Rwanda :Ibintu 7 byagaragaje umwihariko w’icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 22.
Ubwanditsi bwa «veritasinfo» bwakurikiranye uko kwibuka ku ncuro ya 22 byagenze mu Rwanda, uko kwibuka kukaba kwashojwe ku mugaragaro na leta ya FPR Kagame kuri iyi taliki ya 13 Mata 2016. Uretse gufunga abagaragayeho virusi y’ingengabitekerezo ifata igice cy’abanyarwanda bo mu bwoko bumwe, Veritasinfo yatangajwe ni uko Paul Kagame wakomye imbarutso y’iyo jenoside ubwo yahanuraga indege y’arimo abakuru b’ibihugu 2 : Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’Uburundi taliki ya 06 Mata 1994 ; kuri iyi ncuro ya 22 hibukwa iyo jenoside , Paul Kagame yagaragaje ko umubare w’abapfuye udahagije, akaba yifuza indi ntambara ya rurangiza mu gihugu kugira ngo ikibazo akirangize burundu ! Sibyo gusa kuko umusomyi wa veritasinfo yatugejejeho ibindi bintu bishya 7 byaranze iki cyunamo :
1.Nibwo bwambere umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon yavuze ko kutohereza ingabo mu Rwanda ngo zihagarike jenoside mu mwaka w’1994 byatewe nuko FPR yabyanze ahubwo, ikaba yaravugaga ko atari ngombwa kohereza izo ngabo.
2.Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yavugaga ijambo rijyanye no kwibuka nibwo bwa mbere yavuze ko yifatikanyije n'abarokotse bose, ndese anifuriza iruhuko ridashira abanyarwanda bose bishwe muri 1994, aho yavugaga abatutsi, abahutu n'abatwa bishwe.
3.Nibwo bwa mbere Ibuka itigaragaje nk'ibisanzwe bitewe nuko itakicyizewe kwa Kagame ndetse umuyobozi wa Ibuka agatinyuka kuvuga ko abana bacitse ku icumu batazarihirwa ikiciro cya 3 cya kaminuza kuko igihugu ntamafaranga gifite! Umuyobozi wa Ibuka akaba asanga abo bana barahawe ibyo bagombaga byose na leta : kurihirwa amashuri abanza , ayisumbuye na kaminuza.
4.Nibwo bwa mbere leta ya Kigali ishinjije kumugaragaro amashyaka atavuga rumwe nayo harimo na RNC rigizwe ahanini n'abantu bahagaritse jenoside kandi barimo n'abayirokotse gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ku isi !
5.Nibwo bwa mbere leta ya Kigali ishyize ahagaragara urutonde rw’abanyamahanga bari mu byiciro binyuranye ibashinja ko bahakana jenoside; ariko mu byukuri abo banyamahanga bikomwa na FPR bitewe ni uko bagaragaza ibinyoma bya FPR ibeshya amahanga ko ntaruhare ifite muri jenoside yabaye mu Rwanda, bakaba banavuga ukuri kwerekana uko jenoside yakozwe mu gihugu.
6.Nibwo bwa mbere mu minsi yambere y'icyunamo hafungwa abantu benshi barimo n'abayobozi ba FPR bashinjwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside !
7.Nibwo bwa mbere hasubitswe urugendo rwo kwibuka kubera ikirere, ibi bikaba bifatwa nko guha agaciro gake abibukwa.
Umwihariko w'iki cyunamo 22:

Umusomyi wa veritasinfo