Ese aho inkomoko yo gusenyuka kwa EAC ntiyaba ivuye ku Rwanda?
[Ndlr: Umuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba EAC ugeze mu marembera, ubu utangiye gufunga imiryango y'imirimo imwe nimwe wakoraga kubera ibibazo by'ubukene. Nubwo iyo mpamvu y'ubukene ariyo ishyirwa imbere, ikigaragara cyo ni uko uwo muryango utagikora neza kubera impamvu za politiki abayobozi b'ibihugu bigize uwo muryango badahuje! Iyi ngingo uwayisesengura yavuga byinshi ariko hari ibyigaragaza! Ubusanzwe umuryango wa EAC wari ugizwe n'ibihugu 3 aribyo Tanzaniya, Kenya na Uganda, nyuma u Rwanda rwinjizwa muri uwo muryango n'ubwo igihugu cya Tanzaniya cyari cyagaragaje impungenge zo kwinjizamo u Rwanda kubera politiki yarwo y'ivanguramoko n'ubwicanyi, u Burundi nabwo bwinjijwe muri uwo muryango kubera ikibazo cy'amateka busangiye n'u Rwanda! Umwuka mubi ujya gutangira muri uwo muryango wahereye kuri perezida Paul Kagame wabwiye Kikwete wa Tanzaniya ko azamukocora bitewe ni uko yamugiriye inama yo kuvugana na FDLR, nyuma u Rwanda, Uganda na Kenya bitangira gukora za gahunda zabyo zishyize kuruhande Tanzaniya n'u Burundi, icyakurikiyeho ni uko Paul Kagame yavuze ko perezida Nkurunziza agomba kuva kubutegetsi kuko ntacyo yamariye abarundi... none aho bigeze uwo muryango utangiye kubura imfashanyo n'imisanzu y'ibihugu biwugize, ese aho iyo myitwarire ya Kagame siyo nyirabayazana y'ibyo byose?]
Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bwahagaritse gahunda hafi ya zose bwakoraga bitewe no kubura amafaranga mu ngengo y’imari yawo kuko bimwe mu bihugu biwugize bitatanze umusanzu. Ikinyamakuru The East African kivuga ko ibihugu birimo EAC umwenda wa miliyoni 3.8 z’amadorali by’umusanzu w’umwaka w’ingengo y’imari washize. Icyegeranyo cy’inama y’Abaminisitiri ba EAC iherutse kubera i Arusha muri Tanzania, cyagaragaje ko u Burundi ari bwo burimo umwenda munini, bugakurikirwa na Tanzania na Uganda.
U Burundi burimo EAC miliyoni 2.9 z’amadorali, Tanzania, amadolari 897,546 na Uganda ikagira umwenda wa amadolari 19,075. U Rwanda na Kenya nibyo bihugu bidafite ibirarane. Kugeza ubu Tanzania, u Rwanda n’u Burundi ntabwo byari byatanga icyiciro cya mbere cy’umusanzu nubwo hashize amezi atatu ingengo y’imari ya EAC yemejwe.
Kuya 11 Kanama, EAC yari imaze kwakira amadolari 870,463, ahwanye na 2.08 ku ijana by’ingengo y’imari ya miliyoni 41.9 z’amadorali. Mu gihe ibihugu biseta ibirenge mu gutanga umusanzu, abaterankunga nabo barakinagira mu gufasha EAC kubera ibibazo biri mu Burundi. Muri uyu muryango ibihugu biwugize bitanga umusanzu ungana na 30% naho 70 % by’ingengo y’imari agatangwa n’abaterankunga.
Ibihugu bitera inkunga EAC, ni Canada, Denmark, Finland, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi, Banki y’Isi na Norvege. Uburyo uyu muryango ubonamo amafaranga buteye impungenge ku buryo bituma benshi bemeza ko ushobora no kuzasenyuka. Mu minsi mike nibwo Leya y’u Budage ibinyujije mu kigega cyayo GIZ yasabye uyu muryango kwirukana u Burundi kugirango ikomeze kuwutera inkunga.
Inkuru y'igihe