Rwanda : Haravugwa byinshi kuruzinduko rwa Paul Kagame mu gihugu cya Maroc !

Publié le par veritas

Paul Kagame ari kumwe n'umwami Muhamedi wa VI wa Maroc

Paul Kagame ari kumwe n'umwami Muhamedi wa VI wa Maroc

Kuva ku cyumweru taliki ya 20 kamena  kugera kuwa mbere taliki ya 21 kamena 2016 Paul Kagame perezida w’u Rwanda yakoreye uruzinduko mu gihugu cya Maroc. Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ibiro by’umwami wa Maroc ribivuga, Paul Kagame yakoreye uruzinduko muri icyo gihugu kubutumire bw’umwami wa Maroc Mohammed VI.
 
Ibinyamakuru byinshi bikaba byemeza ko urwo ruzinduko rwa Paul Kagame muri Maroc rushingiye ahanini ku nyungu z’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Maroc ikaba itewe amatsiko n’ubukungu bw’u Rwanda buzamuka mu mibare ku gipimo cya 6.9%. Birazwi ko iyo mibare y’izamuka ry’ubukungu bw'u Rwanda iba itekinitse kugira ngo leta  ya Paul Kagame iyikoreshe muri propaganda yo kwerekana isura nziza y’ubutegetsi bwa Kagame kandi mubyukuri abanyarwanda babaho mu bukene bukabije abenshi bakaba bagiye kurimburwa n’inzara ya « Nzaramba » !
 
Kagame yagiye kurambagiza abanyemari bo muri Maroc !
 
Muri urwo rugendo, Paul Kagame nawe akaba acunze ko abanyemari b’igihugu cya Maroc bashobora gushukwa n’iyo propaganda y’izamuka ridasanzwe ry’ubukungu bw’ u Rwanda rigaragazwa n’imibare itekinitse, bityo abo banyemari ba Maroc bagashobora gushora imari yabo mu Rwanda; uwo mutungo w'abo banyemeri ba Maroc waba ushowe mu Rwanda, ukaba ushobora gufasha leta ya Paul Kagame kubona imisoro yo kuziba icyuho gikomeye cyabonetse mu ngengo y’imari ya leta y’u Rwanda bitewe n’uko igiciro k’amabuye y’agaciro Paul Kagame asahura muri Congo cyaguye hasi cyane ku masoko yo muri Aziya kuko ayo mabuye adashobora kugurwa iburayi n’Amerika bitewe n’itegeko Barack Obama yatoresheje ryo gukomanyiriza amabuye y’agaciro ava mu bihugu bituranye na Congo.
 
Iryo tegeko ryashyizweho na Obama ryaturutse kuri raporo z’imiryango mpuzamahanga zerekanaga ko isahurwa ry’amabuye y’agaciro muri Congo ariryo rituma intambara z’urudaca zidashira muri icyo gihugu. Ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nabyo byahise bishyiraho amategeko abuza amasosiyete y’iburayi kugura ayo mabuye ! Ibyo byemezo byo gukomanyiriza kugura amabuye ava muri Congo byarushijeho kugira ubukana bitewe n’uko ibihugu byinshi by’amahanga bifasha leta  ya Paul Kagame byari bimaze gufata icyemezo cyo kutazongera gushyira mu ngengo y’imari y’u Rwanda amafaranga kubera ibikorwa bya Paul Kagame byo gufasha umutwe wa M23 mu mwaka w’2013 no gushyira abana mu gisilikare.
 
Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bakaba bemeza ko leta  ya Paul Kagame itangiye kugira ibibazo bikomeye by’amafaranga; ibihugu bitera inkunga Kagame bikaba bimusaba gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kugira ngo iyo nkunga iboneke ariko nawe akaba yaranangiye ! Kagame yahisemo gushaka izindi nshuti zo kumuha amafaranga kugira ngo ahunge igitutu ashyirwaho n’ibihugu by’iburayi n’Amerika bimusaba kugabanya igitugu mu butegetsi bwe ! Abanyemari bo mu gihugu bya Suède n’Ubudage babwiye leta  ya Paul Kagame ko isoko ry’u Rwanda ari rito cyane kandi abanyarwanda bakaba badafite ubushobozi bwo guteza imbere abashoramari bo muri ibyo bihugu. Leta  ya Paul Kagame yahise ishakira inshuti mu bihugu by’abarabu harimo Turikiya, Katari, Algéria none igeze muri Maroc ! Ese iryo soko rishobora gushimisha abanyemari bo muri Maroc?
 
Abakurikiranira hafi imikorere y’abanyemari ba Maroc bakaba basanga bitazorohera Kagame kubumvisha ko bagomba gushora imari yabo mu Rwanda mu gihe igihugu cy’inshuti ya Maroc cya Libiya gifitanye urubanza rukomeye na leta ya  Paul Kagame kubera umutungo wa Libiya u Rwanda rwambuye! Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari muri Libya (Libya Investment Authority) kigiye kugeza mu nkiko u Rwanda, kubera kwigabiza imitungo icyo gihugu cyari cyarashoyemo imari. LIA iratangaza ko izajyana u Rwanda mu nkiko kubera ibikorwa byayo yari yarashoyemo imari aribyo sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel n’iyahoze ari Hoteli Laico ubu yahawe izina ry’Umubano Hotel. Abanyemari ba Maroc bakaba bazi neza ubu bwambuzi bwa leta  ya Paul Kagame !
 
Pauk Kagame aragenzwa na twinshi  muri Maroc !
 
Bamwe mu bayobozi bari bagize itsinda ryaherekeje Paul Kagame batashatse gutangaza amazina yabo, bemeza ko Paul Kagame yari agiye kugisha inama umwami wa Maroc zo kumenya uburyo icyo gihugu cyabyitwayemo kugirango ntigihungabane mu by’ubukungu na politiki nyuma y’aho Maroc yari imaze gufata icyemezo cyo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Afurika mu mwaka w’1984; kubera ko uwo muryango wa UA wari umaze kwemera Ubwigenge bw’igihugu cya Sahara y’iburengerazuba gikolonijwe na Maroc ! Ababikurikiranira hafi bakaba basanga Paul Kagame arimo yitegura guhangana n’ibihe bikomeye nyuma yo kwigira umwami w’u Rwanda muw’2017 !
 
Nubwo Maroc yavuye mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika ariko ntibyayibujije gukomeza kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga; ibyo bikaba byaratewe n'uko igihugu cya Maroc gifite ubukungu bwa peteroli ayo mahanga akeneye u Rwanda rudafite; ikindi kitagomba kwirengagizwa ni uko igihugu cya Maroc gifite ubutegetsi bushikamye bwemerwa n’abenegihugu bose butameze nk’ubutegetsi bwa Paul Kagame burangwa n'ivangura ry'abaturage, ubuhunzi no kwica abanyarwanda batabwemera kugira ngo bukunde burame ! Ku mbuga nkoranya mbaga, hakaba haragaragaye amakuru avuga ko Paul Kagame yagiye kugisha inama umwami wa Maroc kugira ngo amenye uburyo nawe ashobora kwigira umwami ariko ntibisakuzwe !
 
