Inzibacyuho mu Rwanda ni iyi ki ?

Publié le par veritas

bamwe ngo Kagame nataba perezida baziyahura!!!!

bamwe ngo Kagame nataba perezida baziyahura!!!!

Taliki ya 29/10 abadepite mu Rwanda barateranye bemeza umushinga w’Itegeko Nshinga. Mme Mukabalisa Donatille ukuriye Inteko y’abadepite yasobanuriye abanyarwanda impamvu y’inziba cyuho cyizamara imyaka 7.
 
Umunyamakuru Barore wa TVR yaramubajije ati inziba cyuho ni iyiki? Mme M.balisa yashubije ko amategeko yose agira igihe cy’inziba cyuho. Barore yamwibukije ko muri 2003 nabwo hatowe Itegeko Nshinga kandi iyo nziba cyuho y’itegeko itabayeho. Ibi byatumye ahindura imvugo avuga ko ari inziba cyuho y’ibikorwa. Ati urabona hari gahunda ya vision 2020, gahunda yo kuzamura ubukungu bw’igihugu tukajya mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.
 
Ibi byanyibukije ikiganiro président Kagame yahaye abanyamakuru aho yiyemereye ko gahunda ya politiki ye yise vision 2020 itazagerwaho nkuko byari biteganyijwe. Ahandi mu bihugu birimo ubwisanzure na demokarasi,  president utagejeje k’ubaturage icyo yabasezeranije mu gihe bamutoaga arekura ubutegetsi hakajyaho undi. Mu Rwanda Kagame ayobora ahubwo ibyo biba impamvu yo kujya mu nziba cyuho! None imyaka 7 nishira ndetse nindi 10 yinyongezo nayo igashira bitagezweho? Bivuze ko tuzahora munyongezo?
 
Ese koko dukomeze tubyemere dutyo ko mu Rwanda ntawundi watekereza politiki nziza y’iterambere uretse Kagame ? Abantu benshi bakomeje kwibaza niba iyi ngingo yi 172 dusangamo iyo nziba cyuho itarakorewe Kagame,  ariko Mme M.balisa arabihakana. Ariko ibisobanuro yahaye Barore n’abandi banyamakuru bigaragaza aho ukuri kuri. Yasobanuye ko uwatorwa wese nyuma ya 2017 azahabwa iriya myaka 7 y’inziba cyuho, ariko akaba agomba gushyira mubikorwa ya politiki izaba itaragerwaho.
 
None mme M.balisa ko ari umuyobozi w’ishyaka PL azi se ko hari président utorerwa gushyira mu bikorwa politiki yateguwe nuwo asimbuye? Cyangwa atorwa kuko hari akarusho azanye? Mu Rwanda dukeneye urubuga rwa politiki kugirango n’abandi banyepolitiki bashobore kugaragariza abanyarwanda gahunda z’iterambere na demokarasi bafitiye u Rwanda. FPR na Kagame nibareke gukomeza kutuzirikira mu kintu kimwe.
 
Zirikana Munyarwanda ko art 172 idakenewe. Usabe ko ivanwa mu mushinga w’Itegeko Nshinga.
 
Source : amakuruki.com

Commenter cet article

kanuma 21/12/2015 09:12

Nta narimwe mujya mwemera ukuri,kuki ariko abatutsi turangwa no kubeshya?inshuro zingahe twahakanye ko tutari mu rdc ariko nyuma bikagaragara.Ibyo bitwaro birunze ku mipaka ndetse kimwe cyaranyereye ejobundi i rulindo cyica abantu.Umusore wari ugitwaye wabonaga asa nta bushake bwo kugitwara.Ingoma yacu igiye kurangira.Ngo uwasuze agirwa no kunutsa.Byaturangiranye,nimushaka muze twongere duhunge.

Munyarukato 07/11/2015 16:30

@ tsiko

Mujye muvuga ibyo muhagazeho, izo missilles uri kuvuga wigeze ubona Kagame azohereza? Cyangwa ni bya bindi mwirirwa musoma muri ibyo binyamakuru byabafaransa batigeze bashakira u Rwanda ikiza.

Kuba byaragaragaye ko missilles zavuye mu ngabo za Uganda sibyo bivuze ko Kagame ari we warashe kuko urya munsi ntiyari n'i Kigali, ibyo mwirirwa mukwirakwiza byose namwe muzi neza ko nta gihamya nimwe mufite. Ubundi se hari uyobewe ko indege yarasiwe mu kigo cya kanombe?

Ikindi niba ari na Kagame watanze amategeko yo guhanura indege ni uko yabonaga ko u Rwanda rugeze habi akaba ari nta bundu buryo bwo kurukiza bwari busigaye usibye gukura mwene wacu Kinani mu nzira. Kandi murabyibonera ko u Rwanda ubu rufite amahoro kandi rurakataje mu iterambere.

Iby'uko Kagame ariho yiyongeza manda mubikura he? niwe watoye ariya mategeko se? ni umudepite se? ni umusenateri se? mwigeze mubona yikorera igiseke se ngo akijyana ku nteko asaba ko 101 ivugururwa? Ariko kuki mutemera?
Niyo yaba ari we wategetse ko bahindura aramaze. Kinani mwene wacu we yategetse gake? ntitwahoraga tumutora100% se? Kagame nimumuhe amahoro ategeke kuko niwe muyobozi wagaragaje ko abishoboye. Kandi nananirwa azaha umwana we aho kugira ngo dusubirane ubuyobozi kuko tubusubiranye u Rwanda twahita turuta mu Rwabayanga.

