Rwanda: Umuryango wa Rwigara urasabwa guceceka cyangwa ugahunga!
Ikiganiro Diane Shima Rwigara (umukobwa w'Assinapol Rwigara) yagiranye n’abanyamakuru muri iki cyumweru i Kigali gikubiyemo byinshi mu bibazo n’ibisubizo ku cyihishe inyuma y’isenyerwa, akaga n’akababaro umuryango urimo, by’umwihariko kuva muri Gashyantare ubwo Rwigara yicwaga. Yabasobanuye ko impamvu ubutegetsi butanga busenya inzu yabo nta shingiro namba zifite. Iyo hoteli ngo yubatswe igihe kirekire bitewe n’amananiza arimo no guhagarikirwa kubaka byakozwe inshuro nyinshi n’ubuyobozi.
Diane asobanura ko umugi wa Kigali ubwawo wohereje inzobere zo kugenzura niba inzu yubatse neza, inshuro eshatu (2011, 2012, 2013) kandi buri gihe babahaga uburenganzira bwo gukomeza igikorwa cy’ubwubatsi. Yongeraho ko hari n’abanyayisiraheli bagenzuye inzu yabo bakavuga ko yari mu nzu zikomeye muri uriya mugi wa Kigali. Umukobwa wa nyakwigende Rwigara Assinapol asobanura ko nta mpamvu namba bari bafite yo kuyisenya ngo keretse kwiyerurutsa ngo hatagira ukeka ko umubyeyi wabo atazize imitungo ye yanze ko hagira abayivangamo.
Abategetsi bafite shema ki, kubona uyu muryango utaka, bakarebera. Umuyobozi yakumva ko abo ayoboye bamubona bate mu bintu nk’ibi bigaragaramo akarengane kadasanzwe? Umuntu nka Rwigara bivugwa ko yafashije ishyaka riri ku butegetsi, bishoboka bite ko yarenganira mu butegetsi bwaryo? Niba umuntu nka we arenganye, abakamurenganuye bagatera umugongo umuryango, bigenda bite iyo bigeze ku muturage usanzwe? Ese abategetsi, cyane cyane abo hejuru ntibakwiye kwireba mu ndorerwamo, bamara kwireba, bakibaza, hanyuma bakisubiza?
Avuga ashize amanga, Diane yeretse abanyamakuru impapuro z’ubuyobozi zahawe umubyeyi wabo Rwigara zimwemerera uburenganzira bwo kubaka. Asobanura ko hari n’ibyangombwa by’iyo nzu abategetsi bibwiraga ko umuryango utazabona nyuma y’iyicwa rya Rwigara ngo kuko bari bamusabye kubibashyikiriza mbere yo kwicwa, ariko ngo bari babitse neza ibindi nkabyo (copies) ku buryo babyeretse umuyobozi w’umugi wa Kigali Fideli Ndayisaba ndetse n’ibiro by’umuvunyi ariko ngo ay’ubusa batangiye kuyisenya ku isabato tariki ya 12/09/2015.
/http%3A%2F%2Fbwiza.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2015%2F09%2Finzu-ya-Rwigara.jpg)
Diane yibutsa ko ubutegetsi bumaze kubahuguza ibibanza byinshi, harimo n’icyo bari baratanzeho amafaranga miliyari. Ntiyiyumvisha igituma barengana. Yibutsa ko RWIGASS (Rwigara Assinapol) yafashije FPR kuva yatangira urugamba, ko kandi yarinze yicwa akiyitangamo umusanzu, anayishyigikiye ku buryo bugaragara. Diane ubwe avuga ko umuryango we ukunda igihugu. Yitangaho urugero rw’ukuntu yagiye avuganira ubutegetsi ndetse akagera n’aho yiyita amazina ku mbuga nka facebook kugira yumvishe abatavugarumwe n’ubutegetsi ko batagomba kuburwanya.
Diane asobanura ko basiragiye mu nzego zose z’ubutabera n’ubutegetsi nyubahirizategeko ariko ngo biba iby’ubusa. Ngo hafi ya hose aho bageze muri iki gihe barabihunza kubera ubwoba; ngo ababapfuye agasoni ngo barababwira ngo n'Umunyamakuru amubajije niba yumva afiye umutekano, Diane asubiza ko arebye amabi yakorewe umubyeyi we, akitegereza uko babahuguje ibibanza byabo, akareba uko bari kubasenyera, asanga nta mutekano ariko ngo gusaba ubutabera ni uburyo bwo guha icyubahiro umubyeyi wabo wabaruhiye akabitangira amanywa n’ijoro.
Umunyamakuru amubajije niba hari itotezwa bakorerwa, Diane asubiza ko rihari, atanga urugero rw’ababakanga bababwira ngo baceceke, cyangwa ngo bave mu gihugu bahunge. Ku kibazo cyo kumenya niba barasabye guhura na perezida wa Repubulika, Diane asubiza ko babisabye inshuro nyinshi ariko ngo ntibahawe umwanya wo guhura n’umukuru w’igihugu. Yongeraho ko n’ubu, abibemereye bahura na we. Diane asobanura ko n’ubwo ibibazo by’imitungo yabo bigaragaramo umugi wa Kigali n’akarere, ko mu by’ukuri ngo hari ababyihishe inyuma bafite ingufu zirenze izo nzego. Diane akavuga ko atakwirirwa avuga amazina y’abo bazi.
Mu kiganiro twabashije kubona gitangazwa n’abantu banyuranye ku mbuga za « internet, Diane asoza agira ati : « turibaza icyo tuzira, turarwana n’abantu tutazi ku mpamvu tutazi ». Iyo umuntu akurikiye uko umuryango wa nyakwigendera Rwigara usobanura amakuba urimo, umuntu yibaza n’ibindi bibazo byinshi :
/http%3A%2F%2Fcdn2.btrstatic.com%2Fpics%2Fshowpics%2Flarge%2F284593_f0v1Vs7q.jpg)
Rwigara Assinapol yatabarutse tariki ya 4 Gashyantare 2015. Polisi y’igihugu ikavuga ko ngo yazize impanuka y’imodoka, cyakora umuryango we wemeje ko yishwe n’abashinzwe umutekano ngo kuko umunsi wa nyuma we babashije kumubona atarashiramo umwuka, nyuma polisi imutwara nk’uwapfuye kandi yanga ko bamutwara muri “ambulance” umuryango wari wazanye ahitwaga ko habereye impanuka. Umuryango we wasobanuye ko waje gusanga yatewe ibyuma amaze kuvanwa aho bamuvaniye mu modoka . Icyatangaje abantu ni uko polisi y’igihugu yatangaje ko izi uwarutwaye ikamyo ivuga ko yamugonze nyamara amazina ye ntiyatangazwa ndetse na nyirikamyo nyiyavugwa.
Source:mulijeanclaude.wordpress.com