Hari amakuru adafitiwe gihamya nayo yavuzwe kuruzinduko rwa Paul Kagame mu gihugu cya Maroc; ayo makuru akaba avuga ko Kagame yagerageje kubaza abayobozi b’icyo gihugu kumubwira amwe mu mabanga bazi ku rupfu rwa perezida Mobutu seseko wayoboraga igihugu cya Zaïre kuko yashyinguwe muri icyo gihugu. Amwe muri ayo mabanga Paul Kagame ashaka kumenya ku rupfu rwa Mobutu  akaba ari uko Mobutu ariwe wakiriye kandi agashyingura umurambo wa Nyakwigendera Perezida Habyarimana Juvénal, bityo Kagame akaba ashaka kumenya aho imva ye iherereye. Amwe mu mabanga y'ubupfumu ya Paul Kagame yashyizwe hanze n'abayakurikiranaga hafi, bemeza ko abapfumu bo muri Tanzaniya no muri Nigéria babwiye Kagame ko agomba gushyingura mucyubahiro umukuru w'igihugu yasimbuye. Abo bapfumu bahanuriye Kagame ko ibyo nabikora , urukundo abaturage bakundaga uwo mu perezida yasimbuye n'ubutegetsi bwe bazarushaho nawe kurumukunda, akaramba kandi agatunganirwa! Ikibazo cyabonetsemo ni uko kugeza ubu Paul Kagame atarashobora kumenya aho Habyarimana yashyinguwe!
 
Leta ya Kagame yagerageje gutaburura imva ya Mbonyumutwa ngo byitwe ko hari perezida yashyinguye ariko abapfumu bavuze ko atariwe ,uretseko atanamushyinguye mu cyubahiro! Burya rero tubona Paul Kagame asura ibihugu binyuranye si ubukungu gusa aba ashaka, ahubwo aba agenzwa na twinshi !
 
Ubwanditsi bwa veritasinfo.

Commenter cet article

Kagabo 24/06/2016 13:52

Ahubwo mu buryo bwo gucunga neza ibya Rubanda, indege imwe yajyanye Kagamé i Rabbat, indi ijyana Jeanette Kagamé i Libreville.Kagame kandi araribwaribwa iyo ba Ministre bagiye muri mission nyinshi mu gihe we atamara mu Rwanda kimwe cya kabiri cy'umwaka.

Kagabo 24/06/2016 13:37

Kagamé yagiye muri Maroc mu bijyanye n'igisirikare. Uzarebe ba généraux baramukanyije unyereke aho abanyemali bari.

Maziyateke 23/06/2016 12:42

Ntagitangaje kirimo kuba Kagame yarakiriwe neza muri Maroc. Ntamuntu numwe kuri iy'isi utaziko Maroc ari indiri yabanyagitugu, uretse na Mobutu uhashyinguwe na Blaise Compaore niho yibera, kuko kuva yabona ubwenegihugu bwa Ivory coste kugirango atazakurikiranwa n'igihugu cye cya Burkinafaso uwo munyagitugu yibera muri Maroc aho ntawe umubaza ibyaha ashinzwa, mwibuke ko ariwe wishe Thomas Sankara niyo mpamvu Kagame nawe abona ko kuba yarishe Habyarimana ashobora kuzajya kwibera muri Maroc ntankomyi nyuma yokuva kubutegetsi.

Da? 23/06/2016 07:26

@Jeanne Uwimana,ukuri kuraryana!ni yo mpamvu uri gutukana urukonda rukaza.Ese ibyo gushyingura Habyara nibyo wasomye gusa?nabonye aribyo byakuzaniye uburibwaribwe.Ihangane ni ko bimera.

Feetner 23/06/2016 06:42

Ntimukajye mupfa ubusa

Jeanne Uwimana 23/06/2016 04:49

Veritasinfo/FDLR muri ibihitwe gusa! Muzajya murota ibintu mubyandike nk'ukuri? Ni gute Kagamé yakwifuza gushyingura Habyalimana kandi bari bahangaye ku rugamba? Muri ibicucu gusa! Ese kuvuga ngo hari abababwiye....yewe muzagwe ku gasi gusa nta kindi.Ubu rero murara mukurura izo ntini zanyu ngo mubashe gusohora amashyira ndeba ko amasohoro yabakamye cyera mutuka Kagamé kandi uko bizaba kose kuri we nta gushaka kwanyu kuzaba kuri mo mwa binyendaromwe!