Munyarukato.

tsiko 07/11/2015 06:54

Mukabalisa namyenye ko we nibyo izindi nkomamashyi bakora mateka azabibabaza.bazibukwa nkibigwari byaroshye igihugu.kagame we ntacyo arengera kuko niwe watumye ibyo twaciyemo byose biba.iyo atohereza ziriya missiles.nziko bibi byakorwaga bitari kugera kuri jenoside.kuri kagame rero gutekinika nta kibi kirimo.

Indaki 07/11/2015 06:50

@Kagame
Nimutwihere amadolari nubushobozi bwo kohereza abana bacu izo za Harvari numva .Noni se ko ubaye umwami nabagikomokaho.
Wibuka ko buri munyarwanda ari kandida yo kuba umwami nkawe ? Niba ubizirikana ;turagusaba kohereza umwana 1 gusa wo muri buri rugo kwiga muri Amerika .Amadolari 40 uhemba mwarimu. Nta soni ?. Muri make : Tura tugabane niwanga umeneraho !

ndoba 07/11/2015 06:31

yewe byarangiye da!impanuro zigiye gusohorezwa kuri kagame,agiye gutera uburundi ngo kwirukana fdrl musome ikinyamakuru cyiwe,bwiza.com

kabirimakamatovu 07/11/2015 06:17

Habyara navaho impundu zizavuga . Kagame navaho nziyahura kuko ntawundi washora u Rwanda
yavuyeho zaravuze ye!!!!!!!!!!!!! dutegereje abaziyahura nimu sesengure ?

Bony 07/11/2015 06:05

@Kaka
Urakarengana norirenze wa mwaku we.

tureke kwibeshya 07/11/2015 05:45

abanyarwanda twasigaye inyuma nkikoti..kwireshyeshya nabandi byo turabishoboye....hari aho kagame yatinyutse kujya mwirahira rya Magufuli...buriya se ahantu nkahariya kuhakandagira si ukwisumbukuruza koko kumuntu...nka kagame...

tureke kwibeshya 07/11/2015 05:45

abanyarwanda twasigaye inyuma nkikoti..kwireshyeshya nabandi byo turabishoboye....hari aho kagame yatinyutse kujya mwirahira rya Magufuli...buriya se ahantu nkahariya kuhakandagira si ukwisumbukuruza koko kumuntu...nka kagame...

muravumba 07/11/2015 00:33

Abanyarwanda muri mu gihugu ushobora guhunga nahunge kuko ubwami na Republica mu Rwanda bizasiga ngerere. Ibyo Imana yavuze bizasohora vuba bidatinze. Mbabajwe nindushyi zarushye imyaka nimyaka zicwa ninzara, bafungirwa ubusa, bakubitwa ibiboko, batotezwa buri munsi. Ariko ni mwihangane kuko mugiye kuruhuka nubwo abarusimbuka ari bake cyane.

kaka 07/11/2015 00:27

ariko abahutu uwabaroze ntiyakarabye maze mwijyira abahanuzi ESE ninde wababeshye ko imana ibakunda kurusha abatutsi amaranga mutima arabuzura Mu gahanura uragapfa udahanuye Wa daimoni we puuuuu

Shishoza 07/11/2015 08:02

Bahutu ndabakunda ariko umubare wanyu munini ntabwenge ugira. hera kuri habyari mana, njya iburundi kwa Nkurunziza. amacakubiri ntaho yabageza. abatutsi barabakunda arikomwe zero.

km 06/11/2015 22:56

Ndabananiye ibyo uvuga ni ukuri, ariko ibiri kuba mu Rwanda byarahanuwe, abantu barabibwiwe baraseka! Dutegereje kuzabona ubwatsi bwo haruguru y'inzira buhura n'ubwo hepfo y'inzira kandi umuntu utuye i Gitarama akajya kurahura umuriro i Kigali! Abanyarwanda bagomba kwihangana ntakaraba kandi n'abo bitwa abatutsi b'abategetsi bakomeye kimwe n'abahutu birirwa babakomera amashyi ngo ni abategetsi ngo amazu yabo azaturwa n'ibihunyira!!

Urwanda rwaragendesheje rufatwa n'amashitani uretse ko n'akarere kose kahababariye! Ni ukumirwa gusa ntakindi!!

Shishoza 07/11/2015 08:09

Ishitani ni wowe wifuza ko abantu bapfa ubuhanuzi ...mwanga Kagame kuko ari umututsi byonyine mutarebye ibyiza akora.. ubwenge bwanyu buke gusa. Abatutsi barubaka mwe mugasenya. Imana izabahe ubwenge

NDABANANIYE 06/11/2015 20:32

No mu Burundi Ndadaye amaze gutsinda bamwe bariyahuye.
iBI bivuga ko hali les extemistes Tutsi babona ko bavukiye gutegeka ko Démocratie ali kalachnikov.
Mu Rwanda twarabyunvise nta nakamwe gakopfora.
Aliko se BIKINDI abazungu bamujijije iki ko ibyo byose biba yabivugaga mu ndirimbo ze?.
Inkotanyi zarushije iki interahamwe zishe abantu ?
ubwicanyi bwazazo bivanze no kutubahiriza amategeko nyarwanda kuva muli 1990 nubu bigikomeza bizitwa iki?
Ibili gukorwa murabona bitujyana he?