo urupfu rwa ndalibwalibwa akajana nayo. Bilimo biraza ubwonyine ni gihe gusa.

Col Wilson Irategeka 21/06/2016 10:02

FDLR igomba guseswa vuba na vuba. Puuuu!! tuge mu RWANDA ntacyo dukora hano mu mashyamba

Murphy to Abatutsi beza 20/06/2016 23:09

Muhaguruke mureke gupfira ifiyeli.
Muhaguruke murwane mukureho Kagame.
Ntimwishinge isubiranamo ryabahutu kuko muri 93 basubiranyemo ariko kagame abokeje igitutu bariyunze icyo byabyaye mwarakibonye.
Mwitegereza ko abahutu bazashira kuko ntibazashira bafite bene wabo bazatura aho bahoze mbere.
Bene wabo mvuga ni abahutu batari abanyarwanda kandi ntimuzabica ngo mubamare.
Ikindi mbwira abanyiginya:
Muribeshya cyane ntabwo urupfu rwabahutu ruri munyungu zanyu kuko kagame nabarangiza azatsemba icyitwa umunyiginya wese.
Ubu rero icyo mugomba gukora ni ukwiyunga nabahutu niba mukeneye kubaho.
ngaho nimwibaze umunsi mu Rwanda hazaba intambara umuhutu ahiga umututsi umututsi ahiga umuhutu, umukiga ahiga umunyenduga vice versa, umwega ahiga umunyiginya vice versa,
umuhunde ahiga umututsi umundandi ahiga umututsi nibindi nibindi.....
Ngaho nimubwire uko guzamererwa.
Koko tubure Abanyarwanda byibuze 20bemera kuvana igihugu mu manzaganya.
Icyo mfa nabirabura bahugira gusubirana mo ntibarebe ko plan yo kubica yamaze kunozwa na ba Rutuku

Murphy to Usengimana 20/06/2016 22:54

Fora Kagame aziza iki abanyiginya.
Kuva mu mwaka 1888 Nyirakuruza wa Kagame amaze kubona ko umukono Rutalindwa agiye kuba umwami Kanjogera na basaza be bakoze plan yo kwica abasilikale bakomakomeye babega detse n, abategetsi bakomoka mu banyiginya.
Ibyo Kanjogera yabikoze agirango umunsi yagabye igitero kuri Rutalindwa yo kuzagira umurwanira.
Rutalindwa atewe mungabo zaje kumutabara halimo izaturutse mu karere ka kibuye y, icyo gihe.
Kabale yibukije abaje gutabara ibigwi bye ababwira ko natsinda urugamba azabahonyora bahita bifata Rutaludwa yicwa atryo.
Abaje gutabara bakoze ikosa kuko nubundi ntibyabujije kabale kubahonyora amaze gutsinda.
Ngaho aho abatutsi bamwe bavuye za Nyanza na za gitarama bakaba abimukura bagahungira mutundi turere cyane ku kubuye.
gayo nguko ngibyo Ibyo ba Sebarenzi, Rwigara nabandi bazira.
Ba sekuluza bashatse kurwanya Kabale na Ruhinanyiko.
Kagame yatangiye kwica aba officers be bakulu b, abanyiginya kuva 1990 kugeza uyu munsi.
Nyamara abanyiginya ngo ntibakwirwanaho ngo badaha abahutu chance!!!!!!!!!!
Mwaha abahutu chance mutayibaha azabica.
Yifuzaga kuba umwami kandi ari hafi kuba we.
Azagumya abica mpaka ingoma ye ihilimye.
Ikindi nta gutinya guha abahutu chance kuko nabo barahanganye epfo na Ruguru.
Ngaho abacurabwenge nimutabare Rwanda yajwemo.