Maziyateke 23/06/2016 12:48

Hahahaha!!! Umunyarwanda yavuze ukuri peee ati "Umunnyi aseka undi" ahubwo se ikinyendaro kikuruta ni ikihe? Kigeraho kikaza gusangiza abasomyi imibereho yacyo, kiyitirira abandi. Genda wiyoze mukanwa kawe kuko ndabona handuye ntamuntu wavuga amagambo ameze gutyo mukanwa ke hasukuye.

Nibyose 23/06/2016 03:54

Kuyu muhanzi yarakomeye ibi byo guhakilizwa kwa pilato ku mwicanyi bije bite? Ndalibwalibwa yivugiye ko batazamenya ikibakubise yongera avuga ko adashaka abahanuzi ahubwo yivuganira nubatuma ngira yavuga nyabingi ze na theo ntamenye ikimukubise. Yego ko!ngo..... ! Nishyano. Habanje kuvugwa ko yaraye mukabali ndetse agasambaniramo nimalaya ngo ni nkuru none nawe aliyerekanye bidatinze ko atakili mubumwuka. Yitesheje agaciro ngo aragaha utanagakwiye.ntamenye ikimukubise pe! Kizito ntiyamenye icyomukubise, rutabana ntiyarabutswe nabandi bali inyuma. Uyu ndalibwalibwa!!!!! Nakaga kagwiliye urda nabarutuye umengo napfa impundu zizavuga naho agumyeho ni nzaramba namalira.

Byendagusetsa 23/06/2016 03:30

Uyu Theo yivugiye ubwiwe ko yariye umuceli bwa 1 afite imyaka 16 awuhawe nabayisilamu yasuhukiyemo nyuma yimyaka 15 atarawurya. Utetse kandi ko avuka mu karere ka Kayonza umuceli ntiwarubuze ahubwo bwarubukene bwumuryango we.ubu rero yakize yibagiwe gukinga! Yibagira vuba! Aho kulilimba uko inzara yateye, uko bayihunga n'uko abategatsi (si abayobozi kuko nigitugu gikora) bafasha rubanda, yibereye muguhuragura ibijambo byo gisingiza umwicanyi. Usigiza umurozi akakumara ku rubyoro. Umwana lietona Mutabazi nakundaga ntiyalinda umwicanyi? Kizito wa lilimbye inuma nziza, intare nizindi zibisingizo bali he? Mutabazi ntimuvuka mu karere kamwe alinako nzaramba yituliyemo se? Walilimbye se ko Mutabazi azira ubusa washaka ukabizira? Wavuze se ko wahuye nibibazo bisa na nzaramba 15ans nuko wabivuyemo. Yego bose ntibabona abasilam ariko wowe wafasha nibura imiryango 2 maze bakazabara inkuru, amateka yiyo nzara. Genda bosebabireba urashaje. Abatanga coments mugerageza kumusaba ko yavuga ibyo inzara (nzaramba)niba bishoka asibe niriya ngorwa ndilimbo.

Nisabira 23/06/2016 03:00

Buriya mwabanyamakuru mwe mwandika namwe basomyi ba veritas, nimumenye ko hakora munda,maze uwandika yibucye NZARAMBA (inzara).Nzaramba mu gihugu hose!buriya yiswe nzaramba kuko imaze kandi izamara igihe kirekire.gutekinika amatora,imibare yubukungu nibindi ntibigoye,ariko se gutekinika ibigoli imyumbati,ibishyimbo bizashoboka maze nzaramba asuhuke abasuhukiye uganda, tanzania, umutara w'i ndorwa nahandi bagarucye mu rugo? Abasoma comments zanyu nazo zivuge nzaramba cg mwigishe ukuntu hatekinikwa ibiryo nko gutangura kurya ibyatsi bimwe bimwe nka aloevela nibindi naho ndalibwalibwa hali naho inzara yamutema amara kuko yilirwa azenguruka ntabone umwanya wo kurya cg ubwoba numujinya yamana bugatuma atagira icyo akoza kumunwa dore ko ngo buliya igifu kimukalira cyane iyo yibutse ko yibye ubutegetsi. Veritas nayo niyo gushimwa kuko yabaye iretse amateshwa ngo iravugira impunzi.Aho tugeze nukuvugira ABASHONJI n'ABASUHUCYE babanyarwanda na cyane aba nya Kayonza, Gahini, Rwinkwavu nabaturanyi nka Rwamagana kuko leta yo yanze kubatabariza ngo yiheshe agaciro. Niba koko agaciro kari agacuma umwami yaciramo waburaye wacira canke uramira?ngaho da! Inzara itesha agaciro aho kugatanga.

