Rwanda : Amarira y’abarengana arakungurira ingoma ya FPR Kagame !
Akarengane kari kubera mu gihugu cyiswe Singapuru y’Afurika karasura ibintu bibi ku gihugu ! Ikinamico rikorwa n’abacamanza ba Paul Kagame rikaba rimaze kuba « Byenda kuriza »! Nyuma y’aho ingirwabacamanza zivuze ko Dr Niyitegeka atsinzwe urubanza afunzwemo nta dosiye imuhamya icyaha afite, ko kuri abo bacamanza ibyo gufungwa kwe nta cyaha yakoze atari akarengane ko ahubwo gukurikije uko amategeko ya Gacaca ateye ; ko akarengane kari kuba ariko iyo « ugufungirwa ahandi hantu hatari muri gereza », abantu bose barumiwe !
Urukiko rukuru rwa gisirikare rw’u Rwanda rwahamije ibyaha byose Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda prezida Paul Kagame. Urukiko kandi rwahanishije muramu we Gen Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 20. Uwahoze ari umushoferi wa Gen Rusagara, Sgt Kabayiza we, yahanishijwe imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga 500000 y’u Rwanda.
Ubwo bucamanza bw’agahomamunwa bwongeye gukora mu nkaba, bushinja abasilikare barwaniye FPR Kagame ko basomye amakuru atavuga neza umwami Kagame bityo bakaba bagomba kugwa muri gereza ! Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Tom Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare. Urubanza rwari rumaze umwaka urenga n’igice rwaregwagamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Kanyambo Frank Rusagara na Sgt Francois Kabayiza.
Mu isomwa ryarwo kuri uyu wa Kane, urukiko rwabahamije ibyaha bashinjwaga hashingiwe ku buhamya bw’abatangabuhamya bagaragaje ko bumvanye Col Byabagamba akwiza ibihuha ubwo yari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, naho Rtd Brig Gen Rusagara akaba yarayavugiraga i Nyarutarama no muri Car wash aho yakundaga guhurira n’abasirikare atarasezererwa mu ngabo. Urukiko rwemeje ko aho aya magambo yavugirwaga habaga ari mu ruhame, kandi n’abasirikare bayumvaga iyo baza kubayoboka, byari gushyira igihugu mu kaga.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2Fmu_rukiko3.jpg)
Abagize imiryango n’inshuti n’abavandimwe bari mu rukiko bakurikirana uko babamba aba basilikare barwaniye FPR Kagame bakubise amarira hasi, abandi agahinda karabishe bariyumanganya bahobera abakatiwe kugira ngo babatere akanyabugabo ! Icyo abantu benshi bibaza ni ukumenya amaherezo y’ubutegetsi bwa FPR Kagame bwarangije kwica abahutu b’ingenzi abasigaye bakaba barabaye ba nyakwigendera none ubu bukaba butangiye kwisasira abatutsi baburwaniye! Umenya ibihe byahanuwe ku Rwanda byegereje kuburyo umuntu azajya ava i Gitarama akajya kurahura umuriro i Kigali !
Umva uko umunyamakuru wa radiyo VOA avuga iyi nkuru
Ubwanditsi