Leta y’u Burundi yiyemeje kurega Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga. Ese azitaba urwo rukiko ?
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 18/03/2016 ibitero byinshi by’abantu bitwaje intwaro byagabwe ku musozi wa Simba uri muri komine ya Makebuko mu ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi. Abaturage babonye ibyo bitero bemeza ko byagabwe n’abantu bagera ku 10 bose bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa kalachnikov. Abo bantu bagabye ibyo bitero basahuye ibintu binyuranye mu maduka ari muri ako karere ndetse batwara n’amafaranga menshi ataramenyekana umubare. Mu kugenda kwabo, abo bagabye ibyo bitero barashe amasasu menshi cyane mu kirere bageze imbere y’ibiro by’abapolisi biri muri ako karere.
Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko ibyo bitero byagabwe n’amabandi yitwaje intwaro ariko abaturage bo bemeza ko ari ibitero byakozwe n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi. Ibitero nk’ibi akaba aribyo byibasiye u Burundi muri iyi minsi, leta y’icyo gihugu ikaba ivuga ko bikorwa n’abantu bashatse guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu bashyigikiwe na Paul Kagame perezida w’u Rwanda, bityo icyo gihugu kikaba kiyemeje kumugeza imbere y’urukiko mpuzamahanga, ese Paul Kagame azitaba urwo rukiko ?
Kuri uyu wa kane taliki ya 17/03/2016 Pascal Barandagiye ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo rimenyesha ko leta y’u Burundi igiye kugeza Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga kubera ibyaha aregwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi. Pascal yagize ati : «Turiyamirije ubugira kandi igihugu cy’u Rwanda n’umukuru wacyo Paul Kagame ku bikorwa bigayitse batangiye gukora kuva mu kwezi kwa Rusama (4) umwaka urangiye, mu kwigisha no gushyira mu migwi y’abicanyi bamwe mu mpunzi z’abarundi bari mu nkambi y’impunzi muri icyo gihugu, mu ntumbero yo kwica indongozi no gutembagaza ubutegetsi bwitorewe n’abene gihugu mu Burundi. Dusabye ko Paul Kagame na leta arongoye bitwarirwa mu masentare mpuzamakungu abijejwe akisigura kuri ako gasomborotso kugira ngo intahe imukubite mu gahanga».
Pascal Barandagiye yakomeje avuga ko ntaho byigeze biba ko abantu bashatse guhirika ubutegetsi baganira n’inzego za leta, asaba ibihugu bahungiyemo kubafata bikabohereza mu Burundi kugira ngo bacirwe imanza. Léonce Ngendakumana umuyobozi wa Frodebu akaba n’umuyobozi w’impuzamashyaka y’ADC ikibiri abona ko Paul Kagame arengana, yagize ati : «uku ni ukugomba kujuragiza abarundi, ibibazo biri muri iki gihugu ntibyatewe n’u Rwanda, ntibyatewe na Kagame kuko bifite imizi kure, ni ibibazo bijyanye n’isenyuka ry’amasezerano y’Arusha n’ibwirizwa shingiro…»
Ubwo Paul Kagame yateraga igihugu cya Zaïre akica impunzi n’abacongomani barenga miliyoni 6, byavugwaga ko iyo ntambara itatewe na Kagame ko ahubwo ari abakongomani barambiwe ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu ! Kabila akigera k’ubutegetsi umugaba mukuru w’ingabo za Zaïre yaje gufata izina rya Congo yabaye Kabarebe James wo mu ngabo z’inkotanyi za Kagame ! Kuva mu mwaka w’1996 kugeza ubu Congo ikaba yarabuze umutekano bitewe na Paul Kagame ! Abarundi nabo babona ibibazo by’umutekano mucye bafite bitaratewe na Kagame ahubwo byaratewe na Nkurunziza nk’uko muri Congo naho byavugwaga ko byatewe na Mobutu ! Kagame akaba ari umuhanga cyane mu gucunga intege nke za politiki z’abo arwana nabo kugeza ubwo banamubera abavugizi ariko abo arwanya ntibashobore gucunga intege nke Kagame afite muri politi ngo bamurwanye !
Ibyaha by’ubwicanyi Paul Kagame yakoreye abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari muri iyi myaka 26 ishize birenze ukwemera, byagombye kubera isomo leta y’u Burundi ndetse n’abanyepolitiki batavuga rumwe nayo. Ikintu kigomba kwibazwaho cyane ni ukumenya impamvu Paul Kagame atagezwa imbere y’inkiko kandi amadosiye y’ibyo aregwa byinshi yarakozwe, hari :
-Raporo mapping imushinja gukora jenoside y’abahutu muri Congo ibitse mu tubati twa ONU.
-Ikirego cyo gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994 ubwo yahanuraga indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira ibitse mu nkiko z’i Paris.
-Igihugu cya Congo cyatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi kirega Paul Kagame warenze imbibi z’icyo gihugu akohereza ingabo ze muri Congo, ariko nyuma Congo yaje gukura icyo kirego muri urwo rukiko nta rubanza rubaye ku mpamvu zitarasobanuka kugeza ubu !
-Ingabire yareze Paul Kagame mu rukiko rw’Afurika rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Paul Kagame ahita yikura muri urwo rukiko kandi nta nkurikizi ashobora kuzabigiramo !
Dukurikije izo ngero nke ziri hejuru aha, ni iki cyakwemeza ko Paul Kagame ashobora kuzitaba urukiko u Burundi buzatangamo ikirego ? Abazi amateka y’ubutegetsi bw’igitugu n’ubwicanyi nk’ubwa Kagame bemeza ko nta rukiko na rumwe ruburanisha abantu nkaba hatabaye imbaraga za gisilikare cyangwa se iz’abaturage ! Nta kindi kintu u Burundi bushobora gukora kuri Paul Kagame, kiretse umunsi umwe abaturage b’ibihugu by’u Rwanda, Congo, u Burundi ndetse n’abo mu gihugu cya Uganda yahemukiye bahagurukiye rimwe bagashyiraho «urukiko Rukokoma » nirwo ruzashobora gushyigura Kagame agakubitwa intahe mu gahanga, naho ibindi byose byakorwa kwaba ari uguta inyuma ya Huye !
Kanda wumve amakuru radiyo Ijwi ry’Amerika ryateguye kuri iyi nkuru