NZARAMBA: Bosebabireba ngo Bazaze bigire ku U Rda! 22/06/2016 23:31

THEO BOSE BABIREBA Ari gukina kumubyimba absnyarwandaaaaa cg? NGO BAZAZE BIGIRE KU RDA NGO BYOSE BARABISHOBOYE ..... Mukanya bati: NZARAMBA igiye kumarira ababaturage ku icumu!

http://www.therwandan.com/ki/rwanda-aho-bukera-ngo-perezida-kagame-arandikwa-muri-bibiliya/

NZARAMBA: IBYA SINGAPURU BIBAYE URWENYA SANA 22/06/2016 23:20

NZARAMBA (INZARA) IRAVUZA UBUHUHA MU RDA!

http://www.therwandan.com/ki/inzara-yiswe-nzaramba-imereye-nabi-abaturage-mu-gihe-leta-ihakana-ko-nta-nzara-ihari/

BITEYE AGAHINDA PE! MUSENGERE IGUHUGU


http://www.therwandan.com/ki/inzara-yiswe-nzaramba-imereye-nabi-abaturage-mu-gihe-leta-ihakana-ko-nta-nzara-ihari/

NZARAMBA: IBYA SINGAPURU BIBAYE URWENYA SANA 22/06/2016 23:19

NZARAMBA (INZARA) IRAVUZA UBUHUHA MU RDA!

mwiryamire ngo bizizana 22/06/2016 21:07

Rukokoma,Rusesabagina,kayumba ,Rutayisire ba Général majoro b'ibigarasha nka Emmanuel n'anadi ndabasuhuza mbasaba gutangariza abanyarwanda n'abanyamahanga ubugwari n'ubwoba bwanyu.
Birababaje kandi biteye isoni kwigira umunyapolitiko ariko iyo pilitiki ikaba itarenga ingo zanyu cyangwa imidasobwa yanyu.
Nubwo gaciro FPR*kagame yanyiciye ikananyambura ubu niyo yumvikana yonyine muruhando rw'amahanga no mu banyarwanda.
Mwe mwabigarashamwe musinziriza ingorwa z'abanyarwanda mwabwira ababumva impamvu mu dakoresha amanama n'imyigaragambwo aho muri?
Mwasobanura gute ukuntu FPR-Gaciro ibarusha abayoboke aho mutuye?
Mwasobanura mute ukuntu mudasura ngo munafashe impunzi ziri kumugabane wa Afrika
Mwasobanura gute ukuntu FPR -gaciro ibatanga imibanire mwiza n'ibihugu mutuyemo
Mwasobanura mute ukuntu ibatanga muri Maroc,Senegal ,Guinéé nahandi mwigaramire mumafoteyi ya yanyu i Burayi n' Amerika imisuzi, ibirutsi bya bière n'imyaku y'ibizungerezi ibazunguze mureke kubeshya ngo murakora politiki
Yaba na Byiringiro ahangana n'abica impunzi mwe mukora iki kigaragara ngo tubagane?
Niho bureberwa
Muhaguruke mushire ubwoba n'ubunebwe

