Putine ntiyumva ukuntu igihugu cya Turukiya cyamuteye icyuma mu mugongo mu ntambara yo kurwanya ibyihebe !

Publié le par veritas

Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Sukhoï Su-24  y'Uburusiya

Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Sukhoï Su-24 y'Uburusiya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/11/2015 nibwo leta  y’igihugu cya Turikiya yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zarashe indege y’intambara y’igihugu cy’Uburusiya bitewe n’uko iyo ndege yari yavogereye ikirere cy’icyo gihugu ku mupaka uhuza Turukiya na Siriya. Igihugu cy’Uburusiya cyo gitangaza ko iyo ndege yarasiwe mukirere k’igihugu cya Siriya.

Ministre w’intebe w’igihugu cya Turukiya Bwana Ahmet Davutoglu asobanura ko ingabo z’igihugu cya Turikiya zafashe icyemezo cyo guhanura indege y’intambara y’igihugu cy’Uburusiya yo mu bwoko bwa Sukhoï Su-24  kuko yari yavogereye ikirere cya Turikiya ; ministre w’intebe wa Turikiya yashimangiye ko ingabo z’igihugu zakoze akazi zishinzwe ko kurengera ubusugire bw’igihugu. Perezida w’Uburusiya Vradimi Putine yavuze amagambo akarishye nyuma y’icyo gikorwa cy’ingabo za Turikiya zahanuye indege y’ingabo z’igihugu cye. Putine yagize ati : «Ntabwo niyumvisha ukuntu Turikiya yaduteye icyuma mu mugongo muri iyi ntambara turwana n’ibyihebe, ibi bikaba byerekana ko indege y’igihugu cyacu yahanuwe n’ibyitso bishyigikiye ibyihebe turwana nabyo. Iki gikorwa kibi cyo kurasa indege yacu kigomba kugira ingaruka mbi kubagikoze».

Abasilikare babiri b’uburisiya bari muri iyo ndege bagize ibibazo : umwe yahise yitaba Imana undi akaba yaburiwe irengero, ariko hakaba hari amakuru avuga ko yafashwe bugwate n’umutwe urwanya perezida w’igihugu cya Siriya. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota itanu yanyuma ya saa sita, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa « The Guardian » cyatangaje ko indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’ingabo z’Uburusiya yarashwe n’indege y’intambara y’ingabo za Siriya, abasirikare 10 b’igihugu cy’Uburusiya bari bayirimo bahita bitaba Imana. Iyo kajugujugu yarashwe ikaba yari kumwe n’izindi zari zigiye kureba aho indege y’Uburusiya rashwe yaguye. Icyo gikorwa cyo kurasa kajugujugu nacyo kikaba kirimo urujijo rukomeye kuko ingabo za Siriya ntizishobora kurasa indege y’Uburusiya kandi biri gufatanya urugamba !

Hagati aho abaturage benshi bo mu mujyi wa Moscou bagiye kwigaragambiriza imbere y’ambasade ya Turukiya iri mu Burusiya. Umwe muri abo bigaragambya yagize ati : « iraswa ry’indege y’Uburusiya ryambabaje cyane, akaba ariyo mpamvu naje muri iyi myigaragambyo kugira ngo mbwire leta  ya Turikiya ko igomba kuryozwa icyo gitero yagabye k’Uburusiya ». Abigaragambya bari bitwaje ibyapa  bisaba leta y’Uburusiya kwihorera kuri Turukiya. Igihugu cya Turukiya kikaba cyahamagariye umuryango wo gutabarana wa OTAN kuyitabara kuko ari umwe mu banyamuryango bawo maze ihita igeza n’ikirego muri ONU irega Uburusiya ko bwavogereye ikirere cyabwo !

Perezida w’Ubufaransa François Hollande akaba yagiye kureba perezida Barack Obama w’Amerika kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kurwanya ibyihebe byo muri Syria no muri Irak, Hollande akaba yitegura no kujya kubonana na perezida w’Uburusiya kugira ngo ibihugu by’ibihangange bihurize imbaraga hamwe zo kurwanya ibyihebe byo muri leta  ya IS. Ikibazo gitangiye kwigaragaza ni uko Uburusiya bushyamiranye na Turikiya kandi icyo gihugu gihuriye mu muryango umwe n’igihugu cy’Ubufaransa na leta zunze ubumwe z’Amerika wo gutabarana ariwo OTAN. None se niba igihugu kimwe muri uwo muryango gishyamiranye n’Uburusiya, ibihugu biwugize bishobora gufatanya n’Uburusiya kurwanya umwanzi umwe ? Twizere ko amateka azaduha igisubizo niba atari intambara ya 3 y’isi itangiriye muri kariya karere!

