Rwanda : Intore za FPR Kagame ziri gusenya amazu y’abanyarwanda n’abagerageje gutabaza bagafungwa bakanakubitwa !
Amakuru aturuka i Kigani aravuga ko umupfakazi wa nyakwigengera Rwigara Assinapol wishwe na Paul Kagame Madame Adeline Rwigara yatawe muri yombi bitewe ni uko yatabaje kugira ngo intore za Paul Kagame zireke umugambi mubisha zifite wo kumusenyera inzu yasigiwe na Nyakwigendera Assinapol ! Ese Paul Kagame wishe Assinapol, akaba afunze umugore we, akaba yaraniyemeje gusenya inzu ye, abona ibyo bikorwa bye bitazamutera umuvumo kuri we ndetse no ku gihugu cyose ?
Turebere hamwe izi ngero uko ari 3 zerekeranye no gusenyera abantu mu Rwanda:
Biragaragara ko buri rwego rw’abayobozi b’inzego mu Rwanda bagenda bakora agashya muri gahunda yo gusenyera abaturage! Iri senya kandi nta kindi rigamije uretse gukomeza gukenesha abaturage, kubahoza kuri stress no kuzahora bateze amaboko. Hatabayeho kubeshya, ni gute wasenyera abaturage ubanje kubaboha, abandi ukikora ukajya kubasenyera nk’ugiye mu muganda, abandi ugatuma abahanga mu by’ubwubatsi kwemeza ko bagomba gusenya, hanyuma ugaca inyuma ugakwirakwiza propaganda ngo abaturage barashaka kuyoborwa n’iyo systeme ubuziraherezo ! Kireka ari abasazi mu mitwe.
Umuti wo gukumira aya marorerwa ntawundi uretse kwirukana Perezida Paul Kagame burundu kandi mu maguru mashya kuko niwe ubeshejeho ubuyobozi bubi bwa FPR. Bitagenze gutyo amarorwa akungurira igihugu azakomeza kwiyongera arimo:
1.Leta ya FPR iherutse gusenya inzu y’umuturage interahamwe zitwa DASO zibanje kumuboha. Ubwo umuturage baramuboshye barangije bajya ku nzu ye bayimusenyera mu maso barayirangiza, barashwekura barataha.
2.Leta ya FPR yohereje abayobozi b’inzego z’ibanze gusenyera umuturage, nuko abaturage bafata intwaro gakondo maze babasubizayo. Aba baturage bahora baryamiye amajanja kandi bavuze ko biteguye kurwanya izo mbwa ziza kubasenyera amazu baba barubatse biyushye akuya.
3.Leta ya FPR ifite indi gahunda yo gusenya amazu akomeye cyane yifashishije abatekinisiye ikoresha buterahamwe bakaza bakavuga ko inzu yubatswe ku buryo budakomeye ko igomba gusenywa bahereye ku gice kidakomeye. Inzu ya Rwigara imaze imyaka n’imyaniko ngo niyo igezweho ubungubu.

Igihugu gifite imitwe 2 y’inteko ishinga amategeko (uw’Abadepite n’uw’Abasenateri), iyo mitwe ikaba irimo abitwa ko ari intumwa za rubanda, bishoboka bite ko ibibazo nk’ibi byo gusenyera abantu bitigera bivugwaho mu nteko? Gusenyera umuturage cyane iyo bikozwe na leta ni ubukunguzi nk’ubundi bwose ! Biba bibabaje iyo abadepite bakataza mu guhindura no guhinduza itegeko nshinga ngo Paul Kagame agume ku ngoma mu gihe abaturage bitwa ko bahagarariye bari guhozwa ku nkeke n’uwo Paul Kagame ubwe ! Inteko ziri kwicarira kwimika uhekura baturage umunsi ku wundi ariko ntizirigera na rimwe zicarira kurenganura uwo muturage cyangwa ngo zinarebe ko impamvu Leta itanga zo gusenyera abantu ko zifite ishingiro ngo tubimenye!
Aba badepite nibo basenya igihugu cyane kuko basa n’abatabona nkana amarorerwa arimo akorerwa rubanda none bikaba bigiye kugera kuri bamwe mu bayobozi kuko nk’uko bigaragara ku rugero rwa 2 twatanze haruguru, bariya bayobozi umunsi bagiye gusenya iriya nzu hazagwa umuntu kandi ni abayobozi bazabigwamo mbere.
Bizagenda gute?
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2Fabaturage3.jpg)
-Gukomeza gufatiira ababyeyi mu bitaro ngo batabona imirambo y’abo baruhutse bitabye Imana.
-Gukomeza kuzirika ababyeyi ngo babone uko babasenyera badashobora kubarwanya.
-Gushumurira abayobozi abaturage bakabirukaho n’amahiri barimo barengera amazu yabo.
-Gukomeza guhishira enketi z’imfu z’agashinyaguro zikorerwa abafashije FPR ya mbere barimo Rwigara Assinapol n’abandi.
Aka wa mugani rero, iyo ya nkuru y’abakongomani yavugaga ko Perezida Kagame yitabye Imana ubushize iza kuba yarabaye impamo, aya marorerwa arimo ubukunguzi ntaba yarabaye, iyi nkubiri yo guhindura itegeko nshinga ntiyari kubaho. Badepite nimureke kubeshyera abaturage ngo barakwa (gutanga inkwano) ubahekura, ahubwo barategekwa gushyigikira ibyifuzo bicuramye mushyirwamo na FPR-Kagame. Badepite rero namwe mumenye ko gukomeza gushyigikira ikibi kubera umugati amaherezo amateka azabibaryoza.
UMUSOMYI WA VERITASI
Kigali.