mwiryamire ngo bizizana 22/06/2016 21:03

Rukokoma,Rusesabagina,kayumba ,Rutayisire ba Général majoro b'ibigarasha nka Emmanuel n'anadi ndabasuhuza mbasaba gutangariza abanyarwanda n'abanyamahanga ubugwari n'ubwoba bwanyu.
Birababaje kandi biteye isoni kwigira umunyapolitiko ariko iyo pilitiki ikaba itarenga ingo zanyu cyangwa imidasobwa yanyu.
Nubwo gaciro FPR*kagame yanyiciye ikananyambura ubu niyo yumvikana yonyine muruhando rw'amahanga no mu banyarwanda.
Mwe mwabigarashamwe musinziriza ingorwa z'abanyarwanda mwabwira ababumva impamvu mu dakoresha amanama n'imyigaragambwo aho muri?
Mwasobanura gute ukuntu FPR-Gaciro ibarusha abayoboke aho mutuye?
Mwasobanura mute ukuntu mudasura ngo munafashe impunzi ziri kumugabane wa Afrika
Mwasobanura gute ukuntu FPR -gaciro ibatanga imibanire mwiza n'ibihugu mutuyemo
Mwasobanura mute ukuntu ibatanga muri Maroc,Senegal ,Guinéé nahandi mwigaramire mumafoteyi ya

Munyarukato 22/06/2016 18:36

Abahutu tugeze habi kabisa. Nindamba nzareba aho iyi ntambara y'amagambo izahirika ubutegetsi bwa FPR da!!!

USOME AMATEKA 22/06/2016 18:52

UGERAGEZE USOME AMATEKA, WIBAZE UKUNTU:
ABIRABURA BO MULI AFRIKA YEPFO BAGEZE KUBUTEGETSI-USHAKE AHANDITSE UKO URWANDA RWABONYE UBWIGENGE-WONGERE UBAZE UKO HITLER YIYAHUYE- UTAGIYE KURE UBAZE UKO M23 YAKUBISWE IZUBA LIVA HANYUMA UTEKEREZE UKUNTU U BURUNDI, IMIGAMBI YOSE KAGAME YAPANZE, KUGEZA UBU YAFASHE UBUSA. EREGA ISI NI MUZUNGURUKA MUVANDIMWE-ABADUHA INGOMA NI NABO BATUVANAHO.

Viva President Obama. 22/06/2016 17:47

Uti :

« Paul Kagame asahura muri Congo cyaguye hasi cyane ku masoko yo muri Aziya kuko ayo mabuye adashobora kugurwa iburayi n’Amerika bitewe n’itegeko Barack Obama yatoresheje ryo gukomanyiriza amabuye y’agaciro ava mu bihugu bituranye na Congo ».

Nyamara hari abantu bajya bavuga (cyangwa banegura) ngo Perezida Obama ntacyo yamariye Afrika.

Perezida Obama, aho kwohereza za missiles muri Kigali, YAKUBISE AHARYANA, mu mufuka.

Aho kwohereza za missiles cyangwa gufata ibindi bihano, twese, du moins abareba kure, tubona ko kiriya gihano gihagije. Yanze kwirwa yiteranya n’amateka (histoire ku rubyiruko ruzabyiga mu myaka 20).

Nyamara Perezida Obama, ntiyabaye Perezida wa Leta Zunzubumwe bimugwiriye (par hasard), yabibaye kubera ubwenge bwe (sorry, simvuze bwa bwenge bw’iwacu, baba bavuga UBURIGANYA), no gukora (travail).

Viva President Obama.

IBINGIRA ARABURIRA ABATABA I RDA 22/06/2016 16:58

NGO nawe ARARIBWARIBWA ngo uwamuha BATERE maze ABAREKE! Ariko mbabaze niba koko ziriya ngabo zikomeye KUKI ZIRIRWA ZISHAKA INTAMBARA? Iyo uri UMUNYAMABOKO siwowe USABA ngo ni muze..... HUMURA ni IGIHE bazaza cg MURIKUMWE....

