Burundi : Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zasoje uruzinduko rwazo.

Umukuru w’igihugu cy’Afurika y’epfo Bwana Jacob Zuma wari uyoboye izo ntumwa yatangarije itangazamakuru ko izo ntumwa zagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nkurunziza, ibyo biganiro bikaba byararanzwe n’umwuka w’ubushuti n’urugwiro.
Bwana Zuma yavuze ko itangazo rya nyuma ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika kuri urwo rugendo rw’izo ntumwa rizashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/02/2016. Zuma yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’uko iryo tangazo rizaba rimaze gushyirwa ahagaragara aribwo abanyamakuru bazashobora kubaza ibibazo izo ntumwa kuri urwo ruzinduko mu Burundi.
Zuma akaba yavuze ko mu gihe iryo tangazo ritarajya ahagaragara ntacyo izo ntumwa zishobora kuvuga bityo n’abanyamakuru bakaba ntacyo bagomba kuzibaza !
Source : médias burundais