Rwanda : Ntibihagije kwica Rwigara Assinapol, ni ngombwa ko hasenywa n’ibyo yubatse,umuryango we ukabaho mu butindi!

Publié le par veritas

Ni ryari umuco wo kwanga umuntu ugasenya n'ibyo yubatse uzacika mu Rwanda? ngo iyi nzu y'Assinapol ngo ntikomeye igomba gusenywa!

Ni ryari umuco wo kwanga umuntu ugasenya n'ibyo yubatse uzacika mu Rwanda? ngo iyi nzu y'Assinapol ngo ntikomeye igomba gusenywa!

Ubukomere bw’inzu budahwitse no kuba yarubatswe nta byangombwa, ni byo bigiye gutuma ibice bibiri muri bitatu bigize inzu ya Rwigara Assinapol bisenywa.

Ibice bibiri muri bitatu mu bigize inzu y’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana, inyubako iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu, bigiye gusenywa nyuma yaho isuzuma ry’inzobere mu myubakire rigaragarije ko bifite ikibazo cy’ubukomere, ndetse n’Umujyi wa Kigali ukemeza ko ibyo bice byubatswe nta byangombwa.

Iyi nzu iri mu kibanza no 632 mu Kagari ka Kiyovu, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye abazungura ba Rwigara Assinapol bubabemenyesha ko ifite ibibazo bikomeye by’ubukomere n’imiterere n’imikoreshereze. Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo kuwa 14 Nyakanga 2015, Umujyi wa Kigali wandikiye abazungura ba Rwigara ubamenyesha ko Raporo yakozwe n’Ikigo ‘St. Joseph Engineering Company’ gikora ubugenzuzi bw’inyubako hamwe n’ikigo gishinzwe imiturire, igaragaza ibibazo bikomeye by’ubukomere, imiterere n’imikoreshereze by’iyo nyubako.

Iyo baruwa ivuga kandi ko igice giheruka kubakwa (C) ari cyonyine cyubatswe hatanzwe ibyangombwa, kinafite ibishushanyo byabugenewe byemejwe n’urwego rubifitiye ububasha kikaba kidateje ibibazo by’imikomerere, naho ibindi bibiri bisigaye (A na B) bikaba byarubatswe nta byangombwa kandi bishobora kuzatera ikibazo bigasenyuka. Izo nzobere zagaragaje ko ibyo bice bibiri (A,B) bifite amagorofa ateje ikibazo cy’uburemere bwikorewe, bishobora kuzateza impanuka.

Umujyi wa Kigali muri iyo baruwa wahaye Umuryango wa Rwigara igihe kitarenze ukwezi ( ni ukuvuga tariki ya 15 Kanama 2015) ngo ibyo bice bibe byasenywe, gusa abazungura ba Rwigara basubiza ko bakeneye gusobanurirwa n’izo nzobere ibibazo iyo nyubako ifite. Nyuma y’ubu busabe, Umujyi wa Kigali wemereye abazungura ba Rwigara kuzahabwa ibisobanuro imbonankubone n’izo nzobere mu myubakire. Gusa, Umujyi wa Kigali wemereye abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy’imwe cy’iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho ndetse imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza. Biteganyijwe ko muri uku kwezi aribwo abazungura ba Rwigara Assinapol bazahura n’inzobere bafashijwe n’Umujyi wa Kigali bagasobanurirwa ibibazo by’iyo nyubako bityo akaba aribwo umwanzuro wo kuyisenya ushyirwa mu bikorwa.

Inkuru y’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Gusa birababaje cyane, inzu ko bayisenye birabamarira iki? ese haruyobewe ko bifite ababyihishe inyuma? Imana irahari kd ihora iri maso agahinda mutera umuryango wa rwigara hari uzakabishyura byiteka. ubu c kumwica mugatangira no kubuza umuryango we amahoro bizabamarira iki? hababaje abo yasize, ark nibahumure Imana niyo izi iherezo rya byose. nkatwe yaragifitiye umumaro mukomeje kudushavuza, ark dufite Imana kd idukunda izaduhoza amarira yose. naho iyi ngoma yoo, nzaba numva amaherezo yayo. Imana ihe imbaraga umuryango wa Rwigara
Répondre
M
Ninde muri iki gihe k'ingoma MPOTOZI ya Kagame utifuza Habyarimana?
Kinani ntabwo yari intungane ariko yarutaga kureeeeee cyaneeee Semuhanuka mubyerekeye kubungabunga amahoro y'abanyarwanda bose.
Kuko ntabwo nigeze numva aho Kinani yarashe abaturage bari mu isoko ku manywa yihangu.
Répondre
N
Muragakizwa mwese urwango mwanga abatutsi turaruzi tugirengo mutugiriye impuhwe rero. Mwirirwa mutuka Perezida wacu mumushinja kwica kandi wasanga ntanumuntu ararasa nisasu. Muze abayobore muve muve mumagambo
Répondre
B
Imana ireba byose kandi Imana izi impamvu za buri kimwe cyose. Famille Rwigara ntimucike intege kuko iki nigihe mugomba kugaragarizamo ubukristo nyabwo. Isi turiho turabacumbitsi, duharanire kwitahira iwacu mwijuru. Ibiri kuisi twarabihasanze. tuzanabihasiga. Ese Yobu ubwo yageragezwaga yasigaranye iki? Imbaraga zatumye atsinda muzisabe namwe muzazihabwa. KU MANA.
Répondre
K
U burundi bugiye kuba buyobowe na belgique mu myaka 5 kugirango abashingantahe babanze bakemure ibibazo byabokamye
Répondre

