Rwanda : Impamvu zivugwa ko zateye igihombo cy’amabuye y’agaciro zirafifitse!
[Ndlr :Kuva umutwe wa M23 watsindwa, amabuye yasahurwaga mu gihugu cya Congo yakomeje kuba macye ; amabuye kandi u Rwanda rwasahuye muri Congo yahuye n’ikibazo gikomeye cyo gukomanyirizwa ku masoko mpuzamahanga cyane cyane i Burayi, byabaye ngombwa ko u Rwanda rwifashisha igihugu cy’u Burundi kikajya kigurishiriza amabuye macye. Nyuma y’aho igihugu cy’u Burundi kibwiriye u Rwanda ko kitazongera kugurisha amabuye yacyo kuko u Burundi nabwo bukeneye kugurisha amabuye yabwo, nibwo Kagame yatangiye kuvuga nabi ubutegetsi bw’i Burundi ndetse yohereza n’abacengezi bo guhungabanya umutekano muri icyo gihugu, izo mpamvu zose hamwe n’izindi tutavuze akaba arizo zatumye umusaruro w’amabuye y’agaciro ugabanuka ; ariko mu Rwanda bari gutekinika izindi mpamvu nk’uko tubisoma hasi aha] :
Kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, hari hinjiye miliyoni 226 z’amadorari y’Amerika, naho mu mezi nk’aya ya 2015 hinjiye miliyoni 104 z’amadorari gusa. Impamvu nyamukuru y’ibi, ngo ni igihombo cyibasiye inganda zaguraga aya mabuye, kimwe n’ibindi bihugu bishyize imbere gucukura ayabyo aho kugura ay’ahandi, nk’Ubushinwa. Gusa ngo no kuba bayagurishaga avanze n’ubundi bwoko bw’amabuye nka tantale n’andi, bituma amasoko arushaho kubura. Gusa ngo mu ngamba zo gukemura iki kibazo harimo kuyongerera agaciro bayashongesha, akajya ku isoko atunganyije.
Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA), kiravuga ko kugwa mu bihombo kw’inganda zo mu mahanga zaguraga amabuye, bifite ingaruka nini ku isoko ry’amabuye y’u Rwanda. Ibi bikomereye aho byinshi mu bihugu byayaguraga bitangiriye gushyira imbaraga mu gucukura ayabyo. RNRA ivuga ko umusaruro amabuye yinjiza muri iyi minsi wagabanutse, n’ubwo ngo bashakaga kurenza umusaruro bari babonye mu mwaka ushize.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-gd2%2F18a11fa52a97690bbcddd1e124cad4e5.jpg)
Kayumba Francis, Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubugenzuzi n’iyubahirizwa ry’amategeko muri RNRA, avuga ko hari uruganda rushongesha gasegereti i Karuruma, rutegereje guhabwa uruhushya. Ibi ngo bizakemura ikibazo cyo kugemura amabuye avangavanze ku isoko mpuzamahanga, binoroshye kubona amasoko. Kayumba aganira na IGIHE, yagize ati “Mu ngamba dufite, turashaka kujya twohereza amabuye ashongesheje, atunganye, kuko icyo gihe byanze bikunze isoko riraboneka. […] nitubasha kugira ubushobozi bwo gushongesha ari nabyo Leta ishyizemo ingufu ihereye kuri gasegereti, bizadufasha guhangana n’ibibazo by’amasoko.”
Kayumba avuga ko izi ngaruka zituruka ku kibazo cy’ubukungu bwibasiye isi muri rusange. Gusa ngo amabuye y’u Rwanda kuba akenerwa cyane mu bakora za telefoni na mudasobwa, nibayashongesha azagurishwa havanguwemo tantale na niyobiumu byajyanwagaho muri iki gihe. RNRA ivuga ko ibi bizakemura mu buryo burambye ikibazo cy’amasoko ku mabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda.
Inkuru y’igihe