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
NIKO MUGISHA ko bavugako ISLAMIC STATE IS SUPPORTING BY USA NONE URWO RUGAMBA NAKO IKINAMICO YABO HAGATI YIBIHUBU BYIBIHANGANGE BIRAMERA BITE.IKINDI HARIMWO AMAKURU ARI KUVUGAKO MURI LIBERIA NTA EBORA YAHAGEZE KO AHUBWO BWARI UBURYO BWO KUBIBA AMABUYE YA URANIUM YAHABONETSE HARI AMAKURU UFITE NG UDUSANGIJE ????
Répondre
K
Mugisha,

Intambara ya gatatu yisi irashoboka cyane.
1. Russia ntabwo bavogerwa nagato, nibarudahangarwa. kandi baravogewe, Russia niyambere kwisi haba mugislikare, intwaro, nubuhanga buhanitse.
2. Ubufransa bwaratewe buricirwa bagomba kwivuna umwanzi, umwanzi wabo ninde ngo ISIS, ISIS ni ibihugu byose byo abayisramu.
3. USA ibanguye ugutwi kandi yiteguye cyane gufatanya na France mukurimbagura ibihugu byabarabu, Nato nuko, UK ntibisigana. Ngayo nguko. Niba warebaga Televisio buri munsi wamenya amarenga bari guhana. Ntibyoroshye kandi ntibizoroha. Amabanga meshi ya amerika yarasohotse, bamwe bivuyemo nkinopfu none ibindi bihangange byisi byamenye imigabo nimigambi ya amerika bagomba kuyirwanya bivuye inyuma. Urabona ko USA iri kwihoma cyane kuri Europen union. Niwitegereza urabibona.
Répondre
A
Caritas na Makanji ni abamotsi b,i Bwami,ibyo bavuga kandi banakora baba babitegetswe,ariko barabanje barabigisha noneho amasomo iyo bayumvushije bahita babona akazi bahemberwa kandi amafaranga menshi
Répondre
K
Wowe Uwera Cartas ubanza so yaribeshye ku izina yakwise! Kubera ubuhezanguni bwawe yagombaga kukwita Umukara maze amazina yawe akaba Umukara Cartas! Urakabije rwose! Nta commentaire yawe ihita udatutse abahutu! Ubanza ubwo burozi warabwonse mu mashereka ya nyoko! Ubona ko ibitekerezo uhitisha byo gutuka abahutu gusa hari icyo bimariye abanyarwanda bashaka kwiyubaka? Komeza watse umuliro umunsi ibilimi byawo byakugezeho ntuzatake!Abo bahutu wirirwa utuka muririranwa ndetse nibo banabogereza imbehe muriraho! Ibaze mu Rwanda hari abantu nkawe basabitswe n'ivangura moko bageze ku 100! Kigali mwarara muyitwitse! Garura ubwenge umunye ko umuhutu,umututsi n'umutwa bagomba kubana mu mahoro mu rwa Gasabo! Niba ubyanze urebe aho wimukira utarabona ishyano!
Répondre
M
Niba utuzi twa Munyuza amaze kutunywesha nyina ; yagirango yereke aba bamotsi be bo kuri net ko aribo akurkizaho gusasira nyina . Uti kuki : yabatumye gucecekesha abazimu bo kuri net baramunanira kuko nta muzima ucecekesha umuzimu ! Ngaho rero Haji Makanji ; kabwera Karitasi; kadogo Munyarukato;ba Rupfu Rutaminsi....mwitegure kunnyweshwa n umwami w Urwagowe mujye gusasira uwo mukecuru niko umuco wibwami ugenda kuva na kera ngiyi imyaka 400 irashize .Buy...
Répondre
M
Ntantambara ya gatatu iri hano, kuko Russia na Turkey ntibyashoboka ko bibyara iyi ntambara muvuga, yemwe na Crimean abantu bateye hejuru ngo intambara ya gatatu iraje!! wapi.

