Uganda : muri gahunda yo gutera u Burundi, abarwanyi 1000 ba M23 batorotse inkambi barimo!
/http%3A%2F%2Fscd.rfi.fr%2Fsites%2Ffilesrfi%2Fdynimagecache%2F0%2F15%2F4695%2F2653%2F1024%2F578%2Fsites%2Fimages.rfi.fr%2Ffiles%2Faef_image%2F000_Par7787572_0.jpg)
Umuvugizi w’ingabo za Uganda yemeza ko hariho gahunda yo gusubiza abo barwanyi mu gihugu cyabo cya Congo, umuvugizi w’izo nyeshyamba Lawarence Kanyuka nawe yemeza ko abarwanyi barenga 1000 ba M23 batorotse inkambi bakaba bihishe mu misozi ikikije inkambi ya Bihanga.
Nubwo igisilikare cya Uganda n’umuvugizi w’abarwanyi ba M23 bemeza ko bahunze iyo nkambi bitewe n’uko badashaka kujyanwa ku ngufu muri Congo, amakuru menshi aturuka mu karere k’ibiyaga bigari aremeza ko ibyo bisobanuro bitangwa birimo kujijisha. Abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda no muri Uganda ubu batangiye kwikusanyiriza muri Kivu y’amajyepfo muri Congo, bakaba bashaka kuhubaka ibirindiro bikomeye bafashijwe n’igihugu cy’u Rwanda. Ibyo birindiro akaba aribyo bizakoreshwa mu kugaba ibitero ku gihugu cy’u Burundi.
/http%3A%2F%2Figihe.com%2FIMG%2Fjpg%2F726155fc-05d4-444f-8eb2-e17d624ada2a.jpg)
Nk’uko igihugu cya Uganda cyateguye inkotanyi mu mwaka w’1990 zigatera u Rwanda, Museveni akavuga ko ari impunzi zamutorotse, iryo turufu niryo rigiye kongera gukoreshwa mu kwigarurira igihugu cy’u Burundi; Uganda n’u Rwanda bikaba bizavuga ko ntaho bihuriye n’umutekano mucye w’u Burundi na Congo, ko abarwanyi ba M23 bafite uburenganzira bwo kwirwanaho kuko bugarijwe, akaba ariyo mpamvu abo barwanyi batorotse ibihugu bayobora bagasubira mu gihugu cyabo!
Umenya umuzimu w’intambara utazashira vuba mu karere k’ibiyaga bigari.
Ubwanditsi.