Murphy/Usengimana Richard 20/06/2016 21:53

Usengimana Richard arazira aho akomoka.
Mufore akomoka he?
Usengimana arazira icyo Rwigara Asinapol yazize
That is all.
Musubire mumateka muhereye ku rucunshu muramenya icyo azize.
Murwanda hari abatutsi bagomba kuva ku isi kuko kagame atabashaka.
Ubu mu Rwanda turimo ibice bine
Abega
Abakiga
Abanyiginya
Abahutu bakomoka mu magepfo yigihugu. (so called abanyanduga)
Umuntu wagirira abanyarwanda akamaro ni uwabona umuti w, iki kibazo.
Ducyeneye abacurabwenge bareba kure bo kugarura ituze amahoro mu Rwanda kuko mu minsi izaza baba abatutsi baba abahutu bazarira ayo Kwarika.
Hakenewe ibutegetsi butagendera ku karere cg kubwoko.
Ngaho abacurabwenge ni bajye ahagaraara tubashyigikire
Naho ubundi mu myaka micye cyane iri imbere Rwanda izaba ituwe nabazungu aribo nyamwinshi kandi ntabwo abazungu bakunda abatutsi nkuko FPR ibyibeahya ho.
Abazungu nibo bambuye Kanjogera ubutegetsi babuha abahutu.
Ejo bazabuha abahutj nkuko babigenje mbere.
Kugirango iryo hinduka rihora risubiza igihugu inyuma dukeneye umuntu ukunda abanyarwanda bose.

KALISA JEAN ni igisambo? 20/06/2016 18:54

KUBESHYUZA IBINYOMA BY’UWIYITA KALISA JEAN KURI VERITAS UVUGA KO AHAGARARIYE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZAROKOTSE UBWICANYI K’UMUGABANE W’I BURAYA

June 20, 2016 ANALYSIS, NEWS 4 Comments

ok Views 403
Rating 12345




Mpereye ku nyandiko ya Bwana KALISA Jean yanditse kuya 18/06/2016 akayinyuza kuri site ya Veritas, ivuga ngo :Urukiko mpanabyaha rugomba gukurikirana abari kurasa ku mpunzi.

Aha yasobanuye abarasa impunzi abaribo avuga ko ubohereza ari Bwana Général Byiringiro Victor.

KALISA Jean yarangije avuga ko ahagarariye impunzi muri Europe kandi ko bikorewe i Paris.

Kuba ndi mubatuye mu Bufransa kimwe n’abandi bose basomye iyi nkuru byatumye duhaguruka dushakisha umuntu wabyanditse kuko ibyo yasobanuraga byari IBINYOMA

DORE BIMWE MUBINYOMA BYE:

1 Kubeshya amazina: Mu mazina yanditse KALISA JEAN siyo kandi ntabwo aba ku mugabane w’iburayi ikindi ntabwo yari i Paris kuri iriya tarikiya le 18/06/2016.

2 Iraswa ry’impunzi: Bwana Victor Byiringiro kuba bamushinja ko ari kurasa impunzi ni ibinyoma kuko kuva Urugaga rwashingwa mu mwaka wa2000 yakoze akazi gakomeye ko kurwana ku mpunzi igihe u Rwanda na RDC bari bari kubarasaho kugeza n’uyu munsi ntibigeze bashobora kurimbura impunzi nkuko byari mumugambi wabo.

Ni muri urwo rwego FPR n’imizindaro yabo nka enouth project bakwirakwije amafranga mubyitso by’abahutu byigize abahezanguni n’ibinyenda nini ngo baharabike abayobozi ba FDLR noneho abo barikumwe bagumuke, mugusubiranamo FPR ibafate nta nkomyi.

Mubigumuye kuri FDLR harimo Colonel Wilson IRATEGEKA na bagenzi be batari benshi bafashe bugwate impunzi bakazikura mu byabo bakabajyana kuri turiya dusozi: MWESO, KASHUGA, NYANZALE, KIKUKU aha hose bataye ibyabo niho bicirwa ninzara.