Ya ntyoza ngo ni bibiche avec QI de 20 ko ntacyo ibivuzeho ra:) ko yigize inararibonye à la con you suck
Répondre
G
Ngaho nimwunve za mfura z, abatutsi zirimo zisenyera umuntu zishe iminsi mike ishize. Nyamara ivangura moko rizashira mu rwanda kandi twese tuzareshya. Ariko se mwa murabona ko ingabo z, u Rwanda ari baringa? ziriya mbwa nuko zabuze uzirwanya naho ubundi ntacyo zirusha abasoda ba Mombutu. Reba kugirango kagome yice anafunge ba officers bakomeye, yice abacuruzi bamugize icyo aricyo, asenyere abapfakazi ziriya ngirwa ngabo zirebera. Mwa bibwa mwe coup yabananije iki. murutwe na Niyombare!!!!! Nimumubwire abafashe dore araho I Kigali mwirukane Satani. Nimusenya iriya nzu mwitegure ko nizanyu tuzazisenya mbiyo mbiyo. Muturebere uwo muntu wafashe icyemezo cyo gusenya iyo nzu mu minsi mike tuzamuhe isomo.
Répondre
M
Nta ibuka ibaho, ibuka ni FPR.
Répondre
C
Rwigara yafashije FPR yiva kumano agera kumvi none dore ahinduka ikigarasha kugeza bamwituye urupfu....rero ba tutsi musigaye mumenye ko mutigeze mutanga imisanzu kuruta Assinapol na Ayabatwa Rujugiro.muzashira gahorogahoro ntawe ubishe .kandi bikababaza iyo umuntu yica urwagashinyaguro none bamwe muli za Baringa ngo ntasundi wategeka keretse we...jyewe biranyobera kibaza niba ari urukundo cyangwa kwigura cyangwa kwihoma...kuko ntawe utazi ububi bwa Shitani ariko ifite abafana..Ngaho reba biriya bihutu byirirwa mumiho n'amashyi murimbira ntamunoza.Wowe Rwarakabije na Sarafina nta myaka ibiri musigaje...Rucagu we azapfa nyuma kuko we
Nu bundi yarapfuye
Répondre
N
Njye sinumva impamvu abantu batinda kuri iki kibazo cyuyu mugabo.none se hari utazi umugani uvuga ngo urwishigishiye ararusoma?abantu bimitse shitani none irikubashimira,baribayobewe se ko ntakindi ishoboye uretse ubugome?kubataho igihe ninko kubona izuba ugakomeza wibaza niba rishyushye nkaho harikindi uritegenyaho.
M
Ibuka yagiye hehe ko itakivugira inyungu z'abacitse kwicumu???
Répondre
G
Burya mumico yacyu igihango ni ikintu gikomeye. kugirana u umuntu igihango ntisaba kunywana amaraso gusa ahubwo niyo umuntu muhurije amaboko ku imbehe cg se akagukamira mubagiranye igihango. iyo umwishe cg se ukamugambanira ntibiguha amahoro. niyo mpamvu Famille Rwigara bari mukaga kuko uwo musaza yakoresheje ubutunzi bwe kugambanira amaraso atariho urubanza. mwibuke uko byagendekeye Yuda, awri intumwa ya Yesu imwegereye cyane , nyuma akamugambanira, kandi amusoma amwereka ko amukunze. ibi bya kukiye mu intore aho zimwe zijya gusambana na bagabo kugirango zibice, zikibagirwako ziba zamaze kuzirika igihango kandi ko amaraso ziba zamenye abayarivanze nayizo nzira karengane. ibi ntibishyobora gutuma ubikora agira umutuzo nu umutekano mu mutimawe.
Répondre
R
haaa...ngo wirukana umugore urya amagufa ukazana uyamira bunguri. rwigara se kandi hari uwamurushije gukotana.
Répondre
B