NGO ....

http://makuruki.rw/KWIBUKA-22/article/Abajenosideri-bari-aho-bavuga-ubusa-barabyuka-bakabasuka-ibikoma-mu-kanwa-barangiza-bakajya-guteta-Gen-Ibingira#prettyPhoto


IBINGIRA afite IGIHUNGA kibyo yakoze (UBWICANYI BURENZE UBWENGE).... UZABIBAZWA keretsa NIWIYANDIKAMO ka KADOMO mumutwe bagasanga utgihumeka. ...

Mu ijambo yavugiye mu RUHANGO buri nteruro YASOZWAGA na NYAKUBAHWA Paul Kagame! Mbega UBWOBA! Icyo si icyubahiro ni AMACO ya mpemuke ndamuke.

IBINGIRA avuga HANZE arahazi ko AHERUKA munka INAKIVALI ahandi avuga MUMAHANGA nihe ko ATANARENGA I GATUNA! Uriya MWICANYI RUHARWA!

Ngo ababa hanze BABASUKAMO IBIKOMA..... Naho ababa MU RDA mubasukamo iki? Ko ngo n'abomwatumiye BASIGAYE bagenda BAKOMBA IBYASIGAYE MUMASORORI!(NZARAMBA)


ARIKO UWAUMPERA NIBURA LIFT akamugeza Hanze GATO yatangira KURASA icyo abonye cyose..... IHAMIRE MURI UKO KUZIMU narwo siruto! Uzapfa utahakandagiye keretse UGIZE amahirwe UKAJYANWA muri ICC ugasangayo NTAGANDA.

http://makuruki.rw/KWIBUKA-22/article/Abajenosideri-bari-aho-bavuga-ubusa-barabyuka-bakabasuka-ibikoma-mu-kanwa-barangiza-bakajya-guteta-Gen-Ibingira#prettyPhoto

Ngwabije 22/06/2016 16:50

Uyu bita Bosebabireba Theos wavugaga ko aririmba indirimbo z'Imana ubuhanzi bwe abutaye mumazi! Kuba atangiye kuririmba Bwana Ndaribwaribwa Paul Kagame Rwabujindiri ibye byarangiye! Ntabwo se azi uko byagendekeye Kizito Mihigo ubwo yaririmbaga ngo Ndaribwaribwa ni Intare yamuhaye agaciro!!!

AGASHYA: BOSEBABIREBA ARASABA KO P.K YANDIKWA MURI BIBILIYA 22/06/2016 16:37

AKUMIRO NI IMBARAGASA AMAVUNJA AGIRA IBIKWASI: WA MUNYAMITWE uvanga AMASAKA N'AMASAKARAMENTU ngo NONEHO ARASABA KO BIBILIYA IHINDURWA maze BAKONGERAMO IZINA rya NDARIBWARIBWA POLO K.

"agize ati “Iyo Bibiriya iza kuba icyandikwa, hari kwandikwamo n’ibindi bintu bigenda biboneka n’abandi bantu bagenda baba intwari cyangwa bagenda baba abantu b’abagabo […] yaboneka mu bantu bakoze ibintu bigaragara kuko mbona handitsemo n’abantu batakoze ibikomeye nk’ibyo mbona akora ariko bigaterwa n’igihe umuntu yabikozemo”.

Nzabambarirwa. EJO YARI Murumuna wa YEZU none ASABIWE NO KWANDIKWA MURI BIBILIYA!