3 Iyo bavuga ko Manacé Munyakazi ahagarariye impunzi akaba azitabariza ko zishwe ntaho atanga umubare wa bakomeretse cyangwa abapfuye n’amazina yabo ibi byose ni ibinyoma kuko n’uwo Manacé Munyakazi ntabwo ahagarariye impunzi ahubwo uzihagarariye ni Jean Eric Sinai.

Uyu muntu wiyise KALISA Jean yabaye impunzi ahungira mu Burundi yahavuye kubera ubugambanyi yakoreraga abayobozi b’inkambi, impunzi zaramutahuye agira ubwoba niko kujya Tanzanie, aha naho twahavuye kukagambane ka HCR na Tanzanie, baduhaye itariki ntarengwa tuzaba twavuye Tanzanie. Kuba rero we ari gushinganisha impunzi kuri HCR namusetse cyane nabonye ko muri icyo gihe ko tutari dusangiye ikibazo ko we ahubwo yabakoreraga.

Nyuma yaje kujya Kenya aho abandi bageragezaga gushaka utwo bakora nko gucuruza we ntituzi uko yabagaho, icyo nabonaga yarwanaga ashaka kujya gukora mu rukiko Mpana byaha rwa Arusha, uyu mugabo rero baje kumutahura Arusha akazi akabura kubera Enquette bamukozeho basanze akorana na Kigali nibwo abazungu bamuteruye bakamuhungisha kenya ubu akaba akorana n’abanyamerika biyemeje kurimbura impunzi z’abahutu.

UMWANZURO

Abo bantu bafashwe bugwate bayobowe na colonel Wilson FDLR/FOCA yabahaye iminsi 15 kuba bagarutse mu muryango tukabakira nka wa mwana w’ikirara.

Mushishoze aho muri hose kuko tugeze mubihe bikomeye, ubu u Rwanda rwasubiye mu bucakara abakurambere bari barabuciye bakoresheje revolution ya 1959.

Mwirinde ikinyamakuru Rutwitsi Veritas kuko abagikoresha batifuza ko tuva mu bucakara, TWAGIRAMUNGU FAUSTIN akaba ari ku isonga, arahindura amazina buri kanya, yavumburwa agakoresha abandi bafatanya bikorwa be nk’uyu wiyita Kalisa Jean. Ese kuk batinya gukoresha amazina yabo niba bavuga ukuri?

Amakuru nyayo muzajya muyasanga kuri radio yanyu UMUCUNGUZI n’ikinyamakuru INTABAZA

Bikorewe i Paris le 19/06/2016

KARENGERA Augustin

Umuyoboke wu Rugaga

MUZABAZE GATERA EGIDE UKO AKORA 20/06/2016 18:46

EREGA BAJYE BABAZA UWITWA GATERA EGIDE, UKUNTU YALIYE INGOMA YA KINANI, NONE AKABA ALI NO KWIBERE KUYA GACIRO. UBU NIWE UTANGA PETEROLI HOSE MU GIHUGU-EJO MWAMUBONAGA I RUSORORO ATAHA IBIGEGA.

Col Wilson Irategeka 20/06/2016 18:34

FDLR igomba guseswa burundu

Rwara 20/06/2016 22:46

Gusa niba uri na Wilson koko, umunsi uzaba umaze kwambara AKANDOYI, ntuzibagirwe ko waburiwe. Gutatira igihango bigira ingaruka mbi

Kalisa jean 20/06/2016 16:40

Abahutu bagiye kurangizwa mu Rwanda bitwaza FDLR. ni akumiro.Itekinika rya FPR-Kagame riteye isesemi n'urujijo.
Uwakwishinganisha abe cyangwa abanyarwanda yabitangira hakiri kare kuko Kabira ,kagame na kaguta biyimeje gukora agatendo muri aka karere kacu ngo bimike ingoma y'ubwami bw'ubwoko bumwe.

