Rwanda : Igihugu cy’Amerika nacyo ntigishaka ko Paul Kagame yigira umwami!
Mukugaragaza ko ariwe mu perezida w’intungane kandi ureba kure, Paul Kagame yacyuriye perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza : Kagame yavuze ko igihugu cy’u Burundi cyafungiwe serumu (guhagarikirwa imfashanyo) ngo bitewe n’uko Nkurunziza yanze kumvira inama yagiriwe n’amahanga zo kutiyamamariza manda ya gatatu! Ariko se uwo Mutagatifu Paul Kagame we yumvira inama agirwa ? Ubwo yashyinguraga umubyeyi we witabye Imana, Paul Kagame yavuze ko uwo mubyeyi we, yari aje guherekeza bwa nyuma, yahoraga amugira inama yo kutazihorera ! Inama nyina umubyara yamugiriye yarayisuzuguye maze arihorera karahava, kugeza ubwo yanize n’abamufashije kugera mu Rugwiro (Partic Karegeya, Rizinde, Sendashonga, Nyamwasa, Rwigara Assinapol…). Niba se Kagame atarashoboye kumvira inama yagiriwe n’umubyeyi we, yanenze iki Nkurunziza ? Ese twakwizera ko inama agirwa n’igihugu cya USA cyamuhaye inkunga ikomeye yo gufata igihugu cy’u Rwanda ku ngufu kandi na USA igakomeza kumukingira ikibaba kubwicanyi ndengakamere yakoze kandi akomeje gukora, azumvira inama icyo gihugu kimugira yo kuva ku butegetsi mu mahoro?
Inkuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’abanyamerika VOA, iratumenyeshako Madame Samantha Power ambasaderi uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) mu muryango w’abibumbye ONU yagiriye inama Paul Kagame yo kutazongera kwiyamamaza muyindi manda iyo ariyo yose. Samantha Power akaba asaba Paul Kagame kuzava ku butegetsi mu cyubahiro mu mwaka w’2017 mu gihe azaba arangije manda ze ziteganywa n’itegeko nshinga. Ibyo Samantha Power akaba yarabimenyesheje abanyamakuru kuwa kabiri taliki ya 01/12/2015 ari ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye ONU, ubwo yamenyeshaga abanyamakuru ko igihugu cya USA aricyo kigiye kuyobora akanama gashinzwe umutekano ku isi muri uku kwezi k’ukuboza 2015.
Muri icyo kiganiro kandi Samantha Power yamenyesheje ko akanama gashinzwe umutekano ku isi kagiye gukora urugendo mu gihugu cy’u Burundi kiri mu mvururu za politiki n’ubwicanyi zatewe n’uko abatavuga rumwe na Nkurunziza bamushinja kunyuranya n’itegeko nshinga n’amasezerano y’amahoro y’Arusha, maze akiyamamariza manda ya gatatu. Samantha Power yagize ati : «kubona abakuru b’ibihugu by’Afurika bigundiriza k’ubutegetsi bakanga kubahizira manda ziteganyijwe mu itegeko nshinga ni ibintu biteye ubwoba!» Samantha Power akaba yizeye ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azerekana urugero rwiza mu karere kose akarangiza manda yagenewe n’itegeko nshinga, akagenda mu mahoro kandi ko atazivuguruza mu magambo yavuze kenshi ko atazigundiriza ku butegetsi, agasimburwa n’abandi bayobozi bashya.
Samantha Power avuga ko icyemezo inteko ishingamategeko y’u Rwanda yafashe cyo guhindura itegeko nshinga amahanga yose yakimenye ariko Perezida Paul Kagame akaba ataragaragaza ko afite umugambi wo kugundira ubutegetsi mu Rwanda, Samantaha Power yarangije avuga ko u Rwanda rwabaye igihugu cy’ikitegererezo mu guteza imbere ubuzima bwiza bw’abantu, gushyira abategarugori mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu zifata ibyemezo no guteza uburezi imbere ariko igihe kikaba kigeze kugira ngo u Rwanda rwerekane ko rugomba no gutera imbere mubya politiki na demokarasi.
Paul Kagame akimara kumva inama yagiriwe na Samantha Power yahise azitera utwatsi, agaragaza ko azigundiriza ku butegetsi kuko abanyarwanda bamukunda, Paul Kagame yagize ati : «Ibi biza byiyongera ku bintu byafasha kugera ku mwanzuro mu gukemura urusobe rw’ibibazo bya politiki y’u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda. Naho iby’itekinika byo mubyibagirwe !» Birumvikana ko Paul Kagame azi neza ko yateye ubwoba abanyarwanda kuburyo buhagije akaba yizeye ko abanyarwanda batazamutera hejuru.
Ubwo Bwana Twagiramungu Faustin yavuganaga n’ijwi ry’Amerika yashimangiye ko Paul Kagame ashaka kwigira umwami mu buryo bw’amayeri, ibyiza akaba ari uko Kigeli yagaruka akaba umwami kuko akiriho ariko Kagame akagenda; tumaze kumva icyo Amerika ivuga kuri manda ya Paul Kagame veritasinfo yabajije Bwana Faustin Twagiramungu alias Rukokoma icyo abitekerezaho, maze adusubiza muri aya magambo, yagize ati : «twebwe nta gisasu cya katiyusha dufite ngo tuzagitere kuri Kagame, nta n’ubwo kandi Amerika izaza kuturwanira kuko ntacyo iduca, gusa Paul Kagame azarimburwa na bombe ikomeye cyane ari nayo yahinduye ibintu mu gihugu cya Burukina faso, iyo bombe ntayindi : ni abaturage b’abanyarwanda bazamuhagurukana ubwabo bakamwirukana! »
Kuba Amerika itazarwanirira abanyarwanda birumvikana, ariko kandi tugomba no gutekereza, umunsi abanyarwanda bahagurukanye Paul Kagame Amerika izaza kumutabara nk’uko yakunze kubikora mu bihe byashize?