URABEHO RDA!


http://www.therwandan.com/ki/rwanda-aho-bukera-ngo-perezida-kagame-arandikwa-muri-bibiliya/

Bantou clan président 22/06/2016 16:30

-Rutuku ntaho yabahishe umwicanyi ruharwa
-Uwambwirako rutuku akunda abanyarwanda yaba afite ubwonko mu gifu

Bantou clan président 22/06/2016 16:28

-Ababiligi baburiye abantu ko leta y' urwanda yohereje abantu kubica, ariko ntiyavuze niba yarafashe abo bantu bari k'ubutaka bwabo

-Iyo umuntu akekwaho iterabwoba baramufata bakamubaza.

-Imikino ya rutuku ni miremire

-Rutuku arikirigita agaseka kubera inyungu ze .

-Iyo rutuku abuze inyungu ze avuga ko uri umwanzi uri ikihebe .

-Uwapfuye azigumireyo.

Gakuru 22/06/2016 16:27

Niko bigenda Mbonyingabo, iyo abakuru b'ibihugu babicanyi babonye bageze mu marembera bibuka guha icyubahiro abo bishe! Harya ikibuga cy'indege k'ikanombe kitwaga ngo iki? Ni nde wagihaye iryo zina? None ubu uwamwivuganye nawe ari kubona ari bugufi ngo amusange akaba ashaka kumushyingura mucyubahiro!!! Yego mana!!!

Ngabu 22/06/2016 16:22

Uyu Gakoco ashobora kuduha inkuru yanditswe na veritas ivuguruza iyi kuruzinduko rwa Kagame muri Maroc? Umenya abantu basigaye basoma ibyanditse kuri internet byose bakagira ngo byanditswe na veritas!

Mbonyingabo 22/06/2016 15:20

Nonese guhamba Habyalimana ababapfumu bakeka yuko byahindura iki kubantu baziyuko yishwe na Kagame? Iyoneza ashaka kugirira abapfuye atigeza agirira imiryango yabo ntagaciro ifite.

Gakoco 22/06/2016 14:46

Ariko namwe Veritas musigaye mwinyuraguramo, ejo bundi agiye(P.Kagome wanyu)
Mwavuze ko sgiye kwiga uko abami bitwara, none ubu ngo agiye kwiga ibyubukungu,
None se niba yaratumiwe numwami, ibindi byo mubizana mute?
Umunye Maroc akuriye Banki ikomeye mu Rda. Nuwanga urukwavu yarukundira ko runyaruka, Nshimye ko noneho Kagome agiye kureshya abanyemali.

Inkuru ya IGIHE


Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abikorera mu Mujyi wa Cassablanca muri Maroc, baganira byinshi ku mahirwe aboneka mu ishoramari mu Rwanda, ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu, uruzinduko yatangiye kuwa Mbere tariki 20 Kamena ku butumire bw’Umwami Mohammed VI.





Abo bikorera babarizwa mu nzego zinyuranye zirimo amabanki, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’ibijyanye no gutunganya imiti bagaragaje inyota yo kumenya byinshi ku bucuruzi mu Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Serge Kamuhinda, yavuze ko abikorera bo muri Maroc bagaragaje ubushake bwo kwifashisha u Rwanda bakageza ibikorwa byabo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, aherekezwa na Minisitiri w’Intebe Abdel-Ilah Benkiran, Umuyobozi (Wali) w’agace ka Casablanca- Settat, Guverineri w’Intara ya Nouaceur n’abandi bayobozi mu nzego z’ubutegetsi n’igisirikare.

Ku munsi wa Mbere w’uru ruzinduko Umwami Mohammed VI yashyikirije Perezida Kagame Umudali w’Icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi, ukaba ishimwe riruta ayandi mu bwami bwa Maroc. Ni ishimwe ryashyizweho kuwa 16 Ugushyingo 1956 n’umwami Mohammed V wayoboye igihugu kuva mu 1955 kugeza mu 1961.

Uru ni uruzinduko rugamije kongerera imbaraga umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse mu biganiro byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bijyanye n’uru ruzinduko, baganiriye ku masezerano y’ubufatanye ashobora gufasha mu bikorwa ibi bihugu byifuza gufatanyamo.