Bugeshi-Rubavu : 24 arrêtés pour soupçon de collaboration avec les FDLR
Publié le 20-06-2016 - à 09:49' par IGIHE


Les citoyens de Secteur Bugeshi du District Rubavu dans leur engagement pour le Community policing ont arrêté en collaboration avec les services de sécurité 24 individus soupçonnés de collaborer avec les FDLR qui campent de l’autre côté de la frontière RD congolaise dans les collines de Kibumba et Nyamushwi tout près de Kabuhanga.

"Nous avons redoublé d’efforts dans nos rondes nocturnes. A tout passant, nous lui demandons ses pièces d’identité. Au cas où tel passant n’en a pas, nous l’amenons devant les services de sécurité. Ici même les femmes et les enfants ont l’obligation de garder leur sécurité", a confié Bireti JMV, Secrétaire Exécutif de Kabumba du Secteur Bugeshi qui rapporte que dans sa cellule 23 jeunes gens rassemblés dans ce qu’ils ont appelé ABARINZI B’AMAHORO se sont engagés à veiller à la sécurité dans dfférents passages de la cellule.

"Nous organisons également des réunions de sensibilisation à l’endroit des gens qui sont affiliés dans les FDLR à rentrer au pays par des voies pacifiques", a-t-il ajouté.

Le Secrétaire Exécutif de Secteur Bugeshi trouve que ce regain d’activités de community policing dans son secteur "est dû aux individus non identifiés qui sont entrés illégalement dans notre secteur. Ils sont 24 à avoir été arrêtés de cette manière", a dit le Secrétaire Exécutif rappelant que son secteur est frontalier d’une localité congolaise forestière où se campent les Interahamwe venus du Rwanda en 1994.

Les stratégies renforcées de vigilance dans le secteur Bugeshi ont pris plus de vigueur après qu’une vingtaine de FDLR aient attaqué un poste de police dans la nuit du 15 au 16 avril 2016.

byumba 20/06/2016 18:33

ariko kuki FDLR bayitinya? yaba se ifite ingufu? ko KABAREBE avuga se ngo FDLR ni baringa ni gute KAGAME aterw'ubwoba na baringa?

veticani 20/06/2016 15:50

ko mbona uyu mugabo afite izuru rimeze nkiry'umututsi. ubwo se nabatutsi bafite ibibazo mu Rwanda? ubwo ni umuhutu ntabwo yaba ari umututsi uri kugaraguzwa agati ningoma ya cyami yabatutsi iri mu Rwanda. genocide yakorewe abatutsi ubu urubanza yamaze kuruca kera cyane.

Kagabo 20/06/2016 13:53

Muzehe Usengimana Richard yabaze nabi kuko FPR ntabwo yihanganira abataratanze umusanzu.

Sakwesakwe 20/06/2016 13:17

(((((AHO WAGENDEYE WARARIBONYE)))))))
.............soma......
LETA YAMBURA UBUSA UMUBYEYI IMBERE YABO ABYAYE NGO IRAMWIHAGIRA
.........ni agahomamunwa.....

AYO MAFRANGA TWAMENYE AHO AYAJYANA 20/06/2016 12:05

Icyo gihe ubwo Golden State Warriors yabonaga itike yo gukina imikino ya nyuma, Umukuru w’Igihugu yanditse kuri twitter ye ati “Nuko nuko Golden State Warriors !!! Nzabashyigikira muri uru rugendo muzahuramo na Cleveland Cavaliers.”

MUGIHE ABACURUZI BAMBURWA UTWABO bo bibereye Muri SPORT yo hanze no KUYISHORAMO AKAYABO!

Bariya bakinnyi AVUGA ko azashyigikira UMUKENE muribo ARUTA ABAKIRE 100 biwacu ariko ati: NITEGUYE KUBAGWA INYUMA!

NARUMIWE.

NAKATARAZA KARI MUNZIRA