Bati ngo uhishira umurozi akakumara kurubyaro.nibyahanuwe biri gusohora basinze amahoro ngo habyara navaho impundu zizavuga.baraziranye sha abatutsi ni abahatari mureke bahangane kuko abahutu barumiwe.bamwe birirwa batuka veritasinfo ko ntacyo bavuga kdi ari umutawusi mwene wabo urengana?nibiyerekane.gusa abababajwe nibyo baharaniye nimwihangane mwarakotanye amaraso arameneka muziko muzatuza none murarira ayo kwarika erega mwibuke sebarenzi yabwiye kagame ati (twasangiye inkongoro y¨amaraso none ugeze kunkongoro y¨amata ntiwakebuka)yamwandikiye numurongo wo mri bible nuko ntawibuka neza avugako bamucuriye inyundo ko imana izamurengera ibintu nkibyo.bangamwabo ni mwene barebana muhangane mushaka ikibimara muryango wa rwigara mukomere imana niyo murengezi.
M
Nubwo bidateye agahinda gusa ikindi kimenyetso cyerekana ububi bwa leta ngome ya kagome. ubonye niyo bihangana bakabareka bakibagirwa urupfu ry'umubyeyi wabo? Akanagashinyaguro karenze kamere, Iki nikimenyetso cyuko umwanya uwariwo wose iyi leta ngo yszinywa uyumuryango ndibo nakuramo akanjye karenge kuko bariya arinkimbuzi ya nyuma yo kubibwira ko uretse niriya nzu namwe ubwanyu murariwe. Harahazwe ra.....
Répondre
M
Barwanije kinani baziyuko Kagame ariwe uzabaha amahoro, none abanitse ahanze uburo. Nibihangane kuko inzira ntabwo ibwira umugenzi.
Répondre
B
Mbonyumugabo Mujye mubambwirira .Icyo bazi ni ukuvuga gusa ngo umuutu ni umwicanyi umututsi yararenganye.Ubu se njye navuga abatutsi bafatika bari bakize mu Rwanda ku Bwa Kinani.Hari Kajeguhakwa ,hari Rwigara,hari Ndasingwa Landourad,hari Sakumi anselme,hari Gisagara.Yewe n'icumi nabavuga.Abo bose Kinani ntiyigeze ababuza gucuruza ngo abake shares.Ntiyigeze abasenyera inzu cg ngo abashwiragize bajye hanze nkuko byagendekeye Rujugiro.Ariko ibyo Fpr iri gukora ngo ni iterambere birasekeje.Bagize kwica Rwigara none barashaka no gusenya ibye byose,.Ubu se akarengane FPR yaciye ni akahe ra ko wumva ngo kwa kinani ngo bari baragowe?Kugera naho umuntu yiyicira umuganga umuvura koko??buretse no kwa Kinani,no kwa Hitler sinigeze numva ayo mateka...Abaye muri Leta ya FPR inkotanyi.Yewe ni Special gusa nta kindi nababwira.Nsingaye uwavuze ngo wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.Ni bo babyihitiyemo ntawe wabibahitiyemo.
H
NTABWO AZABA ALI UWAMBERE UHUYE NAKO KAGA, KANDI NTABWO ALI NAWE WANYUMA.
AMAZU YA KABUGA NTIYABAYE ZA PRISON? INZU YA RUNYINYA I BUTARE WAYIBONA? EREGA AMAHORO TUZAYABONA ALI UKO ILIYANGOMA IGIYE NKANYOMBERI.UWAPFUYE YALIHUSE!
Répondre
A
U Rwanda ruragenda rurenza ubugome Corée du Nord. Ntagahora gahanze nyamara....
Répondre
K
Kagame = Kim Jong-Un
Kigali = Pyongyang
Rwanda = North Korea
Répondre
M
@Kim Il-Sung,

Rwose, ibyo uvuze ni UKURI.
Bravo!
N
Wewe wibuke ko igihembo cyamahoro cyahawe Kim!ntuakajye rero witiranya abantu na amashitani ya eliminate!!
K
Harya bya bizu bya kist cg kie baherutse kuvuga ko byubatswe nabi byo byaje gusenywa cg gusanwa ? Barindiriye ko abanyeshuri bazabigwamo ? Cg basanze bagomba hutangirira ku ya Assinapol!! Kagome we !?!?!?!?!?!?!?!? uragapfa nta kindi.
Répondre
B
Umwami kim jong kagosi niko akora. Iyo yakwanze n'iyo watera kimari ntiyamera.
Répondre
K
shahu kagame ararengana ahubwo ni abamuyoborera nabi.ubona uburyo binagwaho arigukakabiza abanyarwanda batize ibugande? sha twaragowe.uwadukuriraho ibizami twazamutora 100%