USA, EU na NATO bashatse kunaniza Putin ngo areke Syria ikomeze yibasirwe n'ibyihebe byabo ariko Putin yababereye ibamba, barashe iyi ndege kugira ngo abatuye Russian bigaragambye cg abayobozi baho batangire kwivumbura ariko basanga Putin akomeye nk'amabuye none batangiye kumusaba gushyikirana na Turkey bamwumvisha ko intambara atariyo muti kandi aribo bamushotoye.

Putin yohereje ubwato n'intwaro kandi yarahiye kwivuna Turkey, USA, UK, France na NATO barimo kubeshya Turkey ngo bazayifasha niterwa ariko nimumagambo gusa ngo Putin ashye ubwoba abivemo kandi yamaze kumaramaza, kimwe cyo nuko Turkey yashutswe ikenderanya none bagiye kuyihonda UK,USA, France na NATO bigaramiye, nubwo bayifasha bazayiha intwaro gusa ariko intambara izebera kubutaka bwa Turkey, ibi bivuze ko Turkey ariyo izazahara cyane nkuko Georgia byayigendekeye ishukwa bikarangira nayo ikubiswe incuro.

Ibi wenda biratuma igitutu cya USA, UK, France na EU bahorana kigabanuka kuko isi bayigize akavuyo, barica uwo bashatse bagakiza uwo bashatse. Putin wenda yatuma isi igira agahenge k'igihe gito byibura

Abahuza ibi bibazo n'ibyi Rwanda cg EAC murekera aho kuko ntaho bihuriye kandi mureke gutukana ntabwo ibitutsi ari umuco mwiza, mwaba abahutu cg abatutsi ibyo birabareba buri wese nakore icyatuma abona umugati ubundi ubuzima bukomeze
Répondre
U
Ariko bwbwbwbwb y'abahutu bumva ibafashije iki??
Jye nibaza niba mumitwe y'abahutu nta acide irimo kuko uyo ndebye uko biruka isi bavugagura nsanga bafite ikintu kibarya mu mutwe. Ashobora kuba ari amaraso bamennye ababunza!!

Basaza banjye babahaye isomo mwa mihirimbiri mwe!! Uziko urwanda musigaye murwumva nkuko umufungwa yumva ijuru!! Uko umunyururu umurya niko abona ijuru kure ye kandi hanze ya gereza abo yahemukiye baba bamuhigira kuburyo bamuciye akaho bamuryoza ibyo yakoze.
Gusa umufungwa we ntavugaguzwa ngo urwanga rumurenge nkiyi mihirimbiri y'abahutu b'amazuru ameze nk'imivuba y'inzuki.

Mukomeze munukire murayo mashyamba nicyo gihembo cy'inkoramaraso.
Répondre
K
ndabasuhuje murakoze cyane kutugezaho ayamakuru yabarusiya nabo bahanganye muyakurikiranire hafi na hafi.muyatugezeho neza goodjob guys
Répondre
M
Biragaragara yuko Turikiya arikurwanya uburusiya ifatanije na America, ikikikaba arikimenyetso cyuko iyi ari intambara yisi.
Répondre
D
Intambara ya gatatu yisi yatangiye, natwe ubu tugiye kumenagura imbwa zigabije urwanda zikaruhindura ayo ifundi igira ibivuzo, izo mbwa zihagarare tuzereke ko na nyina wundi abyara umuhungu.
ibyihebe byabazungu intambara yabyo ni rurimbuzi bagiye kurimburana, guhangana, ibizungu birwana umuhenerezo mpaka barimbaguye isi umujinya wabyo nubugone bwabyo bigiye gukubitana nkinkuba zesana zitagira amazi abanyafrika beshi batangiye gihunguka berekeza afrika yabo kavukire nabo nyine bivune umwanzi wababujije amahoro.
Buri wese nugukenyera tugakomeza tukabavunira umuheto ndetse rukarimburana nimizi izo mbwa ziratanaga abazungu.
Répondre
U
Amakuru ababaje nuko ngo nyina wakagame yitabye uruphu ngo kumategeko ya kagame wategetse etanasie direct kandi no munyamaswa bibujijwe murabe maso rero mwe mwese muzira jumenya ukuri .qui veut la paix prepare la guerre.
Répondre
A
Kagome we nava guhamba nyabura nyina arahita ajya muri boko halam ntahandi yabona yihomeka muri iyi ntambara ya 3 y isi iri gututmba .
Répondre